Digiqole ad

Tigo yatangiye guha abafatabuguzi bayo internet ya 4G kuri Telefone

 Tigo yatangiye guha abafatabuguzi bayo internet ya 4G kuri Telefone

Zhao Zoulin, Umunyamabanga Mukuru wa ITU; Cynthia Gordon, umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo Millicom cya nyiri Tigo ishami rya Afurika na Patrick Yon, umuyobozi wa Olleh Rwanda Networks muri uyu muhango.

Mu nama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga ‘Transform Africa’ ubuyobozi bwa bw’ikigo ‘Millicom’, n’abayobozi batandukanye mu nzego z’umubuyobozi mu Rwanda batangije ku mugaragaro gahunda y’ikigo cy’itumanaho cya Tigo-Rwanda igamije guha abafatabuguzi bayo bose babyifuza Serivise za Internet yihuta ya 4G kuri Telefone zigendanwa.

Zhao Zoulin, Umunyamabanga Mukuru wa ITU; Cynthia Gordon, umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo Millicom cya nyiri Tigo ishami rya Afurika na Patrick Yon, umuyobozi wa Olleh Rwanda Networks muri uyu muhango.
Zhao Zoulin, Umunyamabanga Mukuru wa ITU; Cynthia Gordon, umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo Millicom cya nyiri Tigo ishami rya Afurika na Patrick Yon, umuyobozi wa Olleh Rwanda Networks muri uyu muhango.

Umuhango wo gutangiza iyi gahunda wari wanitabiriwe na Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana; Zhao Zoulin,Umunyamabanga Mukuru w’ihuriro mpuzamahanga ku ikoranabuhanga (ITU); Cynthia Gordon, umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo Millicom cya nyiri Tigo ishami rya Afurika; Patrick Yon, umuyobozi wa Olleh Rwanda Networks; Francis Gatare, umuyobozi wa RDB; n’abandi banyacyubahiro.

Gahunda nshya Tigo-Rwanda yatangije izafasha buri umwe wese ufite Telefone igezweho ‘Smartphone’ ifite ubushobozi bwo kwakira 4G kuba yabona “Sim card” imwemerera gukoresha internet ya 4G kuri Telefone ye igendanwa. Iyi “Sim Card” ya 4G iragura amafaranga y’u Rwanda 1 000 ku byicaro byose bya Tigo.

Cynthia Gordon, Umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo Millicom cya nyiri Tigo ishami rya Afurika yavuze iyi gahunda yatangijwe mu Rwanda iri mu mugambi wa Tigo wo kuzamura ikoranabuhanga mu mibereho y’Abanyafurika kugira ngo barusheho kubana no gukoresha ikoranabuhanga, ndetse ngo bigamije kurushaho guha Serivise nziza abafatabuguzi babo.

Ati “Nishimiye kuba ndi mu Rwanda kugira ngo nibonere udushya tuganisha ku mpinduka zishingiye ku ikoranabuhanga.”

Kuva internet yihuta cyane ya 4G yagera mu Rwanda, abantu bayikoreshaga ahanini ni abafite ‘modem’ n’ibindi bikoresho byabugenewe.

_MG_0030 _MG_0041 _MG_0046

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • MUri Rwanda day iherutse kubera mubuholande President wa Repubulika yabwiye Minisitiri nsengimana ko yavugana nabazanye 4G ko bagabanya ibiciro ku kiguzi kuko kiri hejuru. Byarakozwe cyangwa byaranze.

Comments are closed.

en_USEnglish