Sugira Ernest ashobora gusinyira Vita Club muri iki cyumweru
Rutahizamu w’Amavubi na AS Kigali, Sugira Ernest ashobora kuba umukinnyi mushya wa Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu mpera z’iki cyumweru.
Sugira Ernest yatangiye gushakwa na Vita Club yo muri DR Congo muri Gashyantare, nyuma yo kwitwara neza mu gikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu gihugu “CHAN 2016” yatsinze mo ibitego bitatu mu mikino itatu.
Amakuru agera ku UM– USEKE aremeza ko Florent Ibenge wari muri CHAN atoza DR Congo, akaba n’umutoza wa Vita Club yageze mu Rwanda kuri uyu wa gatanu, aje kumvikana ibyanyuma na Sugira Ernest na AS Kigali asanzwe akinira.
Ku ruhande rwa Sugira Ernest we aganira n’UM– USEKE yavuze ko yiteguye kujya muri iri kipe y’i Kinshasa imaze iminsi imushakisha.
Yagize ati “Vita ni ikipe imwe mu nziza muri Afurika. Kuba bashobora gutera intambwe banshaka, ni ishema kuri njye. Ibiganiro twagiranye mbere byari byiza, ariko hari ibitararangira. Gusa nitwumvikana, niteguye kujya i Kinshasa.”
Umunyamabanga wa Vita Club witwa Raphael Esabe, nawe yatangaje ko bageze kure ibiganiro na Sugira Ernest, ku buryo bizeye ko azaza muri iyi kipe mbere yo gutangira gukina Shampiyona ndetse n’imikino yo mu matsinda ya ‘Champions League’ iteganyijwe tariki 17 Kamena 2016.
Biteganyijwe ko Florent Ibenge azava mu Rwanda uyu rutahizamu yita ‘umuhigi’ asinyiye Vita Club atoza.
Sugira Ernest amaze gutsinda ibitego umunani (8) muri Shampiyona y’uyu mwaka. Nyuma y’umukino AS Kigali yanganyijemo na Rayon Sports (yawutsinzemo igitego) mu kwezi gushize, yabwiye itangazamakuru ko umwaka utaha w’imikino atifuza kuzawukina mu Rwanda.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW