Month: <span>January 2013</span>

'Genocide yabazwa Boutros Ghali na Kofi Annan' – Mugesera

Nyuma yo guhabwa iminsi itanu ngo yivuze, Mugesera kuri uyu wa 28 Mutarama yongeye kwisobanura ku byaha aregwa. Uyu munsi yavuze ko Genocide atari we wayiteye ndetse ko no kuba yarabaye ntibatabare byabazwa bariya bagabo babaye abanyamabanga bakuru ba Loni. Mu kwisobanura kwe, Mugesera yavuze ko mu bakwiye kubazwa ibyabaye mu Rwanda harimo kandi igihugu […]Irambuye

Umusirikare w’Umubiligi yirukanywe ku butaka bw’u Rwanda

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo byatangiye kuvugwa hanze, ariko nta rwego rwa Leta ruratangaza aya makuru, kuri uyu wa 28 Mutarama nibwo muri Belgique iyi nkuru yatangajwe ko umusirikare w’Umubiligi wakoraga muri Ambassade yabo i Kigali yahawe amasaha 48 ngo abe yavuye mu Rwanda. Ikinyamakuru Le Vif cyo muri Belgique, cyatangaje ko u Rwanda rwabwiye […]Irambuye

I Gitisi abanyonzi bati “ Ntituzashaka abagore”

Mu kagari ka Gitisi Umurenge wa Bweramana hari agasanteri ka Gitisi karimo abasore b’abanyonzi benshi, nibo bajyana abantu bagana kure ya centre yabo. Iyo hari ugutwaye mukaganira akubwira ko ubuzima arimo butatuma arongora ngo abe umugabo nk’abandi. Byatumye twegera aho twabonaga bagurira ibigori byokeje turaganira ari benshi. Bavuga ko kunyonga bibafasha kubaho ariko bitabateza imbere. […]Irambuye

I Paris havukiye ishyaka rishya ritavuga rumwe na Leta y’u

Itsinda ry’abanyarwanda munani riyobowe na Padiri Thomas Nahimana, umwanditsi mukuru w’urubuga Leprophete.fr, ryatangaje kuri uyu wa 28 Mutarama ko nyuma y’iminsi itatu y’umwiherero i Paris muri France ryashinze umutwe wa Politiki bise ‘Parti Ishema’. Mu mpamvu zatumye bashinga iri shyaka, abo bagabo barindwi n’umugore umwe, bavuze ko bagamije kuvanaho ishyaka rya FPR-Inkotanyi bashinja kwikubira ubutegetsi. […]Irambuye

Ethiopia: Habura amasegonda 1800 abayobozi banze gusinya amasezerano

Benshi bari babyiteze kuko bumvaga ko ariwo muti ntakuka, ariko mu gihe haburaga iminota mirongo itatu, abakuru b’ibihugu bagombaga gushyira umukono ku mugambi wo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahise babihagarika. Muri iyi mihango yari kubera i Addis Abeba muri Ethiopia ahakoraniye inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika yahagaze mu kanya nk’ako guhumbya ndetse […]Irambuye

Perezida Kabila yarusimbutse

Ntibirasobanuka neza, ndetse inzego za Leta zirinze kugira byinshi zitangaza ariko amakuru akomeje gucicikana aravuga ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila yarusimbutse mu cyumweru gishize. Urubuga 7sur7.cd rwatangaje ko ubwo Joseph Kabila yari avuye muri Congo Brazzaville kuwa Kane w’icyumweru gishize yari agiye kwivuganwa n’abantu, ariko ubwo bugizi bwa nabi bukaburizwamo […]Irambuye

Rubavu: Abajura bibye ibintu bifite agaciro ka Miliyoni 11

Mu Murenge wa Kanama muri Centre ya Mahoko abajura bibasiye inyubako batwara ibicuruzwa bitandukanye byiganjemo amaterefoni n’ibindi bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni cumi n’imwe, abatungwa urutoki n’inkeragutabara zirinda umutekano muri uwo Murenge. Mu cyumweru gishije, mu ijoro ryo kuwa kane, nibwo mu Murenge wa Kanama, abajura badukiriye imiryango itatu y’iduka batwara ibicuruzwa bitandukanye […]Irambuye

“Nkosi Sikelel' iAfrika” indirimbo yubahiriza ibihugu 3 bya Africa

Nkosi Sikeleli Afrika (Lord bless Africa) ni indirimbo iri mu magambo y’ururimi rw’igi ‘Xhosa’ (soma ‘Ndwosa’) yahimbwe na Enoch Sontonga mu 1897 yari umwarimu mu ishuri ry’aba Methodist mu mujyi wa Johannesburg. Iyi ndirimbo yaje gusakara muri Africa y’amajyepfo hose, ibanza kuba indirimbo yubahiriza ibihugu bya Zambia, Tanzania, Namibia na Zimbabwe, nyuma y’uko yari ikirango […]Irambuye

Umugambi ku irangizwa ry’ikibazo cya Congo urasinywa n’abapezida 8

I Addis Ababa kuri uyu wa 28 Mutarama aba president b’ibihugu umunani bya Africa birimo n’u Rwanda, barasinya ku mugambi w’umutekano muri Congo Kinshasa. Amakuru aturuka yo, aremeza ko ba president ba DR Congo, Burundi, Uganda, Rwanda, Angola, South Africa, Tanzania na Congo Brazzaville aribo bari businye kuri iyo ‘Security plan’ aho bari mu nama […]Irambuye

en_USEnglish