Digiqole ad

“Turashaka guhindura igihugu mu yindi myaka 10 uzahaza akazahayoberwa,” Kagame

 “Turashaka guhindura igihugu mu yindi myaka 10 uzahaza akazahayoberwa,” Kagame

Perezida Paul Kagame ageza ijambo ku baturage ba Rutsiro

Mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Rutsiro, Perezida Paul Kagame yasabye abaturage gukora cyane bagafatanya n’ubuyobozi bwabo, na bo bakababaza iterambere, yavuze ko amanywa n’ijoro bakora kugira ngo biri Munyarwanda abone amashanyarazi, yijeje kandi abaturage ko mu myaka 10 bazahindura u Rwanda uzahaza akahayoberwa.

Perezida Paul Kagame ageza ijambo ku baturage ba Rutsiro
Perezida Paul Kagame ageza ijambo ku baturage ba Rutsiro

Mu ijambo umuyobozi w‘akarere ka Rutsiro yagejeje ku bari baje kwakira Perezida, yavuze ko Akarere ayobora kamaze kugera kuri byinshi haba mu burezi, mu buzima, no mu buhinzi by’umwihariko ubw’ikawa n’icyayi.

Yavuze ko Akarere Rutsiro gafite ubuso bwa km2 1 157, gatuwe n’abaturage 324 000. Yavuze ko gahunda za Leta nka Girinka zageze ku baturage 6 337, naho abagezweho na VUP ni 2 274 mu mirimo, mu nkunga y’ingoboka n’inguzanyo.

Umuyobozi w’akarere kandi yavuze ko abaturage 80% batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi, naho 20% bakaba batunzwe n’ubucuruzi, ubucukuzi n’ubukorikori.

Mu buhinzi bw’icyayi buri kuri Ha 2 454, mu gihe gishize abahinzi 3 212 bishyize hamwe bahinga Ha 1 296 z’imirima y’icyayi, yavuze ko hari umushoramari wujuje uruganda rwatangiye gukora.

Umuyobozi w’aka karere kandi yavuze ko Ikigega cy’ingwate BDF, cyateye inkunga  imishinga 422, gitanga n’ingwate ifite agaciro ka miliyari 1,4 mu mafaranga y’u Rwanda, ndetse ngo cyatanze inkunga ifite agaciro ka 247.

Yavuze ko amashanyarazi yavuye ku kuba yari mu ngo 1,8% ubu akaba ageze kuri 18%, umurenge umwe ngo ni wo utaregeramo amashanyarazi muri 14 igize ako karere.

Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku baturage bari bateraniye kuri Sitade ya Mukebera, yabasabye gukora cyane kandi neza, bakarangwa no gukundana hagati yabo umwe akabonamo mugenzi we inyungu, kandi bagacunga umutekano wabo, bityo nabo bakabaza abayobozi iterambere.

Yagize ati “Naje ngo twibukiranye aho tuva n’aho twifuza kugana, iteka haba hari imbogamizi. Ni ugushaka ibyahindura ubuzima bwacu, tukava mu bukene, kugira imibereho myiza bifite byinshi bidusaba.

Imihanda, inganda, amavuriro, amashuri, ibikorwaremezo byinshi tugomba kubaka, tugomba no gukoresha neza kugira ngo biduhe umusaruro, ibyo ni mwe tubisaba.

Hari ibyo tubasaba byaba bibonetse namwe mukagira ibyo mudusaba, iyo abaturage bihaye umutekano, bumvikana biteguye gukorana buri wese akabona inyungu muri mugenzi we, abaturage bakaba abaturage bumva inama bagirwa, abaturage bakaba abakora, gukora niho havamo umusaruro udutunga kandi utuma ibyo byose bigerwaho.

Ibyo iyo byakoze ni uruhare rwa buri wese kugira ngo igihugu gitere imbere.”

Kagame yavuze ko atazanywe i Rutsiro n’amatora nk’uko bamwe babitekereza cyangwa kuvuga ibya nyuma ya 2017, ahubwo ngo yajyanywe no gusuzuma ko ibyo yumvikanye n’abaturage mu matora ya 2010 byagzweho.

Yagize ati “Ibyo twumvikanye muri 2010 mu matora murabyibuka, twaje gusuzuma ibyo twumvikanye aho tubigejeje, ibyo Mayor yasabaga bifite igihe cyabyo turacyafite igihe, mbere yo kuvuga ibya 2017 ndavuga ibyo hagati ya 2010-2015, hari abibwira ko turi mu matora njye sibyo.”

Kagame yavuze ko Abanyafurika n’Abanyarwanda batagomba kuba abantu batunzwe n’inkunga bahora basindagizwa.

Ati “Ibibazo byinshi biba byugarije abantu, icyo bifuza ni ukubisohokamo, twebwe nk’Abanyarwanda ntabwo twaremewe ubujiji ngo bube aribwo buturanga, turashaka kurangwa n’ibindi, ntitwaremewe kurangwa n’indwara no kwiheba, ngo ijoro ntiriri buke … ababaho neza bo babikuye he?

Kuki twe tutabona aho tubivana, kandi turahafite, ni muri twebwe, gukora neza ibintu bifite agaciro.”

