Digiqole ad

Rulindo: Bagiye kunguka ibigo nderabuzima bibiri

Mu gihe gito Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) imaze itangaje ko yashyizeho gahunda yo kwegerereza abaturage amavuriro hagamijwe kubagabanyiriza ingendo bakoraga bajya kwivuza, abo mu Karere ka Rulindo bo baratangaza ko mu minsi mike bazaba bungutse ibigo nderabuzima 2.

Ikigo nderabuzima cya Tare
Ikigo nderabuzima cya Tare

Ibyo bigo nderabuzima birimo icya Kisaro n’icya Kinini kiri mu Murenge wa Rusiga. Ibyo bigo byombi bikaba bizafasha abaturage bo mu Karere ka Rulindo mu bijyanye no guhabwa serivisi z’ubuvuzi bitabagoye, cyane cyane abagore batwite.

Nk’uko ushinzwe ubuzima mu Karere ka Rulindo,  Manirafasha Jean d’Amour  yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe natwe dukesha iyi nkuru, ku wa 18 Kamena 2012, yavuze ko  ibyo  bigo nderabuzima bishya bizafungurwa ku mugaragaro ku wa 20 Kamena uyu mwaka.

Manirafasha ati “ibi bigo nibifungurwa, Rulindo izaba igize ibigo nderabuzima 17 kuko yari isanganywe 15.”  Nyuma y’ibyo bigo kandi, mu gihe gito bizakurirwa n’itahwa ry’ibitaro bya Kinihira biri hafi gutangira imirimo yabyo.

Umwe mu baturage bo mu Murenge wa Mbogo hafi y’ahubatse ikigo nderabuzima cya Kinihira, Kabanda Antoine atangaza ko  bishimiye icyo kigo nderabuzima, ati “n’ubwo kitabarirwa mu Murenge wacu,  kizajya kidufasha kuko ubuvuzi nta mupaka bugira.”

Kabanda avuga ko bari basanzwe bivuriza ku bigo nderabuzima bya Tare na Bukoro, ati “ariko ubu tugiye kujya twivuriza ku cya Kinini kuko ari cyo kiri hafi yacu kubirusha.”

Corneille K Ntihabose
UM– USEKE.COM 

0 Comment

  • ABATURAGE B’UMURENGE WA ngoma mu kagari ka Kabuga nabo baratabaza Minisante ngo irebe nabo uko yabegereza ikigo ndera buzima kuko kujya i Remera cga i SHYORNGI Cga i RUSIGA ari kure cyane.murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish