Vice president w’umuzungu muri Zambia
Nyuma yo gutorwa tariki 20 Nzeri, President wa Zambia Michael Sata yagize vice president we umuzungu witwa Guy Scott, kuri uyu wambere.
Guy Scott abaye umuzungu wambere ufashe uyu mwanya wo ku rwego rwo hejuru muri Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara kuva Appartheid yarangira muri Africa y’Epfo mu 1994.
Akimara gufata uyu mwanya Guy Scott, w’imyaka 67, ati : « Zambia iri kwandika amateka mashya»
Uyu mugabo akaba yari umunyamabanga w’ishyaka rya Michael Sata, PF, yinjiyemo kuva mu 2001, amaze gushwana n’iryari ku butegetsi rya Lupiah Banda.
Kuba yagizwe Vice President ngo ntagitunguranye cyane usibye uruhu rwe gusa, n’amateka mashya muri Africa yirabura. Mbere yo kuba umuzungu ni umunya Zambia nkuko abyemeza, avuga neza cyane ururimi gakondo rwa ‘Bemba’ ruvugwa na benshi muri Zambia.
Uyu muzungu yavukiye muri Zambia, ise yari umwimukira w’umwongereza wageze muri Zambia ikitwa Rhodésie du Nord mu 1927.
Guy Scott yoherejwe na se kwiga muri Kaminuza ya Cambridge mu Bwongereza, aho yavanye impamyabumenyi mu bukungu afite imyaka 20 gusa, nyuma gato y’ubwigenge bwa Rhodésie du Nord ikitwa Zambia mu 1964, Guy Scott yagizwe ministri w’Imari mbere yo kubivamo akajya muri Kaminuza ya Oxford mu bushakashatsi.
Yaje kugaruka muri Zambia yavukiyemo, asubira muri politiki, yinjira mu ishyaka rya Levy Mwanawasa rya Mouvement pour la Démocratie Multipartite (MMD), ryaje no gutsinda amatora bari bahanganyemo n’ishyaka rya Dr Kenneth Kaunda. Yaje guhembwa kuyobora minisiteri y’ubuhinzi.
Mu 2001 nibwo yaje gushwana na Lupiah Banda n’ishyaka rye MMD, maze yisangira Michael Sata mu ishyaka rye rya Patriotic Front (PF) aza no kurihagararira mu nteko nshingamategeko mu 2006.
Ashobora no kuba President
Uyu muzungu ufitiwe ikizere gikomeye na Sata ndetse n’abanya Zambia, nkuko biteganywa n’Itegeko nshinga rya Zambia, ashobora kuba President mu gihe President uriho ari mu biruhuko, yitabye Imana cyangwa indi mpamvu iyo ariyo yose ituma atari muri iyo mirimo, ihita ifatwa na Vice President mu gihe cy’iminsi 90 mbere y’amatora.
Source: RFI Photos: Internet
JP Gashumba
UM– USEKE.COM
10 Comments
iki ntakibazo kirimo kuva ari umunyazambiya,namwe mu rwanda bibahe isomo, ,,
Uru ni urugero rwiza ku bihugu byinshi by’Afurika
Ubwo bibaye igisubizo nkuko KAGAME yabwiye abafaransa igihe bamubaza ko yabona uRwanda ruyoborwa n’umuhutu we akababwira ko hari nigihe bazumva u RWANDA ruyobowe numuzungu.Ubwo rero ndumva igisubizo cyabonetse pour quoi pas au RWANDA.
mubyukuri uria mugabo sumuzungu, kuko yavukiye muri zambia, ahubwo bibe isomo muri zimbabwe, they have alot of whites who were born in zimbabwe.and they have full right to occupy any site in their country of birth. take an exaple of USA.
Icyi n’icyimetso cy’uko tugomba kwita ku mipaka n’imigabane y’isi ndetse n’uruhu kugirango umuntu avutswe uburenganzira bwo gukora umurimo ashoboye aho ariho hose kw’isi.Bravo Zambia. Mwifurije Imirimo myiza n’iterambere ry’Africa.
Abanyamakuru murakabya!!!!!Niki gitangaje? Kuba ari umuzungu byamwima uburenganzira undi muturage ahabwa? Usibye we wahavukiye, ba Thomson, Bogota,n’abandi nkabo ntibabona imyanya ikomeye?
Ni ibisanzwe
“Ubugabo burihabwa”
Congratulations to you both Mr. SATA and Mr. SCOTT,
in fact all of Africa is honored by your positive example. May God guides you in your not so easy job. You can take my personal DAILY prayers for granted…
Long lives Zambia, long lives Africa.
with deep spiritual love and genuine veneration,
yours sincerely Ingabire Ubazineza
uyu muzungu duhe amakuru ye yose kuko anteye gutekereza ku bazungu bafite ubwenegihugu bw’u Rwanda kuko badakunze kugaragara muri politiki yacu
Ntagitangaza kirimo kuko icyangombwa ibitekerezo byiza nokuba yiyumvamo nkumwene gihugu kandi nizeyeko adafite umururumba nkuwabenewacu,azakora neza muzaba mubibona ariko cyane cyane azite kunyungu zabaturage ,amoko cyangwa uruhu ntacyobivuze icyangombwa nibitekerezo bizima.
Yeah kubwanjye nibyiza ndabyishimiye kuko igihe kigeze cyo kutareba:
– Ubwokoko
– Akarere
– Ibara ry’uruhu nibindi byose byubuhezanguni.
rero bravo Zambie.
Comments are closed.