Perezida yabyiye abaturage ko amafaranga Atari ibipapuro cyangwa ibiceri nk’uko babibona ahubwo ngo agaciro k’ibyo ashobora guhindurwa. Aha niho yabasabye gukora cyane kandi bagakora ibyiza haba mu buhinzi ngandurarugo na njyengabukungu.

Yagize ati “Uburezi, twifuza abaturage bafite ubuzima bwiza, ya mavuriro yavugwaga (umuyobozi w’akarere) adahagije turasha kuyongera, kuyongera ni no kongera abayakoramo, ibyo byose bituruka mu musaruro w’ibyo dukora.

Abaterankunga, na bo ibyobo birakenerwa turabishima, ariko ibyo navuze, Abanyarwanda n’Abanyafurika ntitwahora turangwa no guterwa inkunga.

Kubaho uhora usindagizwa n’undi muntu, wowe ubwawe ntacyo ushoboye, hari abagomba kuza kugutunga, sinemeranwa n’abavuga gutyo ibyo tutashoboye, dushobora kubishobora ejo hazaza, umwana muto umufata akaboko yamara gukura ukamurekura akigenza.”

Yongeyeho ati “Utera inkunga agomba kukurekura iyo atakurekuye uba umeze nka wa mwana. Hari umwana udakura? Tugomba gukora, tukumva ko tugomba kwibeshaho, ibyo bikagira igihe.”

Kagame yabwiye abaturage ko amashanyarazi ari yo musingi ibindi bishingiraho, avuga ko hakorwa ibishoboka byose ngo buri wese ayabone.

Ati “Amashanyarazi ni umutima w’amajyambere, hari uwo mwari mwabona atugemurira amashanyarazi, ni uko bazi ko tuzayigezaho, icyo nabasezeranya turakora amanywa n’ijoro ngo amashyanyarazi azaboneke kuri buri Munyarwanda.”

Amashanyarazi ni yo akoresha inganda, amurikira abantu, akoreshwa mu ikoranabuhanga, nta kuntu twabaho tutagira amashanyarazi, umwijima ntabwo utuma inganda zikora, umwijima ukorwamo ibindi bibi byinshi ntavuga.”

Stade Mukebera abaturage bari bayuzuye baje guhura n'umukuru w'igihugu
Stade Mukebera abaturage bari bayuzuye baje guhura n’umukuru w’igihugu

Perezida Kagame asoza ijambo rye, yibukije ko abaturage b’u Rwanda bafite agaciro, kandi amajyambere agomba no kujyana n’uko Umunyarwanda yihitiramo, akavuga nta muntu umuhitiyemo.

Ati “Dukorane, tube abantu bakora kandi neza, uko twari tumeze mu myaka 15 ibintu byarahindutse, turashaka ko mu yindi myaka 10 uwaza yagera hano akayoberwa igihugu asanze.

Twahinduye isura y’igihugu cyacu mu rwego tugezeho mu majyambere, ikoranabuhanga, amashanyarazi no mukuyakoresha, muri serivisi, turacyafite ubukerarugendo businziriye, turifuza kubukangura natwe tugakanguka, abaza mu bukerarugendo bakiyongera, nibyo naje kuganira namwe.

Umunyarwanda ufite agaciro ni uwemera akivugira, ijwi rye rikumvikana, turigenera, hari ibyo tutagenerwa tukihitiramo, uwo bibabaza bikamubabaza, si ikibazo cyanjye.

 

Umwe mu baturage bo mu kirwa cya Bugarura, cya kabiri mu buni nyuma ya Nkombo, yashimiye Kagame ku iterambere yabagejejeho, ndetse avuga ko nta wundi Perezida bifuza mu Rwanda.

Yagize ati “Imana yakuduhaye yarakoze turayishimira nk’umwihariko w’Abanyarwanda. Ibikorwa byagezweho muri Bugarura, amashuri, ivuriro, … waduhaye ingobyi (ubwato butwara abarwayi cyangwa umubyeyi uri ku nda).

Nta wundi muyobozi dushaka ko yatuyobora muri iki gihugu cy’u Rwanda, turashaka Paul Kagame, ko nta wundi twigeze tubona wakandagiye Bugarura.”

Perezida Kagame yasabye uwo muturage kumusuhuriza abatuye ku kirwa cya Bugarura kandi abizeza ko azabasura.

