Digiqole ad

President Hugo Chavez yitabye Imana

Byatangajwe na Televisión y’igihugu cya Venezuela kuri uyu wa kabiri ku gicamunsi i Caracas (mu gicuku kuwa gatatu i Kigali) ko Hugo Chavez wari umaze imyaka ibiri arwana na Cancer yamuhitanye.

Presdisent Hugo Chavez azashyingurwa kuwa gatanu
Presdisent Hugo Chavez azashyingurwa kuwa gatanu

President Chavez yari amaze kubagwa inshuro enye mu gihugu cya Cuba kuva iyi ndwara yaboneka mu ntangirio za2011. Yaherukaga kubagwa kuwa 11 Ukuboza 2012 kuva ubwo ntiyongeye kuboneka ku karubanda.

Hugo Rafael Chavez Frías yitabye Imana ku myaka 58 y’amavuko amaba yari amaze imyaka 14 ku butegetsi bw’iki gihugu gikumgahaye bikomeye kuri petrol.

Vice president Nicolás Maduro niwe wabitse President Chavez, uyu ni nawe uba umusimbuye mu gihe hagiye gutegurwa amatora yo kumusimbura mu minsi 30

Chavez asize mu kibazo Venezuela cyo kwibaza niba “revolution” izakomeza muri icyo gihugu idafite umuntu w’igihangange nka Hugo Chavez.

Uyu mugabo azibukwa cyane nk’umuntu muri iki gihe wahagararaga agahangara Leta z’unze Ubumwe za Amerika akamagana politiki yazo mpuzamahanga cyane cyane ku bucuruzi n’ibindi.

Hugo yaryamiye ukuboko kw'abagabo
Hugo yaryamiye ukuboko kw’abagabo

Apfuye nyamara mu kwezi kwa cumi umwaka ushize yari yaratorewe kuyobora mandat yindi y’imyaka itandatu. Abasigaye bakaba bagomba gutegura amatora y’uzamusimbura aho bamwe batangiye guha amahirwe Nicolás Maduro wari umwungirije.

Mu gihugu cya Cuba kwa President Raul Castro yatangaje icyunamo cy’iminsi itatu kubera urupfu rw’inshuti yabo Chavez wazaga kuhivuriza, akaba n’umusangirangendo wabo muri ‘revolution’.

Uyu mugabo washakanye n’abagore babiri asize abana bane n’abuzukuru batatu.

Bakimara kumva urupfu rwe
Bakimara kumva urupfu rwe
Kari agahinda gakomeye
Kari agahinda gakomeye
i Caracas mu 2011, Chavez hagati y'abakobwa be  Rosa na Maria imbere y'ingoro ye yitwa Miraflores. yari amaze igihe gito avuye kwivuza muri Cuba/ photo/Carlos Garcia
i Caracas mu 2011, Chavez hagati y’abakobwa be Rosa na Maria imbere y’ingoro ye yitwa Miraflores. yari amaze igihe gito avuye kwivuza muri Cuba/ photo/Carlos Garcia
Asize Fidel Castro, yafataga nk'ikitegererezo muri politiki, we agihumeka
Asize Fidel Castro, yafataga nk’ikitegererezo muri politiki, we agihumeka

JP GASHUMBA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • RIP el commandante.
    Patria o muerte.

  • yooo niyigendere shenge Imana imwakire namukunze mu gihe cy’ihirikwa rya Khadaffi yagaragaje ubushake bwo kumufasha nubwo byanze agapfa ariko nakundaga ukuntu abwiza Amerika ukuri abe bihangane

  • Igendere sha. Warutaga im**** nyinshi zihakirizwa kuri shitani mukuru. Palestinians bazakwibuka ko wabemereye kuza iwawe badakeneye visa, mugihe arab/muslim puppets of the zionists bababuzaga no guhungira iwabo(Mubaraka-egypt). Nizere ko Bush ari bukore umunsi mukuru.

  • We know that the bankers who own the US government routinely try to kill any Latin American leader who refuses to be their puppet. We know that they have mounted thousands of assassination attempts against Latin American leaders, including more than 600 against Castro alone. We know that they have been experimenting with cancer viruses, and killing people with cancer, since the 1960s.

    So if you think Hugo Chavez died a natural death, I am afraid that you are terminally naïve.
    Isomere:
    http://www.presstv.com/detail/2013/03/06/292131/was-hugo-chavez-murdered-by-the-cia/

    • Ibyo uvuga ni ukuri uyu musaza ntiyagiye gutyo gusa!!Imana izabaza byinshi abo biyita ibikomerezwa.

  • yaaaaaaaayaaa cyiriya gihugu kibuze intwari pe umuntu wahanganaga na usa ntiyari yoroshye urabona ko nabaturage bamukundaga bakamwongera mandat,iruhuko ridashira.

  • Imana imwakire mu bayo.

  • imana imwakire kabisa niko mwisi bigende siwacu ninzira yatwese gusa yabaga bose babimenya ngo bategure ejo hazaza bakora ibyo imana ishaka kuko nyuma yubu buzima harubundi buziba bwiteka kubabuteguye

  • Yoo niyindere shenge Imana imwakire,apfuye ari muto?imyaka 58?ukuntu yashatse gukiza Gadaffi ngo imbwa zitamurya ariko bikanga?RIP Hugo

  • CHAVEZ Imana imuhe iruhuko ridashira. Gusa navuga ko agiye nkintwari kuko yarwanyije ba gashakabuhake bashakaga kwigarurira peteroli ya Venezuela. Ni INTWARI kabisa Jye nanahamya ko bashobora kuba baramuvangiye kugirango bamwikize. Tujye tuba maso duharanire kwigira twemere dupfe nk’abagabo kuko n’ubundi nta muntu numwe uzabaho iherezo. Agiye kare Igihugu cye, Amarika yo Hepfo n’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bikimukeneye ariko baribeshya ejo hazaza ba Chavez, ba Sankara, ba Museveni n’abandi bakunda Igihugu 20.

  • Nagende nta gihangange kibaho uretse Imana yonyine.N’abandi bashaka kwigira ibihangange babonereho kuko uwicisha bugufi Imana izamuzamura naho uwihanika mu bushoroshori Imana izamuturumburayo nabi kandi vuba na bwangu.RIP Chavez.

  • Mubyukuri mwizina ryanjye bwite navugango ,Uwiteka,Amuhe,Irihuko Ridashira kdi famie ye twifatanyije nayo mugahinda

  • alutta continua…

  • ESE KUKI ABANTU BATINYUKA KUVUGA AMAKOSA YA USA BAPFA AKO KANYA ?CYOKORA NDASABA KO IMANA YAZA BWANGU IKAREBA ,IGATABARA KUKO ABANTU TURANANIWE USA IMAZE KUTURAMBIRA KUBWIBIBAZO ITERA ISI IYUBA HABONEKAGA UMUNTU NIBUTRA WABASHA KUZAJYA ASENYA ZIRIYA NGANDA BIRATANA NKURWA DRONES ZIRI KUMARA ABANTU BINZIRAKARENGANE CYAMNE MURI AFRICA

  • rwose mubyukuri chavez yari umusaza najyend e imana imuhe iruhuko ridashira kandi natwe niyo nzira jyewe ndetse n`umuryango wanjye twiftanyije na chavez mukababaro imana imwakire mubayo.

    UWAMUROZE NAWE AZAMUSANGAYO.

  • INTWARI YARATABARUTSE. NIRUHUKIRE MU MAHORO

Comments are closed.

en_USEnglish