Digiqole ad

Kamonyi: Banze gutabaruka badashyingiranywe imbere y’imana

MURARA Appolinaire, umukambwe w’imyaka 95, na NYIRABUNYWERO Florida w’imyaka 87 batuye mu Murenge wa Rugalika mu Karere ka Kamonyi bahisemo gukora ubukwe imbere y’Imana nyuma yo kuzukuruza bibanira.

Mu modoka bitegura kujya imbere y'Imana
Mu modoka bitegura kujya imbere y'Imana

Uyu muryango ufite abana batandatu, abuzukuru 39, n’abuzukuruza 30 washakanye byemewe mu muhango gakondo w’ubukwe bwa kera, bamwe bita iya gipagani, aha ni mu gihe bari batarumva cyangwa ngo bemere Yesu.

Mu myaka itanu ishize, Florida, nubwo ashaje bwose ariko yakiriye umwami Yesu arabatizwa, nkuko tubikesha umwe mu buzukuru be.

Yaje kubifashamo umutware we, maze umukambwe MURARA nawe yemera gukizwa no kuyoboka umwami Yesu mu kwezi gushize kwa Nzeri, abatizwa mu itorero rya ADEPR nawe.

Uyu muryango mukuru, ubifashijwemo n’abana n’abuzukuru babo nibwo wafashe icyemezo cyo gushyingirwa imbere y’Imana bya gikirisitu, maze ngo urugo rwabo baruragize Yesu mu minsi yabo basigaje kubaho.

Nyuma y’imyaka 66 bibanira, tariki ya 8 Ukwakira uyu mwaka nibwo urugo rwabo baruragije Yesu, ndetse ruhabwa umugisha imbere y’iteraniro, inshuti, abavandimwe, abana, abuzukuru n’abuzukuruza.

Imana ikomeze ibahe urugo ruhire no mugihe basigaje kwibanira!

Ubwo biteguraga kwinjira mu rusengero
Ubwo biteguraga kwinjira mu rusengero
Basesekaye munzu y'Imana
Basesekaye munzu y'Imana
Urugo rwabo barweretse umwami Yesu mungoro ye
Urugo rwabo barweretse umwami Yesu mungoro ye
Ibyishimo byari byose nyuma yo gusezerana bushya
Ibyishimo byari byose nyuma yo gusezerana bushya
Ibyishimo n'abuzukuru n'abuzukuruza byari byose
Ibyishimo n'abuzukuru n'abuzukuruza byari byose
Bakase n'umugati w'abashyingiwe
Bakase n'umugati w'abashyingiwe
Abageni mu muhango wo kwakira abatumiwe
Abageni mu muhango wo kwakira abatumiwe
Kamwe mu twuzukuruza twabo kari kabukereye
Kamwe mu twuzukuruza twabo kari kabukereye

Photos /Jean de Dieu Kampayana

Jean Noel Mugabo
UM– USEKE.COM

64 Comments

  • Yuuuujjjjuuubbbbeee! mama shenge! Disi Imana ibahe umugisha! Mbega byiza.

  • Uyu muryango rwose Imana iwiteho kandi mbasabiye umugisha wo kuzagera mu bwami bw`Imana bemeye bageze mu myaka myiza ngira ngo ibyabarangaza byinshi bitakibasha kuba byabagiraho imbaraga. Gusa nabo kimwe n`abandi bangenzi Yesu azabashoboze kuko utubazo two ntitujya tubura. Hanyuma abana babo, abuzukuru n`abuzukuruza, mbese umuryango mugari ubwo nibo beretswe ko hariho Isumbabyose buri wese akwiye kwiyegurira. Ubwo abataratera ikirenge mu cye tubifurije gufata urugero kuri uyu mukambwe n`umukecuru we.

  • Murakoze kudusogongeza kurubu bukwe budanzwe kandi bunejeje. ibi nibyo bitunezeza.
    mugire amahoro

  • MBEGA BYIZA WE! URUGO RUHIRE.

  • aka ni agashya kweli

  • Ubu bukwe nubwambere mu Rwanda buratangaje pe!

