Digiqole ad

Ugurishije umutungo utimukanwa ashobora kujya asora 5% y’inyungu

 Ugurishije umutungo utimukanwa ashobora kujya asora 5% y’inyungu

*Ku isoko ry’imari n’imigabane, abanyamahanga n’Abanyarwanda bazajya basora angana

Agaragariza Abadepite umushinga wo kuvugurura Itegeko rishyiraho imisoro ku musaruro, kuri uyu wa 29 Nyakanga, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Claver Gatete , yavuze ko muri uyu mushinga hashyizwemo ingingo nshya ivuga ko umuntu ugurishije umutungo utimukanwa azajya asora 5% ku nyungu akuye muri uwo mutungo, ngo u Rwanda ni cyo gihugu kitatangwamo uyu musoro.

Amb. Gatete avuga ko igihugu cy'u Rwanda ari cyo cyonyine kitasoreshaga uyu musoro
Amb. Gatete avuga ko igihugu cy’u Rwanda ari cyo cyonyine kitasoreshaga uyu musoro

Iri tegeko ririho rivugururwa, rigaragaza ko abanyamahanga n’Abanyarwanda bazajya basora amafaranga angana mu gihe Abanyamahanga ari bo basoraga menshi by’umwihariko ku isoko ry’Imari n’imigabane basoraga 15%, Abanyarwanda bagasora ari munsi ya 5%.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Ambasaderi Claver Gatate wagaragarije Abadepite bagize Komisiyo y’Imari n’Umutungo w’Igihugu uyu mushinga, avuga ko iri tegeko riri kuvugururwa kugira ngo rihuzwe n’andi mategeko arimo n’Itegeko Nshinga riherutse kuvugururwa.

Uyu mushinga ugaragaza ko hari ingingo nshya zizashyirwamo zirimo izishyiraho umusoro wa 5% ku nyungu ivuye mu mutungo utimukanwa ugurishijwe.

Amb. Gatete avuga ko ubuzima bw’Abanyarwanda ba none n’amategeko bagenderaho abemerera gutanga umusoro ku mutungo bagurishije.

Gatete avuga ko u Rwanda ari cyo gihugu cyonyine kitatangwagamo umusoro ku nyungu y’umutungo ugurishijwe bityo ko ari yo mpamvu iyi ngingo nshya izashyirwa muri iri tegeko.

Ati “…Igihe ugurishije umutungo wawe, nk’inzu, isambu,… igihe ugurishije iriya mitungo itimukanwa ugasora 5%. Twari igihugu kimwe cyonyine cyitishyuza uyu musoro ariko ubu wagiyeho.”

Minisitiri Gatete uvuga ko iri tegeko ritazahinduka ahubwo ko ari ingingo nshya zizongerwamo no n’ivugurura rizakorerwa zimwe na zimwe zari zisanzwemo kugira ngo zoroherereze abasora.

Min. Gatete wagarutse ku ngingo nshya izakuraho ubusumbane hagati y’Abanyamahanga n’abanyarwanda mu gutanga imisoro ku isoko ry’Imari n’imigabane, avuga ko kugira ngo hazamurwe imibare y’abagana iri soko, ari ngombwa ko abarigana basoreshwa umusoro ungana.

Ati “ Wasangaga hariho ikinyuranyo kuri bamwe basora 15% ku bantu batari mu Rwanda cyangwa muri aka karere. Ariko dusanga ari ngombwa ko bose basora kimwe kugira ngo bose bashobore kuba bakoresha iri soko ari benshi.”

Iri tegeko kandi ngo rizajya ryoroherereza ama kompanyi  akorera mu Rwanda kuko kuri serivisi ziva hanze y’igihugu zizajya zitangwaho umusoro utari hejuru ya 2% ku nyungu babona.

Abakoresha bakunze gutungwa agatoki kubeshya imishahara bahemba abakozi babo kugira ngo batange umusoro uri munsi y’uwo bagomba gutanga.