Perezida Kagame aramutsa abaturage
Perezida Kagame aramutsa abaturage
Nubwo hari imvura abaturage bari baje kwakira Perezida Kagame waje kubaha impanuro zo kwiteza imbere
Nubwo hari imvura abaturage bari baje kwakira Perezida Kagame waje kubaha impanuro zo kwiteza imbere
Uyu musaza yari yaje kureba Umukuru w'igihugu wabasuye
Uyu musaza we yiyemeje kuza  kureba Umukuru w’igihugu wabasuye
Mu gihe cyo kuririmba indirimbo yobahiriza igihugu
Mu gihe cyo kuririmba indirimbo yobahiriza igihugu
Abaturage bari benshi baje kwakira Perezida Kagame
Abaturage bagaragaje ibyishimo nyuma ya “Rwanda Nziza”
Minisitiri Kaboneka aha ikaze Perezida
Minisitiri Kaboneka aha ikaze Perezida
Abayobozi mu nzego bwite za Leta n'abanyamadini bari aha
Abayobozi mu nzego bwite za Leta n’abanyamadini bari aha
Perezida Kagame nyuma yo mu Rutsiro yakomereje i Karongi aho asura abo mu Birambo kuri uyu wa gatanu
Perezida Kagame ageza ijambo ku baturage bo mu Rutsiro
Abaturage batandukanye baje kuvma Perezida Kagame
Abaturage batandukanye baje kuvma Perezida Kagame
Abayobozi b'Ingabo barimo ba General Mubaraka na Murokore nabo bari aha kuri stade Mukebera
Abayobozi b’Ingabo barimo ba General Mubaraka na Murokore nabo bari aha kuri stade Mukebera
IGP Emmanuel Gasana wa Police n'umugaba w'ingabo General Patrick Nyamvumba
IGP Emmanuel Gasana wa Police n’umugaba w’ingabo General Patrick Nyamvumba
Baje ari benshi
Baje ari benshi
Si kenshi Perezida w'u Rwanda agera mu bice bya Rutsiro bigendetse nabi cyane, ni amahirwe ku bato yo kuza kumwakira no kumureba
Si kenshi Perezida w’u Rwanda agera mu bice bya Rutsiro bigendetse nabi cyane, ni amahirwe ku bato yo kuza kumwakira no kumureba

 

Photos/D S Rubangura/Umuseke

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

53 Comments

  • DORE UMUYOBOZI RERO!!! NJYE PAUL KAGAME MUFATA NK’ UMWARIMU WANJYE. IYO HARI IKINTU YAVUZE NIYO NABA NTAFITE RADIO HAFI CG TELEVIZIYO NDIYERANJA NKAGISHAKISHA NO KURI INTERNET, YOU TUBE… KUKO IBITEKEREZO BYE NINABYO BIMAZE GUHINDURA IMYUMVIRE Y’ABANYARWANDA BENSHI IBAGANISHA MU ITERAMBERE. REKA MWISABIRE AJYE AGIRA IJAMBO ATUGEZAHO NIBURA BURI CYUMWERU CG BURI KWEZI, RYITWE IJAMBO RIGENEWE ABANYARWANDA BOSE.NIBA NAMWITA PHILOSOPHE,NIBA NAMWITA REVOLUTIONNAIRE,SINZI. GUSA NABAMWANGA CG BATAMWEMERA, BAZI NEZA KANDI BEMERA KO ARI UMUHANGA PE. BANYARWANDA DUFITE AMAHIRWE NTITUYITESHE.

    • uvuze ukuri rwose dufite amahirwe cyane dushimira Imana cyane yaduhaye President Paul Kagame ikomeze kumuturindira no kumwagura cyane

  • Theogene Rudasingwa ajya avuga amafuti menshiiii ariko yigeze kuvuga ikintu cyu kuri rimwe gusa ati KAGAME ICYO YIYEMEJE BYANGE BIKUNDE AKIGERAHO” nibyo peee

    Nta wayobora uRwanda neza ngo imvugo ibe ingiro nka HE PK ndakurahiyeeee

    Viva viva Rwanda viva viva afande PK

    Uwanga aziyahure.

    • Vivaaaa!!!!!

  • Oya Nimugihindure rwose kibe Cyiza, buri wese yifuze kukibamo. Ariko kugirango byose bishoboke, umutekano niwo wa mbere. Mumenye rero uwo mutekano mufite uwo muwukesha.

    • Njyewe nsanga nyuma y’imyaka 14 tugifite impungenge z’umutekano bivuzeko ntawo dufite. Ese ababaye mu Rwanda muri za 1985 nta mutekano bari bafite? uwo mutekano warucunzwe ningabo zingana gute ugereranyije nizo u Rwanda rufite ubu?

      • Gabanya ubujiji, uharanire kujijuka: hano barimo kuvuga UMUTEKANO, wowe ugahuruduka ukawitiranya n’AMAHORO kandi nyamara bitandukanye nk’ikinonko n’ibuye !

        • @Petero reka ngabanye ubujiji bwanjye, niba warasomye gato nsubiza gato hanyuma utandukanye amahoro n’umutekano. Petero urakoze kunsubiza.

  • c.est vraiment necessaire !! alors abafite ibindi bategura bibi nibakorwe ni isoni. igihe cyose determination ni ngombwa ndabona stabilite ihari ihagije! mfite amatsiko yo kuzabona imyaka 20 yindi tukazaraga abana bacu un paradis aho kubasiga mu muriro .birashoboka! njyewe ndabyemera iyo hari politique nziza .

