Tags : AMIR

Minisitiri w’Uburezi yasabye igenzura ry’ibyo ‘Umwalimu SACCO’ yagezweho mu myaka

Umuyobozi mushya wa Koperative y’Abarimu, Umwalimu SACCO yaraye ashyikirijwe ububasha n’uwari umuyobozi w’agateganyo, Minisitiri w’Uburezi, Dr Papias Malimba wayoboye uwo muhango, yasabye impinduka mu mitangirwe ya serivisi, gukora igenzura ry’ibyagezweho mu myaka umunani ishize, no kumenya ko Leta hari igihe izahagarika inkunga yayo kuri iki kigo. Umuyobozi mushya w’Umwalimu SACCO, ni Laurence Uwambaje, yahererekanyije ububasha […]Irambuye

Mu bigo by’imari iciriritse ruswa izacika abakiliya babigizemo uruhare –

Ishyirahamwe ry’ibigo by’Imari Iciriritse mu Rwanda (AMIR) riravuga ko ruswa ivugwa mu itangwa ry’inguzanyo nta wundi ushobora kuyica no kuyikumira uretse abakiliya b’ibigo by’imari bagomba kumenya uburenganzira bwabo, ruswa ngo ni kimwe mu bishobora gutuma ikigo cy’imari gihomba kigafunga imiryango. Mu kiganiro n’abanyamakuru kibanziriza icyumweru cyahariwe ibigo by’imari iciriritse no kugaragaza ibigo by’imari bine byahizi […]Irambuye

Ingwate iracyari ikibazo mu bucuruzi bwambukiranya imipaka bukorwa n’abagore

*Inguzanyo zitishyuwe neza mu myaka 2 ni izahawe abagore ibigo by’imari bidashishoje. Kuri uyu wa gatanu abagore bibumbiye mu makoperative akora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, bahuye n’ibigo by’imari iciriritse (AMIR) aho baganiriye ku buryo bashobora gukorana ngo bakemure ikibazo cy’igishoro biciye mu nguzanyo. Abagore bakanguriwe kwizigima kuko ngo bitanga icyizere ku bigo by’imari iciriritse mu gihe […]Irambuye

Rwanda: Ibigo by’imari iciriritse byambuwe agera kuri miliyari 10

Kuri uyu wa kabiri mu bushakashatsi bwamuritswe n’ihuriro ry’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda (AMIR) bwagaragaje ko ibigo by’imari iciriritse bimaze kwamburwa amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 10 akaba angana na 7%. Aya mafaranga ngo ni abayagurijwe banga kwishyura. Ubu bushakashatsi bwari bushingiye cyane ku mpamvu inguzanyo zihabwa abakorana n’ibi bigo by’imari ntibishyure, aha umukozi […]Irambuye

en_USEnglish