Abadepite barasaba ko bimwe mu bigenerwa abayobozi bakuru byakurwaho ibindi bikaba inguzanyo
Byinshi mu bitekerezo by’Intumwa za rubanda muri Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku bigenerwa abanyapolitiki bakuru b’igihugu, byagaragarijwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo,ku wa 4 Kamena 2012: kuvanaho amafaranga akoreshwa mu rugo bamwe bagenerwa, ayo kwigurira ibikoresho byo mu nzu akaba inguzanyo no kugabanya ayishyurwa na Leta ku modoka.
Minisitiri Anastase Murekezi, yari imbere ya Komisiyo, atanga ibisubizo ku bibazo by’Abadepite ku Mbanzirizamushinga w’Itegeko Ngenga rishyiraho ibigenerwa abanyapolitiki bakuru b’igihugu. Mu nzego enye z’aba banyapolitiki bakuru,ibigenerwa abo mu rwego rwa gatatu nibyo byatinzweho cyane, mbere ya saa sita.
Abadepite basobanura impamvu zatuma aya mafaranga adakomeza gutangwa, berekana ko abayagenerwa atari bo bahembwa make mu bakozi b’Abanyarwanda, byatuma bahabwa ayo kwakira abashyitsi kugeza n’ubwo habamo n’ayo guhaha bisanzwe. Berthe Mujawamariya mu magambo ye yagize ati “ Niba umukozi usanzwe yirwariza, umukozi mukuru yahabwa ayo guhaha? Naho Libérata Kayitesi, yibaza niba n’umuvandimwe w’uwo muyobozi yananirwa kumwakira mu mushahara we!
Akurikije aho ibihe bigeze, mu mwaka wa 2012, Ignatiana Nyirarukundo, Vis-Perezida wa Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage, yibaza guhabwa amafaranga yo gukoresha mu rugo akwiye koko! Ku bandi ariko nabo badashyigikiye ko yatangwa, bumva byari bikwiye indi nyito, nko kwakira abashyitsi, aho kuba ayo gukoresha mu rugo. “Impamvu byandikwa, ni ugukorera mu mucyo, kandi hakaba n’igaruriro. Byaba kwakira abashyitsi mu rugo byaba kwakira abashyitsi mu kazi.”
Ibisobanuro bya Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo wanafashe umwanya wo kumvikanisha impamvu abanyapolitiki bari mu rwego rwa gatatu bagenerwa amafaranga yo kwigurira ibikoresho byo mu nzu agera kuri miliyoni eshanu z’Amanyarwanda ( frw 5.000.000) atangiye imirimo ariko atangwa rimwe.
Izi miliyoni, Anastase Murekezi agaragaza ko zari zikwiye kuzamukaho gato ngo kuko ari umubare uriho kuva mu myaka 10 ishize, Intumwa za rubanda, zo muri Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage si uko muri rusange babyumva. “ Inkunga y’ibikoresho numva itabaho, nk’uko buri Munyarwanda yishakira icyo yicaraho, sinzi niba mu Mategeko Mpuzamahanga bibaho!” Caritas Mukasarasi, ari muri bamwe mu ntumwa za rubanda zinjiyemo vuba. Nawe ati “ sinkeneye inkunga y’ibikoresho. Ubikeneye yari akishyura.”
Abadepite muri Komisiyo bagaragarije intumwa ya Guverinoma, ko bidakwiye gutangwa nk’impano n’umushahara baba bagiye guhabwa bigaragara nabi hakurikijwe ubukene bw’igihugu n’imibereho y’abandi Banyarwanda. Asubiza kuri iki kibazo, Minisitiri Murekezi yagaragaje ko ba Minisitiri bakennye, agira ati “ turakennye, abatangira rero bo, …kubaha agaciro, ni ukubafasha gutangira neza imirimo.”
Mu kungurana inama n’intumwa ya Guverinoma, intumwa za rubanda zisanga kuri 50% y’agaciro k’imodoka abenshi mu bayobozi bagenerwa ( uretse Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’Abadepite n’Abasenateri) Leta ibagenera, yari akwiye kugabanuka cyangwa imodoka bagenerwa ntizihende cyane.
Depite Berthe Mujawamariya, asanga ko n’ubwo abashobora kuba bafashwa kugura izo modoka baba ari bake, bitasobanura ko, n’abo bake batabona iby’umurengera. Kimwe na bamwe muri bagenzi be, ngo bikwiye kuzirikanwa ko ayo yose ava mu misoro y’abaturage kandi y’abakene.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta yemeza ko gutanga inkunga ku modoka zikagera no ku batari basanzwe bazikoresha, byagabanyirije Leta umutwaro ubwo hafatwaga icyemezo cya Charroi “0” mu mwaka wa 2005.
