Ibiyobyabwenge ntibyaba bishakirwa mu rubyiruko biri mu bakuze?
Ni koko Urubyiruko nirwo runywa ibiyobyabwenge cyane, Inama y’igihugu y’urubyiruko ndetse na Minisiteri y’Urubyiruko n’indi miryango ifite inshingano zo kwigisha kureka ibiyobyabwenge bamwe bibaza niba hari inyigisho abantu bakuru bavugwaho kuba aribo bacuruza ibi biyobyabwenge hari inyigisho zihariye bahabwa.
Urubyiruko sirwo rwinjiza amatoni y’urumogi, siriduwire, n’ibindi biyobyabwenge bidakorerwa mu Rwanda, urubyiruko kandi sirwo rwenga Nyirantare, Muriture, Umumanurajipo,Yewe muntu…
Nubwo ibi byose biba bikorerwa urubyiruko ariko abenshi bemeza ko atari rwo rubikora. Ibi ngo bituma hakwiye gutekerezwa uburyo ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge budakwiye guhera mu kubwira urubyiruko ibibi byabyo gusa.
Rwanda Initiative Against Drug Abuse and Related Crimes, RIDARC, umuryango ugamije kurwanya ibiyobyabwenge n’ibyaha bibikomokagaho uhamya ko nubwo urubyiruko arirwo rugeramiwe n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ariko ababibagezaho abenshi ari abakuze.
Joseph Mushyikirano umuyobozi w’iri huriro avuga ko abana kuva ku myaka 11 batangira gukoresha ibiyobyabwenge, ariko hafi ya bose ngo ntawe uba uzi aho biva n’uko bikorwa.
Ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Urubyiruko n’ikoranabuhanga bwo mu 2011 bugaragaza ko impamvu zitera urubyiruko gukoresha ibiyobyabwenge ari;
.Amakuru mabi umuntu aba afite ko bitera imbaraga cyangwa byibagiza ibibi umuntu ari gucamo.
.Gukururwa na bagenzi bawe
.Umuryango umuntu aba arimo
.Gushaka kwiyongerera ubushobozi n’akanyabugabo
Mushikirano avuga ko mu myaka ishize ibiyobyabwenge bitagaragaraga nk’ikintu gikomeye ariko nyuma y’uko bimenyekanishijwe abantu bamaze gushirika ubwoba bwo kuvuga ndetse bagatanga n’amakuru.
Ati “Kuba hasigaye hafatwa ibiyobyabwenge byinshi si uko bisigaye bikoreshwa cyane ahubwo ni uko amakuru asigaye atangwa cyane ndetse bigafatwa bitarakoreshwa”
Bimwe mu byaha bigaragara biterwa n’ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge harimo gukubita no gukomeretsa, impfu za hato na hato, gufata ku ngufu, umwiryane mu muryango n’ibindi.
Nkuko byagiye bigaragazwa n’ubushakashatsi abantu bakuru ntibakoresha ibiyobyabwenge ahubwo barabicuruza kuko urubyiruko nta bushobozi rugira rwo kwenga inzoga z’inkorano ndetse no gucuruza ibiyobyabwenge bikomeye nk’urumogi, Cocaine n’ibindi.
Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko kuva ku myaka 11 abana b’abahungu aribo bakoresha ibiyobyabwenge kurusha ab’abakobwa n’ubwo aba ngo n’ababikoresha akenshi batamenyekana.
Mushimimana ushinzwe igenamigambi mu nama y’igihugu y’urubyiruko avuga ko kunywa ibiyobyabwenge ufite ubukene ataribyo bituma ubukire buza ahubwo urubyiruko rukwiye gutinyuka bagakora.
Avuga ko nubwo benshi ibiyobyabwenge bibarwaho ari urubyiruko ariko n’abakuru batidegembya kuko hari izindi nzego nka Polisi n’abaturage batanga amakuru.
BIRORI Eric
UM– USEKE.RW
0 Comment
Nanjye ntyo!Abantu bakuru nibo bafite cash yo gushora no gucuruza ibiyobyabwenge.Ntimwumvise na wa mugore bafatiye ku kibuga cy’indege i Kanombe yaruhishe mu myanya ndanga gitsina.Wagirango bakoreshwa n’imyuka ya satani.
Comments are closed.