Digiqole ad

“World Export Development Forum” bwa mbere muri Africa izabera mu Rwanda

Inama ya 14 yitwa World Export Development Forum (WEDF) itegurwa na International Trade Centre (ITC) izabera mu Rwanda hagati ya tariki 16 na 17 Nzeri 2014 nk’uko bikubiye mu masezerano Velentine Rugwabiza umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB yasinyanye na ITC mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Ambasaderi Valentine Rugwabiza wa RDB na Gonzalez wa ITC basinya ku masezerano akubiyemo ingingo zirimo no kwakira iyo nama mu Rwanda
Ambasaderi Valentine Rugwabiza wa RDB na Arancha Gonzalez wa ITC basinya ku masezerano akubiyemo ingingo zirimo no kwakira iyo nama mu Rwanda

Iyi nama ikomeye ni ubwa mbere izaba ibereye ku mugabane wa Africa. Umunyaespagne Arancha Gonzalez uyoboye ITC avuga ko ari ibyishimo kuba u Rwanda arirwo ruhawe kwakira iyi nama bwa mbere ku mugabane wa Africa.

I Kigali, Arancha Gonzalez yagize ati “Nta gushidikanya kwabayeho mu guhitamo u Rwanda; rurayoboye mu mpinduka muri business, kuvanaho imbogamizi, gukora urubuga rw’ubwisanzure mu bucuruzi, guha imbaraga abagore mu bucuruzi ndetse no gufasha iterambere ry’imishinga mito n’iciriritse, byinshi mubyo ITC ibereyeho.”

Gonzalez ari mu bazatanga ikiganiro ku “Gufasha Africa kwagura ubucuruzi.” Mu nama ya Banki Nyafrika itsura amajyambere iri kubera i Kigali.

Inama ya “World Export Development Forum” ihuriza hamwe inzobere zigera kuri 400 mu bijyanye n’ishyirwaho za politiki z’ubukungu, abakora business bakomeye, abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, n’ibigo mpuzamahanga by’imari ku Isi ngo baganire ku byagezweho mu bucuruzi n’ingamba nshya zo kubuteza imbere ku isi hibandwa ku mishinga iciriritse.

Ambasaderi Rugwabiza Velentine uyobora RDB, wahoze ari umuyobozi wungirije w’umuryango Mpuzamahanga wita ku bucuruzi (World Trade Organisation) yatangaje ko u Rwanda runejejwe no kwakira iyo nama bwa mbere ku mugabane wa Africa, by’umwihariko ubwo ITC izaba yizihiza imyaka 50 ibayeho.

U Rwanda ruza ku mwanya wa gatatu mu bihugu bya Africa birimo ukwisanzura no guhangana gufunguye mu gukora Business mu rutonde rwa 2013-2014 Global Competitiveness Index Report . Ku rwego rw’Isi muri raporo ya “Doing Business 2014” u Rwanda ruza ku mwanya wa 32 mu bihugu 189 mu rwego rwo korohereza abakora business.

Mu byagendeweho mu guha amahirwe u Rwanda yo kwakira iyi nama harimo ingingo z’aya maraporo mpuzamahanga agaragaza impinduka ku bukungu bw’u Rwanda.

Inama ziheruka za WEDF   zateraniye i Jakarta muri Indonesia (2012),  Istanbul muri Turukiya (2011) na  Chongqin mu Bushinwa (2010).

World Export Development Forum (WEDF) ni inama itegurwa na ITC ifatanyije n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku bucuruzi (World Trade Organisation) na United Nations Conference on Trade and Development (UNCTAD).

Ni inama yihariye y’Isi yo kuganira by’umwihariko ku ngamba nshya zo guteza imbere iyoherezwa ry’ibicuruzwa no koroshya iyoherezwa ryabyo, kimwe no kwiga ku mbogamizi ubucuruzi mpuzamahanga buhura nazo ku Isi.

Inzobere mu bukungu zihagarariye ibihugu 50 biteye imbere n’ibiri mu nzira y’amajyambere zizateranira mu Rwanda muri Nzeri muri iyi nama ya 14 y’uyu muryango izamara iminsi ibiri.

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish