Gicumbi: Urubyiruko 130 rw’abasigajwe inyuma n’amateka ruri mu ngando
Imyumvire niyo ibanziriza imigirire, iyo umuntu afite imyumvire yo ku rwego rwo hasi aho kumufasha mu byo akora wabanza kumuhindura imyumvire, ni mu rwego nk’uru abasore n’inkumi 130 bo mu miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka mu turere twa Gicumbi, Burera na Musanze bagenewe amahugurwa agamije guhindura imyumvire yabo, yatangiye kuri uyu wa 29 Nyakanga i Gicumbi.
Uru rubyiruko rwajyanywe mu murenge wa Miyove mu ngando z’ibyumweru bibiri hagamijwe kubahindura imyumvire yo kwivana mu bwigunge, kubashishikariza gukora, kuva mu bya cyera no kumva ko nabo bashoboye.
Imiryango y’abasigajwe inyuma n’amateka bivugwa ko ikunze kurangwa n’imyumvire y’uko izatungwa n’ibumba, ubukene ari ibintu byabo, imibereho mibi batayigobotora n’indi myumvire ibasubiza inyuma. Ibi ngo bikaba bidakwiye kuranga urubyiruko rwo muri iyi miryango, ari nayo mpamvu y’izi ngando.
Muri izi ngando bazigishwa ku cyabateza imbere nk’urubyiruko, kwibumbira mu makoperative agamije kwiteza imbere, kungurana ibitekerezo by’imirimo bakora n’ibindi.
Mujawamariya Thèrese umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gicumbi yabwiye umunyamakuru wa Umuseke i Gicumbi ko iyi ngando bayiteguye ku bufatanye n’umuryango wa Croix Rouge Rwanda hagamijwe ku ikubitiro guhindura imyumvire y’urubyiruko rwo mu miryango yasigajwe inyuma n’amateka.
Aba basore n’inkumi bo muri iyo miryango bari kumwe n’urundi rubyiruko 10 rwo mu miryango itari iy’abasigajwe inyuma n’amateka ahubwo ruri kumwe nabo kugirango bumve ko batari guhugurwa bonyine, kandi nta muntu uhejwe mu rugamba rwo guhindura imyumvire hagamijwe iterambere rya buri muntu n’igihugu cye nk’uko Mujawamariya abisobanura.
Aha mu Miyove ntabwo bazajya bahora mu biganiro gusa kuko ahubwo banagenewe umurimo bazajya bakora wo kubaka inzu ebyiri bamwe muri bagenzi babo biberaga mu bikoni by’abaturanyi babo, bamwe muri aba bafatwaga nk’abajura.
Umwe muri aba bajeune waganiriye na Umuseke, avuga ko afite imyaka 20 avuga ko yari amaze iminsi abwirwa iby’izi ngando, gusa ategereje kureba icyo azavanamo kandi ashishikajwe no guhinduka no kwifatanya n’abandi mu kwiteza imbere.
Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi
0 Comment
Ni byiza, iyaba bari bahuguye n’urundi rubyiruko rwose rw’abatwa bose bo mu gihugu kugeza igihe bazumva ko ubukene kuri bo atari umurage ko bashobora kubwivanamo.
ibikorwa nk’ibi ni byiza cyane
bene wacu ndabona batera imbere,twari twarasigaye mu majyambere pe!!
Comments are closed.