Month: <span>May 2014</span>

Bangui: Abarwanyi ba Seleka biciye abantu benshi mu Kiliziya

Abantu 11 nibo bahise babarurwa biciwe mu rusengero ruri mu murwa mukuru wa Centre Afrique. Ababonye ubu bwicanyi bwakozwe none bavuze ko abarwanyi bo mu mutwe wa Seleka bajugunye za grenade mbere yo kurasa ntacyo basiga muri kiliziya ya Fatima i Bangui nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters. Abarwanyi bo mu mutwe wa Seleka biganjemo abayoboke […]Irambuye

Malcolm Glazer umuherwe w’ikipe ya Mancheter United yitabye Imana

Malcolm Glazer Umukuru w’umuryango ufite ikipe ya Manchester United yitabye Imanakuri uyu wa gatatu ku myaka 86 aho atuye hitwa Tampa muri Leta ya Florida muri America nk’uko bitangazwa na Usatoday. Yafashe iyi kipe ayiguze mu 2005 ariko nyuma ubuzima bigenda bwanga bituma ubuyobozi bw’ikipe abuharira abahungu be Joel na Avram Glazer. Urupfu rwe biravugwa […]Irambuye

Rusizi: Umugore wataye umwana ku muhanda yihanijwe imbere y’abandi

Mu buryo budasanzwe umugore utuye mu kagari ka Kamashangi mu murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi kuri uyu wa 28 Gicurasi yihanijwe n’ubuyobozi bw’Akagali anagirwa inama kimwe na bagenzi be, nyuma y’uko afashwe ku nshuro ya kabiri ata umwana we ku muhanda. Umugore bagenzi be bavuga ko yitwa Maimuna yazanywe imbere y’abandi agayirwa ko […]Irambuye

Okoko Godfroid yahawe amasezerano y’imyaka 3 mu Amagaju FC

Ikipe y’Amagaju FC kuri uyu wa 28 Gicurasi nibwo yemeranyijwe inasinyana amasezerano y’imyaka itatu n’umutoza Okoko Godfroid wari umaze amezi agera kuri arindwi atoza iyi kipe y’i Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo. Claude Kabanda Umunyamabanga Mukuru mushya w’ikipe y’Amagaju, nawe washyizweho n’inama rusange y’ikipe kuri uyu wa gatatu, niwe wabwiye Umuseke ko basanze umutoza Okoko Godfroid […]Irambuye

Rusizi: Umunyekongo yafatanywe imbunda ya Pistole

Mu karere ka Rusizi, kuri uyu wa kabiri tariki ya 27 Gicurasi Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi umunyekongo witwa Sanka Amor Bamure, afatanywe imbunda yo mu bwoko bwa Pistole. Sanka Amor Bamure, Polisi ivuga ko yafatiwe ku mupaka wa Bugarama mu kagari ka Ryankana umurenge wa Bugarama atwaye imodoka. Umuvugizi wa Polisi mu […]Irambuye

Uyu munsi nibwo Urban Boys yabonye amashusho y’indrimbo yabo “Tayali”

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu nibwo abagize itsinda rya Urban Boys bagiye ku kibuga cy’indege cya Kigali kwakira ‘manager’ wabo Richard wari uzanye amashusho y’indirimbo “Tayali” baherutse gukorera muri Nigeria. Ni nabwo bwa mbere aba basore bari bayabonye. Humble, Nizzo na Safi bose bari ku kibuga cy’indege ahagana saa kumi n’imwe bategereje Richard […]Irambuye

Google igiye gutangira gukora imodoka zitwara

Google igiye gutangira gukora imodoka zitwara aho gukora impinduka ku mudoka zisanzwe zikorwa n’izindi nganda. Iyi modoka ngo izaba ifite ‘boutton’ yo kuyibwira ngo igende no guhagarara gusa, naho ibyo kuyiyobora ibyikorere.  Amafoto y’uko iyi modoka izaba imeze igaragara nk’akamodoka gato gateye ku buryo budateye ikibazo. Ukarimo azajya atuza kamugeze aho agiye. Ibi ni ibyemezwa […]Irambuye

Amazi meza muri Afurika ni ikibazo cy’ingutu

Kuva kuwa mbere i Dakar muri Senegal hateraniye inama ijyanye n’icyumweru cyahariwe amazi ku mugabane w’Afurika, iyi nama ihuje ibigo byose bigira uruhare mu gutanga amazi n’abayobozi bo mu bihugu 54 byo ku mugabane. Nk’uko bigaragazwa, ibihugu byinshi byo ku mugabane w’Afurika bihura n’ibibazo bikomeye byo kutagira amazi meza. Mu Rwanda naho abaturage bagiye barira […]Irambuye

Arsenal FC yasezereye Mugabo Alfred

Muri gahunda y’ivugurura mu ikipe ya Arsenal y’ingimbi n’ikipe nkuru, Alfred Mugabo kimwe na bagenzi be Jernade Meade na Leander Siemann basezerewe mu ikipe ya Arsenal y’ingimbi. Mugabo akaba yahise atangira igeragezwa mu ikipe ya  Sheffield Wenesday FC. Mugabo wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi, hari hashize igihe ngo binugwanugwa ko azirukanwa. Ntabwo yabonga umwanya uhoraho mu ikipe […]Irambuye

en_USEnglish