Digiqole ad

Uganda: Gen Sejusa unenga ku mugaragaro Museveni yatawe muri yombi

 Uganda: Gen Sejusa unenga ku mugaragaro Museveni yatawe muri yombi

Gen Sejusa yakoranye igihe kinini na Perezida Yoweri Museveni

Ingabo za Uganda zataye muri yombi kuri iki cyumweru uwahoze ari umuyobozi w’inzego z’iperereza, ubu akaba atinyuka kunenga ku karubanda Perezida Museveni, Gen David Sejusa mu gihe habura iminsi mike ngo amatora y’Umukuru w’igihugu abe.

Gen Sejusa yakoranye igihe kinini na Perezida Yoweri Museveni
Gen Sejusa yakoranye igihe kinini na Perezida Yoweri Museveni

Ifatwa rya Sejusa ryakurikiwe n’umusako wamaze igihe cy’amasaha abiri n’igice, aho ingabo za Uganda UPDF zajagajaze inzu ye.

Gen. Sejusa uzwi ku izina rya Tinyefunza, yita Museveni umunyagitugu, ubu afungiye mu kigo cya gisirikare cya Makindye mu mujyi wa Kampala, nk’uko byatangajwe n’Umunyamategeko we Ladislaus Rwakafuuzi.

Urugo rwa Sejusa rwari ruzengurutswe n’Abapolisi bafite imbunda mu masaha ya kare ku cyumweru.

Itabwa muri yombi rya Gen Sejusa rishobora gutera imvururu n’amakimbirane mu muataro ateganyijwe ku itariki 18 Gashyantare.

Perezida Museveni, arashaka kongera gutorerwa kuyobora Uganda yafashe ubutegetsi mu 1986, ashinjwa kwiba amajwi.

Gen Sejusa yabaye umwe mu ngabo zari ziyoboye inyeshyamba za NRM zashyize Museveni ku butegetsi, takuriye ubutasi bw’imbere no hanze y’igihugu.

Uyu mugabo ashinja Perezida Museveni gutandukira imigambi yari yatumye begura intwaro bagahangana na Gen Idi Amin Dada bakuye ku butegetsi.

Mu 2013, Sejusa yanditse ibaruwa asaba Umuyobozi w’ubutasi gukora iperereza ku birego by’uko yashinjwaga kwica abayobozi bakuru b’ingabo, kuko ngo yanenze imyitwarire y’Umuhungu wa Museveni, ubu ufite ipeti rya Brigadier akaba akuriye Umutwe w’ingabo zidasanzwe (Special Forces).

Sejusa, wasaga n’ushobora gufungwa, yagiye ku mugabane w’Uburayi, ashakisha ubuhungiro mu Bwongereza. Gusa, nyuma yahise agaruka i Kampala mu kwezi k’Ukuboza 2014.

The Monitor

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Uganda ko hatije buri wese yibereye muri bisiness ye iyo midugararo uvuga uyivanye hehe ???
    Hariyo amoko arenga 200 ahujwe na business ubwo hagati yayo moko ni nde wa kwica undi akareka nde ???

    • Ayo moko se wowe uyavanyehe murino nkuru?

  • Mwagiye mwandika ibyo mwabanje gutekereza umutwe wi nkuruyawe ura vuga iki?????

Comments are closed.

en_USEnglish