  • Ubu bukwe nubwambere mu Rwanda,burantangaje pe!

    • Ubu bukwe ntawe utabwishimiran ahubwo iyo abanyarwanda bose bagifite iki kibazo cyo kubana bya gipagani byaba byiza bateye ikirenge nk’icy’uyu muryano.

  • mu Rda naho hasigaye haba udushya kabisa!!

  • Haaaaaaaaaaaa!!!
    Nonese ubu bavuze amagambo nkayabandi basanzwe bavuga!! “Wowe Florida nkwemereye k’umugaragaro……..iteka cg nyagasani yezu agarutse” cg bara vuze ngo wowe Florida twabanye ,,,,,,,,,,,,,,,,,,

  • ahhaaaa ndabona bitazoroha da abakambwe nabo basigaye baramye aho isi igeze cyakora c’est bon quand meme

  • CHORALE ABACUNGUWE YA ADEPR I KIRUHURA IMANA IYIHE UMUGISHA NA PASTEUR TEOGENE SAFARI IMANA IKOMEZE IMWONGERERE IMPANO KUKO I GITERANE N’AMAVUNA BYAHABEREYE IBO IMANA YAKORESHEJE UMUSAZA ARAKIZWA.BAKOMEREZE AHO RERO BEGERE IMANA NAYO NTIZABURA KUBIYEREKA NO KUBAKORESHA.

  • Hawa wazee walifanya kitu cha ajabu kweli,yani ni mfano mzuri kwa wengine.

  • Murakoze kutugezaho iyi nkuru.Aba babyeyi nizera ko cyane cyane bashaka kwigisha abakiri bato.Mu gihe Ubu divorces zabaye umukino, ariko bo bamaranye imyaka 66!!!mujye muha interview nk’aba batubwire ibanga ryabo hari abo byagirira akamaro

  • BIRASHIMISHIJE CYANE.
    Abamukomokaho base, bagere ikirenge mu cyabo, ndashaka kuvuga gukomera kw’ibanga ry’ubudahemuka ku bashakanye.
    Imana ibongerere imigisha.

  • abasaza ndabona barabigezeho rwose!

  • wow , this is so amazing ,

  • Gogo yaravuze ati njyewe Floride nsezeranye kuzakomeza kugukunda…….. nubwo mbona iminsi isigaye ari mike! ariko byari byiza cyane kuko byongeye kuduha umunezero wo kwishimana n’abasaza bacu

  • Yewe ndibaza ubwo se Pasteur yarababajije ngo azamukunda,azamurwaza yarwaye,bazabana mu byiza no mu bibi,aha ubu bukwe ngo buzabaho mu minsi y’imperuka ubwo rero ngo Pasteur yarabasezeranyije,baradushuka ntago babanye batarasezeranye hagati yabo.

    • Wowe uzanshake.

  • Ubu bukwe bwaratunejeje cyane ariko cyane cyane kwakira Yesu kristo nk’Umucunguzi wabo, bakishimira ko yabarinze imyaka yose bamaranye. Mu gusezerana kwa, baravugaga ngo: “Nemeye kuzakomeza…” kuko bwari ubuzima basezeranye kuzakomezanya ntabwo bwari ubuzima bushya bagiyemo. Aba basaza bakomeze kutubera icyitegererezo mu miryango wacu.
    Murakoze.

  • Birahebuje pe? Umva ko bavuga ngo abagize umuryango bajya bagirana amakimbirane! Ubu se aba bahera he ra? Gusa Imana ikomeze ibahe imigisha yayo imyaka 66 bamaranye bazayikube 2, ndabona banagikomeye da. Mu Rwanda hasigaye habera udushya twinshi! Gusa abakecura bazasezerana ubutaha bajye bamenya icyo kwambara agatimba ( voire ) bisobanura: Ubundi biravuga ngo ndacyari isugi ubwo rero sinzi niba n’uriya mukecuru aricyo bivuga!

    • ngirango bivuga ko ukiri isugi iyo kagukingirije mumaso kandi niba narebye neza uyu mugeni akambaye atwikuruye so non soucai!!!!

