Digiqole ad

Wakira ute abakugana? Ingingo 14 zafasha kuganira neza n’uwo mushaka gukorana ubucuruzi

 Wakira ute abakugana? Ingingo 14 zafasha kuganira neza n’uwo mushaka gukorana ubucuruzi

Iyo uganira n’umuntu watumiye mu bijyanye n’ubucuruzi umuha umwanya ukamutega amatwi

Amabwiriza agenga ubunyamwuga mu bucuruzi ni kimwe mu bintu bikurura abakiliya kandi kutayamenya cyangwa kuyica nkana ni kimwe mu bihombya bamwe cyangwa bigateza imbere abandi.

Iyo uganira n’umuntu watumiye mu bijyanye n’ubucuruzi umuha umwanya ukamutega amatwi

Mu gitabo yanditse yise The Essentials of Business Etiquette umwanditsi witwa Barbara Pachter yasobanuye ibintu 14 byafasha abacuruzi bo mu ngeri zose kugera ku mutima w’abakiliya babo bityo bakabasha gukorana mu buryo bugirira akamaro buri ruhande.

Ibi bintu 14 bishobora gufasha umuntu wese kandi bikora ku mpande zitadukanye z’ubuzima:
1.Banza uvuge amazina yawe yombi

Niba ushaka kugirana n’umuntu ibiganiro byatuma muzakorana mu bucuruzi bwawe, banza umwibwire kandi uvuge amazina yawe yombi.

Ku bantu bafite amazina maremare cyangwa agoye kuvuga ku buryo n’uyumva kuyafata mu mutwe bimuye, byaba byiza urebye ukuntu wayahina cyangwa ukamusubiriramo utihuta kugira ngo abashe kuyafata mu mutwe neza.

Ushobora kureba niba utayamwandikira ku rupapuro igihe nta ‘business card’ witwaje kugira ngo arebe uko yandikwa bityo yitoze uko avugwa.

2. Suhuza umuntu uhagurutse

Iyo uhagurutse ugasuhuza umuntu uwo ari we wese bimugaragariza ko uhari kandi wari umutegereje. Iyo udahagurutse byerekana ko uhari udahari kandi ko wasuzuguye uwo munsi.

Umuntu ufite inzitizi zimubuza guhaguruka, agomba kugerageza kwerekana ko ahari mu buryo bumwe cyangwa ubundi, wenda agaseka cyangwa akamusuhuza yivuga mu ijwi rwumvikana neza.

3. Jya unyuzamo umushimire nka kabiri mu gihe muganira

Ntugatangire ikiganiro ngo kirangire utavuze mo ngo ‘Urakoze’ ariko ukabikora nka kabiri cyangwa gatatu naho ubundi byatuma ikiganiro gihinduka gushimira gusa bigasa nk’umukino w’abana.

4. Niba murangije inama ukaba wari uyoboye andikira buri wese umushimira ko yabonetse

Niba inama wari uyoboye irangiye kuki utashimira abayitabiriye buri wese ukamwoherereza akandiko k’ishimwe?
Ibi ugomba kubikora mbere y’uko amasaha 24 ashira.

Hano rero uba ugomba kureba uburyo bwiza wabikoramo, ukibaza niba wakoresha e-mail cyangwa inyandiko isanzwe, byose byaterwa n’uburyo ufite n’igihe wifuza ko ubutumwa bwawe bwaba bwageze ku bo wifuza.

5.Uzirinde gufata intebe y’umuntu muri kumwe ngo uyihe undi cyangwa ngo uyiterekeho ikintu

Ubundi birasanzwe ko umuntu winjiye ahantu aba agomba gusanga imiryango ikinguye kandi ukamuha icyicaro akicara.

Nubwo ari byo ariko kirazira guha umushyitsi uje ako kanya intebe y’undi muntu yari yicayeho ngo ninuko uwo uje nyuma asanze mugenzi we waje mbere hari aho agiye.

6. Uramenye ntukagereke akaguru ku kandi. Ku bagore bwo bigaragara nabi kurushaho

Tekereza umugore aje mu biro byawe yambaye ‘ijipo ijya kuba ngufi’ kandi aje gusaba akazi cyangwa kuganira kuri business akagereka akaguru ku kandi?

Bishobora kurangaza umugabo bityo ikiganiro ntikigende neza kandi bishobora kwereka umukoresha ko uwo mugore cyangwa umukobwa ushaka akazi afite uburere buke.

Ugomba kwicara neza wambaye imyenda iguhesha icyubahiro. Umugabo na we wageretse akaguru ku kandi ashobora gufatwa nk’umwibone, umunyagasuzuro n’ibindi.

7. Ntugatunge umuntu urutoki rumwe, jya uzegeranya zose

Niba hari ikintu ushaka kwereka mugenzi wawe ariko bikaba bisaba gutunga yo urutoki, koresha intoki zose z’ikiganza kugira ngo azabona ko umwubahutse.

8. Niba ugiye kurya umugati, jya uwumanyuza ibiganza byombi

Pachter agira abantu inama ko mu gihe bagiye gusangira na bagenzi babo bakorana business cyangwa se bashaka kuzayikorana mu bihe biri imbere, biba ari byiza ko bamenya imirire ya gisirimu kandi itabagaragaza nk’abanyamusozi.

Muri iyi rero harimo kumanyura umugati ukoresheje ibiganza. Kirazira gukoresha icyuma cyo ku meza cyangwa ifurusheti.

9.Niba urangije kurya, irinde kwandurura amasahani

Ako si akazi kawe. Reka ababishinzwe babikore kuko barabihemberwa. Kubikora bisa no kwica akazi k’abandi.

10. Wibaza ngo abandi bari he kandi atari wowe uyoboye inama

Icyakuzanye ni inama ya business ntabwo ari ukumenya niba hari abaje n’abataraza. Akenshi ibyo biba bireba abateguye inama kandi uramutse ubitinzeho byatuma uta ‘focus’ ndetse na mbere y’uko inama nyirizina itangira.

11.Niba muri ku meza menya ahakwiye kujya amasahane n’ahagenewe ibiyiko

Ku meza urimo usangira n’umukiliya wawe, gerageza kumenya uko bitwara ku meza kandi wirinde kurya mbere ye kugira ngo ataza gusigara ku meza hakagira ababibona ukundi.

12.Niba umukiliya wawe watumiye ku meza hari ubwoko runaka bw’ibiryo akunda, mujyane muri restaurant bibamo

Banza umenye niba restaurant mugiyemo haba ubwoko bw’ibiryo umutumirwa wawe akunda. Mubaze abatanga amafunguro niba bihari mbere y’uko mwicara.

13.Wowe watumiye ni wowe ugomba kwishyura nyuma y’amafunguro

Byaba ari agahomamunwa watumiye umuntu warangiza ukamusaba ko ari we wishyura facture cyangwa ngo akongerere ku yo ufite ubone kwishyura.

Gusa ariko ngo abaye ari we ubyihitiyemo wamureka akabikora da!

14. Niba ushaka gusezera bikore mu kinyabupfura

Pachter asoza avuga ko niba ikiganiro cyanyu kirangiye ukaba wumva igihe cyo gutandukana kigeze, bikore mu kinyabupfura.

Banza urebe uko ikiganiro cyagenze, aho kigeze nibwo uzamenya amagambo meza yo gukoresha umusezera kugira ngo ubutaha uzibuke aho wasubukurira bibaye ngombwa.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish