Month: <span>June 2012</span>

Arusha: Nizeyimana yakatiwe burundu kubera kwicisha Gicanda Rozaliya

Kuri uyu wa kabiri urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha rwakatiye igifungo cya burundu Ildephonse Nizeyimana kubera gutanga amabwiriza yo kwica umwamikazi Rozaliya Gicanda wari utuye i Butare. Nizeyimana w’imyaka 48 si icyo cyaha kimuhama gusa kuko anahamwa n’uruhare mu bwicanyi bwakorewe abatutsi mu cyahoze ari Butare, ibyaha byo gufata ku ngufu abagore n’ibindi. […]Irambuye

Ngororero: Ababana n’ubumuga barasaba koroherzwa kubona insimburangingo

Bamwe mu bantu babana n’ubumuga butandukanye bo mu karere ka Ngororero, bavuga ko bafite ikibazo cyo kutagira insimburangingo n’inyunganirangingo zibafasha mu mibereho yabo bakaba basaba ko inyunganirangingo n’insimburangingo zabo byakwishyurwa n’ubwisungane mu kwivuza (mituelle de santé) kuko uburyo bihenda batapfa kubyigurira kuko nta n’ubushobozi bwo kubyigurira bafite.  Habumugisha Faustin uhagarariye abamugaye bo mu murenge wa […]Irambuye

Ngoma: Abakristu benshi baje kureba ibisigazwa bya mutagatifu Marigarite Mariya

Abakiristu Gatolika bo muri diyosezi ya Kibungo  bakubise baruzura baje kureba ibisigazwa by’umubiri wa mutagatifu Marguerite Marie Alacoque wo mugihugu ngo bamwiyambaze. Ibi bisigazwa ngo byemejwe na munsenyeri wo muri diyosezi yaho avuka ko ari ibisigazwa koko by’umubiri w’uyu mutagatifu Mariya Marigarita wapfuye mu 1690. Ibisigazwa by’uyu mutagatifu byagejejwe mu Rwanda kuva tariki ya 08 […]Irambuye

Ingabo za Danemark zemeranyije n’iz’u Rwanda gushyiraho umutwe w’ingabo

Kimihurura – kuri uyu wa kabiri nibwo abahagarariye ingabo z’igihugu cya Danemark n’iz’u Rwanda basinye amasezerano y’ubufatanye mu gushyiraho umutwe w’ingabo zo gutabarana mu gihe cy’ibiza cyangwa umutekano mucye mu karere. Major Gen. Frank Mushyo Kamanzi uzaba ayoboye izo ngabo no gushyirwaho ibikorwa remezo bizazifasha mu kazi, yasobanuye ko aya masezerano azatangira gushyirwa mu bikorwa […]Irambuye

Mu Kiganiro n’abanyamakuru President Kagame yagarutse kuri DRC, Gacaca, UN…

Mu kignairo n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 19 Kamena president Kagame mu bibazo yabajijwe n’abanyamakuru, byagarutse ahanini ku cy’ibazo cy’intambara iri muri DRCongo, imibanire y’u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’Inkiko Gacaca ziherutse kurangiza imirimo yazo. UN – Rwanda (Kuki mubana na UN muhora mushinjanya?) President Kagame yasobanuye ko ibibazo hagati y’u Rwanda na UN […]Irambuye

Uncle Austin nawe agiye gushyira Album ye yambere hanze yise

Ku nshuro ya mbere umuhanzi Uncle Austin agiye gusohora Album izaba igizwe n’indirimbo 16 zirimo izagiye zikundwa cyane z’uyu muhanzi. Kuri iyi Album nshya, Uncle Austin yabwiye Umuseke.com ko hazaba hariho n’izindi ndirimbo nshya abafana be bataramenya. Tariki 04/07/2012 ubwo Uncle Austin ubwo azaba amurika Album ye azafashwa n’abahanzi nka Jacky Chandiru wo muri Uganda […]Irambuye

Rwanda – DRC: Louise Mushikiwabo i Kinshasa mu biganiro ku

Ministre w’ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo na mugenzi we Raymond Tshibanga wa Congo kuva kuwa mbere tariki 18 batangiye ibiganiro i Kinshasa mu gushaka umuti w’intambara iri kubera muri Kivu y’amajyaruguru. Ku murongo w’ibyigwa mu nama yateranyijwe n’aba ba ministre b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi harimo; kureba no gushakira umuti intambara yatejwe n’ingabo zigumuye muza […]Irambuye

Rulindo: Bagiye kunguka ibigo nderabuzima bibiri

Mu gihe gito Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) imaze itangaje ko yashyizeho gahunda yo kwegerereza abaturage amavuriro hagamijwe kubagabanyiriza ingendo bakoraga bajya kwivuza, abo mu Karere ka Rulindo bo baratangaza ko mu minsi mike bazaba bungutse ibigo nderabuzima 2. Ibyo bigo nderabuzima birimo icya Kisaro n’icya Kinini kiri mu Murenge wa Rusiga. Ibyo bigo byombi bikaba bizafasha […]Irambuye

Ntiharamenyekana icyishe Prof Esiron Munyanziza wigishaga muri NUR

Kuri uyu wa 18 Kamena 2012 mu ma saa yine za mugitondo nibwo hamenyekanye urupfu rwa PhD. Esiron Munyanziza wigishaga mu ishami ry’ubuhinzi muri kaminuza nkuru y’u Rwanda. Urupfu rwa Munyanziza wabanaga n’umukozi we gusa rwamenyekanye ubwo umukozi umukorera yahamagaraga abantu akabamenyesha ko asanze  yapfiriye mu musarani. Uyu mukozi akaba avuga ko yabonye bigeze mu […]Irambuye

Umusomyi: Ari Ruhago na Muzika ni iki Leta ikwiye gushyiramo

Mukomere basomyi b’uru rubuga dukunda. Mfite icyo nshaka gusangiza bagenzi banje niba bene uru rubuga munyemereye. Icyo ni iki? Kuki muzika yo idahabwa imbaraga (amafaranga) nk’izo ruhago ihabwa ko akamaro kabyo kenda kungana? Abafana ba Muzika n’abafana b’umupira hari ibyo batagihuza, nubwo benshi usanga babikunda byombi kuko akenshi bijyana, ariko nyuma y’umusaruro umupira w’amaguru ku […]Irambuye

en_USEnglish