Digiqole ad

Sen. Tito ngo ‘Inzu yo kwa Habyarimana’ yari ikwiye kujyamo ibibi byose byakozwe

 Sen. Tito ngo ‘Inzu yo kwa Habyarimana’ yari ikwiye kujyamo ibibi byose byakozwe

Senateri Rutaremara avuga ko ingoro Ndangamateka y’Abaperezida yatuwemo na Habyarimana itashyirwamo ibyiza

*Ubwo basuraga ahahoze hatuye Perezida Habyarimana, ngo basanzemo ibigaragaza Jenoside,
*Sen. Karangwa Chrysologue yahise abaza niba bashaka kwigisha Jenoside,
*Mzee Rutaremara ngo nta byiza byashyirwa muri iyi nzu, uretse ibibi byakozwe na Habyarima.

Ubwo bagaragarizwaga ibyavuye mu gikorwa cyo kugenzura ibikorwa by’ubukerarugendo byakozwe na Komisiyo y’Iterambere ry’ubukungu n’imari mu nteko ishinga amategeko, bamwe mu basenateri bavuze ko ibigaragara mu ngoro ndangamateka y’Abaperezida bitera urujijo, Sen. Tito Rutaremara we avuga ko iyi nzu itashyirwamo ibyiza ahubwo ikwiye gushyirwamo ibibi byose byakozwe mu Rwanda.

Senateri Rutaremara avuga ko ingoro Ndangamateka y'Abaperezida yatuwemo na Habyarimana itashyirwamo ibyiza
Senateri Rutaremara avuga ko ingoro Ndangamateka y’Abaperezida yatuwemo na Habyarimana itashyirwamo ibyiza

Amashusho y’incamake z’uru rugendo rwakozwe n’Abasenateri bagize iyi komisiyo yo mu mutwe wa Sena, agaragaramo kutemeranya n’ibikorwa biri muri zimwe mu ngoro ndangamateka z’u Rwanda nk’iy’abakuru b’igihugu ihereye i Kanombe ahahoze hatuye Perezida Juvenal Habyarimana.

Avuga ku mafoto agaragaza ibikorwa bya Jenoside nk’imyitozo y’Interahamwe basanze muri iyi Ngoro, (muri aya mashusho yeretswe)  Senateri Karangwa Chrysologue, yaagize ati “ Murashaka kwigisha iki? Murashaka kwerekana iki? Uko jenoside yateguwe?”

Mu bitekerezo byatanzwe nyuma yo kwerekwa iyi Raporo n’aya mashusho y’incamake yayo, Abasenateri bavuze ko ibikorwa bigaragara muri iyi nzu bitaga iyo kwa ‘Habyarimana’ bitera urujijo ku buryo hagenwa imikorere yayo cyangwa igafungwa burundu.

Hon Sen Jean Damascene Ntawukuriryayo ati “ …None se kukubwira ngo twagiye kuyisura dusanga bashyizemo amafoto kubera ko twari mu gihe cy’icyunamo, ubwo twe tuzi icyo imaze cyangwa twe twagiyeyo tuzi icyo itumariye.”

Senateri Tito Rutaremara atanga igitekerezo kuri ibi bikorwa basanze muri iyi nzu, yagize ati “ Ntabwo wajya kwerekana ubuzima bwiza bwa Habyarimana kandi ni we wayubatse ayijyamo, ni ugushaka ibintu bigaragaza ibyo yakoze koko akaba ari byo bijyamo,…

Ahubwo se twatanze ibitekerezo iyi nzu ikazaba musée yo kwerekana ibyo Habyarimana yakoze, cyangwa ibibi byose byakozwe mu Rwanda.”

Abasenateri bagize iyi Komisiyo yasuye iyi ngoro ndangamateka bavuga ko babwiwe ko aya mashusho agaragaza amahano ya Jenoside ashyirwamo mu bihe byo kwibuka ubundi agakurwamo.

Ngo n’abasobanura ibiri muri iyi ngoro ntibabizi…

Senateri Bizimana Evariste uri muri iyi komisiyo yasuye ibi bikorwa, yavuze ko ibisobanurwa n’abagaragaza ibikorwa biri muri iyi ngoro ndangamateka y’Abaperezida ntaho bihuriye n’ukuri.

Ati “ Abatanga amateka kwa Habyarimana ntibabizi, ubabaza igiti cy’umurinzi gihari bakakubwira ko ari icyo Habyarimana yateye, nyamara wakireba ugasanga gishobora kuba gifite nk’imyaka 200.

Bakakubwira ngo piscine ihari ni aho uruziramire rwabaga, wareba neza ugasanga ni ikarita y’u Rwanda.”

Senateri Bizimana ukomeza kunenga ibiri muri iyi ngoro, avuga ko irimo abaperezida batatu gusa nyamara yitwa ko ari ingoro ndangamateka y’abakuru b’igihugu bayoboye u Rwanda.

Ati “ Harimo Habyarimana, Kayibanda na Sindikubwabo, ukababaza uti se ko ari ingoro y’abaperezida, abandi bakuru b’ibihugu barihe? bakarebana.”

 

Iyo kwa Richard Kandt yo ngo iri kugirwa ahororerwa inyamaswa zirya abantu

Abasenateri banengaga ibyagaragaye mu ngoro ndangamateka z’u Rwanda, banagarutse ku nyamaswa zikomeje gushyirwa mu ngoro ndangamateka y’Umudage Richard Kandt ufatwa nk’uwatangije umurwa mukuru w’u Rwanda.

Izi ntumwa za rubanda zivuga ko iyi nyubako yakwiye kugaragaza amateka y’uyu mudage ariko ntitandukire ngo ishyirwemo izi nyamaswa zirimo n’izirya abantu nk’inzoka n’ingona, bateganya kuzana.

Hon Bizimana ati “ Iyo winjiye muri iriya nzu ubona handitse ngo amateka ya Kandt, wageramo imbere ugasangamo inzoka.”

Sen. Prof Karangwa Chrysologue we yavuze ko iyi nzu idakwiye kwitirirwa Kandt kuko basenye umwimerere wayo, yavuze ko ikwiye gushyirwamo amateka y’ubukoloni bwakorewe Abanyarwanda.

Senateri Mukankusi Perina uyobora iyi Komisiyo y’Iterambere ry’ubukungu n’imari muri Sena yasuye ibi bikorwa, yavuze ko uru rujijo rw’ibikorwa bigaragara muri izi ngoro ndangamateka rwarahawe icyuho n’itegeko rizishyiraho kuko ritagena inshingano z’izi ngoro ahubwo rikagena ko bigenwa n’Iteka.

Uyu musenateri yavuze ko Komisiyo yo kuvugurura amategeko iri kuvugurura iri tegeko bityo bikaba byaranahagaritse amateka yakorwaga kuri izi nshingano z’ingoro Ndangamateka.