      • ivara(voire) iyo ridatwikiriye mu maso nta kibazo n’uwabyaye araryambara.

  • Ariko uyu mukecuru arasharamye peeee!!!!

  • Iri ni somo rikomeye kungo zicyi gihe zirirwa ziryana zisenyuka zitamaze igihe . ababa bakambwe bazatubwire ibanga

  • ndabemera cyanee! muzongereho links y’ udushya mu Rwanda.Kariya ni agashya kandi keza abantu bose babonereho ko imyaka yose wasezerana imbere y’Imana n’imbere y’amategeko. Mukomereze aho.

  • haaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa mbegubukwe bwiza nyifurije aba papa bose na ba mama bose batarasezerana kubikora biraryoshye cyane tekkereza nawe apres le mariage ibyiza bibamo abatarabikora mwihangane igihecyanyu kizagera namwe mubyumve

  • Aba bantu batubere urugero rwiza ko hakirirho ingo nyinshi zibana neza kandi igihe kirekire,bityo tugere ikirenge mu cyabo

  • Nishimiye iyi nkuru, ubu bukwe, n abaabafashije kubigeraho

    Ariko ndanenga uyu mwanditsi w iyi nkuru (sinzi niba ari umunyamakuru w’umwuga) kuko ntatangaza agace byabereyemo-Kamonyi ni nini! ADEPR ifite Paroisse zirenga 5 muri Kamonyi!

    None se Bwana ubwo umuntu yamenya avahe ajyahe? tugarukire kukureba amafoto turahamenya?
    Jya umenya amahame yo kwandika inkuru n’ay’umwuga Bwana!!!!!!!!!!!!!!!!!

    Cyakora n’utivumbura uzabimenya ube Professional!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Ububukwe burashimishije pe, bubere urugero abatarashaka , abakuze bashatse nabo bigire kuri ababa ba zee. naho abibaza ngo bashubije iki mu masezerano,bashubije ko bazakomeza kunganirana kuko nibyo bikenewe mumibanire yabashakanye. naho kuri NDAMWIZEYE message numero 20;ibyo kwambara agatimba,abageni bose babishaka barakambara gusa abatari amasugi bizwi(barabyaye)ntibatwikira mu maso, amasugi niyo atwikira mu maso gusa.

  • Ibi babikoze kubwo gusohoza gukiranuka kose. Bigaragara ko imyaka irenga mirong itandatu babanye rwose babyitwayemo neza kandi unabarebye urabona ko mu zabukuru zabo bakimeze neza. Nk`abakristo rero bagombaga gusezerana kugira ngo nacyo bagikure mu nzira mu rugendo rwabo rugana i Siyoni.

    Hanyuma iby`agatimba byo koko kwipfuka mu maso byavugaga ko ushyingiwe akiri isugi, naho ushyingiwe yarabyae ntabwo kariya gapfuka mu maso kaba kariho. Gusa ubu ntitwavuga ngo abakobwa bose bashyingirwa kubera ko baba bambaye udutimba kandi bapfutse no mu maso baba ari amasugi, ahubwo bigaragaza ko batarabyara mu buryo buzwi kuko murabizi namwe amasugi y`iki gihe ni make cyane.

  • Mbega inkuru nzizaaaaaaaaa….
    Mbega ubukwe bwizaaaaaaaaa….
    Mbega abageni bezaaaaaaaaa….

    muri make maze gusoma iriya nkuru no kureba ariya mafoto numva umunezero mwinshi unsabye umutima.

    Let me say it in old plain English. Such news are a wonderful tool to manage stress. I am tired, but my soul is rested. Thank you…

    Umuseke.com ndabasabye muzajye mudushakira inkuru nyinshi nkizi. Jyewe nasanzemwo amasomo menshi cyane. Koko mwabonye “Serenity * Joy * Tenderness * Humility * Gratitude * Love” buriya bukwe buhumeka.

    HARIYA NDEMEZA NDASHIDIKANYA KO YESU UMUKIZA YARI AHIBEREYE UBWE PEEEEEEE!!!….