  • Ndibuka habyara ukuntu abanyarwanda bamwogezaga bati tuzagutora twongere tugutore watuzaniye demokarasi namajyambere, uyu munsi nabwo ndabona ariko bimeze intero ni amajyambere na demokarasi bituma nibaza niba abanyarwanda tuzi amanyajyambere cg demokarasi icyo aricyo kuko abaririmbaga tuzagutora habyara nibo nubu baririmba tuzagutora. Mbre yintambara abantu baririmbaga guharanira demokarasi namajyambere ya rubanda kandi bakavuga ko habyara yabibagejejeho bakamutora 100% . Abatoraga habyara 100% nibo nubundi bagitora, ndibaza nti ese kuki batoraga habyara 100% kandi ntiyari umuyobozi ukwiye. Aha niho hatuma numva amatora twajya tuyareka aho gusesagura amafaranga kuko abanyarwanda perezida ugiyeho wese bamutora. Sinigeze mbonaho abanyarwanda banga umwami cg perezida ugiyeho ahubwo bashyigikira ugiyeho wese. Nkubu biragaragara ko amatora azaba ari ugusesagura amafaranga kuko abarenze moitie yo gutora barangije kugeza amabaruwa yabo ku nteko ashyigikira president ubwo rero twemeje president ntitujye mu matora ayo mafaranga yakubaka umuhanda ugana iwacu

  • Dore umu perzida na njye nka mubera umuturange , HE Paul Kagame n’umwe mu batobora afrika neza ‘umuyobozi ushira imbere inyungu z’abo ayobora, uwo niwe ubere ye afrika mu mwaka ya none.

    Komera Perezida w’URwanda.

  • Yewe yewe kugira ubuyobozi bubi we nakanga peee , nubwo yaba ayobora Umudugundu – ayobora nabi hapfa byinshi cyane , ariko UMUYOBOZI mwiza hooolala mutera imbere pee Songa mbere Your HE Paul Kagame. Rwanda hoyeeeee Songa mbere – Kagame hoyeee Songa mbere

    Nyabuneka abakuru bi midugudu _ please haguruka mukore cyane
    Merci

    Rwanda

  • Epra: Abantu ntibakavuge Perezida Kagame ngo uzane umwicanyi Habyara,nta n’ingero niriwe nguha si ngombwa na gato. Niba ukunda Habyarimana cyane uzamusange aho ari. Nibikwanga mu nda kandi uziyahure wa mugani wa Mubaraka.

    • @Kalori, Kagame afite abanzi nkuko Habyarimana yarabafite ndetse aho Kagame bibera akarusho nuko afite nabo bakoranaga ejobundi.

      • NONE NIBA HABYARA ATARI AFITE ABO BAKORANAGA/ RIZINDE ,TWAGIRAMUNGU, BIZIMUNGU NABANDI NTARONDOYE BAFATANIJE NA FPR BARI BATURUTSE HE?

        • @Nkunda, Abo uvuze bose bari he? Ubuzima bwabo kuri bamwe bimeze gute? Ubu basigaye bavuga iki? Abenshi abakiriho baravuga ngo burya icyufite urakizi ariko icyudafite ntabwo ukizi gishobora kuza ari kibi kurusha cya kindi waruzi.Lizinde yarafungiye Ruhengeri, ese RPA yamufunguye kuko imufitiye impuhwe? Kanyarengwe yagiranye ikibazo na Habyarimana, yabaga Tanzaniya ese abana be ntibarangije amashuli mu Rwanda? ese Habyarimana yigeze ashaka kurasa Kanyarengwe? Seth Sendashonga wari umunyakuri ntacyo yacaga kuri Habyarimana yaje mu nkotanyi ashyiramo ibye byose bamuhembye iki? ubu ni njyewe ejo azaba ariwowe.Simvuze ba Nyamwasa,Karegeya,Byabagamba,Mushayidi ufite ibihano biremereye kurusha ibyaba jenosideri.

  • @Kabano: Ngo umutekano wo muri 1985? Wowe na bene wanyu mwari mufatanyije kuwubuza abandi mwari muwufite nyine! Yewe n’igihe Genocide yabaga mwari muwufite mukawubura Inkotanyi zije! Unyibukije ukuntu abicanyi birirwaga bahigisha imbwa abana b’abatutsi naho ababo bajya kwiga nk’aho nta kibazo gihari rwose! Ubwo nabwo wabona utubwiye ko icyo gihe umutekano wari wose! Ziriya ngabo( RDF) zo zifashe hasi, nawe zirakurinze cyangwa zirinze bene wanyu ureke zazindi z’abicanyi numva uvuga ko zabaga zicunze umutekano. Erega Kabano, nostalgie y’u Rwanda rwa mbere ya 1994 nimuyibagirwe kuko urwo Rwanda ntarwo muteze kuzongera kubona.

    • @Sunandmoon , Ibyuvuga nukuri ikibazo nuko wibagirwako abuvuga bari barawubuze igihe abandi bari bawufite utigijije nkana se wibagiwe ko ubu abari guhunga cyangwa bahunze cyangwa bafunze uwo mutekano barawufite? kereka niba nawe uri muri babandi bavugako no mu buroko banditse ngo itegekonshinga rihindurwe.Erega ikica u Rwanda kandi kizahora kirwica ni ruvemo ndujyemo.Amakosa abandi bakoze icyo gihe ndabona ataratubereye isomo.Harya inkotanyi zifata intwaro ntabwo zavugaga ko zizanye demokarasi no kwishyira ukizana kwa buri wese? Abanyamakuru bafunzwe nibangahe, abahunze nibangahe,abataragize imana bakicwa nibangahe?

