Uncle Austin nawe agiye gushyira Album ye yambere hanze yise “Nzakwizirikaho ibihe byose”
Ku nshuro ya mbere umuhanzi Uncle Austin agiye gusohora Album izaba igizwe n’indirimbo 16 zirimo izagiye zikundwa cyane z’uyu muhanzi.
Kuri iyi Album nshya, Uncle Austin yabwiye Umuseke.com ko hazaba hariho n’izindi ndirimbo nshya abafana be bataramenya.
Tariki 04/07/2012 ubwo Uncle Austin ubwo azaba amurika Album ye azafashwa n’abahanzi nka Jacky Chandiru wo muri Uganda Kitoko, Kamichi, King James, Tom Close, Riderman, Jay Polly, Knowless, Urban Boys, Bruce Melody na Queen Cha bo mu Rwanda.
Iki gitaramo cya Live kizabera i Remera muri Parking ya Stade, Austin avuga ko yagiteguye neza kugirango kizashimishe abafana bazaba baje ngo abamurikire Album ye yise “Nzakwizirikaho”.
Austin Butoyi Luwano uzwi ku izina rya Uncle Austin yavukiye mu gihugu cya Uganda tariki 27/03/1985, yatangiye muzika muri Nzeri 2009, avuga ko yafashe umwanya wo kwitondera Album ye yambere.
Plaisir Muzogeye
UM– USEKE.COM
0 Comment
KABISA…..TURAYITEGUYE……..
UBWO KANDI HARI ABAZATAKAZA IGIHE CYABO NGO BAGIYE KUREBA BIRIYA BIRIRIMBO BYE BITAGIRA EPFO NA RUGURU NGO “NDAGUKUNDA NZAPFA EJO” ARIKO AHO KUGIRA NGO M– USEBYE NABO IMANA YIHEREYE IMPANO NYAKURI YO GUHANGA MWAGIYE MUSHAKA IKINDI MWAKORA KABONE NAHO MWACUNGA INGOROFANI CG MUGACURUZA AGATARO AHO KWANGIZA MUZIKA MUYITESHA AGACIRO GUSA
big up bro we lv your music knd tukurinyuma tuzaba duhari mbere yuko concert itangira, komeza utsinde.
Kabisa kabs Plezzo! Komeza kuduha amakuru
Ntamuntu ushimwa na bose,abakuvuga nabi ubime amatwi wikomereze gahunda! Nge ndakwemera indirimbo zawe ziryohewe nikirori kabisa! Courage uncle!tuzagushyigikira!
I want to advise Uncle Austin to try and learn some kinyarwanda if he wants to continue singing in that language because seriously your songs are meaningless. I dont know u personally and take my comment positively. your bits are ok but try to make sense. thanks
Comments are closed.