Perezida w'iyi Komisiyo yasuye ibi bikorwa ngo urujijo ruri mu bigaragara muri ngoro ndangamateka rwatewe n'Itegeko rizishyiraho
Sen. Muhongayire Jacqueline uyobora iyi Komisiyo yasuye ibikorwa byo mungoro ndangamateka n’iby’Ubukerarugendo
Pereida wa Sena, Bernard Makuza n'abamwungirije bumva ibitekerezo by'Abasenateri
Pereida wa Sena, Sen. Bernard Makuza n’abamwungirije bumva ibitekerezo by’Abasenateri
Abasentari bavuga ko ibikorwa biri mu ngoro ndamateka y'Abaperezida birimo urujijo
Abasenateri bavuga ko ibikorwa biri mu ngoro ndamateka y’Abaperezida birimo urujijo

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

89 Comments

  • Nyamara ikibazo cya Senateri Karangwa gifite ishingiro. Kuki muri iyi minsi usanga hari abantu bigisha jenoside? Ingero: Kuki ibyiswe amategeko icumi y’abahutu ya Gitera bisigaye byigishwa hose mu gihugu mu mbwirwaruhame zo kwibuka, bikanandikwa mu bitabo bigurwa n’abantu mu Rwanda no hanze yarwo (nk’icyasohowe na Senateri Bizimana wa CNLG), kandi ntaho biriya bitakaragasi byari bikigaragara mu gihugu nyuma y’ubwigenge? Kuki muri icyo gihe cyo kwibuka bashyiraho ibiganiro ku bitangazamakuru bya Leta byo gusomera abanyarwanda bose ibyandikwaga na Kangura, nk’uko Tom Ndahiro yabikoze muri Mata uyu mwaka afatanyije n’indi ntiti yigisha muri Kaminuza? Kuki Leta ifite gahunda yo gushyira isomo kuri jenoside mu mashuri abanza n’ayisumbuye? Ni ubwiyunge buba bwigishwa koko? Mujye mubyibazaho mwisubize. Naho kuvuga ngo ibi byose bikwiye kugerekwa kuri Habyarimana, harya ubu ko amaze imyaka 22 atakiriho ikibi cyaracitse mu Rwanda? Abanyarwanda mubwira nyamara bafite amatwi yumva. Utazirubanda ni mwene Bucyanayandi.

    • @Safi sha nanjye narumiwe rwose.Ariko rero burya munyungu za politiki ntakitabaho.Ko navukiye mu Rwanda ayo mategeko ya Gitera kuva 1967 kugeza 1989 haruwigeze ayumva mu Rwanda? Kereka nayo niba yarahindutse indangagaciro nziza zigomba kwigishwa.

      • BITUMYE NGOMBA GUSHAKISHA NKAMENYA IBY’AMAZU Y’ABANTU NKA BA HITLER, STALINE, MUSSOLINI,… BIMEZE MU BINDI BIHUGU NGO NUMVE

      • @Mupira,ntiwakuriye mu Rwanda,niba waranahakuriye ntiwasomaga!,nonese uyobewe iby’itangaza makuru ryandikaga: 1991,1992,1993,1994.cyanecyane Kangura?,

        • Soma neza imyaka Mupira yanditse

        • @ Sendashonga,
          Muribyo binyamakuru uvuze wibagiwe gushyiramo radio Muhabura, impuruza, na kanguka.

  • Erega jya mbona abakorera ubukwe kwa Habyarimana niyo wampa iki sinanahinjira Mzee Tito & Karangwa ndabashyigikiye iyo singoro ndanga murage keretse niba arukura Jenocide?

    • Nayo ntabwo igushaka uzajye ujya kubukorera kwa Gitwaza nahandi hose ushaka

    • Byagakwiye ariko kuraga abana cyangwa abanyarwanda inzika n’inzigo sibyo bikwiye mu buzima bwa buri munsi nta mahoro arambye byatanga

  • Biroroshye.
    Mushake abo mu miryango ya Kandt na Habyara mubahe izo nzu zabo.

  • Haha iby’iwacu ni gatebe gatoki! Mperutse kumva abivovota ngo abantu bamaze abantu bararekurwa ngo basabye imbabazi abandi bahabwa imyanya mu butegetsi, nyamara ababivugaga icyo gihe baitaga HE umubyeyi ugira impuhwe ureba kure, ejo bundi bati Dr na Tom mukomeze mutwibutse ubugome bw’izo nkozi z’ibibi tubimenye abatoya, none ubu ngo barimo kubigisha Jenocide! Iyo utazi icyo ushaka ntumenya nicyo uhawe, nimushaka U Rwanda ruzima muzarubona nimutanarushaka kandi bizaba. Amateka ntaberaho kugira abantu imbata aberaho kubigisha.

    • Kwigisha abanyarwanda amateka ya jenocide s’ugukurura amacakubiri ahubwo n’ukugirango hazirindwe icyatuma ibyo bintu bisubira, amateka ya jenocide yakorewe Abayahudi nanubu arakigishwa nyuma y’imyaka 70 kandi ntibyabujije abadage bayikoze kubana neza n’abayahudi,cyane cyane bo ko bemeye n’uruhari rwa bene wabo bayikoze bakitandukanya nabo!,naho mu Rwanda abashaka ko itavugwa nabadashaka kwitandukanya n’abayikoze kubera amasano bafitanye, birakwiye ko tuvuga ibya jenocide murwego rwo kwitandukanya n’abake babi bayikoze abasigaye benshi nabazadukomokaho tukabana neza tutishishanya.

  • Buri gihe baba bashaka kubiba inzangano, nyamara ngo iyo ubabajije ikibazo cy’ukuri, ‘bararebana’! Ariko kuki hari abantu batazi ko bucya bucyana ayandi?

  • Ibi Abasenateri bavuze ndabishyigikiye cyane bizavugururwe! Kandt n’inzoka se bihurira he wa mugani koko?

  • Yewe iby’i Rwanda namayobera.Ese iyinzu kwariya perezida Habyarimana n’umuryango we kwatari iya leta leta yayifatiriye kuberiki? Ese niba Habyarimana yarakoze jenoside numugore we Abana be bakoze jenoside? Ese abana be ntibafite uburenganzira kumitungo yababyeyi babo? Eseniba bashaka guhindura ingoro aho perezida Habyarimana yabaye kuki batafashe mu Rugwiro cyangwa hariya hitwaga hoteli ya 5 juillet ngwabe ariho bashyira iyo ngoro? Njyewe nsanga ibi byose dukora bizatugaruka gusa aba basaza bazaba baripfiriye usange uyu muzigo wikorewe nabana babo.

    • Abo bana babo bafite ibitugu binini, bazawikorere kabisa.