      • Kamana yari akwiriye gutanga ingero zifatika nibwo comment yaba crédible; Abahunga ex? Abafunze ex? avuge icyatumye bahunga cg bafungwa naho ubundi umuntu yabifata nka slogan za FDLR cg n’abandi bafite ingengabitekerezo yayo’ Icyo gihe ni ho umuntu yahera agusubiza by’ukuri! Urakoze Kamana niba ubyemeye.

      • Ariko nkawe uwiyita kamana ibyo uba uvuga urabizi cyangwa uba ugamije kwangisha abantu ubutegetsi buriho!!

        Uravuga abafunze se, bakubwiye ko RPF igya gufata ubutegetsi yasezeranije abanyarwanda ko abanyamakosa ahanwa n’amategeko y’urwanda, batazafungwa?? Mugye muvuga ibintu mwabanje gutekereza neza!! Uzi icyo bita Rule of Law? RPF iragahoraho, HE Kagame aragahora atuyobora!!

        Abanyamakuru uvuga baheruka gufungwa nibande? RPF yabahaye uburyo bwo kwiyobora nokwigenzura ishyiraho ikitwa RMC aho kubibyaza umusaruro birirwa muri mama wararaye, birirwa muri politique!!!

        U Rwanda rwigeze rumera neza nkuko rumeze uyumunsi? Cyangwa wowe uba murwanda rwawe!! If you do not change, change will change you!!

        • @Murenzi, Rule of Law bivuga état de droit mu gifaransa.Ese waruruzi ko isi yose igendera ku mategeko napoleon yashyizeho hashize imyaka irenga 200? nimvugako ari umufaransa biragushengura sibyo nshaka kuvuga. aha gusa naguha urugero rumwe gusa.Umuntu arishwe cyangwa agize impanuka Polisi raje iravuze ngo uwateje impanuka ntabwo tumuvuga kuko afite igihunga riko turamufunze. kugeza ubu uramuzi, turamuzi? ko Byabagamba bamuzana mu mapingu, Kizito bakamuzana mu mapingu imbere y’abanyamakuru,Mugesera tukamubona imbere y’ubutabera, Abateye grenade muri 2010,2011,2012 bafashwe bite? Iyo Rule of law yawe ntifite ikibazo?

    • Sunandmoon sinkuzi ariko ndagukunze pe wabigenje ute ngo usome ibindi ku mutima? urakoze kunsubiriza ba KABANO…dore ko bameze amababa muri iki gihe!!! merci, merci bcp

  • none epra ko mwamumarishije ibitusti ndibazako yatanze igitekerezo kuko namwe mwavuze ibibari kumutima, ariko demokarasi izaza ryari muri afrika di!!!! kuko rero mutareka abantu bavuge ibibari kumutima niyo mpamvu abaturage beshi murwanda ntiwamenya igice bariho bavugako ngo ibanga riba kumutima, ariko mureste bakavuga mwamenya aho abantu beshi baherereye.

  • Merci bcp Kalori, kudakubita imbwa byorora imisega

  • Yeba byashobokaga ngo umuntu adushyirireho ifoto yomuri za 1988 ngo tuyagereranye yombi mwasanta icyahindutse ari amabara yamadarapo abantu babaga bafite naho umudiho niwawundi. Rwanda we…

    • Bideri koko uretse kutanyurwa, u Rwanda rwa 1988 nirwo rw’ubu? Wigeze wumva amahanga aririmba iterambere ry’u Rwanda muri iyo myaka uvuga. Reka tureke ibivugwa n’Abanyarwanda dufate ibivugwa n’amahanga. Ntukabure icyo utuka inka ngo uvuge ngo dore igicebe cyayo!

      • Magaju reka kubeshya, none se la petite suisse d’Afrique pays des milles collines bandikaga hirya no hino ntabyo wamenye? niba utari ufite iyo myaka uzabisanga mu bitabo byinshi.Ubu basigaye bavugako ari pays des milles collines et milles problèmes.

  • HE Paul KAGAME oyeeeeee
    Banyarwanda (abatari mu bigarasha) oyeeeeee

    RDF yacu dukunda oyeeeeeee

  • @kalori…zero kbisa. Kalori kalori kalori izina niryo muntu koko… Uri kalori koko. Abanyarwanda turi inkunda rubyino tunjya iyo bigiye birazwi. Uyu munsi HE yemeye kuvaho hakanjyaho undi muntu ufite ikindi cyerekezo abanyarwanda bamuyoboka bamuririmba. Ubundi hagakurikiraho abayobozi birirwa birega ngo bavugaga bategetse or babaga bafite ubwo, ba Rucagu ba Mitali, ba Theogene. Abo bose nabantu bakoze mungoma bategetse igihugu ariko nyuma kubera amaco yinda bagasebya ubutegetsi bavuyemo. Kalori rero izina niryo muntu koko… Uri kalori koko

  • Tuzagutora 100%

  • KARAME wowe uramiye ubusa kanyagwe zihere uremereye isi gusa !!!

