Tags : Ubufaransa

CNLG yifuza ko urukiko rwa ICTR rwisubiza imanza rwahaye Ubufaransa

Nyuma y’uko ubutabera bw’Ubufaransa bufashe umwanzuro wo kudakomeza gukurikirana mu nkiko Padiri Wenceslas Munyeshyaka, Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside irifuza ko imanza Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha rwari rwahaye Ubufaransa ruzisubirana kuko nta cyizere ko zizaburanishwa. Kuwa kane w’iki cyumweru, ubuyobozi bw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha muri Tanzania (ICTR) […]Irambuye

Imbere ya LONI u Rwanda rwagaye ubutabera bw’Ubufaransa

Mu gihe Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha muri Tanzania (TPIR) rwagezaga Raporo yarwo ya nyuma ku muryango w’Abibumbye warushyizeho dore ko rubura ibyumweru bitandatu (6) ngo rufunge imiryango, Maboneza Sana wari uhagarariye u Rwanda yagaragaje intege nke mu gukurikirana abakekwaho Jenoside batarafatwa, ndetse agaya ubutabera bw’u Bufaransa bwanze gukomeza urubanza rwa Padiri […]Irambuye

Itegeko rirengera Abasirikare b’Abafaransa ku byaha bakoze mu Rwanda ntirivugwaho

Umuryango Survie ukorera mu gihugu cy’Ubufaransa n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda baragaragaza impungenge ku itegeko ribuza urundi rwego urwo arirwo rwose gukurikirana abasirikare b’Ubufaransa ku byaha baba bakoreye mu bihugu by’amahanga uretse Parike y’icyo gihugu rishobora kubangamira ikurikiranwa ry’abasirikare bakekwaho kuba barakoze ibyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu Kuboza 2013, Minisiteri y’umutekano mu gihugu cy’Ubufaransa yatoresheje itegeko rirengera […]Irambuye

en_USEnglish