Iri tegeko ngo rizashyiraho uburyo bwo gukurikirana uko abakoresha bishyura abakozi babo kugira ngo babashe gutanga umusoro ku musaruro (Umusahara).

Iri tegeko rigaragaza kandi ko umusaruro w’umwaka utangwaho umusoro ari uhera kuri 360 001 Frw kugera kuri 1 200 000Frw, uzajya usoreshwa 2%, naho guhera kuri 1 200 001 kuzamura ugasoreshwa 30%. Naho abinjiza umusaruro uri munsi y’ibihumbi 360 bagasonerwa umusoro.

Iyi misaruro izajya itangwaho imisoro ni ituruka mu kazi, mu bucuruzi, mu ishoramari, mu Ubugeni, mu buhanzi n’ibindi bitanga umusaruro.

Uyu mushinga uri kwigwaho mu Nteko Ishinga Amategeko, wasubijwe Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kugira ngo iwunononsore.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

30 Comments

  • kereka icyo mutazashaka.

    • UBUGENI N’UBUHANZI?
      Ubu ni uvuga ko na bariya batanga indirimbo kuri memory card/ flash cyangwa abakorera amafranga mu kuvugira inka mu bukwe nabo bazasoreshwa??? Ko batagira adresse bizoroha?

      • Tuzabahamya icyaha cyitwa imyaka 10 mu mwuga adatanga cg banyereza IMISORO hari icyo?

        EG uzarebe ibyabaye kuri LIONEL MESSI etc..
        Banga bemera bazayatranga ibyiza bashake uko batanga make naho kutayatanga byo ntabyo mbona tu!
        Imishahara y’abageshi(soldiers),police,….niho bizava
        hahahab nzaba ndora ni umunyarwanda.

  • NDAKEKA UMUSORRO HAGATI YA 360 001 Frw kugera kuri 1 200 000Frw ATARI 2% AHUBWO ARI 20% MUTUREBERE NEZA MUDUHE AMAKURU AKWIRIYE.

    HANYUMA 5% KU MUTUNGO UTIMUKANWA NDUMVA ARI KURENGERERA, INYUNGU KUBUGURE BW’UBUTAKA WABUBARA GUTE. CYANGWA UWAGURISHIJE WESE AZAJYA YISHYURA. NUMVA NYINE NUKO ABATURAGE NTACYO TUVUZE KURI LETA, ARIKO TURARENGANA KABISA.

    ESE BURI KINTU CYOSE KIZAJYAHO UMUSORO, UMUSARURO MUGIHUGU NTIWIYONGERA SALAIRE ZABAYE NDAHINDUKA, IBICIRO KUMASOKO BYO BYIYONGERA BURI MUNSI, MINERVAL Z’ABANA BURI MWAKA BONGERAHO NK’IBIHUMBI CUMI. MUBONA BIZAGARUKIRA HE? LETA YARI IKWIYE GUSORESHA ABANTU BAGENDEYE HARI KU BYICIRO BY’UBUDEHE NUBWO NABYO BABITEKINITSE. NAHO UBUNDI ABAFITE BAZAKOMEZA BONGERERWE, ABAKENE BAKWE NA DUKE BAFITE UBUNDI BIPFIRE, CYANGWA DASSO IBAMARE BARI GUCURUZA AGATARO KUMUHANDA.

    LETA NUKURI NIGIRE IMBABAZI

    • sha ubivuze ukuri kabisa umushahara wabaye Ndahinduka nka wa Mukinnyi ukina football witwa Michel. Buriya ni ukuzajya tuwita Michel irya Cypriane rirahindutse.

      Urakoze kutwungura izina rishya rya Michel. Ubwo abahembwa michel kuva mu myaka 10 cg erenga ishize mwihangane

  • Turahari nimuduloreshe icyo mushaka. Twajya he?