    Murakoze, uwanyu Ingabire-Ubazineza

  • ngewe rwose ndanezerewe kuba mugihugu cyacu dufitemo abantu bameze nkaba! dukunze kubyunva mubihugu byamahanga,naho iwacu ugasanga nubishaka aratinya gusekwa cg kwanga gukora agashya.ibi nibyiza cyane rwose,courage Rwanda.hamwe nabana bawe,nimugere kubyo mwifuza mubifitiye uburenganzira.

  • ni byiza cyane Banyarwanda ndabishimiye
    nurugero rwiza muduhaye,ibi dukunze kubibona mubihugu byamahanga,iwacu ugasanga nababishaka baratinya gusekwa cg gukora agashya.ariko ndishimye cyane kuko aba babyeyi bacu bafungutse mumutwe rwose.courage Rwanda nabanyarwanda.mwitinya kugera kucyo mwunva ari kiza. mubifitiye uburenganzira busesuye.

  • wowuuuuuuuuuuuuuuuu!

  • Iyi ni strategy yo hguhuza umuryango sha. Ariko abanyanduga urabazi wowe?

    • My dear Kambali,

      Ibintu byo gucamo ibice abantu ugendeye ku moko cyangwa ku Karere -usibye ko n’Imana yaremye Ijuru n’isi itabikunda- nagirango nshuti yanjye nkwibutse ko na gouvernment yacu y’ubumwe ibirwanya yivuye inyuma. Dukeneye abanyarwanda bunze ubumwe, bubatswe neza mu mitima no mu mitwe, kandi bafite intumbero y’Iterambere rya bose. Ibi twakoze byari ibirori by’abasaza bacu bifuje, natwe turabiserukira kandi tubishimira imbere y’Imana yacu. we wish the best not only to our family but also to the whole rwandan society. Blessings,

  • ookeeeeeeeeeeeeeeeee nanjye nzabikora

  • Yewe aba bakwiye kujya muri Guiness des records kabisa

  • Birarenze ariko birashimishije pe!!!!!!!!!!!!!!

  • Ibi byose n’amafuti abakoloni batuzaniye. Ubundi, mu muco wa kinyarwanda, institution ya mariage ntabwo yabagaho. Habagaho gukwa, umuryango w’umuhungu ukajya gusaba iwabo w’umuryango w’umukobwa. Ibyo kujya mukiriziya ntabyabagaho kuko Eglise/Church byazanywe n’abazungu b’abakolini. Nibyiza kuyu mukambwe akoze ubukwe ariko tujye twibuka ko ceremonies nkizi zo kujya mu kiliziya zazanywe n’abazungu. ALUTA CONTINUA!!

  • uwiyise KABALI? ntacyo uvuze kuko uvuze ubusa ngo ( abanyadunga urabazi?) ushatse kumenyesha iki ubwo? uri imvuzi yubusa.
    mumbabarire kuko atumye mvuga cyane

  • sorry ni KAMBALI nashatse kwandika

  • A very beautiful wedding story i’ve ever heard in my life!!!IMANA IBAKOMEZE.

  • Wow
    What a blessed couple they are. Hope that we all get to live that long and still in love. God has truely shown his favor on them.
    Blessings to them.

  • Imana ishimwe rwose kdi izabafashe gusoza urugendo amahoro, izabahe n’ubugingo budashira. Tubifurije imigisha y’Imana bo n’umuryango wabo bigaragara ko ari mugari. Aba kandi baba urugero rwiza ku bashakanye bakiga ko gusezerana kwabo ari ukw’iteka, dore ko separation na divorce bikabije. Wagira ngo nta buryohe bukiba mu ngo z’abashakanye. Urukundi nturusaza.

  • yewe imana burya ikora ibitangaza koko.

    nizere ko uriya musaza atatashye ngo aterekere Nyabingi .

    ni byiza pe.

    • Mr. Ivan,

      Thanks for the comments. Uyu musaza amaze igihe atekerezaho neza kuri gahunda yo gukizwa agahindurira ubuzima bwe muri Yesu Kristo, ku buryo rwose ntugire impungenge ko yasubiye kwa nyabingi. Ameze bon. Niwifuza kumusura cyangwa akifuza phone numbers ze, uzambaze. Thanks again.