    • Urugwiro rwubatswe se na habyara ko ari umuyobozi wacu intore izirusha intambwe paul Kagame. habyarimana niyakoreraga ahubatse umujyi wa Kigali. Muzi ko mutazi amateka. Urugwiro hariya hari ibihuru. paul wacu arahubaka none ngo ni Habyara.icyo yakoze i Rwanda cyiza ni ikihe uretse genocide.

      • @ Ngango,
        Uri umunyarwanda wahe utaziko urugwiro rwubanswe na Habyara. Naho aho Habyara yakoreraga niho HE mumuryangowe batuye ubu.

        • Ibibanza ni bimwe inyubako ziratandukanye.

          • Nkawe Chris ubwo uba urikijijisha bande?

          • Ntacyo bihindura.

      • @None se Ngango we Inama ya OUA yabaye mu Rwanda yabereye mubihuru ko uvugako Iyo ntore yanyu izirusha intambwe yubatse Urugwiro?

  • Aba bagabo icyo bashatse kuvuga cyose kirahitishwa. Nyamara ntawakwemeza ko ibyo bavuga byose ari ihame rizahoraho ibihe byose.

    Aba bagabo bakunda kumvikana bakoresha imvugo zikakaye kenshi zinakabije. Niba Habyarimana yari mubi kucyi ba Tito Tutaremara bajyaga kuganira nawe mugihe barwanaga hagati ya 90-94?! Kandi bakamuha ibyubahiro byose yari afite nk’umukuru w’igihugu?! Abo mushuka ni abato. Aba bato ni nabo bazajora imvugo mukoresha uyu munsi igihe bazaba bangana namwe. Ibihe bihora bidimburana iteka. Njye nabagira inama yo kuzafunga iriya nzu cg igasenywa hakubakwa ikindi mwifuza. Nyamara igihe kizagera namwe ibyo mwakoze bijorwe bishungurwe habemo n’ibizagawa. Uyu munsi rero mbona aho kwizimba mubyahise twabiheraho tugatanga urugero rwiza rw’ibyagakozwe! Ndibuka muri Serena Hotel herekanwa film kuri Operation Turquoise Tito Rutaremara aterana amagambo n’uwayikoresheje ngo muri Bisesero twari duhari mu gihe genocide yakirwaga ngo si kuriya byagenze! Nkibariza Mzee Tito Rutaremara: Uremeza koko ko mwari(RPF) muri mu Bisesero hanyuma abantu bicwa kariya kageni murebera?! Njye nabifashe ko wabeshyaga kugirango ndeke gukomeza kubitecyerezaho…!

    • Oya nta gusenya iyo nzu kereka niba inzu bwite zababaye abayobozi bu Rwanda zose tuzajya tuzisenya.Ese nkabana ba Perezida Habyarimana babaye muriyo nzu bayikuriyemo urabatekereza? Niba utabatekereza tekereza abana ba perezida Kagame cg aba perezida Kayibanda, kuvanga politiki namarangamutima nibintu bibi.Inzu ya perezida Kayibanda iracyariho.Muri make abo mwahinduye ibicibwa nabo nabayeyi kandi bafite urubyaro.Ese nkuwo mwana azakura atekereza iki cyangwa atekereza iki iki gihe? Ese ahuye numwana wa perezida Kagame agahura nuwa perezida Kayibanda baganira iki? Aho ntibahita bashihurana bafatana mu mashati batabanje no kuramukanya?

  • Njyewe nsanga Tito Rutaremara yarageze muzabukuru kera nkibaza impamvu adasezererwa.Hashize imyaka irenga 2 burigihe ibintu avuga usanga aribintu rwose bikurura inzangano mu Rwanda ukibaza niba abayabizindukanye cyangwa niba arukwibeshya.Ese koko ayamagambo niyo dukeneye kumva muri leta yubwiyunge muri 2016?

  • Birabaje umuntu kuyu musaza wakabaye imfura ariwe uvuga ibintu nkabiriya. Mbabajwe nabana bazabaho mumyaka 100 irimbere.

  • Mwara mutse mute? Natangaye cyane maze kubona izi nyandiko mugenda mwandika !!!Haricyo mbaza ko tuvuga ubwiyunge noneho tuba tubeshya .Inzu ya Habyalimana kuyikoreramo ubukwe ndumva ntacyo bitwaye . Birambabaza cyane. Iyo bivuzwe nu mutegetsi runaka ngo no kuyinjiramo ntabwo ya kwinjiramo aha!!!!!Ubwose aba yigisha iki AbanyaRwanda.Reka nicecekere .

  • Burya gutsindwa intambara nikintu kibi cyane kandi koko abanyarwanda baravugango umwanzi aragatsindwa (intambara) Ngo inzu yaperezida habyarimana ngo ninzu ndangamurage, ngo ntakiza nakimwe kigomba kuyibamo, ngo iyowinjiyemo usangamo inzoka.Urwo rwango mwanga perezida Habyarimana na leta yayoboye nako nileta 2 zabayeho nyuma y’u bwami bituma nibaza byinshi.

    • Mbega imvugo.Ahaaaa; uwabahuza n’uwo nakwita Historien ngo abambwirire cyangwa abanyerekere ko buri ngoma igira cycle ebyiri, reka niyandikire le premier cycle ijyanye n’igihe cya grands triomphes, indi cycle nawe ushatse wayibwira, mushatse muzarebe film documentaire ya Mobutu Roi du Congo muri tragédie africaine; ereka akrimi ntacyo gapfana n’umuntu; kandi muri iyi si turi abagenzi, mbese intonganya, intambara, amakimbirane ava he? tuzirikane:ijambo ryiza ni mugenzi w’Imana

  • Abanyarwanda bavutse nyuma ya 1994 baruta ubwinshi abariho mbere ya 1994, kuko barenze 55%by’abaturage bose. Icya mbere kibaraje ishinga, ni imibereho yabo uyu munsi n’ejo hazaza habo, si ukumva ibibi by’ingoma ya Habyarimana, cyangwa inzigo n’inzika by’abarwaniraga ubutegetsi muri 1959. Nyuma y’imyaka 22 RPF iri ku butegetsi, icyo urubyiruko ruba ruyitegerejeho, ndestse n’abandi baturage muri rusange, ni bilan y’ibimaze gukorwa mu gukosora ayo makosa yakozwe n’abavuye ku butegetsi, ndetse n’ingamba mu gukemura ibibazo biriho. Naho kubahoza mu by’amateka bamwe biburiye ayo kurya imvange, babuze minerval cyangwa akazi, abenshi imiryango yabo ku bayifite yugarijwe n’ibibazo by’imibereho, ni ugucurangira abahetsi. Amakosa y’abatubanjirije azaba igisobanuro cy’ibitagenda uyu munsi kuzageza ryari? Ni imyaka ingahe umuntu aba akeneye gutegeka kugira ngo igihugu kibe kimaze kugira isura ihwanye na politiki yashyize mu bikorwa?