    Ikibazo dufite nubwo tukibashije interahamwe zivanze n’ibigarasha urusaku rwanyu ruzashira amayeri turaza kuyahindura maze amagambo ashire ivuga !!!

  • Abarebye ifirimi ya Titanic,bazasanga ubu ari bwabawato butagombaga kurohama, ariko abari bashinzwe gucunga ntibobona neza wamusozi w’urubura wari munzira, uko byagenze abarebye filim barabizi.FPR rero ni nkaburiya bwato,MRND nayo yari nkabwo nubwo bwose firmi yari itarakorwa.Nayo yari iyizeraga ntibone akarengane kariho icyo gihe.

    • Twe tuburimo kandi ntibuzarohama, wa kigarasha we. Uzi ko kuva 1994 aruko mwavugaga ngo FPR izahirima bidatinze ubu se hashize imyaka ingana iki? muzajya muhora mutega iminsi gusa tuzayitambuka kandi turacyarangajwe imbere n’iterambere, wowe nubishaka uzabusohokemo nakubwira iki

      • FPR ni principles ntabwo ari umuntu runaka cyangwa runaka. Ntabwo ari ubwato nkuko ubivuga ahubwo ni ibyo abayigize bemera kandi bagenderaho. Kugira amahame twemera no kugira umuyobozi uyahagararaho uyarenzeho wese akabibazwa niyo discipline ituma dukomeza mu cyerekezo kimwe. Kurohama ntibirimo nta n’ibizabaho.

      • Mwari mushyigikiwe nkuko abo mwatsinze bari bashyigikiwe.Kugatamba nibyiza ariko kurenza igihe bigutera ibibazo.

  • @Karame: Urwango rwarakurenze usigaye urugirira n’abitwa amazina runaka? Izina Kalori rigutwaye iki ubwaryo ko abanyarwanda benshi baryitwa? Urakajwe n’uko mvuze Habyarimana uko yari ari ? Nawe ni uko musange niba akubabaje cyane. Naho Kamana uvuga ko President Kagame afite abanzi, urumva umbwiye iki gishya se ? Arabafite nyine! Ubu se abo yatesheje abatutsi bashakaga kumara akabambura igihugu bari bihariye bonyine bamukundira iki( cyangwa ahubwo mwamukundira iki)? FDLR yamukunda ite ? Abahunga bamaze kwiba nka ba Mitali n’abandi bavuze bamukunda gute? Abo ntibakamukunde abamukunda turahari! Nawe kimwe na Karame muzareke kumukunda maze murebe ko areka gukora akazi ke cyangwa akarara adasinziriye! Hanyuma ko uvuga ko Kagame afite umwihariko wo kugira abanzi bakoranye nawe Habyarimana atari afite, harya Kanyarengwe yari iki mbere yo guhunga Habyarimana nyine? Lizinde, Biseruka na Muvunanyambo bafunguwe na RPA mu Ruhengeri muri 1991 bakoraga iki mbere y’uko bafungwa ? Ikibazo cyanyu, ni uko munahubuka mukavuga ibyo mutazi mutanabasha gusobanura!

  • Abanyarwanda bakunda byacitse, Akarengane kariho wakatubwira ngo duharanire ku karandurana n’imizi yako? Njye mbona mwitiranya ibintu, isi ntiteze kuba nk’ijuru batubwira, ariko ubuyobozi bwiza bwo turabufite aha ndagereranya nubwo mbona mu bindi bihugu. Koko mwabonye perezida ugabira abakene nka H. E Paul Kagame? Uhora kunkeke abashakira imibereho myiza? Ahora hafi yacu ngo tumuture ibibazo byananiranye abikemure? Nguwo umurongo abarenganye boseeee… bakarenganurwa. Reka ndekeraho sinabivuga ngo mbirangize. Imana Imuhe umugisha Imwongere impano nziza yo kutuyobora.

  • Seka, rwose wikwivuna utega iminsi, RPF n’abayobozi bayo uzabaze abagutanze kubatega iminsi icyo bagezeho. Nagirango kandi nkumenyeshe ko iyo minsi utega abandi nawe ikureba!

    Hari ikintu uhuriyeho n’uwiyise Bidederi ndetse n’abandi hano: uragereranya MRND na RPF, undi akagereranya Kagame na Habyarimana, undi akagereranya RDF na FAR…

    Ikihishe inyuma y’ibi abagereranya ibitagereranyika mutavuga reka nkibabwire kuko kirenze kure icyo benshi batekereza: ni ipfunwe muterwa n’amahano ubutegetsi bwanyu bwa mbere ya 1994 bwakoze. Kubera rero ko mudashobora guhakana ayo marorerwa kuko arenze igipimo kandi agaragarira buri wese, muhitamo kuvuga ko burya n’abayobora ubu bameze nkamwe icyo gihe! Niho muzana ibigereranyo navuze haruguru, niho muhita muvuga ko burya habaye na Genocide yakorewe abahutu kugirango igisebo mwe kukigira mwenyine kuko ” n’abandi ariko bameze!”
    Siniriwe mbasobanurira itandukaniro kuko nziko mu by’ukuri murizi,ingero uzishaka ambwire nzimuhe kuko ziri aho umuntu yareba hose, ariko abantu ntibakabihorere ngo mukeke ko turi naifs/naive.

