Tags : Bonnie Mugabe

Nirisarike na Rushenguziminega nabo bageze muri Tunisia gukina na Libya

Salomon Nirisarike ukina nka myugariro na rutahizamu Quintin Rushenguziminega  abakinnyi babiri b’ikipe y’igihugu nkuru y’u Rwanda Amavubi baraye bageze i Sousse muri Tunisia, aho basanze bagenzi babo bari kwitegura gukina n’ikipe ya Libya mu ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’isi cya 2018 kizabera mu Burusiya. Amavubi yahagurukanye i Kigali abakinnyi 21 mu rukerera rwo ku cyumweru yerekereza […]Irambuye

MUGANGA w’ikipe y’igihugu yagizwe n'UMUVUGIZI wa FERWAFA

Mu nama ya komite nyobozi y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda,FERWAFA, yateranye mu ijoro ryo kuri uyu wa 16 Ukwakira 2014, kimwe mu byanzuwe ni ukuvana mu nshingano uwari umuvugizi wa FERWAFA Bonnie Mugabe agasimburwa na Hakizimana Musa wari usanzwe ari umuganga w’ikipe y’igihugu Amavubi, kandi agafatanya izo nshingano. Mugabe yari ataramara amezi atandatu akora uyu […]Irambuye

Lee Johnson, umusimbura wa Tardy yerekanywe ku mugaragaro

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Umuseke watangaje ko Lee Johnson ari mu biganiro na FERWAFA ngo asimbure Richard Tardy wari ‘directeur tecnique’ w’umupira w’amaguru mu Rwanda, kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Nyakanga 2014 nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryerekanye ku mugaragaro uyu Lee Johnson wahawe uriya mwanya. Yerekana ku mugaragaro umuyobozi mushya […]Irambuye

Ushaka gusimbura Richard Tardy yahoze muri Chelsea FC

FERWAFA iri mu biganiro na Lee Johnson ushobora kuba agiye gusimbura Richard Tardy ku mwanya w’umuyobozi wa Tekiniki w’umupira w’amaguru mu Rwanda. Tardy uyu aherutse gusoza amasezerano ye ntiyongerwa, aritahira. Bonnie Mugabe umuvugizi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yabwiye Umuseke ko koko FERWAFA iri kuvugana na Lee Johnson kuri uriya mwanya kandi ibiganiro biri kugenda […]Irambuye

en_USEnglish