STARTUP GRIND ihuriro rya ba rwiyemezamirimo ku isi ryatangijwe no mu Rwanda
Kakiru – Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane KLab kubufatanye n’ikigo RDB na Ambasade ya Amerika i Kigali batangije mu Rwanda ihuriro (Global Network) rya ba rwiyemezamirimo ku isi rigamije kwigishanya, kuba intangarugero no guhuza ba rwiyemezamirimo bakomeye cyane n’abakizamuka. Iri huriro ubu riba mu bihugu 80 ku isi, u Rwanda rukaba uyu munsi rwiyongereyeho.
Amb. Francis Gatare umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RBD yabwiye Umuseke ko ikigo ayobora cyetekereje aya mahirwe yo guhuza ba rwiyemezamurimo bo mu Rwanda n’abandi bo ku isi bageze kuri byinshi maze kigatekereza kubinjiza muri iri huriro rya STARTUP GRIND.
Amb Gatare ati “StartUp Grind ni ihuriro rinini rwiyemezamirimo muto ahuriramo n’abandi bakomeye cyane bakora nk’ibyo akora, akabigiraho, bakamwigisha cyangwa bakamufasha kwiteza imbere nawe akagera kure. Twabitekereje mu rwego rwo gukomeza gufasha ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda kubona ibisubizo ku nzitizi bahura nazo.”
STARTUP GRIND ni ihuriro rigari cyane ririmo ba rwiyemezamirimo bato, abaciriritse n’abakomeye cyane bo mu mbihugu 80, bahuzwa ahanini no kungurana ibiterezo mu byo baba bakora muri za business zitandukanye, cyane cyane zishingiye ku ikoranabuhanga.
Abamaze kwinjira muri iri huriro bahurira mu makoraniro rimwe na rimwe mu mijyi itandukanye ku isi kugira ngo barusheho kureba amahirwe y’imikoranire kuri ba rwiyemezamirimo. Iri huriro rikaba riterwa inkunga na Google for Entrepreneurs.
Erica Barks-Ruggles Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda yatangaje ko kuba ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda bafunguriwe amarembo muri STARTUP GRIND ari andi mahirwe kuri boy o guhura (networking) n’abandi b’ahatandukanye ku isi kugira ngo bafashanya gutera imbere.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW