Bamwe mu bakora umwuga w’ubucuzi bo mu karere ka Ngoma baravuga ko uyu mwuga ari mwiza ubafitiye akamaro kuri bo no ku muryango nyarwanda, ariko aho bakorera mu murenge wa Kazo batubwira ko bafite imbogamizi zo kubona ibikoresho bihagije byo gucura. Mu cyaro cyo mu kagari ka Karama, umurenge wa Kazo ho mu karere ka […]Irambuye
Tags : East
Mu murenge wa Gahara akarere ka Kirehe mu Burasirazuba bw’u Rwanda haravugwa ubujura bw’amatungo arimo inka, zibwa zikajyanwa mu gihugu cy’u Burundi. Abaturage twaganiriye batubwiye ko hari izimaze gufatirwa muri iki gihugu, ngo zibwa n’Abanyarwanda bafatanyije n’Abarundi. Ubuyobozi bw’umurenge wa Gahara buvuga ko nta Murundi uza kwiba mu Rwanda, ahubwo ngo Abanyarwanda biba inka Abarundi […]Irambuye
Mu murenge wa Gatsibo akarere ka Gatsibo mu Burasirazuba, haravugwa ikibazo cy’abageze mu zabukuru bijejwe inkunga y’ingoboka, ariko na n’ubu amaso yaheze mu kirere. Iyi nkunga ngo hari hamwe yagiye itangwa, ariko ahandi ntiyatanzwe bibaza impamvu bo batayihawe. Ubuyobozi bw’umurenge wa Gatsibo kuri iki kibazo buratangaza ko uku gutinda kw’iyi ngoboka kwatewe no kudahuza kwabaye […]Irambuye
Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba baratangaza ko batashimishijwe n’uko Leta yafashe gahunda y’uko guhera mu mwaka w’amashuri utaha nta bana bo mu mashuri y’inshuke n’abanza bazamererwa gucumbikirwa ku ishuri. Bemeza ko iyi gahunda ntacyo yari itwaye kuko ngo bitababuzaga gukurikiranira hafi imyigire y’abana bityo bagasaba ko yakomeza na bo […]Irambuye