Digiqole ad

Ingwate iracyari ikibazo mu bucuruzi bwambukiranya imipaka bukorwa n’abagore

 Ingwate iracyari ikibazo mu bucuruzi bwambukiranya imipaka bukorwa n’abagore

Ubucuruzi bwa mbukiranya imipaka ngo buracyahura n’inzitizi y’ingwate ku babukora bashaka inguzanyo

*Inguzanyo zitishyuwe neza mu myaka 2 ni izahawe abagore ibigo by’imari bidashishoje.

Kuri uyu wa gatanu abagore bibumbiye mu makoperative akora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, bahuye n’ibigo by’imari iciriritse (AMIR) aho baganiriye ku buryo bashobora gukorana ngo bakemure ikibazo cy’igishoro biciye mu nguzanyo.

Ubucuruzi bwa mbukiranya imipaka ngo buracyahura n'inzitizi y'ingwate ku babukora bashaka inguzanyo/The NewTimes
Ubucuruzi bwa mbukiranya imipaka ngo buracyahura n’inzitizi y’ingwate ku babukora bashaka inguzanyo/The NewTimes

Abagore bakanguriwe kwizigima kuko ngo bitanga icyizere ku bigo by’imari iciriritse mu gihe cyo kubaha inguzanyo.

Aba bagore bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka mu turere duherereye ku mipaka y’u Rwanda, bavuga ko ikibazo cy’ingutu bahura na cyo mu kwaka inguzanyo ari ingwate.

Ikibazo cy’ingwate mu gihe cyo kwaka inguzanyo ngo kigaragara mu bigo by’imari iciriritse no muri banki y’ubucuruzi.

Nyirarenzaho Porinaire wo muri koperative KAKI yo mu karere ka Rusizi ikora ubucuruzi buciriritse bw’ibitenge bwambukiranya imipaka, avuga ko yuhuye n’ikibazo cy’ingwate ubwo bari bagiye kwaka inguzanyo.

Ati: “Ibibazo by’ingwate natwe twahuye na byo cyane mu gihe BDF yari idutekerejeho igiye kuduha inguzanyo ngo tubashe kwiteza imbere. Twagiye muri SACCO badusaba ingwate kandi Koperative yari itaragera ku bushobozi bwo kuba yagira ingwate.”

Avuga ko bavuze ko nta bushobozi bafite, SACCO ibasubiza ko kuva nta bushobozi bw’ingwate bafite nta nguzanyo babaha.

Ati “Cyakora, umwe mu banyamuryango yatije koperative ingwate, tuba tubonye inguzanyo.”

Uwizeye Jean Pierre umuyobozi wungirije w’ishyirahamwe ry’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda, avuga ko aribyo ko ibigo by’imari iciriritse bigomba kugira amakenga mu gihe cyo gutanga inguzanyo, ariko ngo bikwiriye gutangira guhindura imyumvire no mu gihe umuntu azanye umushinga wanditse neza ugaragaza ko uzunguka, ayo mafaranga akabasha kwishyura bajya baha umuntu cyangwa koperative inguzanyo.

Ati: “Ibigo by’imari bikwiye guhindura imyumvire bikareba icyo umushinga w’umuntu uvuga. Umushinga w’umuntu wanditse neza ushobora kugaragaza ko uzishyura inguzanyo.”

Avuga ko igihe umuntu asanzwe afite konti mu kigo cy’imari bigaragara ko mu myaka ishize ubucuruzi bwe bwungukaga ngo nta mpamvu n’imwe bataba bakwiriye kumuha inguzanyo.

Akomeza avuga ko ku rundi ruhande abanyamabanki n’ibigo by’iamri iciriritse bikwiriye kujya bigira amakenga ku kijyanye n’ingwate.

Uwizeye avuga ko bakwiye kujya bagenzura neza kuko ngo byagaragaye ko inguzanyo zitishyuwe neza ari izahawe abagore hatabayeho gushishoza cyane kuko babonaga inguzanyo ifite ingwate.

Ati: “Dufite ikibazo cy’inguzanyo zitishyurwa neza, bigaragara ko inyinshi zitishyuwe mu myaka ibiri ishiza zahawe abagore,  ariko ntibyumvikane gutyo ko ari abagore batishyura ahubwo ikibazo ni ibigo by’imari bitagize za mpungenge ku rwego runini.”

Avuga ko ikindi kibazo gituma inguzanyo zitishyurwa neza ari icy’ubushobozi buke bw’abakozi b’ibigo by’imari, aho baba badakora ibyo bagomba gukora bijyanye no kurebana ubwitonzi umushinga w’umuntu kandi bikanareba aho agiye gukorera mbere yo gutanga inguzanyo.

Yavuze ko Abanyarwanda n’abagore muri rusange bakwiriye kwiga umuco wo kuzigama kuko ngo iyo bagiye kwaka inguzanyo usanzwe wizigama ugasanga afite 25% by’ingwate byorohera ibigo by’imari gutanga inguzanyo. Kwizigama na byo ngo biri mu bintu bitatu by’ingenzi ibigo by’imari iciriritse bishingiraho kugira ngo bitange inguzanyo.

Ati: “Ikigo cy’imari kireba ibintu bitatu ingwate BDF iba yishingiye, kwizigama n’igitekerezo kiri mu mushinga kuko bitanga icyizere ko ayo mafaranga azagaruka.”

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish