Digiqole ad

U Rwanda rumaze KWIBOHORA iki? Mu Imikino

Imikino ni urwego rufite icyo ruvuze mu buzima bw’abatuye igihugu, Jenoside yangije byinshi muri uru rwego, ariko ikirangira imikino iri mu byisuganyije vuba. Mu 1994 ntawaruziko u Rwanda n’abanyarwanda bazongera kwishima bagaseka biciye mu mikino. Byarashobotse.

Muvunyi Cliff yarekanye ko abamugaye mu Rwanda nabo bashoboye imikino
Muvunyi Cliff yarekanye ko abamugaye mu Rwanda nabo bashoboye imikino

 

* Imikino mu kunga Abanyarwanda: Kimwe mu bintu byasubiranye vuba vuba nyuma ya Jenoside ni imikino, amakipe yongera gutangira guhuza abantu bacye ku ma stade. Shampionat y’umupira yahise itangira mu 1995, ibikomere bya Jenoside byari bikiri byose, APR niyo yegukanye igikombe.

* Imikino yubatse ububanyi n’amahanga inamenyekanisha u Rwanda, hari ibihugu bitumvaga ko mu Rwanda haba hakiri umuntu muzima. Disi Dieudonné yagiye mu marushanwa yo gusiganwa ku maguru aba uwa mbere, bamutegeka kuririmba indirimbo y’igihugu cy’u Rwanda ngo bamenye niba koko ari umunyarwanda. Ni ibyo yatangaje, bigaragaza ko hari abumvaga ko u Rwanda rutakibaho.

* Nyuma ya Jenoside imikino mishya yagiye iza mu Rwanda; Taekwondo, Rugby, Kumasha bivuguruye, Golf indi itera imbere bigaragara, gusiganwa ku magare, gusiganwa mu modoka, koga, tennis, Karaté n’indi.

* Urwego rw’imikinire n’umusaruro by’imikino byari hasi cyane nyuma ya Jenoside, uko imyaka yagiye ishira hagiye haboneka impinduka, mu 1999 u Rwanda rwegukanye CECAFA y’ibihugu, irushanwa rya mbere rikomeye mpuzamahanga u Rwanda rwari rwegukanye.

* Mu 2004 u Rwanda rwagiye mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Africa, nyuma y’imyaka 10 Jenoside irangiye, mu 2009 mu Rwanda habereye imikino ya nyuma nyafrica y’abatarengeje imyaka 20, mu 2011 rwakira imikino nk’iyo y’abatarengeje imyaka 17, runajya bwa mbere mu mikino y’igikombe cy’isi muri icyo kiciro muri Mexique.

 

Abanyarwanda bose
Abanyarwanda bose inyuma y’iyi kipe

* Mu 2013 amakipe abiri y’u Rwanda yatsindiye kuzakina igikombe cy’Isi nyuma yo kwitwara neza mu mikino nyafrika y’abatarengeje imyaka 17 na 21. Aya makipe yaserukiye u Rwanda muri Turkiya na Pologne.

* Abatarengeje imyaka 19 muri Volleyball y’abahungu mu 2013 baje ku mwanya wa gatatu mu marushanwa nyafrika yabereye muri Algeria, byayihesheje gukina igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 19 cyabereye muri Mexique mu mwaka ushize.

* Imikino y’abamugaye yahawe agaciro inashinga ishyirahamwe ryayo (NPC), mu 2010 bwa mbere mu mateka y’u Rwanda mu mukino uwo ariwo wose nibwo u Rwanda rwatwaye igikombe cy’Isi. Hari mu mikino ya Sitball, bakivanye muri Uganda batsinze abadage.

* Mu 2004 i Athens, nyuma y’imyaka 10 Jenoside irangiye Jean de Dieu Nkundabera yahagarariye u Rwanda mu mikino Paralempiki, yegukana umudari wa Bronze mu gusiganwa 800m, niwo wa mbere u Rwanda rwari rutwaye mu mateka y’imikino Olempiki cyangwa Paralempiki.

* Mu 2013 mu Bufaransa, Muvunyi Hermas Cliff, undi musore wasiganwe mu bamugaye ahagarariye u Rwanda mu mikino y’isi (World Championship) yegukanye umudari wa zahabu, asize abanya Jamaica na Brazil.

* Kuva kuri Ntagungira Celestin bita Abega mu 2006 mu gikombe cy’Isi cyabereye mu Budage, u Rwanda nibura rugira umusifuzi uruhagararira mu gikombe cy’Isi kugeza ubu mu 2014.

* Ibikorwa remezo by’imikino, ibibuga by’umupira bigezweho n’ibyavuguruwe, stade y’imikino y’abamugaye, stade Huye nshya igiye kuzura,

* Abayobozi b’imikino mu Rwanda bagiriwe ikizere ku rwego mpuzamahanga, Dominique Bizimana watangije akanayobora ishyirahamwe ry’imikino y’abamugaye mu Rwanda yatorewe kuyobora impuzamashyirahamwe y’imikino y’abamugaye mu karere. Celestin Musabyimana wari umuyobozi wungirije muri FERWAFA yatorewe guhagararira Africa y’ibirasirazuba n’iyo hagati muri CAF kugeza mu 2011. Emmanuel Bayingana ubu ari mu kanama k’abantu umunani kayobora ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare muri Africa (CAC). Ibi ntibyajyaga gushobora iyo imikino mu Rwanda mu myaka 20 ishize iza kutarenga amateka mabi y’u Rwanda n’ingaruka za Jenoside.

* Mu myaka 20 ishize, imikino mu Rwanda yagiye iva mu kwishimisha abayikora bagenda babigira umwuga, abaatoza b’umwuga, abakinnyi b’umwuga, amacentre atoza abana, amakipe y’abana n’ibindi bitanga ikizere mu gihe kizaza cy’imikino, nubwo ibibazo nabyo atari bicye muri iki kiciro.

Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ko mu mateka ntumvamo igihangange De Guaule kandi ari we muyobozi wambere wa Ferwafa ukunzwe cyane n’abanyarwanda.

  • jye mbona mu mikino u Rwanda rukiboshye igihe ibyo amakipe ya APR yifuje bikorwa hatitawe ku mategeko ya za federations!Birumvikana kandi ibyifuzo byayo biba bishaka ko yakwegukana intsinzi. Nta kubohoka rero kutagira uburinganire!

Comments are closed.

en_USEnglish