Digiqole ad

Bararegwa kugurisha umugore zahabu itari yo, bakamurya 11 000$

Kuri uyu wa 02 Mata ubwo polisi y’u Rwanda ishami rya Kicukiro yerekanye abantu batanu bakurikiranyweho ibyaha by’ubujura n’uburiganya ku bantu,  barimo babiri baregwa kurya umugore 11 000$ bakamugurisha zahabu itari yo. Police irasaba abanyarwanda gushishoza kuko abatekamutwe ngo bakomeje kuba benshi.

Batanu bakurikiranyweho ibyaha birimo uburiganya
Batanu bakurikiranyweho ibyaha birimo uburiganya

Icyaha cy’uburiganya bakunze kwita ubwesikoro (escroquerie) cyanagarutsweho n’umuvugizi wa polisi y’umujyi wa Kigali SSP Urbain Mwiseneza wavuze muri iki gihe ababikora bakomeje kuba benshi.

Abasore babiri muri aba batanu (Christian Da Suza na Bahati) bakurikiranyweho icyaha cy’uburiganya aho batetse umutwe ku mudamu utuye mu mujyi wa Kigali bakamurya ibihumbi 11 by’amadorali (agera kuri miliyoni 7,5Rwf) bamusezeranya kumuha zahabu akazayungukamo ayakubye inshuro hafi eshatu.

Uwitwa Nsengimana Calixte akurikiranyweho kwiba imodoka yo mu bwoko bw’ivatiri ya Carina E, polisi y’u Rwanda yaburiye buri wese ugiye kugura imodoka ko yakagombye gushishoza akabanza akajya mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) akareba ko ibyagombwa ahawe ari umwimerere.

Naho icyaha cyo gusenya ibikorwa remezo, kiregwa Nyamaswa Shabani na Nsengimana Etiene aho bakurikiranyweho kwiba insinga z’amashanyarazi, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko iki cyaha yagihagurukiye kuko ibi bifatwa nko kwangiza umutungo w’igihugu.

Aba uko ari batanu barahakana ibyaha baregwa n’ubwo Police yo yemeza ko bafatiwe mu cyuho.

Ubujura bw’ibikoresho buhanwa n’ingingo ya 318 yo kwambura ikintu cy’undi hakoreshejwe amayeri, kikaba gihanwa igifungo cy’imyaka hagati y’itatu n’itanu no kwishyura iby’abandi.

Icyo gusenya ibikorwa remezo, gihanwa n’ingingo ya 406 iteganya guhanishwa igifungo cy’imyaka iri hagati y’ibiri n’itanu no kwishyura agaciro k’ibyo yangije ku bwikube buri hagati ya gatanu n’icumi.

Abakurikiranyweho icyaha cy’uburiganya ni Christian Dessuza na Bahati Nyawona, abakurikiranyweho icyaha kwangiza ibikorwa remezo ni Nyamaswa Shabani na  Nsengimana Etienne ndetse na Nsengimana Calixte ukurikiranyweho kwiba imodoka.

SSP Urbain Mwiseneza  yavuze ko abanyarwanda bakwiye kurushaho kuba maso kuko muri iki gihe abajura nabo bahagurukiye kurya utwabo bababeshya babizeza ibitangaza by’inyungu z’ibirenga.

Abakora ubuguzi butemewe n’amategeko barasabwa kwirinda ubu bucuruzi cyane cyane ubw’amabuye y’agaciro kuko ngo ababifatiwemo hari amategeko abahana.

IMG_8789
Christian Dessuza, Bahati Nyawona (baregwa uburiganya), Nsengimana Calixte (uregwa kwiba imodoka), Nyamaswa Shabani na Nsengimana Etiene (baregwa ubuafatanye biba insiga z’amashanyarazi)
SSP Mwiseneza arasaba abanyarwanda kuba maso kuko abagamije kurya ibyabo batavunitse nabo ari benshi
SSP Mwiseneza arasaba abanyarwanda kuba maso kuko abagamije kurya ibyabo batavunitse nabo ari benshi

Photos/Martin Niyonkuru

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Mama yake na mama!!!
    Abanyamitwe barakaniye byo, ariko Police yaretse tukajya tubigenza nka Kampala iyo bafashe umujura?

  • Police  yacu  oyeeeee  mukomereze  aho  mufata  inkozi  zikibi.

  • Ariko ndemeye kweli umuntu akora ibimusa kabisa!!! bariya babeshye zahabu birabasa rwose binagaragara ko bagenze amahanga barabisobanukiwe,uwimodoka nawe birahwanye , abajura binsinga nabo bisa ukwabo nkabajura koko binsinga hahaha!!!1

  • police icya yinaniye nu rumogi rwo mu gitega….naho ibindi iragerageza..munsi ya restaurant mirembe…umuhanda ugana kwa mutwe.

Comments are closed.

en_USEnglish