Digiqole ad

Ushaka gusimbura Richard Tardy yahoze muri Chelsea FC

FERWAFA iri mu biganiro na Lee Johnson ushobora kuba agiye gusimbura Richard Tardy ku mwanya w’umuyobozi wa Tekiniki w’umupira w’amaguru mu Rwanda. Tardy uyu aherutse gusoza amasezerano ye ntiyongerwa, aritahira.

Lee Johnson ubwo yari mu kazi mu ikipe ya Chelsea y'abana ahagana mu 2007
Lee Johnson ubwo yari mu kazi mu ikipe ya Chelsea y’abana ahagana mu 2007

Bonnie Mugabe umuvugizi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yabwiye Umuseke ko koko FERWAFA iri kuvugana na Lee Johnson kuri uriya mwanya kandi ibiganiro biri kugenda neza.

Mugabe avuga ko kuko byahuriranye n’uko amakipe y’igihugu y’umupira w’amaguru yagiye hanze muri iyi munsi bagitegereje abayobozi bakuru ngo bagaruke bafate umwanzuro kuri ibyo biganiro.

Lee Johnson ni umwongereza wakoze mu ikipe ya Chelsea FC atoza abakinnyi bari hagati y’imyaka umunani na 12 b’iyi kipe.

Uyu mugabo kandi yakoze mu ikipe y’abana ya Crystal Palace FC, afite impamyabushobozi y’ubutoza ya UEFA B Licence.

Aha ni i Remera ku biro bya FERWAFA ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 17 Nyakanga
Aha ni i Remera ku biro bya FERWAFA ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 17 Nyakanga

Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish