Museveni yasabye M23 kugaragaza urutonde rw’abo Leta ya Congo yishe
Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yasabye abayobozi b’umutwe wa M23 kugaragara urutonde rw’abo ivugako bishwe na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iyobowe na Joseph Kabila.
Museveni yasabye ibi nyuma y’uko umutwe wa M23 wavuze ko hari abantu bahoze mu mutwe wa CNPD bishwe na Leta ya Congo ubwo habagaho gahunda yo kuvanga igisirikare.
Abarwanyi ba M23 bavuga ko ubwo habagaho umugambi wo gushyi ra ingabo zahoze ziri mu mutwe wa CNDP mu gisirikare cya Congo, hari abasirikare boherejwe muri Ntara y’Iburasiraba (Province Oriental) bagerayo bakicwa n’ingabo za Leta.
Abayobozi ba M23, bari mu biganiro na Leta ya Congo i Kampala bavuze ko ayo marorerwa yakorewe abahoze ari bagenzi babo atari akwiye ndetse basaba ko Leta yahana yihanukiriye abayakoze, gusa Leta yo ntibyemera kuko ivuga ko nta basirikare ba bahoze muri CNDP bishwe na Leta.
Mu kumva ibyo, Perezida Museveni uhuje izi mpande zombi, yasabye abayobozi ba M23 kugaragaza urutonde rw’abo bantu bishwe na FARDC, nk’uko Ikinyamakuru The Dairy Monitor cyabitangaje.
Ibi Museveni yabibasabye kuwa kane w’icyumweru gishize ubwo yagiranaga inama n’abayobozi ba M23 bonyine ahitwa Rwakitura mu Karere ka Kiruhura.
Agira icyo atangaza kuri iyi nama yahuje Museveni ubwe n’abayobozi ba M23, Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda Col. Felix Kulayigye yavuze ko atari azi ibyayo, gusa ngo ntibitangaje kuba Perezida Museveni yahura nabo (abayobozi ba M23) bonyine hatari uruhande rwa Congo.
INKINDI Sangwa
UM– USEKE.COM