Amafaranga akoreshwa mu rugo azemezwa ingano n’Iteka rya Perezida (kimwe n’andi yose), bizaba ari bishya ku banyapolitiki bakuru b’igihugu bo mu rwego rwa gatatu. Yari asanzwe ku bo mu rwego rwa mbere n’urwa kabiri barimo Minisitiri w’Intebe.
Mu Iteka rya Perezida No 15/01 ryo ku wa 28/08/2008 rishyiraho Indamunite n’ibindi bigenerwa Abanyapolitiki b’Igihugu mu ngingo yaryo ya 5, yerekeye ibigenerwa ba Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite na Minisitiri w’Intebe, amafaranga akoreshwa mu rugo angana na 600.000.
Iyi Mbanzirizamushinga, itegerejee kuzasubizwa mu Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite niyo gukomeza mu zindi zemewe n’amategeko, ishobora kuzanyura mu Igazeti ya Leta mbere y’itangira ry’umwaka mushya w’ingengo y’imari 2012-2013.
Ibizemezwa kimwe n’imishahara mishya y’abandi bakozi ba Leta muri rusange bizashyirwa mu bikorwa guhera mu kwezi gutaha kwa Nyakanga 2012.
Source: Izuba Rirashe
UM– USEKE.COM
0 Comment
Conglatulations ntumwa za rubanda, mutangiye noneho guharanira inyungu z’abanyarwanda benshi
ni bakore nk’ibya Francois Holande, cyangwa abayobozi ba Malawi. turarushaho kubakunda. they are well talking , we need a soon implementation.
Gusa jye numva Leta natwe abakozi basanzwe yazaduha “utumodoka”, kandi niyo nta mafranga yo kuzitunga baduha, NTA KIBAZO PE!
Ku bwanjye numva izo allowances z’abo bayobozi zose zikwiye kugabanuka cyane ko imishahara yabo igiye kongerwa ahubwo hakarebwa uko mwarimu wigishije abo bose yazamurwa bifatika atari ukongera serum kuri serum ikindi abo bayobozi bakwiye kumenya ko ayo yose aba yavuye mu misoro y’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga batera inkunga budget yacu .
bajye bamenya ko imisoro iturushya rero ntabwo ari yo kudamararamo bagura nibyo murugo nabo bajye bigurira sino turi kwaya
noneho muri mo gukora akazi ntawe uzongera kuvuga ko musinzira munteko abagonaga bashizemo,felicitation,,,
Niyo mpamvu abantu barwanira imyanya koko, urabona ukuntu bayora??!!! birababaje.Barangiza ngo ntibashaka kudukorera neza kdi ari twe tubahemba
Aha noneho ndabona mutangiye kuba intumwa za rubanda!! Ubwo babazaniye umugambi wo kuyadiha mukaba mutangiye kubona ko baba bashaka kubaho nk’abagashize kdi ubukene bunuma!!!! Bravo MPs.
Baragisahura nkabatazakibamo! Nibakunde igihugu bareke kukikundiramo!Muzabazwa byinshi kabisa!
Hanyuma se ko bo (abadepite) bativuze? Ejo bundi sibwo biyongezaga umushahara ndengamibare?! Erega nimugabanye, utarariye yarasibye, ejo bundi nibadukuriraho inkunga y’amahanga nzareba aho muzayakura! Kireka nimucapisha munshi bikamera nko muri ZIMBABWE ya Mugabe na ZAYIRE ya Mobutu!
Ariko ibi ni agahoma munwa. None se ni babaha amafranga yo kugura ibikoresho, ayo gukora mu rugo n’ayo kwakira abashyitsi, ayo kugura imodoka, imishahara yabo kandi nayo itubutse izaba iyo kumara iki? Ubyumva nyabuna ansobanurire..
Tuyatungisha famille,asagutse tukayashora muyindi mishinga ibyara inyungu.
Jyewe ayanjye nonjyeyeho ayo nyereza na za ruswa nyubakamo imiturirwa mu bihugu nkeka ko bifite umutekano urambye kurusha icyacu no kugirango abo nyobora batazabimenya.