  • Icyo mugomba kumenya ni uko mutari hejuru y’itegeko kandi amategeko arusha amabuye kuremera mugomba kandi mutegetswe kubyubahiriza no coments

  • Biragaragara ko uwanditse iyi nkuru yagiye abivangavanga wenda bitewe n’uko adasobanukiwe n’ibyo gusoresha kuko ntekereza ko uko byanditse ibyinshi atariko byavuzwe! MINECOFIN na RRA nizitangirire hafi zisobanure kurushaho kugira ngo abantu bave mu rujijo kuko nka biriya bya 360,000 ndetse n’umusoro wa 2% ntibisobanutse na mba….

  • Igihe kirageze rwose, hoya hoya amafaranga abantu bunguka mukugurisha ibibanza namazu nimeshi cyane bajye bayasoreraho 5%, ahubwo na biens mobiliers muzitekerezeho nkindaya,imodoka, moto nibindi byimukanwa.

    keep it up my Country we need more KIGALI CONVENTION CENTERS

  • mbega umusoro birakabije mba nkwambuye ibaze kugura isambu 1.000.000 ukayigurisha 1.100.000 bakagusoresha 55.000 wakongeraho 37.000 bya transfert akaba yungutse 8.000 ku 100.000 wari wungutseho andi yose asigaye muri Leta

    • Ndakeka umwanditsi yabyanditse uko bitari, kuko njye nkeka ko atari inyungu ku kugurisha ikibanza ahubwo. ni 5% yayo wagurishijemo yose, waba wari waraguze ikibanza ukakigurisha, cg barakigutekesheje, igihe igiye kukigurisha ugomba gusorera Leta.

      Gusa njye icyo nibaza ibibanza byose ko ari ibya Leta,twe tukaba tubikodesha tugatanga n’ubukode bw’ubutaka…. iyo nyungu mukugurisha ivahe? Ese wagurisha ikintu kitari icyawe, nonese iyo ugihaye undi muntu wakagombye kugisorera? cyangwa ubukode bw’ubutaka bwari buhagije nk’amahooro yo k’ubutaka.

  • “Taxes are a part of life. The simple question is whether you are going to use the tax law to make them a smaller part of your life, or do nothing and let them stay a huge expense. Take action now and learn how you can reduce your taxes.”
    ― Robert T. Kiyosaki, Rich Dad Education on Tax Secrets.

  • None se ko Leta n’ubundi uwo mutungo iba iwusoresha byaba bigenze bite ngo isoreshe 5%? Ese yo ko itajya yongera imishahara bite byayo?! humm! nimushake mushyireho n’uw’umutwe! gusa muzibuke ko Trop d’impots tuent l’impot!

  • Leta ndabona nayo nzaramba iyisumbirije.

  • Imisoro myinshi yica imisoro.

  • wowe nakubone wiyise village Urugwiro uri Igipinga. Injiji nyinshi ni izize. wabishaka utabishaka azakuyobora nushaka uzasare.

  • Umuti ni ukwizirika umukanda. Naho gukomeza kubaho nk’abagashize mukibwira ko kuzamura imisoro ubutitsa ari byo bizakemura ikibazo ni ukwibeshya cyane.

    • Impala.com

      • ndabona bitoroshye

      • Abana b’abanyarwanda ningombwa ko twakwirika umukanda..Niko yatubwiye inani na kane..Indilimbo nziza ya Sebanani Andereya.Twirinda kubaho nk’abagashize…Uwaya yitwa umupfu.

  • yooo noneho turashize pe!! iyo imisoro ibaye myinshi binaniza abaturage bigatuma abajura baba benshi ahubwo nibasoreshe ayo mamodoka meza abayobozi bagendamo kuko bo barayafite. naho imisoro imaze kurenga ubushobozi bwabasoreshwa, ntitukigereranye nahandi kuko ntiduhuje amateka nabo.

