Digiqole ad

Ubuvumo bwa Musanze bwatangiye kwinjiriza igihugu amafaranga

Mu gihe gito ubuvumo bw’Akarere ka Musanze bumaze, kuko bwafunguwe mu mpera z’umwaka wa 2013, Ababucunga bavuga ko bwatangiye kwinjiriza igihugu amafaranga, bavuga ko nibura buri munsi bakira abantu bari hagati 20-50 baje kubusura.

Bamwe mu basura ubu buvumo bashimishwa no kugendera munsi y'Ubutaka hejuru yawe imirimo ikomeje nyamara ntacyi wumva.
Bamwe mu basura ubu buvumo bashimishwa no kugendera munsi y’Ubutaka.

Ubuvumo bwo mu Karere ka Musanze bugizwe n’ibice bitatu bituruka mu Kinigi kugera ku muhanda wa Kaburimbo unyura imbere y’Ikigo cy’amashuri cya INES-Ruhengeri, ababucunga bakavuga ko nibura kubugenda bishobora gutwara iminota 45 mu gihe abantu babashije kwihuta.

Kubera imiterere yabwo ntushobora kwinjiramo udafite urumuri, bisaba no kwifubika iyo bibaye ngombwa kubera ubukonje bubamo.

Yaba ababucunga n’ababuturiye bavuga ko batazi igihe bwabereyeho n’uko bwaje, gusa ngo bemera ko bwabayeho biturutse ku iruka ry’ibirunga.

Semivumbi Felix, umwe mu bashinzwe kwakira abakerarugendo n’abasura ubu buvumo avuga ko kubwinjiramo ari nko kujya mu nda y’Isi, kuko iyo uri kubugendamo udashobora kumenya aho uri uretse gutegereza aho burangirira gusa.

Semivumbi avuga ko n’ubwo ari ahantu hateye ubwoba kandi hasaba kwitondera, ngo abantu bakomeje kuza kwitemberera muri ubu buvumo ku bwinshi.

Yagize ati “Ni ibintu imana yiremeye ubwo ibirunga byarukaga. Abantu benshi bagira amatsiko yo kureba ukuntu buteye (ubuvumo), kureba uducurama turimo, hari igihe tubona abantu 20, 30 cyangwa 50 hari igihe tubona abantu benshi kurenza aba.”

Semivumbi kandi avuga ko hari n’abashakashatsi bajya baza gusura uducurama turimo by’umwihariko baje kwiga imibereho yatwo.

Kwinjira muri ubu buvumo ku banyarwanda ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bine (4 000 Frw), mu gihe Abanyamahanga bishyura Amadolari ya Amerika atanu (50$).

Abacunga ubu buvumo bemerera abantu kubunyuramo babureba uko buteye gusa, ariko ntabwo bashobora kwemerera abantu kumaramo igihe kirekire kubera uko hateye.

Semivumbi kandi avuga ko mu minsi iri imbere Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwihutisha Iterambere (RDB) gifite mu nshingano ubu buvumo giteganya kujya gisangiza ababuturiye umusaruro wabwo kugira ngo barusheho kubucunga babyishimiye.

SEMIVUMBI Felix, umwe mu bashinzwe kwakira abakerarugendo n’abasura ubu buvumo.
Semivumbi Felix, umwe mu bashinzwe kwakira abakerarugendo n’abasura ubu buvumo.
SEMIVUMBI Felix, mu buvumo imbere asobanurira abanyamakuru imiterere y'ubuvumo.
Semivumbi, mu buvumo imbere asobanura imiterere y’ubuvumo.
Bamwe mu bacunga Parike y'Ibirunga n'ubu buvumo.
Bamwe mu bacunga Parike y’Ibirunga n’ubu buvumo.
Abacunga ubu buvumo ni nabo bagenda bayobora abantu kugira ngo batabuyoberamo.
Abacunga ubu buvumo ni nabo bagenda bayobora abantu kugira ngo batabuyoberamo.
Mu buvumo imbere urebye ahagana hejuru.
Mu buvumo imbere urebye ahagana hejuru.
IMG_9044
Abantu batandukanye bagendagenda muri ubu buvumo
IMG_9046
Ni ubuvumo bunini kandi butangaje
IMG_9049
Ubujyamo bimusaba kwitwaza urumuri
IMG_9073
Wihuse kubugendamo bwose hari iminota 45
IMG_9079
Aha ni ku mwinjiro wabwo
Umuyobozi wa RDB, Amb. Valentine Rugwabiza na Minisitiri w’ingabo Gen. James Kabarebe nibo bafunguje ku mugaragaro ubu buvumo mu kwezi kw'Ukuboza 2013.
Umuyobozi wa RDB, Amb. Valentine Rugwabiza na Minisitiri w’ingabo Gen. James Kabarebe nibo bafunguje ku mugaragaro ubu buvumo mu kwezi kw’Ukuboza 2013.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • nta bikoko bibamo nk’inzoka uducurama,ingwe n’ibindi?

    • ntibyabura

  • Nyamara aho hantu ndumva ari hanini kuburyo umunsi twabonye ubushobozi buhagije na ba ingenieurs babishoboye hakagombye gushyirwa ikintu k’ingirakamaro. Urugero: Bakazinjizamo amashanyarazi maze hakaba haba amamurikagurishwa y’ibintu bikorerwa mu Rwanda nk’ibiribwa n’ibinyobwa (kuko hadashyushye ibi byagumana itoto n’uburyohe) …, ubukorikori butandukanye n’ibindi abatemberamo bikajya bibasha kubakurura kuhasura. Nyine kandi hateguwe bya kijyambere kandi hakomeye kuburyo nta butaka bwazageraho bugahanukira ibintu! Mbese byasa (abatembereye mu mahanga yakize) nka ya masoko abera ikuzimu, métro cg train bikorera ikuzimu! Ntitukihebe!

  • Ibi bintu ndabyemeye,icyaduha agafaranga hagatunganywa neza, natembereye ahantu mu bushinwa badutembereza mu buvumo bwaho bo bafitemo n’ikoranabuhanga hari aho ugera ukahasanga abafotora wasohoka ubuvumo ugasanga ifoto yawe bayisohoye.Ukahasanga abacuruza ibintu bitandukanye birimo ibinyobwa,ibiribwa,imyambaro n’ibindi kubera ko hasohokerwa n’abantu baturutse impande zose.

Comments are closed.

en_USEnglish