Arsenal FC yasezereye Mugabo Alfred
Muri gahunda y’ivugurura mu ikipe ya Arsenal y’ingimbi n’ikipe nkuru, Alfred Mugabo kimwe na bagenzi be Jernade Meade na Leander Siemann basezerewe mu ikipe ya Arsenal y’ingimbi. Mugabo akaba yahise atangira igeragezwa mu ikipe ya Sheffield Wenesday FC.
Mugabo wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi, hari hashize igihe ngo binugwanugwa ko azirukanwa. Ntabwo yabonga umwanya uhoraho mu ikipe ya Arsenal ya Arsenal y’abatarengeje imyaka 21, akaba atigeze ahabwa amasezerano yo gukina umwaka utaha.
Ikipe ya Arsenal ifite amakipe atandukanye y’abakiri bato, aho igenda ibazamura bagera ku myaka 21 abashoboye ikabazamura mu ikipe nkuru y’ababigize umwuga. Mu gihe cyo kubashyira mu ikipe nkuru abo idakeneye cyane irabarekura bakajya kwishakira amakipe.
Mugabo Alfredi wavutse tariki ya 9 Ukwakira 1995, akavukira mu Mujyi wa Kigali,yageze mu ikipe ya Arsenal afite imyaka 13 y’amavuko, yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu yabatarengeje imyaka 17 mu mwaka wa 2010, ubwo y’abonaga itike yo kujya mu gikombe cy’isi muri Mexique.
Mugabo kandi ahamagarwa no mu ikipe nkuru y’igihugu Amavubi mu mwaka wa 2013, umukino we wa mbere yawukinnye ubwo u Rwanda rwakinaga na Algeria mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2014.
Ku mukino we wa mbere mu ikipe y’igihugu nkuru akaba yarinjiye mu kibuga ku munota wa 54 asimbuye umukinnyi Ntamuhanga Tumaine.
Jean Paul Nkurunziza
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ese ko mutubwiye aho yakiniye u Rwanda…yatsinze ibitego bingahe? cyangwa yatanze passe zivamo ibitego zingahe? cg ni uwuhe mwihariko yakoze mu mavubi?
Nta gitego na kimwe aratsindira Amavubi habe no mu myitozo!
Natahe aze muri Rayon sport ateze imbere urwamubyaye.
Ntago Rayon sport yabasha kumugura
ngewe nabonye ntakijyenda rwose naze murwanda agerageze nkabandi bose nahubundi nukumva gusa ngo aba muri Arsenal ariko ntamusaruro
Comments are closed.