  • bazahere mu rugwiro basenya nababwira iki!

  • Mbona igihe kugeze ngo HE ahe abasaza nka Tito ikiruhuko kugirango ejo batazavaho bandavura. Ni gute umusaza twese twubaha atinyuka akavuga disikuru nkizi zikojeje isoni? Nyakubahwa senator, usibye Habyarimana, ari njye nawe uwadushakamo ibibi ntiyabibona? Oya basaza bacu mureke gusaza mwanduranya, muvuge amagambo yubaka igihugu. Nimukomeza guhembera urwango mumenyeko ari abana banyu bazasarura imbuto zarwo, tugerageze kwifata gipfura mubyo dukora nibyo tuvuga. Birababaje rwose pe, maze igihe numva amagambo amwe avugwa n’abayobozi bamwe nkibaza aho bashaka kutuganisha, ko mutwigishako twiyunze, tukava mu moko, tukaba tugenda muri vision aho speeches zanyu ntizizajya zihinduka ibipindi nka bimwe bya Rucagu?

  • Uyu mugani wandinswe na musenyeli Bigirumwami. muri leta yo hambere wigishwaga muri ecole primaire.

    Umugani wumwana wumwami nibikere.
    Kera umwana wumwami yazimiriye mugishanga. Ibikere biramufata, bimucira urubanza. Umwami wibikere yunvise ibirego bidahagije avugako atabona icyaha cyatuma umwana acibwa umutwe. igikere kimwe kiti ” niba ibirego bidahagije, duhimbe ibindi”. Umwami ati ” ariko uyu mwana nubwo arumwana wumugome, ko nunva ari ibirego gusa mumurega ntacyiza yaba yarakoze? yemwe nubwo ari umwana wumuntu bwose, ntacyiza yaba yarakoze? ntaninyamaswa muri zene wacu yaba yaragiriye neza?

    • @Simba urumuntu wumuhanga, uwo mugani uzawoherereze Tito Rutaremara.Uyu Makuza wicaye hano imbere nawe yavuga ko Habyarimana yamwangaga? Aba badogiteri bose bize kungoma ya Habyarimana birirwa bamutuka amanywa nijoro koko baba babikuye kumutima cyangwa nuko ariyo mode iriho kuva 1994? Ejobundi hari amabasaderi wihanukiriye ati kera kuva 1959 nta mututsi wigaga kuko baduhezaga mu mashuli.Kandi ubwo twicaye aho twese tumuzi neza ko ayo yize yose yayize kubwa Habyarimana ati u Rwanda ntarwabagaho rwari rwarapfuye rwongeye kuzuka nyuma ya 1994…ati abatutsi bose bari barashize kuko bahoraga bicwa buri munsi…navuyaho numiwe.Nkubwo abanyamahanga bari bicayaho bagiye bumvako rwose abahutu aribikoko.

    • Uvuze neza rwose.

  • Nibyo rwose birababaje kubona abasaza b’inararibonye (ku mpande zose) bakagombye kugira inama urubyiruko uko rwifata mu rwego rwo gushimangira ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda, usanga aribo bakomeza kwenyegeza amagambo ashushanya umwiryane n’amacakubiri mu banyarwanda.

    Igihe kirageze ko Tito RUTAREMARA bamushyira mu kiruhuko cy’izabukuru. Ni byiza ko yakoreye FPR akiri muto wenda anagifite ibitekerezo bizima byatumye FPR ifata ubutegetsi mu Rwanda none ikaba iganje, ariko muri iyi myaka uko igenda ishira, urasanga Tito RUTAREMARA asigaye avuga amagambo atari ayo kubaka. Biranatangaza iyo ubona icyo avuze cyose abandi basenateri bagenzi be basa naho batinya kumuvuguruza, ese ubwo ni ukubera kumutinya cyangwa ni ukumwubaha??

    Rwose njye ndisabira bariya ba nyakubahwa bacu bari mu Nteko (Abasenateri n’Abadepite) kugerageza kureba kure, bamwe muri bo ntibirebe ngo babone ko basumba abandi cyangwa se ko hari icyo babarusha. Ndisabira bariya ba Nyakubahwa bacu kujya bazirikana ko u Rwanda ruzubakwa n’urukundo no kwihanganirana, ko u Rwanda ruzubakwa no kuvugisha ukuri, ko u Rwanda ruzubakwa n’abagabo n’abagore bashyira imbere ubwubahane kandi bakarenga amarangamutima ashingiye ku moko y’abahutu n’abatutsi.

    Ndisabira ba Nyakubahwa bacu kuzirikana ko u Rwanda rwacu rutazubakwa n’umujinya, rutazubakwa n’uburyarya, rutazubakwa n’inzangano za karande, rutazubakwa no kwishongora no gusuzugurana, rutazubakwa no kubeshya, rutazubakwa no guhindura amateka nyayo.

    Ibyabaye muri kino gihugu cyacu kuva kera uhereye ku ngoma ya cyami kugeza habaye Genocide yakorewe abatutsi muri 1994, usanga ahanini byaratewe no kubura abantu begereye ubuyobozi bashyira mu gaciro, byaratewe kandi no kubura abantu begereye ubuyobozi batanga inama nziza ibukuru kandi bashyize imbere inyungu za rubanda. Ni byo koko, iyo Umwami RUDAHIGWA n’Umwami KIGERI bagira abajyanama beza, ntabwo ubushyamirane bwabaye hagati y’abatutsi n’abahutu biyitaga injijuke buba bwarabaye, ntabwo icyo bita Revulution ya 1959 n’ingaruka zayo biba byarabaye. Kandi uwo niwo muzi-nyamuzi w’ibibazo by’urusobe igihugu cyacu kigihangana nabyo.

    Bwana na Madamu Senateri, Bwana na Madamu Depite, Bwana na Madamu Minisitiri, twe abanyarwanda rubanda rusanzwe, turakwisabira kuba umujyanama mwiza ukajya utanga inama nziza i bukuru, inama nziza zidasenya ahubwo zubaka, bityo abanyarwanda bakiri bato bazibonera uburyo bwo kubaka u Rwanda rukwiriye Kanyarwanda, abana barwo bakazabana mu mahoro azira umwiryane n’amacakubiri. Nimubikora mutyo, Imana izabidushigikiramo nta kabuza. Ariko nimutatira igihango, umwanzi shitani ahora arekereje.

    • Sha Bisango ETC uri umujyanama mwiza, buriya ibi mbigereranya na bya bindi by’umugani ugira uti”uwiba ahetse aba abwiriza uwo mu mugongo” ibyigishwa, ibivuga ntimugomba kwirengagiza ko abato babyumva vuba kandi iyo bakuze bakora analyse yabyo. jyewe abana iyo bambajije ibibazo bizana amateka yo hambere ndetse n’ay’ubu muri gahunda za Leta zitandukanye, nsigaye ncunga iyo hari Ijambo rya Perezida ari buvugire mu birori bitandukanye nkaba ariryo mbumvisha kuko ni ijambo riba ryuzuyemo kurema mu bana ikizere, kwihesha agaciro ndetse na patriotisme.