  • Njye njya nibaza abantu bicara bagakora amategeko uko baba batekereza!!? nibaza niba baba mu Rwanda cg mu mahanga!!? None se nawe FPR kera yajyaga ivuga ko nitsinda itazongera gusoresha umusoro ku muntu, ntibucyeye baba bateyeho TVA iza ica ibintu, nawe se hazabaho TVA y’umushahara, nujya kugura isukari utange TVA, nugura umugati uyitange, nugura umuceri uyitange,…. tuzamera dute!! ibaze nawe guhembwa ukishyura umusoro wa 30% ? none ngo nujya no kugurisha akabanza usanzwe unasorera buri mwaka nabwo wongere ugatangeho 5% ? none se aho kiba giteretse aho kiba cyungutse iki koko? none se uzubaka inzu usora, nugura ibikoresheo byo kuyubak usore, nujya no kuyigurisha wongere usore na none? hakwiye rwose kurebwa imibereho y’abanyarwanda!! Kenshi duhora twishimira ngo twubatse za Kigali Convention Center, nyamara ntitwibuke ko ari inguzanyo tuba tugomba kwishyura kugeza ku buvivi, kandi dore nyine bumwe mu buryo bwo kuzishyura ngubu buraje butwumvishe!! Leta nice inkoni izamba ahubwo igabanye imishahara ya banyakubahwa bahembwa igitero cyayo barangiza bagahahira ku isoko rimwe na mwarimu wagowe!!

    • Ugomba gusora kugirango wiheshe agaciro kuko urumunyarwanda. Nugira amahirwe uzatumizwa muri Rwanda day.ibi byose abantu babivuze mu myaka 2 ishize.Timing économique oblige.

  • Ariko nukuri ibi ndabona harimo no kutazirikana abaturage ntitwanga gusora arko se namwe mubwire uzagura ubutaka watse ideni rya banque wishyuere bikugoye abandi barya neza hanyuma ngo ubutaka ni umutungo wa karere wowe wiyushye icyuya wishyura imyenda ngo urakodesha akarere bayobozi rwose mwige kuri icyo kibazo

    ikindi ubwose uzishyura imisoro akarere none nu nagurisha ngo tanga 5% turabasaba ko uwo mushinga wakwigwaho neza hitabwaho n’uburenganzira bw’umuturage.
    murakoze

  • ndabona urwanda rufite ibibazo kweli!! kd arabeshye ngo nicyo gihungu cyonyine cyari gisigaye? aratubeshye rwose pe!!

  • Gusora ubwabyo ntacyo bitwaye ahubwo bavuge bati ugiye kugurisha guhera kuri miliyoni 5000.000 azanjye atanga 5% muri rra

    Naho c nzagura umurima n`umuturanyi nange 5% rra izaba ishaka kutunyunyuza kbsa

    • KCC, Rwanda days, izondege zihora mu kirere byose bizakomeza kutunyunyuza imyaka 20. Tanzaniya day zibaho? Kenya days zibaho? ba mobile president barahenda.

  • Mwashyize imisoro kurizo jeep muhabwa k’umusoro wa 0,ariko ikibazo Ni Abadepite bahora bemera kutwikoreza umuruho,Ni gute umuntu agura bus,cg ikamyo ikurura plus de 60 millions Ntasoreshwe? hanyuma umuturage nagurisha agasambu Ngo nasore 5%?,ntawanze gusora but mumenyeko imisoro myinshi yica imisoro,cg uzamure imisoro kumishahara y’abayobozi kuva kuri ba Mayors kubera hejuru

  • ariko se ko ayo masambu nubundi biba bisanzwe bisorerwa buri mwaka bongera gusoresha nanone gute koko?nugukamura ndakurahiye?leta ni rekeraho irakabije rwose .

  • ari Mana y’i Rwanda, bavugaga ko wirirwa ahandi ugataha i Rwanda, turengere! umukene akomeje kunyunyuzwa imitsi, iby’abifite birabungabunzwe reka ntiwareba nibo barimo koroherezwa gukora izo business naho nyagupfa n’ubusa atunze abusorera igihe n’imburagihe! ubundi twirirwe turirimba za KCC,ibidege bya rutura,4G, abarangije kaminuza umubare warazamutse cyane! ibi byose bitumariye iki, bimariye iki umunyarwanda uyu munsi n’ejo hazaza!mbiswa da njye guca inshuro dore niburiye nayo kwishyura mutuelle!

Comments are closed.

en_USEnglish