Niba abayobozi bo hejuru badafatwa nka ”consultants” ahubwo ari part of the Rwandan society yumva impamvu yo kwigomwa mu ntambara yo kwibohora no kurwanya ubukene, nibavanirweho ayo kwakira abashyitsi ndetse bagende mu modoka nziza ariko zidakabije guhenda (Prado apana Land Cruiser serie 11!)..n’ibindi bigabanywe.Ubusima bw’umuturage usanzwe bugomba kwegera ubw’umuyobozi kugirango habeho sens of responsibility and understanding of reality; niyo liberation struggle; kandi gutanga urugero is part of leadership
Abanyarwanda baciye umugani ngo: umugabo nurya ake akarya n’akabandi. ahubwo babaha make nkurikije gukomera kwabo. Ntababeshya nabonye Imana itegeka mu ijuru bo bagategeka mu isi. Mugabanye umujinya kuko Umushumba akama izo aragiyeeee. Iyi si nyibayemo imyaka itari myinshi cyane ariko ibyo nyiboneramo nibyinshi kdi N’umutwe wanjye ninka pentium 1 uri unable to process data zose wakira. Abacuruzi ngo ni imisoro yabo,ariko biyibagije uburyo bahenda abantu baje kubagurira, ko leta igira itya ikamanura ibiciro ko ntagihe nabonye ikintu gisubira hasi iyo cyazamuriwe ibiciro.Mugabanye amahane.
none kombona leta ibagenera byose:amfaranga ya abashitsi, amafaranga yo guhaha, ayinzu na ayibikoresho. ayo bahabwa bayakoresha iki, ubundi ko umuntu akorera amafaranga(umushahara) kugirango agure ibyo byose.aba bayobozi ayo bahembwa bayakoresha iki?
Bayaguramo imyenda gusa niyo abayoborwa batabaha gusa naho ubundi n’agacupa bavumba abashyitsi
Ibyo sha mujye mubireka!! umufaransa niwe wavuze neza ngo”” L’eau va a la riviere”” hari uwariwabona amazi atemba ajya i musozi?
Nuko rero muceceke namwe nimugira amahirwe mukagera murizo nzego muzashime Imana.
Any way nkabantu bakunda igihugu ndumva bibabaje kumva ngo umuyobozi uhembwa menshi ngo niwe ugomba no guhabwa amafaranga yo guhaha murugo, ayo kwakira abashyitsi, ayo kugura ibikoresho ahubwo wagira ngo nibo bahembwa makeya mugihugu? none se ayo bahembwa bayamaza iki?
ahaaaaaaaaaaaaaa!!!!
Murekezi reka kwigwizaho imisoro yarubanda izo allowances ntizikwiye rwose,ese iyo mubona muvuga ngo abayobozi munzego zibanze ntibahebwe(umuyobozi wumudugudu)ngo kuko leta ntamafranga ifite mukaba mushakako leta ibatunga muri byose nkumwana wuruhinja ibyo mwumva bikwiye,tura byamaganye rwose
Buriya rero ibintu bijya aho ibindi biri, abo bayobozi bose bari gusabirwa ayo mafaranga y’ikirenga kandi basanzwe bahembwa akayabo, kuki batari kuyasabira abahembwa make nk’abasirikare bato n’abapolisi bato ndetse n’abarimu, ko abo bayobozi ibyo babikesha izo nzego zombi, abadepite na senat bazabisuzume neza. MURAKOZE
UBU KOKO MWALIMU NZAGUME KU MUSHAHARA WA SERUMU, MUGANGA ABONE IGITONYANGA,POLISI NA SOLDA BABONE INTORYI KDI ATANGE UMUSORO BIRUKANKANE ABANYAGATARO NGO NTATANGA UMUSORO WO KUGURIRA MINISITIRI IMODOKA YA MILIYONI 85 ,UMUSHAHARA WA MILIYONI2,AYO KWAKIRA ABASHYITSI, AYA MISSION,AYO GUKORESHA MU RUGO, AYO KUGURA IBIKORESHO,LUMPSUM…..KUKI MUTAVUGA NGO IBIRIBWA BY’IBANZE BIVANIRWE HO IMISORO AHUBWO ABAYOBOZI BAKONGERERWA IBYO BAGOMBA.
Ariko Mana weeeeee!!!!!!! Nyumvira ngo ba Ministers ni abakene. Ariko batekereza ko iki gihugu ari icy’abanyagihugu?