      Njyewe buriya abarimu bigisha amateka mu mashuri ni abiyemezi pe, sinabona icyo mvuga n’icyo ndeka; abana nibakura bazisomere ibitabo, ibindi babibwirwe na bagenzi babo; sinshobora kubwira abana iby’amoko, mbabwira ko twese turi abanyarwanda kandi turi ibiremwa by’Imana, ko bagomba guharanira kubana neza na buri wese amahoro’respect mutuel’; koko satani ahora arekereje. jye njya mvuga ko ndamutse nkiriho, umuhungu cg umukobwa wanjye akagira inshuti, ndamutse menye ko iyo nshuti ye yamubajije ngo mbese ubwoko bwe ni ubuhe? namubwira agahita amureka directement, kuko yaba yarabaye imbata y’amoko kandi amoko ntacyo yakumarira uretse imiryane.

      jya ukabukira umwana ukubaza iby’amoko kuko uba uri kumusenya mu mutwe; ibaze umwana umaze guca akenge wiga mu mashuri abanza kumubwira ngo wowe uri ubu bwoko wowe cyangwa kwa kanaka ni ubu bwoko, nyamara yikundiraniraga na mugenzi we wo kwa kanaka; ntihateye kabiri azajya kumva yumve ibibi bivugwa kuri bwa bwoko bwaba ubwe cyangwa buriya finalement asigare mu cyera gati. mureke nabikura ahandi atari kuri wowe wamubyaye ibyo ni akazi ke; Itorero ry’igihugu mufite akazi katoroshye ndetse na commission y’ubumwe n’ubwiyunge.

      icyo nababwira cyo muri kino gihugu umuntu wese umwegereye yakubwira ibimutera deuil byamubanye umurengera.aba counsellors bafite akazi katoroshye; ariko ibikomere bizakira ibihe bibi byatambutse nabyo twarabirenze; ubu rero icyo dusigaje dukeneye ni imvugo itubibamo ikizere, itumara ubwoba, itaduhabura, ituremamo umutima w’impuhwe, imbabazi n’urukundo. umuntu aherutse kunyicira dossier ikomeye yampeshaga amahirwe, nyuma nkajya numva bijujura ngo agendera ku by’amoko cyane ngo ubwo ni ukuberako yamenye ubwoko bwawe, nkajya mbabwira nti Nyagasani azandwanirira nti kandi ubwo niko Nyagasani Uwiteka yabishatse; ubu uwo muntu naramusengeye ndamubabarira ariko sinamujya imbere ngo mubwire ko yampemukiye gusa tujye dusengera bene aba bantu babaswe n’ibya amoko.

      Ni ahimana ibyo ntafiteho ubushobozi ndabireka simbiteho umwanya nkikomereza urugendo, ubu nsigaye ngirira Imana ikizere kuruta abantu; kuko babandi twita abakorera Imana mbona nabo badahagaze neza bamwe muri bo, baararenganya, barahimana, etc reka mpinire aha. ubu ndaruhutse kandi nduhuye benshi.Mujye mwisengera Imana idukomereze igihugu, iduhe abarangwa n’imvugo nziza zihindura amateka, HE speech ye ijye ibabera urugero; Mzee Tito ndamwemera cyane ndanamukunda erega hari igihe umuntu acikwa umuntu ni umuntu tujye tubyemera; no kuba retired ni byiza ariko bakajya baguma kumufasha; erega nabyo birasajisha.thanks!

      Ubakunda

      • Iyo myumvire yawe irafutamye no ndetse iranayobya abantu. Kuba umwana wamubwiza ukuri ku byerekeranye n’ubwoko bwe nta kibi kirimo. Ikibi ni ukumwumvisha ko mugenzi we batabuhuje ari igicibwa ko ari umwanzi. Kuko wabumuhisha wagira ute, arashyira akabumenya. Icyiza rero ni uko wabumubwira, ahubwo ukamwigisha neza aho kugira ngo azagire ibyago byo kurahwa ivu n’ababumubwira bamuroga. Umwana yangana kubera ibyo yigishwa numwigisha urukundo no koroherana nibyo azakurana numwigisha kandi inzangano azazikurana nazo.

        Ikindi uti abarimu bigisha amateka ni abiyemezi!!! Ni bande uzi bigisha amateka mu mashuri yo mu Rwanda ko n’iryo somo ryakuweho kera? None se umwana azakura yisomere ibitabo ataramurikiwe n’ababyeyi be nagwa ku bitabo by’abahezanguni ubwo azaba uwande?

        • yewe windenganya nigirira ubwoba pe mbona iby’amoko byaragiye bizanira igihugu akaga gakomeye. ntabwo numva ukuntu umwana wiga amashuri abanza wamusobanurira iby’amoko kandi tubwirwa ko turi abanyarwanda. Ntibyoroshye muvandimwe. gusa igihe amaze kugira esprit d’intellignece niho wakumva ibibazo akubaza ugakora analysis ukabona kumugira inama anyway; niko mbyumva; nkurikije ibyo Zero wanditse ndumva jyewe byangora. urakoze kandi ntabwo narinziko amateka atigishwa mu mashuri, cyera nk muri 1998-1999 nigize kujya mu ishuri ribanza mwarimu aha abanyeshuri ikibazo cyijyanye n’iby’amoko abana bajya impaka rubura gica nkabona mwarimu nawe byamucanze; niyo mpamvu nari nanditse ko ari abiyemezi ko ari isomo ritoroshye kwigisha;

    • @Bisango,niba atari ukwirengagiza iby’uzi, ko uhereye ku ngoma ya Musinga ukageza ku ya Rudahigwa (Kigeli we amezi macye yamaze ntacyo barigutuma akora) ko Ubutegetsi bwari bufite Abakoloni b’Ababirigi urumva bari guhindura iki mubyo abakoloni bashakaga!,ntimukajijishe abakiri bato mubeshya ko ikiswe Revolution ya 1959 n’ubwicanyi nitotezwa rya bamwe mubanyarwanda byatewe ngo n’ubutegetsi bubi bwa cyami kandi abitwaga abami igihe cy’ubukoloni nta butegetsi bagiraga bicyo ni nakimwe mucyatumye Umwami Rudahigwa atangira guharanira ubwigenge icyo gihe akaza no kubizira kuko yabonaga akarengane kariho katashira kandi abagatera (Ababiligi) bagitegeka.

