Perezida Kabila yarusimbutse
Ntibirasobanuka neza, ndetse inzego za Leta zirinze kugira byinshi zitangaza ariko amakuru akomeje gucicikana aravuga ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila yarusimbutse mu cyumweru gishize.
Urubuga 7sur7.cd rwatangaje ko ubwo Joseph Kabila yari avuye muri Congo Brazzaville kuwa Kane w’icyumweru gishize yari agiye kwivuganwa n’abantu, ariko ubwo bugizi bwa nabi bukaburizwamo n’abashinzwe umutekano we.
Abashatse kumwivugana ngo bahise batabwa muri yombi nk’uko amakuru ya bamwe mu bari mu nzego zo hejuru muri icyo gihugu babitangaje.
Minisitiri w’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Richard Muyej yatangaje ko abantu bari bagamije guteza umutekano muke bahereye ku mutwe w’igihugu (Umukuru w’Igihugu).
Mbere gato y’uko ibyo biba Richard Muyej yavuze ko bamenye ibiri gutegurwa ndetse atangaza ko ababitegura ntacyo bateze kugeraho.
Yagize ati “Dufite amakuru y’uko hari udutsiko twagambiriye guhitana Umukuru w’Igihugu ndetse turimo kugerageza kuburizamo uwo mugambi.”
Mu minsi 699 ishize nibwo twari twabagejejeho inkuru ivuga ko, abantu bitwaje intwaro bateye inzu y’uyu muperezida uri ku butegetsi kuva mu mwaka w’2001, bagamije kumwica.
Icyo gihe abashaka kumwivugana bakomwe mu nkokora n’abashinzwe umutekano we ndetse batandatu muri bo bahasize agatwe, abafashwe matekwa nabo bahaswe ibibazo mu rwego rwo kumenya impamvu bashatse kuvutsa ubuzima Umukuru w’Igihugu.
Nanone ku itariki ya 07 Ugushyingo umwaka ushinze, Le palais de la Nation, inzu y’umukuru w’igihugu wa Congo Kinshasa yatewe n’abantu bitwaje intwaro ndetse habaho kurasana gukomeye hagati y’abarinzi be n’abashaka kwinjira mu rugo imbere.
Icyo gihe, Umuvugizi wa Leta ya Congo, Lambert Mende yabwiye itangazamakuru ko abantu bateye ingoro ya Kabila bari bafite intwaro zikomeye ariko ngo baruhijwe n’ubusa kuko bakubiswe incuro n’abashinzwe kurinda Kabila.
INKINDI Sangwa
UM– USEKE.COM
0 Comment
inkubakozikabije,kumara abantura murwanda leta nishiremo akabaraga irebe icyakorwa
Comments are closed.