Ntumwa za rubanda biragaragako inshingano zanyu muri kuzuzuza, Imana ntizababaza ubuzima bwabo yabashinze,Depite Caritas Mukasarasi abaye yerekanye ko ari inyangamugayo n’ibitekerezo bikwiye unyarwanda.
Bourses z’abanyeshuri bazivanaho kandi tuzi ko batishoboye!!!!None umva ngo amafaranag yo kugutunga mu rugo,nonese umushahara nuwo kumaara iki!!!!!!!Please murarya imitsi ya rubanda ngo nuko muri bake!!!!!Imana izabibabaza.
hari ikindi kiciro cy’abakozi bitwa aba leta,kitazwi na mba ,kandi urebye akazi dukora n’amasaha arenze urugero, uramutse ushyira mu gaciro natwe mwaduhaho kuko isoko duhahiraho ni rimwe.nyabuna inda ninkindi,murakoze
Ariko jye birantangaza cyaneeeee, kubona abayobozi aribo bahembwa amafaranga menshi, Allowance nyinshi cyanee, noneho mwibagiwe ko babaha n’amavuta ajya mumamodoka yabo, amakarita ya Tel atarangira, kwakira abashyitsi sinakubwira, kandi hari aho ujya kwa Minister kubasura ntibakurengereze Fanta imwe, ubwo se mwakagira Imana mwe , ko bahembwa amafaranga menshi ibyo byo guhahirwa koko murumva bidateye ikibazo koko?Ko umusirikare n’umupolisi bakora amasaha 24/24 barangiza bagahembwa urusenda , batunze imiryango kuki bo mutabatekerezaho koko?Aribo mukesha ibyo byose .Ayo mafaranga yose muyora , mudafite umutekano byabamarira iki? Sawa murakoze, mugire ubushishozi, murakarama.
Njye ndumva rwose bibabaje,ndumva niba twese turi abanyarwanda tugomba no gufatwa kimwe.
Ntawuyobeweko inyamanswaa nto irya inini ariko bagegrageze kugabanya.Kuki se umukozi usanzwe we atakakira abashyitsi bararebye basanga ari nyamwigendaho.Gusa Imana izababaze uko bigwizaho umutungo binyuranyije n’amategeko.
Ese ko mbona Leta ibatunze uri byose ubwo umushara babahemba bawumaza iki? n’uwo kujya mu kabare kubafata agatama?
umushahara wabo ni uwo kubaka amazu za nyarutarama na gacuriro
kumbi ndara ntasiniriye nshaka imisoro urwonkoreye ngiyo tpr ngiyo tva mukarya mukaryama mwahaga ngo mwarimu ntabeho muganga nakore nkigifu porisina sordat bagwe kugasi ntacyo gusa mwisubireho kuko birababaje muyishyurire ababuze kivuza na bashonje kukotwe turyamumadeni yabanki tukarara tudasinziriye muduhe amahoro twarumiwe
birababaje peeeeeeeee biteye nagahinda kumva ministre avuga ko akennye ubwo hakize jye wanyuzwe nurusenda anjyenera urakoze kudutera agahinda
reka mbanze nsobanukirwe nicyo umushahara aricyo nimpamlvu uhabwa umukozi wenda uwabayobozi sikimwe nuwarubanda doreko ntanaho bihuriye. ubundi ndajya nababwira impamvu yinyongera kubayobozi bacu wenda bifitanye isano nubusobanuro ndiburonke
Uruzi byibuze bavuze ngo bafashe n’abandi bakozi ba Leta babagurize hanyuma nabo babeho batigana ababaho. Uzi kuba ukora muri Minisiteri runaka ukajya ushaka aho wakwepera Umuyobozi wawe ngo hato utamunukira icyuya kubera kubaho mu buzima butagusheje icyubahiro. Ubwo se minister ufite abakozi bameze batyo harya ubwo umusaruro aba ari sawa ra?
nizere ko abadaba badepite batabivuze kubera babonye manda yabo igiye kurangira ,bakabikorera ngo bataviramo aho ! ikibazo bavuga kirumvikana ahubwo mbabaze mbere hose bari hee? imyaka bamaze mu nteko iki kibazo kiba cyarakemutse kera , none murabona ko ministre we mumuhonda ntanoge , ntabyo yumva mbese mumubabarire !niba minister w’umurimo atumva icyo kibazo murumva ahagarariye izihe nyungu muri iriya ministry, ku bwe ngo izo cash zakongerwa , biteye isoni kumva ibyo ku muntu wakagombye kumenya ubukene u Rwanda rufite . nabanze yibuke ko ariya ma fr ari imisoro ya abanyarwanda ,uwo mugabo akwiye ikosora : ndumva umwe muri bariya badepite bashyira mu gaciro akwiye guhabwa iriya ministeri agashyira ibintu mu buryo. naho ubundi niba minisitiri avuva ko akennye , ubwo ntazigera ubukire nakureyo amaso !