  • umva namwe muzabikorenkabo muzaba mugize neza ariko urabona ukuntubari baberewe koko nukuri birashimishije ikitonderw wowe wakoresheje iyi emeri siyawe umenye yuko ibyo ataribyiza

  • Elle court, elle court, La maladie d’amour, Dans le coeur des enfants De sept à soixante dix_sept ans. Elle chante, elle chante, La rivière insolente Qui unit dans son lit Les cheveux blonds,les cheveux gris.
    Elle fait chanter les hommes et s’agrandir le monde. Elle fait parfois souffrir tout le long d’une vie. Elle fait pleurer les femmes, elle fait crier dans l’ombre Mais le plus douloureux, c’est quand on en guérit.
    – (Ref)
    Elle surprend l’ecolière sur le banc d’une classe Par le charme innocent d’un professeur d’anglais. Elle foudroie dans la rue cet inconnu qui passé et qui n’oubliera plus ce parfum qui volait.
    – (Ref) x2
    Elle fait chanter les hommes et s’agrandir le monde. Elle fait parfois souffrir tout le long d’une vie.

    • ooh Mr. Sardou, thanks for the lyrics. It’s wonderful. J’aurai préferer que to sois là pour célebrer le mariage de ces plus de 77 ans!

  • nyamara abuzukuruza b’aba babyeyi bazarikora!ubu barabona batarahohoteye aba basaza koko??ubu se babonaga nyuma y’imyaka yose babanye yesu atarabigizemo uruhare barabanye nabi?ahubwo se nyuma yo kubavangira babona hari impinduka byabazaniye uretse kubananiza no kubakoresha muzunga zitabahaye agaciro??!!dore muzabe mureba ko uru rugo rutagiye kugira ibyago nk’ibyagwiriye urwanda ubwo rwaragizwaga kristu mwami na charles leon pierre!!!!

    • ugirango kiriziya ntizarikora?dore bibaniye ibyo bajya basebya ngo ni gipagani,barabyara,baruzukuruza,baratunze baratunganirwa bararambana mu gihe abandi bava kwa padiri cyangwa pastor ntibamarane kabiri,ahubwo bari bakwiye kuba barahishuriye ibanga bakoresheje kugirango barambane,naho kwiragiza yesu byo nange nabonye byarabaye sakwe sakwe!

  • uru rugo rwose nanjye ndarushyigikiye ndetse iyaba n’abandi bakambwe bari bemeye bakajya beka abana babo ibirori bakareka yamyumvire yakera none rero Imana izakomeze kubarinda basazane neza rwose iyaba nabandi ariko babigenzaga

  • Nange ndemeye!!!!

  • Aba bana bemeye kurushinga ababyeyi babubakiye he? hahahah

  • Ubu ni ubukwe peeeeee!!!!!!
    Njye nemeye. gusa bibere ikitegererezo abandi bazehe batarajya imbere y’Imana.
    Johnson Batistuta

  • yoo mbera imikanyari y’umukecuru mugatimba yewe nanjye ababyeyi banjye basezeranye muri 2007 turi umunani twese dukuze, biranshimisha cyane ko twese uko tuvuka twamwambariye haba muri dot no mu kiriziya mbega nk’aba nouveau marie,ariko ubwo aba bakambwe bwo burarenze pee!

  • mbega ukuntu ari byiza!!vrmt baracyeye kandi bahisemo neza.

  • yewe ibi noneho nange byatumye nsinzira ibitotsi ndabibura,ese mwambwira yashatse ba fille donneur cg ni ba kecuru donneur?ubwose bavuze ngo twaba tubyaye cg tutabyaye?ahaaa!bvyaaa!

  • Imana ibahe imigisha bazasaze neza.ariko ndashka kwibaariza komubukwe habaho gutwikurura baba barmutwikuruye ra?

  • mbega ubukwe bwiza!IMANA izabahe IHEREZORYIZA

  • najye nzabikorera mama na papa

Comments are closed.

en_USEnglish