Uyu munsi nibwo Urban Boys yabonye amashusho y’indrimbo yabo “Tayali”
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu nibwo abagize itsinda rya Urban Boys bagiye ku kibuga cy’indege cya Kigali kwakira ‘manager’ wabo Richard wari uzanye amashusho y’indirimbo “Tayali” baherutse gukorera muri Nigeria. Ni nabwo bwa mbere aba basore bari bayabonye.
Humble, Nizzo na Safi bose bari ku kibuga cy’indege ahagana saa kumi n’imwe bategereje Richard ‘manager’ wabo akaba n’umuyobozi wa Super Level. Akiza nta kindi yaberetse uretse amashusho y’indirimbo yabo, aba basore bahise bashima ko ari meza cyane.
Kuri telephone ye igendanwa niho aya mashusho y’ibanze (draft) ari, Richard yabwiye Umuseke ko amashusho ya nyuma ejo aribwo azarangira gutungana neza.
Richard wari wasigayeyo ngo akurikirane ikorwa ry’aya mashusho (editing) ati “ Nasizebakora retouche za nyuma, ejo nibwo bazaduha link ya official video bazaba bamaze gushyira kuri Youtube. N’abakunzi ba Urban Boys nibwo tuzayabagezaho yuzuye kuko iyi ni draft, ntabwo twahita dutangira kuyiha abantu.”
Richard avuga ko aya mashusho n’indirimbo byose bihagaze miliyoni zigera muri 20 z’amanyarwanda, avuga ko ubishidikanya ari utazi ibiciro ku masoko ya muzika n’ubuzima bwo muri Nigeria.
Amashusho y’iyi ndirimbo “Tayali” ku buryo bwemewe azamurikwa mu gitaramo Urban Boys yateguye kuwa gatanu muri K-Club i Nyarutarama, abakunzi ba Urban Boys nabo akazakomeza kubageraho kuri Internet na televiziyo zitandukanye mu Rwanda.
Photos/Plaisir MUZOGEYE/UM– USEKE
Plaisir MUZOGEYE
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Crge ksa ibyo mukora biradushimisha sana
Comments are closed.