Ese niba abaminisitiri bakennye, gahunda ya leta yo kurwanya ubukene bo ntiyabagezeho?
Yewe biratangaje ngo ba ministers barakennye, gusa kuriyisi ntawukira, ariko bihangane kuko biteye isoni;vraiment kugeza naho leta ibahahire ubwo se umushahara uzakora iki, bageregeze kwibuka ko hari nabandi bakeneye kubaho di.Ba depite turabashyigikiye, kandi mukomere ku cyemezo, naho abavuga abalimu,police,abasilikre mubihorere ibyabo bizwi n’Imana, ahubwo sinzi ko bari no mubo bazanongeza ya 10% ubizi neza yanyibwirira.
Biratangaje koko!!!Kumva minister avuga arakennye!!!!Gusa abantu bajye bashyira mugaciro,nonese niba akennye kandi ahabwa nayo mafaranga numvise babandi yaciye imbere bamuha ubumenyi,babahungu bamwirirwa inyuma,babandi se bo abona kumuhanda saa cyenda izuba ribava kutwe rikabarenngeraho ijoro rigatandukana babona barinze umutekano w’igihungu cyangwa we mbese(Ingabo),,,babaturage batabona na 1$ per day kubera ubukungu bwigihungu n’abandi n’abandi ntiriwe mvuga murabazi yaba abatekerezaho?????????????Ntumwa zacu badepites mukomere kugitekerezo cyanyu nababwiriki!!!..Ibihe byiza banyarwanda banyarwandakazi.
inteko ishobora kuba ijyiye kubaho! abo bayobozi harya sibo birirwa batwigisha gukunda igihugu, ese ubwo ibyo n’ugukunda igihugu cyangwa ni igukunda icyo kibaha? ese ubwo tugikunze nkabo cyagerahe? niba na “France” igihugu gikize bashaka kugabanya imishahara y’abayobozi, U Rwanda nitwe dukwiye kongera, icyakora igihe cyo kubeshya abanyarwanda gikwiye kurangira, abaturage bari bakwiye gahubwa uruhare rukomeye mu gushyira abagize inzego no kubakuraho, “our whole system should be revised”
mwiriwe nshuti,kuva saa 11.30 za mugitondo,kugeza nka saa tatu cyangwa saa ine z’ijoro kandi buri munsi no mu mawikeends mba ndi ku kazi.ariko ku bijyanye n’umushahara ntawarubara.mwadutekerejeho ko muzabihemberwa n’IMANA YO MW’IJURU.MURAKOZE
gahunda y’imbaturabukungu bo ntabwo yabagezeho mbese niba ari abakene aho no mu midugudu ntibabarenganyije bakaba barabashyize mucyiciro cyabakire mu budehe nukuzabireba neza ntibazongere kurengana nibo bari basigaye bararenganye muri Rwanda yacu nshya badi! ariko nibyiza nibibukwa.
mukomeze muyarye tu, umunsi byarenze abo mukoresha mubahemba ubusa aho umwana wa cpl cyangwa mwarimu abura n’igikoma,muzabona akazababaho
Njye mu byifuzo byanjye ndabizi neza ko igihugu gikenye arikohakwiye ingamba zikomeye.Umushahara wanjye kugeza ubu numva umpagije ariko ntabwo muzi abantu bambabaza ningabo ziturinda na police yigihugu.Ku giti cyanjye nubwo ahari ari benshi na budget ikaba ari nto His excellency nabafashe mu bundi buryo bwo kwigisha abana babo ku buntu kandi ahantu heza ikindi bivurize ubuntu iriya MMI IBE 0% Ikindi bagende bubaka amazu ku bashakanye byamategeko abemo bariya bagabo barara amajoro dusinziriye numuriro namazi byubuntu.Ndabatabarizaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa.Nye nashimye Imana batangiye kujya DARFOUR kuko byibuze bamwe batangiye kugura utuzu abandi bagacuruza en tout cas nshimye Imana yabakoreye igikorwa gikomeye
maze kwiga universite imyaka igera ku munani kubera ubushobozi buke gusibira kubera ko wishyuye nturangize ukaba ubicumbitse!! iyo mbonye minervari nyishyura ibice bice ubwo kukazi naho ngahembwa ibihumbi mirongo inani kandi buri kwezi nishyura inzu nkodesha 30,000frw ngaho munyumvire ayo mafaranga baha umuntu umwe yo guhahisha 600,000frw niyo mpamvu iyo bahaze bafata umwanzuro ugayitse wo gukuramo amada!! gusa akarengane kazahoraho mugihe umwe ashaka kuba hejuru yundi yumva ko we atavutse nkizindi mpinja! nuko rero africa izahora imeze mugihe bamwe bihaza mubiribwa bari kubutegetsi uwicwa ninzara nigute atafata imbunda akavanaho abarenzwe?mugerageze iyi TVA mudukata itugereho kuko nubundi nayacu muhahisha mwiyapfusha ubusa imodoka zigura 60millions nibindi abandi nta n’igitogotogo kuko ntikinemerewe kujya mumuhanda kuko kitujuje ubuziranenge barangiza ngo ntitugashire abana bacu kuri moto ari babiri kandi ari kugabanya depenses mwitondere amategeko mufata atazazana ibibazo!!!
