Digiqole ad

Itegeko rirengera Abasirikare b’Abafaransa ku byaha bakoze mu Rwanda ntirivugwaho rumwe

Umuryango Survie ukorera mu gihugu cy’Ubufaransa n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda baragaragaza impungenge ku itegeko ribuza urundi rwego urwo arirwo rwose gukurikirana abasirikare b’Ubufaransa ku byaha baba bakoreye mu bihugu by’amahanga uretse Parike y’icyo gihugu rishobora kubangamira ikurikiranwa ry’abasirikare bakekwaho kuba barakoze ibyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwari Minisitiri w’intebe Edouard BUwari Minisitiri w’intebe Edouard Balladur yakirwa n’uwari umuyobozi w’ingabo z’Ubufaransa général Jean Claude Lafourcade i Goma aho Ingabo z’Abafaransa zari muri Operation Turquoise.alladur yakirwa n’uwari umuyobozi w’ingabo z’Ubufaransa général Lafourcade  i Goma aho Ingabo z’Abafaransa zari muri Operation Turquoise.
Uwari Minisitiri w’intebe Edouard Balladur yakirwa n’uwari umuyobozi w’ingabo z’Ubufaransa général Jean Claude Lafourcade i Goma aho Ingabo z’Abafaransa zari muri Operation Turquoise.

Mu Kuboza 2013, Minisiteri y’umutekano mu gihugu cy’Ubufaransa yatoresheje itegeko rirengera igisirikare cy’icyo gihugu, riha uburenganzira Pariki y’icyo gihugu gusa kuba ariyo yonyine ishobora gukurikirana Abasirikare b’Ubufaransa bakoreye ibyaha mu bihugu by’amahanga cyane cyane ku byaha byo guhohotera abagore.

Minisitiri w’umutekano w’Ubufaransa, Jean-Yves Le Drian asobanurira Inteko Ishinga amategeko y’Ubufaransa akamaro k’iri tegeko yavuze ko rigamije kurinda mu buryo bwiza ingabo z’Ubufaransa gukurikiranwa cyane ku bikorwa baba bakoze.

Umuryango Survie umaze imyaka 30 uharanira impinduka muri Politiki y’Ubufaransa ireba umugabane wa Afrika no kurwanya Jenoside urinubira iri tegeko kuko ngo rigamije gukingira ikibaba Ingabo z’Ubufaransa ngo zidakurikiranwa ku byaha zikekwaho kuba barakoze muri “Opération Turquoise” mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda no mu gihugu cya Côte d’Ivoire.

Ubinyujije ku rubuga rwawo, umuryango Survie uvuga ko iri tegeko rishaka kuburizamo burundu ibirego byo gufata ku ngufu no guhohotera abagore byagiye bikorwa n’ingabo z’Ubufaransa mu gihe cya “Opération Turquoise”.

Ku rundi ruhande ariko ngo rinabangamiye abagore by’umwihariko abagore b’abasirikare.

 

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwo buremeza ko uko byagenda kose bazakurikiranwa

Kuri iki kibazo, Alain Mukurarinda, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda yadutangarije ko n’ubwo agomba kubanza agasoma iri tegeko neza akarisobanura, ngo n’iyo ryaba ryaratowe gutya ngo ntabwo ryaba rireba ibyaha byakozwe mbere y’uko ritorwa.

Yagize ati “Ubundi iyo itegeko risohotse riba rireba ibizaza, ni ukuvuga riba rizahana ibikorwa bizaza kuko ihame rivuga ko nta tegeko risubira inyuma.”

Mukurarinda ariko avuga hari n’igihe  itegeko risohoka ryiha uburenganzira bwo kureba ibyahise n’ibizaza.

Ati “Ahubwo icyo gihe byaba ari imbogamizi, byaba ari umwitangirizwa bihaye wo kubuza gukurikirana abafaransa bakoze n’ibyaha abo bagiye hose mu Rwanda, Cote d’Ivoire n’ahandi.”

Alain Mukurarinda amara impungenge abantu batekereza ko ingabo z’Ubufaransa zitazakurikiranwa ku byaha bakekwaho kuba barakoze mu Rwanda.

Alain Mukurarinda, umuvugizi w'Ubushinjacyaha bw'u Rwanda.
Alain Mukurarinda, umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda.
Ese hari icyizere ko aba basirikare bazakurikiranwa?

Alain Mukurarinda yemeza ko haramutse hari ibimenyetso bifatika bigaragara, hari amategeko y’u Rwanda ahana umuntu wese wakoreye icyaha ku butaka bw’u Rwanda.

Ati “Hari ibimenyetso dushobora kugenderaho n’iyo yaburanishwa adahari, kimwe n’uko ibyo bimenyetso bifatika bigaragaye bishobora gushyikirizwa Ubufaransa nabwo bukigenzurira bwasanga barabikoze bukabakurikirana.”

Mukurarinda avuga ko igisigaye ari uko amadosiye afatika arimo ibimenyetso n’impamvu zituma abakekwaho ibyo byaha bakurikiranirwa mu Rwanda cyangwa mu Bufaransa akorwa.

Akavuga ko kugeza ubu hari ubuhamya n’ibindi bimenyetso biri mu Bushinjacyaha, mu bugenzacyaha, n’ibyavuzwe muri Komisiyo ya Mutsinzi.Gusa ngo ni amadosiye atoroshye kuko areba abasirikare b’igihugu gikomeye.

Ati “Abantu ntibakibagirwe ko ibyo byaha bidasaza, igikuru ni uko ibimenyetso bikusanywa, bikabikwa neza n’iyo hashira imyaka 20, 40, nta kwiheba niba ibimenyetso bihari bifatika byange bikunde bizagera imbere y’inkiko.”

N’ubwo urubuga rw’umuryango Survie dukesha iyi nkuru udasobanura neza niba iri tegeko ryaramaze gusohoka n’igihe ryasohokeye, ibyo rivuga ntabwo ari bishya kuko hari n’ibindi bihugu nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zitemera umusirikare wazo yaburanishirizwa mu kindi gihugu ku byaha yakoze ari mukazi.

 

Vénuste Kamanzi
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Abakurikiranira hafi amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi nka CNLG na IBUKA musesengure neza cyane iyi foto.Inyuma ya Minisitiri w’intebe Edouard Balladur mu kuboko kwe kw’ibumoso hari umugabo w’umwirabura wambaye indorerwamo mu maso wafunze na karuvati.Uriya mugabo ndabona asa na Colonel BAGOSORA Theoneste.

    • Njye ukomoka Byumba nzarengarurwa ryari?

    • Ntushidikanye.Yabura kubawe ate kandi aliwe balibaje gutabara.Ni Gagosora.

    • so what niba basa?Murabanyamatiku gusa nta kindi!!

  • Mukuralinda ibyavuga nukuri doreko yanabyize mu bubiligi.ikibazo niki:aho kwirirwa dusakuza ko hashize imyaka 24 niba dufite ibyo dushinja ubufaransa kuki tudatanga ikirego?

  • Abafaransa bazagezahe na politike yabo ishaje. Kubera ubwoba batangiye gutora amategeko abarengera ku byaha bakoreye abanyarwanda. Ese ayo mategeko azabarengera n’ombere y’Imana?

    • Wowe Ruta rwose ujye ubanza urebe hirya nohino.USA ifite iryo tegeko kuva imyaka irenga 15 kandi ntacyo bigeze barinengaho.

Comments are closed.

en_USEnglish