  • Nshuti bavandimwe banyarwanda dusangiye byose. Ndababwiza ukuru ibyo tuvuga byose nta na kimwe byadufasha mu gihe tutubaha Imana. Isi yose yarangiritse, hirya no hino intambara ziraca ibintu yaba iz’amasasu n’izamagambo kandi byose bishingira ku marangamutima ya buri wese. UN yirirwa ishora amafaranga henshi ngo iragarura amahoro ariko ikigaragara nuko nta mahoro ari mu isi kandi nta bundi buhungiro. Hari uwambwira igihugu ateganya kuzahungiramo izi ntambara n’inzangano biri mu isi? Ndababwiza ukuri ko nta muntu ukunda Imana wa hemukira mugenzi we cyangwa ngo amwifurize ikibi kuko iyo utinya Imana igihe cyose uba wumva ko ijisho ryayo rikureba. Ndababwiza ukuri ko ntahandi hasigaye ubuhungiro uretse mu mana gusa.

    Mbifurije gusobanukirwa n’ubwiza bwayo

    • Murokore nibyo kabisa, njya ndeba ibibera mu isi, ngasoma ibitabo, imbuga nkoranyambaga ni hatari Imana niyo yo kwizerwa, dukore tugerageza gushimisha Imana atari ugushimisha abantu; ikindi zaburi 37:3-4 wiringire Uwiteka ukore ibyiza, guma mu gihugu ukurikize umurava, kandi wishimire Uwiteka, nawe azaguha ibyo umutima wawe usaba

  • Ni ukubura umurongo, abantu tugahuzagurika imyaka igashira indi igataha. Ayo mateka se ajya muri izo nzu ni ayahe ? Uransubiza uti ni ay’u Rwanda. Uruhe Rwanda se ? Ese ko twigishwa ko kuva 1959 kugera 1994 nta Rwanda rwabagaho, ayo mateka Senateur arayashakira iki, azitwa ngo iki ?

    None se senateur ko arimo kuganya ko abakora muri izo ndu ngo batazi gusobanura amateka y’ u Rwanda, aragirango bayamenye bate ko no mumashule nta mateka y’u Rwanda akigishimwamo ?

    Ese ubundi abanyarwanda uwababaza igihe igihugu cyabo cyatangiriye kuba u Rwanda nk’uko turuzi mu mipaka yarwo uyu munsi aho babimenya bakabyumva? Ese uwababaza igihe abitwa abanyarwanda batangiye kwiyumva gutyo ko ari abanyarwanda basangiye identity aho twakimenya ?

    Muri iyi si, ibintu bihora bicuritse cyane. Njye njya nibaza impamvu amateka y’abantu buri gihe uyasangamo abanyapolitiki bikanshobera kubyumva, hazagire unsobanurira. Hagati aho ariko umugabo witwa Napoleon niwe wigeze kuvuga ngo “HISTORY IS A SET OF LIES THAT PEOPLE HAVE AGREED UPON”. Senateur Dr. Tito nawe yagombye kurebera muri iyi angle y’uyu mugabo w’igihangange, niba batabibona kimwe.

    • Napoléeon ntabwo ari igihangange gusa. Ni nicyitegererezo hose kwisi kuko ibintu yazanye “les 3 pouvoirs, le pouvoir éxecutif,législatif,judiciaire” Ibi isi yose ibikesha Napoléon Bonaparte.

    • Senateri Tito Rutaremara na Karangwa Kirizorogi ubanza bifuza ho hakwigishwa amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi gusa ko nta kindi cyajya cyandikwaho kitari ibyo cyane havugwa abayoboye u Rwanda mbere ya 94!

      Ubanza ariko biri kugorana kwerekeza gusa muri uwo murongo! None se nitugera kuri bariya bafunzwe mu gihe cy’ubutrgrtsi bw’ishyaka ryabo byo tuzabyita iki da?! Ubanza amateka y’u Rwanda azakorerwa imishyikirano (inaruta iy’i Arusha) kugira ngo hemezwe ku buryo budasubirwaho amateka nyayo. Aba basaza ariko sibo bagomba guhabwa uburenganzira bonyine bwo kugena uko amateka y’u Rwanda agomba kuba ameze. Bazareke n’ayabo tuyandike. Inzu ya Habyarimana siyo izashyirwamo ibibi byose byaranze u Rwanda. Mbese ko mutajya muvuga ku mazu y’abarukoronije?!

  • Nyamara abantu baritonde cyane ! Icyo amateka yakoze wagirango baragenda bakibagirwa ! inzu ndangamurage zibereyeho gusurwa kandi abasura baba bagiye kwiga ntabwo aba ari ugukina. Ibishyizwemo byose yaba ari amashusho;inyandiko ndetse n’ibisobanurobitangwa n’abakozi baho byose biba ari inyigisho. Nkaba mbona rwose ahari buri wese yumva bazajya bashyiramo ibijyanye nuko abitekereza gusa aho kugenera ikintu ukuri kwacyo.Ese ubundi inyungu yo gukomeza kwiga ubukoloni ni iyihe ! Aho tugeze aha koko ubukoroni mubona buzagaruka ! Tureke ibishaje bijyane n’igihe cyabyo dusingire ibishya. Umuntu mugihe cye akora ibyiza n’ibibi.Ubwo se bazashyiramo ibibi gusa abantu abe aribyo bazajya bigirira amatsiko yo gusura dore ko hishyurwa n’amafaranga atari ubuntu ! Sinibaza niba abazayobora u Rwanda bose ibizaranga amateka ye bizajya bihurizwa muri iyo nzu !

  • niba aruko bimeze ibyo mwasanze habyalimana juvenal yarakozeho cyangwa akibandagizaho ibirenge nabagira inama yo kubisenya mihereye kukibuga cy’indege,amaminisiteri,ibigo by,amashuri,amasitade,village urugwiro,za universites,imihanda,inteko ishinga amategeko,ibigo by,agisirikari,ingomero z,amashanyarazi ibyo yakoze byose bifiteye leta akamaro nibyigenga mwabisenya mukahatera ishyamba kandi ntimwubakire ibindi hejuru yabyo mugashaka ibibanza bishya kugira ngo munezerwe

  • Uyu musaza kuki adafata pansion ngo ave mu buzima-rusange bw’abayarwanda ?