Biteye isoni kubona Ministre muzima avuga ngo Ministre mu Rwanda ni umukene!! Niba ari uko bimeze, ni ukuvuga ko 99,9999% by’abanyarwanda ari Abakene Nyakujya! None ko arimo avuguruza Leta akorera??!! Mu kanya bati u Rwanda rwarakataje mu majyambere! Ba Ministres twakekaga ko boga mu mata n’ubuki, bati ashwi iwacu rurakinga bane? Kwa Mwarimu buriya rukinga bangahe??
Nshingiye kuri commentaires zatanzwe kandi zivugisha ukuri, ndasanga uyu mushinga wahagarara. Abayobozi ntabwo ari abakene, bitabaye ibyo, basanga abaturage babakuyeho ikizere kandi byaba bihabanye no kugabanya ubusumbane buri hagati y’abakozi.
YEGO RATA!!!!!,narinarashobewe ituma abaministri hafi ya bose bo murwanda ar’INDAYI(Abahehesi),kumbe n’agafaranga ka barenze.ministri avugana numukobwa rimwe akaba amuguriye IMODOKA,ikibabaza nuko usanga har’abantu babavandimwe babo usanga babayeho nabi cyane ariko ntibabafashe.
Mana yaremye isi n’ijuru ni wowe wo gutabara abanyarwanda kabisa………. ntibyumvikana ukuntu minister ashobora guhagarara ku maguru yombi akavuga ngo arakennye!!!!!!!!!!ese koko niba minister abasha kwatura akavuga ko akennye; umuntu wishoboye muri iki gihugu ni inde???, minister arakennye kubury no murugo iwe akeneye inkunga y’ibiryo? c’est pas possible, cas meme aba bagabo nibagerageze gushyira mu gaciro, imbabare ni nyinshi mu mihanda ya kigali n’ahandi, imfubyi zita amashuri, abapfakazi badafite epfo na ruguru, oya ntibikwiye ko umuntu ubona umushahara w’ukwezi anahahirwa kabisa his excellency turamwizera azi gushishoza azafate icyemezo kabisa kandi twizeye ko kizatunyura.
Najye ndumiwe si numva ukuntu ministre ahahirwa na leta nkaho miliyoni ahebwa itamuhagije kandi ibi byose ni imisoro y’abarimu,abaganga n’abandi bahebwa inica nikize koko???ndumva bakwiye kubyigaho kugirango aya amafaranga bayakoreshe ibindi ifitiye abaturage akamaro ikindi kandi hari abaturage benshibaburara kandi ministre uhebwa miliyoni leta yamugaburiye abadepite nimwe mukwiye kurengera abaturage babitoreye murakoze kandi turabizera.
byose bizashira hasigare urukundo rw’imana
Isumbana ry’iishahara riteye ubwoba kandi duhurira ku isoko rimwe.kandi abo hasi nibo bakora byinshi kuruta abo hejuru ariko salaires bikaba inverse
erega ubu turi mu bihe birusya byabindi byahanuwe cyera,none se ufite ararira kurusha utagira na mba,ariko umuti n’umwe,n’ukwizer’umwami yesu no kugendera mu nzira yo gukiranuka kuko mugihe gito nko guhumbya tuzataha.hahirwa uwihanganir’ibimugerageza kuko azahabw’ikamba na data wa twese.
Comments are closed.