  • @Uwamwezi Belina: Nawe ndagushimiye cyane kandi uwiyise Kamana wamusubije neza cyane, natange ingero zerekana ibyo avuga koko! Ibyo avuga wa mugani bisa na za propagande za FDLR ariko anavuga ibintu bimwe bishekeje nko kuvuga ko kuba hari abantu bafunzwe byerekana ko nta mutekano na Demokarasi bihari! Ubu se uyu azi ko USA aricyo gihugu gifite abantu benshi bafunze ku isi aho mu mpera z’umwaka ushize abantu barenga 2,400,000 bari bafunze?!!!! Abantu ntibagiremgo nibeshye kandi ni Miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana ane! Ko muri icyo gihugu abantu barenga 14,000 bicwa buri mwaka kandi nta ntambara ihari ?! USA siyo yigisha Demokarasi ku isi se ? Uwitwa Uwase nawe ngo babuza abantu kwisanzura kuko uwo bahuje ibitekerezo abantu bamubwiye ko ibyo avuga atariko babibona! Muri make aba ashaka ko abantu bose babona ibintu uko we abibona kandi agahindukira akavuga ko aharanira ubwisanzure!

  • uyu se ugereranya u Rwanda na USA ni uwahe ? kuvuga ko muri Amerika hari abantu benshi bafunzwe kurusha u Rwanda nta gitangaje kirimo urebye uko Amerika ingana !! njye mbona ibi byo guterana amagambo ari ugushyushya imitwe y’aboroshye mu mitwe yabo !! HE Kagame ntacyo mpfa nawe yayoboye uRwanda mu bihe byari bikomeye ! ariko nanone abantu mwirirwa mutuka Habyarimana, murantangaza cyanee Habyarimana buri mwaka yatangaga libération abafunzwe bagafungurwa ! none ubu n’abadafite amadosiye buzuye prisons !! n’abarangije ibihano bagumishwa muri Prison ubwo se umutekano muvuga uri he koko ?? ese ingabo zirara zizenguruka mu mijyi yose y’u Rwanda uwo niwo mutekano dushima ? kera byabaga bigoye kubona umusirikare wambaye uniform none urakandagira ahantu hose ugakandagira umusirikare, umupolisi cyangwa Dasso !! mujye muvuga macye kandi ababashimagiza si uko bose bakunda ubutegetsi ! ahaaa nzabandora !

  • ngo Karenzi Karake agiye gufatirwa mu bwongereza kubera ibyaha aregwa by’ubwicanyi bw’abanyarwanda n’abanyamahanga ! erega icyiza ni ukwicecekera ! gutera hejuru sibyo bigaragaza imbaraga cyangwa ubuziranenge !

  • Sakwe: Ni jyewe kandi ndi uwo mu Rwanda. Hanyuma se ko abangana gutyo badafunzwe mu Bushinwa kandi bwo butuwe na miliyari na miliyoni amagana mu gihe USA ituwe na miliyoni zirenga gato magana atatu? Uru rugero kandi narutanze muri context ya comment nasubije. Erega Sakwe, nk’uko nabivuze mbere, mwibagirwe kurota Habyarimana kuko u Rwanda rwe ntimuteze kuzongera kurubona! Hanyuma, abo bashinzwe umutekano kubabona bagutwaye iki ko ntawe bahohotera? Cyangwa ubabazwa n’uko bahari maze imigambi mibisha iba yateguwe ikaburizwamo? Bajye kwiryamira mutere grenades abanyarwarwanda rero ? Reka kugira uwo ushimagiza nk’uko ubivuga kuko ntawe ubigusabye.

    Iby’imbabazi rero: uwarushije Kagame gufungura abantu ninde ? Uribuka atangiririra ku barwayi n’abakuze kandi baramaze abantu? Aba bicanyi bose bafunguwe bakajya gukora TIG ndetse benshi bakanayitoroka ni ibihumbi mirongo ingahe kandi bafunguwe kubera nde ? Ujya wibuka ko icyo bakoze atari ukwiba umunyu mu isoko cyangwa gutwara amasakoshi y’abagore ahubwo ari UKWICA abagabo, abagore n’abana, bakabica urupfu rubi kuko gusa bari abatutsi? Ese wari uziko na Kagame ubwe yari afite imiryango mu Rwanda yarimbuwe ariko akanga agafungura abicanyi kuko yabonaga ko ari ngombwa ngo u Rwanda rube rumeze uko rumeze ubu ? Ariko siwe mwirirwa mutuka? Ngo inda yuzuye urwango n’ubugome uyiha amata ikaruka amaraso koko! Bazabagire gute ngo mureke kuba indashima ?

  • ibyo aribyo byose nanjye ndabona Sunandmoon avugana uburakari bukabije ! umuntu akibaza icyo abyungukiramo gutanga ibitekerezo byuzuye amarangamutima !! ese nawe ari muri babandi babeshya ko HE Kagame nadakomeza kuyobora baziyahura ?