  • Ariko mubyukuri Umuntu wanga umuntu wapfuye mushobora kunyumvisha mute ko yabasha gukunda abazima ! Twatsinze intambara ariko har igihe ubona bamwe muri twe barayitsindanye kamere mbi tukaba tugifite ikibazo cy’abo bagenzi bacu bagifite bene iyo kamere kuko nibatabasha kuyireka nabo bazahembera urwango bikagarura ingorane zikomeye !
    Ntitugace ibintu kuruhande. Kuva 1959 kugeza 1994 harimo imyaka 35 kandi ibyabaye turabyibuka twese. None niki kitwemeza ko nyuma y’imyaka 50(urugero) bitazongera kandi twe tutakiriho nkuko byabaye bamwe mubabyeyi bacu byabaye batakiriho. Nihubakwe system y’ubumwe iri mubikorwa atari amagambo dore ko nta buyobozi budashyira mu ntego zabwo ijambo “UBUMWE” nk’iturufu ! Nibamwibuka bajyaga bavuga ngo intego za MRND ni AMAHORO;UBUMWE n’AMAJYAMBERE.Ariko se siko byagenze byabaye inyite hakorwa ibindi. Hakenewe ubudasa ntitugikeneye bamwe mu bayobozi bavugishwa n’intebe ingoma yo yari iyakera mu mateka. Kuyoborwa ntibivuze kutamenya iyo ujya ahubwo ushobora kuyoberwa iyo bakujyana udashishoje.

  • Uyu Musaza ararengereye cyane! Ashatse yakwisubiraho kgirango atagira amasaziro mabi arangwa n ivangura rikabije

    • Uyu Musaza aho yibuka Umugani wa MPONGO? Genda Mpongo urashaje.

  • http://www.1914-1918.be/dr_kandt.php. Barebe iyi inyandiko isobanura neza ibyo Richard Kandt yakoze n’ibyo yifuzaga gukora kandi muribyo harimo ibinyabuzima numva rero kuba inzoka, n’ibindi bimuritsemo bigendanye n’ibyo yifuzaga

    • German uri gutandukira Kandt niba haraho abanyarwanda bamwibukira mumateka yabo ntabwo bashyiramo koyakundaga inzoka ibyo nimumuryango apana nkumunyapolitiki.Aho uravanze rwose.

  • Ndemeranya rwose na buri wese uvuga ko imvugo z’ubuhezanguni atarizo zadufasha kwiyubaka. Iby’inzu ndangamurage zacu byo buri wese abyibazaho: aho gushyiramo ibiranga amateka y’igihugu nk’uko ari,usanga dushishikajwe no kwerekana ibya politiki kandi siyo rwose iba ikenewemo. N’aba ba honorables baguye muri uwo mutego (ngo hajyemo ibibi byakozwe na kinani!). None ngo muri imwe muri izo nzu bagiye gushyiramo ingona!!!

  • Banyarwanda, mujye mumbabarira ubanza ntumva neza ikinyarwanda. Ese inzu ndangamurage; ntibiva ku kuraga; akaba ari nabyo bikomokaho ijambo irage? Ese dukwiye kuraga urwanda ibibi byakozwe na Habyarima Juvenal nk’uko Tito abivuga? Ese bisobanuye ko mu myaka 21 yategetse urwanda nta kiza na kimwe yakoze twaraga urubyiruko ngo rwigireho kuzamura igihugu cyarwo?

    ati ” Presidential meseum”; ubu mwabuze abajyanama koko? Urwanda rumaze gutegekwa n’abaperezida 6. None harimo batatu aka si akumiro? Abandi se bo irage ryabo twarisanga he? Njye numva igihe Kagame amaze ku ngoma gihagije ngo ibyo yakoze bitangire byandikwe, bimurikwe byigwe hato bitazibagira kuko nkuko mubizi aracyafite indi myaka 17 twamwemereye imbere yo kurutegeka.

    Ntekereza Mbonyumutwa ibye byajyamo, ibya Kayibanda bikajyamo, ibya Habyarimana bikajyamo, Theodore Sindikubwabo bikajyamo, Pasteur Bizimungu bikajyamo ndetse n’ibya Paul Kagame. Hakibandwa ku byiza bakoze, baharaniye wenda kugirango bibe complet bagashyiramo na origine ya chutte ya buri umwe.

    Biti ihi se, muhindure inyito mu kinyarwanda aho kuba inzu ndangamurajye; ibe inzu ndangamakuba y’uRwanda. Cyane ko abo bose uko ari batandatu nta n’umwe mutabonaho ibibi byo gushyiramo nabwo bibe byuzuye kuri bose. Naho ubundi, izi nama za Tito ni iz’abasaza. Ariko ni mu gihe harya yavutse 1944? hhhh! Hari undi bangana ukiri mu kazi ra?

    • Ese imva ya Mbonyumutwa ibahe kandi ko yashyinguwe mucyubahiro na leta ya Habyarimana.

      • uzage kuyibaza leta yamushyinguye harubwo se yasize iyishinze kuyireberera

        • @ Kiki,
          None ko tuvuga inva ya Rudahigwa, Rwabugiri, Rwigema, ndense tukaba dukomeje gushakisha iya Musinga nabandi abayoboye u Rwanda kuki tutashaka iya Mbonyumutwa nakayibanda naho tukahashira akamenyenso nkabantu abayoboye u Rwanda. Erega niyo umuntu yaba yarakoze nabi ntampanvu yo kugirira inzika uwamaze kwimfira. Muzarebe urugero rwa Museveni ko areka aba president abayoboye Uganda bakaza gushyingurwa muri Uganda kandi baribarahunze.

          • @Simba,Habyarimana na Hitler,bakoze bimwe: bombi bateguye jenocide,kugeza n’ubu sindumva abavuga neza Hitler uretse abahakana jenocide yakorewe Abayahudi!!.

          • @Sendashonga, ukabije kuba umufana, umuntu yakoze jenoside gute kandi bavugako jenoside yakozwe kuva amaje kuraswa? Ese wambwira abantu bari muri leta ya Habyarimana bamaze huhamwa nicyaha cya jenoside? Aho ntibanditse amateka bihuse? les faits sont tétus.Tony Blair na Bil Clinton,Dallaire barimo barabyina bavamo, dutegereze gato gusa.

          • @ Sendashonga,
            Niyo yaba yarakoze genocide ntacyo bivuze kugirira inzika uwamfuye. Naho kumwita Hitileri byo nibisanzwe munyafrica. Mbona atariwe muyobozi wenyine muri Africa wisweko ari nka Hitileri, mbona harinababyitwa kandi bakirikubutegensi.

        • Yewe yewe uranyumije.Ese uziko leta burigihe ihoraho ko leta itajya ipfa? Urugero naguha nuko inshingano za leta ya Habyarimana leta ya Kagame yazikomeje, amasezerano leta iba yarasinye nubwo wabigenza gute izo nshingano ugomba kuzubahiriza kabone nubwo waba wafashe igihugu ku ngufu.Mujye musobanukirwa mbere yogutanga ibyitwa ibitekerezo.

  • Njya ntekereza nkibaza ..ni nkuko Habyarimana yari gufata urukari….cg inzu y umwami i nyanza akajya agaragarizamo ibibi by ingoma ya cyami, iya Kayibanda, etc..kuko yari umugenocidaire ntiyari no kubibura no kubihimba….kandi ntiyabikoze nubwo yari mubi entre” “

  • Ikibazo cy’amacakubiri n’ibyago uru Rwanda rwacu rwagize kugeza aho abantu bicana nk’inyamaswa, ni uko muri iki gihug hagaragaramo abahezanguni ku mpande zombi (Abahutu n’Abatutsi) kuva kera.

