Month: <span>March 2013</span>

Gutera akabariro ni umuti w’umutwe

Aspirine, Ibuprofen, Paracetamol, amazi menshi, kuryama ukaruhuka ni imwe mu miti benshi bavuga ko ikiza umutwe (headache), ariko abahanga bagenda bavumbura n’ubundi buryo bwatuma ukira umutwe ukurya kenshi nta mpamvu idasanzwe ihari. Ubushakashatsi bwakoze n’abahanga mu kuvura indwara zo mu mutwe bo muri kaminuza ya Münster yo mu Budage, bemeje ko mu kiwvura cyangwa kiruhura […]Irambuye

Yatwitse ifoto ya Papa Benoit XVI mu gitambo cya misa

Umupadiri wo mu gace ko mu majyaruguru y’Ubutaliyani, yatwikiye ifoto ya Papa Benoit wa XVI mu gitambo cya misa, abitewe n’uko yagereranyaga Papa nk’umumushumba wataye intama ze, ubwo yasezeraga ku mirimo yari ashinzwe. Hari kuri uyu wa mbere tariki ya 5 Werurwe 2013, ubwo Padiri Andrea Maggi wo muri Paruwasi ya Castel Vittorio, yakoraga icyo […]Irambuye

U Rwanda rwakiriye inguzanyo ya miliyoni 60$

Mu gitondo cyo kuri uyu wa tariki ya 6 Werurwe, ku cyicaro cya Minisiteri y’imari n’igenamigambi habereye igikorwa cyo gusinya amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 60 z’amadorari hagati ya Banki y’Isi na Leta y’u Rwanda. Uyu muhango wari uhagarariwe ku ruhande rw’u Rwanda na Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Ambassador Gatete Claver na Madamu Carolyn Turk uhagarariye Bank […]Irambuye

Abantu batanu bahitanywe n’ibyo bavumbuye (inventions)

Abantu ngo babamo ibyiciro byinshi, ariko burya ngo hari ibyiciro bibiri by’ingenzi mu buzima bw’abantu, hari abanyabwenge baratekereza ibyo gukora, hakaba n’abakozi babikora. Abanyabwenge kenshi ngo kuko bataba ari abakozi beza hari ubwo bagerageza gukora ibyo bavumbuye bikabahitana, nubwo atariko kenshi bigenda. Aba ni bamwe mu banyabwenge bagiye bavumbura ibintu ubu bikaza gukora ku buzima […]Irambuye

Umujyi wa Kigali wahagurukiye gufasha abashomeri

Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri, kuri uyu wa kabiri, tariki ya 5 Werurwe, Umujyi wa kigali wagiranye inama n‘abahagarariye ibigo bya leta n’ibigo byigenga mu nama yaguye yo gushyiraho ikigo kizajya gifasha abantu gushaka akazi (Kigali Employment Service Centre). Iki kigo kije nyuma yaho Umujyi wa Kigali nk’ikigo cya leta kibonye ko abantu batagira […]Irambuye

Umwana w’imyaka ibiri yakize virus itera SIDA

Umwana w’umukobwa wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wavukanye ubwandu bw’agakoko ka virus itera SIDA, arasa n’uwakize iyo virus kubera guhabwa imiti igabanya ubukana bwayo hakiri kare cyane nk’uko abanganga babivuga. Kugeza ubu uyu mwana wo muri Leta ya Mississipi afite imyaka ibiri n’amezi atandatu ndetse ngo amaze hafi umwaka nta miti igabanya ubwandu bw’agakoko […]Irambuye

JABO Film nshya nyarwanda imaze gukundwa na benshi

Kuva abayikoze bayigeza ku isoko mu ntangiriro za Gashyantare 2013, abamaze kuyireba bemeza ko ari Film ikoze neza kandi ishingiye ku nkuru iteye amatsiko, ariko birenzeho y’ukuri. Iyi Film yakozwe na Kaze Film production bwasohoye igice cya mbere cy’iyi Film ariko kugeza ubu abayirebye bari gusaba cyane ko batunganya vuba n’igice cya kabiri nkuko byemezwa […]Irambuye

Descentralisation ibangamiwe n’inshingano nyinshi z’abakozi b’akarere

Mu nama yahuje abayobozi bakuru b’igihugu n’ab’inzego z’ibanze barimo ba Guverneri b’intara, abayobozi b’uturere n’ababungirije kuri uyu wa kabiri tariki 05 Werurwe, Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yabibukije ko akarere ari ko shingiro ry’ibikorwa bya Leta byose, naho inzego zigakuriye zikaberaho gushyiraho za politiki no gukurikirana ko zubahirizwa. Muri iyi nama Guverinoma n’inzego z’ibanze […]Irambuye

Man U 1-2 R. Mdrid: ni umusifuzi? cg ni intege

Impaka zikomeye zavutse nyuma y’uyu mukino urangiye ikipe ya Manchester United isezerewe na Real Madrid iyisanze ku kibuga cyayo, zishingiye ahanini ku ikarita itukura yahawe Nani ku munota wa 56 gusa w’umukino. Bakinaga umukino wo kwishyura wa 1/8 cya UEFA Champions League. Umukino w’imbaraga n’imibare itangaje ku mpande zombi igice cya mbere cyarangiye zinganya 0-0, […]Irambuye

President Hugo Chavez yitabye Imana

Byatangajwe na Televisión y’igihugu cya Venezuela kuri uyu wa kabiri ku gicamunsi i Caracas (mu gicuku kuwa gatatu i Kigali) ko Hugo Chavez wari umaze imyaka ibiri arwana na Cancer yamuhitanye. President Chavez yari amaze kubagwa inshuro enye mu gihugu cya Cuba kuva iyi ndwara yaboneka mu ntangirio za2011. Yaherukaga kubagwa kuwa 11 Ukuboza 2012 […]Irambuye

en_USEnglish