  • njye ndibwira ko Sakwe yavuze amerika kuko ariyo Sunandmoon yari yavuze ! ntiyari kuvuga ubushinwa kuko ntabwo yari yasomye muri comment ya Sunandmoon !! gusa icyo nsaba Sunandmoon niyivanemo ibi bitekerezo atazaturika umutima biramutse bihindutse uko atifuza ! murakoze abanyamakuru b’Umuseke !

  • @Gakwavu: Nadafatwa urajya he? Ubwo ubura gukora ibiguteza imbere ukirirwa mu bihuha, nibyo bizagutunga se ? Abantu nkamwe kandi nibo bahindukira ugasanga bataka ngo ubukene bumereye nabi kandi nabwo bikaba ikosa rya Kagame!

  • @Survie na Gatama: Hahaha! Nta burakari na buke mfite nta n’uwo nigeze ntuka ahubwo ndatanga facts z’ibyo mvuga. Nimureke kwihisha inyuma ya za ” aziyahura”, “afite uburakari” ahubwo muvuguruze ibyo navuze, mutange facts naho izo mpuhwe mungirira nimuzigumane! Ikibazo mufite ahubwo ni uko navuze ibyo mudashaka kumva mudashoboye no kuvuguruza! I almost feel sorry for you.

  • aho rero twajya twakumvikana ! kandi ndagushimiye ! d’abord simbona ibyo abantu batavuguruje ! ntabyo wavuze njye navuga ko ndashaka oya icyo ntemeranijwe nawe ni amarangamutima no gushaka kwerekana ko abandi ntacyo bakoze ! njye nubaha umukuru w’igihugu kandi n’abamubanjirije ndabubaha kuko uretse Pasteri Bizimungu na Sindikubwabo bayoboye igihe kitari kirekire abandi bayoboye igihe kirekire ! tujye tuvuga amakosa tubona bagiye bakora ariko nanone twibuke ko bayoboye u Rwanda ! ese ubona bidateye isoni ko i Burundi bafitiye aba présidents bavuye ku buyobozi ariko bakaba bagihumeka ?? nitwubahe démocratie nicyo cyizubaka igihugu cyacu ! je souhaiterais qu’il ait un débat ouvert à tout le monde ngo ibitekerezo byose byumvwe noneho dufate umwanzuro utarimo amarangamutima ! urakoze Imana ikurinde kandi utangire week end nziza !

  • Bavandimwe banyarwanda tureke kwicana ushobora kwica umuntu ariko ntushobora kumurema !! twihangane turindire iperereza ariko mbere yo guhora turirimba amajyambere, tuzabanze turirimbe ko nta munyarwanda ugipfa nk’isazi ! murakoze bavandimwe !

    • None abishwe hano Kicukiro se bakabasanga bambyae ubusa ubivugaho iki?

      • Mureke dushime Imana yaduhaye ubuyobozi bwiza.Wowe uvuga abantu basanze bapfuye nakubwirako kwisiyose habaho impanuka zubwokobwose iyo zibayeho habaho iperereza bakamen ya icyazeteye mbere yo gushinja umuntu runaka ngo ni we yabikoze ahubwo mu bindi bihugu wanabihanirwa.Ndashima Imana yaduhaye ubuyobozi bwiza bwitange ku baturage cyane cyane na bayobozi bake kwisiyo basuraga abaturage ngo baganire baba wire ibyifuzo ni ngorane bahura nazo barangije bakazikemura.Abanyarwanda natwe tuba mu mahanga Nyakubahwa Paul Kagame ara dusura dukamubwira ibibazo dufite kandi iyo asubiye mu Rwanda arabikemura, harabantu batinyaga kuza mubiruhuku I Rwanda ariko ubu benshi baraza bagaherako ahubwo bigira mu Rwanda bakihangira n’imirimo.Umuyobozi nkuwo ahubwo n’umubyeyi wamuguza iki?

  • @ Gatama: Ahubwo mbwira icyo bavuguruje! Jye sinubaha umuntu kuko yabaye umukuru w’igihugu, mwubahira icyo ya

  • @ Gatama: Ahubwo mbwira icyo bavuguruje! Jye sinubaha umuntu kuko yabaye umukuru w’igihugu, mwubahira icyo yamariye abo yayoboye igihe yabayoboraga, nkamugayira ibibi yakoze iyo yabikoze. Nta cyubahiro na mba mfitiye Habyarimana wapanze kumara abantu n’ubwo nawe yahitanywe nabyo, nta cyubahiro na gike nshobora kugirira Kayibanda wirukanye abana b’u Rwanda mu gihugu abandi bakicwa. Ndakwibutsa kandi ko nawe yishwe na Habyarimana. Sinzi kandi icyo wita demokarasi kuko ntiwagisobanuye.

    Ndahamya kandi ko abenshi mu barwanya Kagame bamuziza ibindi bitagira aho bihuriye no guharanira demokarasi kuko hari n’abamubona nk’uwabananiye ngo bongere bafate imipanga bateme abantu!

  • None se Liza, uzi ababishe ngo utubwire noneho tugire icyo tubivugaho?

Comments are closed.

en_USEnglish