    Mu gihe abo bahezanguni ku mpande zombi bazaba bashyizwe iruhande, nta ruhare bagifite mu buyobozi no mu gufata ibyemezo bireba ubuzima bw’abanyarwanda, turizera ko abana bacu babyiruka ubu, niba bataranduzwa, bazashobora kubaka u Rwanda rwa Kanyarwanda ku buryo abarutuye bazarwishimira. Ariko dukwiye kubisaba Imana dushishikaye kuko ikibazo cy’u Rwanda iyo ugisesenguye neza nta marangamutima ukagihera mu mizi ukakigeza uyu munsi wa none, ubona neza ko kitoroshye.

    • Nyakubahwa Perezida Kagame, Dukize Rutaremara,udukize uriya Dusingize.. wa CNLG yewe na Ndayisaba.Murakoze kuba mwaradukikije Denis Polisi.

  • Tito RUTAREMARA igihe azumva cyo gutabaruka kigeze (twese tuzatabaruka buri wese agira umunsi we) azasabe abana imbabazi ku bitekerezo yumva ko byaba atari byiza yaba yarabashyizemo, naramuka abonye ko nta bitekerezo bibi yabashyizemo, azabasabe kuzaba inyangamugayo nkawe mu kubaka igihugu. Bityo, azaba abaye intwari.

  • Abazi gukora analysis y’ubwisanzure mu gutanga ibitecyerezo barebe iyi nkuru aho yasohotse mu kindi kinyamakuru kigenzi cy’iki(nanze kukivuga ku bwende)maze batubwire impamvu ho ibitecyerezo byanyujijwe mu kayunguruzo(…)! Ubu se koko aba bayobozi bacu bazumva ryari ko abanyarwanda banyotewe no kujya impaka zizira garuka ngutikure?!

    • Icyo kinyamakuru wavuze nanjye nagiye kureba.Ntabwo arakayunguruzo babinyujijemo gusa.Bashunguliye kuruhande rumwe.

      • ICYO KINYAMAKURU MUVUGA NICYO NSIGAYE NSOMA NYUMA Y’IBINDI

  • Nkurikije ibitekerezo byanditswe kuri iyi nkuru, ndasanga Tito Rutaremara akwiye kwisubiraho.

  • Njye rwose aba banyakubahwa badahinduye imvugo bakoresha mbona zazageraho zikaba nkizo twabonye abacyera bayoboye u Rwanda bakoresheje zihembera urwango rwatuganishije aho mwese mwabonye.nizereko Inyubako zose zabakoze amakosa cg ibyaha zizasenywa cg zigashyirwamo ibibi bakoze nkuko Rutaremara abyifuza gusa.urugero amazu ya kabuga felicien,amazu y’abasirikare n’abandi banyepolitiki bahunze igihugu cg bahamijwe ibyaha n’inkiko.aba bayobozi bajye bamenya ko ibyo batekereza byose atari ibyo gushyira Ku karubanda.Habyarimana ntiyakoraga wenyine,ubu amakosa bari gukora yose tuyashyire kuri HE?abanyarwanda twarajijutse kuburyo buri muyobozi azajya abazwa ibye.Nibareke twubake igihugu dushingiye kubitekerezo by’abanyarwanda Bose apana agatsiko Ka bamwe.Ndisabira abanyamakuru b’umuseke kwegera Tito n’abasenateri gusoma ibitekerezo byatanzwe hano byose ubundi ndumva nabo bazahita bamenya what to do.ndabashimiye mwese mwatanze inama n’ ibitekerezo byubaka mukomereze aho

  • Ndasaba abantu bari gukora commentaire kongera bagasoma inkuru mbere yo kuvugana amarangamutima gusa! Tito yakoze suggestion y’ibyo bakwerekanamo muri iyo nzu ndangamurage. Biragaragara ko izo nzu ndangamurage theme yazo itagaragara bapfuye gushyiramo ibyo babonye gusa. Ngaho kwa Kandt hari inzoka n’ingona, ese byaba aruko Kandt yakundaga bene ibyo bisimba? Bihuriye he na Kandt? Kwa Habyara ho ngo harimo amashusho ya genocide atari igihe cyo kwibuka, abasobanura ntibakwereka ko na piscine ari ikarita y’u Rwanda. Buri nzu ndangamurage igomba kugira umurongo ngenderwaho naho ubundi ndabona ari akavuyo gusa gusa!! Bikwiye guhinduka.

    • Ubwo warebye usanga ari wowe GUSA wasomye neza mu bantu bose batanze comments?

  • Abanyapolitiki muragacogora gusa. Nta Tito nta Habyarimana bombi bahuje umwuga, ariwo politiki !

  • Ese aho ntimwibwirako urugwiro habyara yasize cyangwa. Hahandi mu kiyovu bikiri kwa kundi??oya muri beshya kuko nta rukuta cyangwa icyumba habyara yasize murugwiro rugihagaze byose ni bishya kereka niba muburana ikibanza hahaja
    Mu kiyovu hubatwsw Na campuni zirenze icumi yewe nta nicyondo cya habyara wahasanga mwitonde rero

    • @ Kay
      hahahahhhhahhahahah!! Cyakora urasekeje pe! Nto nta n’icyondo kihasigaye?
      None se n’ahantu (place) naho harahindutse? Mu Rugwiro nti hakiri ku Kacyiru, cyangwa mu Kiyovu aho iyo inzu yari yubatse ntihakiri mu Kiyovu? Ayo macampuni uriho uvuga yaba yarahateruye ikahajyana ahandi?
      Erega ntiwasiba amateka ndugu yangu! Amateka ahora ari amateka.

    • @ Kay,
      Iyo uzakumenyako iryo vugurura uvuga rikorwa mumisoro yabanyarwanda. Ubuyobozi nka Magufuri urebakure yarigukoreshaneza ibyo asanze aho gusesagura imisoro yabaturage kandi barikwicwa ninzara.

  • Ariko Mwakwicecekeye ! Ikibi HABYARIMANA Yakoze wenyine ku giti cye ni igiki gituma byarabaye intero. cyakoza uwaruhari abikora cyangwa uwo babifatanyije niwe waduha ubuhamya nyakuri.Bajye bavuga ingoma ya HABYARIMANA kuko byakozwe n’ubuyobozi kuko ingoma yose igira ibibi n’ibyiza mugihe cyayo !Habyarimana niwe wavuze ngo u RWANDA RUZAZAMURWA N’AMABOKO Y’ABANA BARWO ! Natwe niko tubibona.Jye nubwo nari muto ku ngoma ye ,ariko ninde munyarwanda utarabaye umuyoboke wa MRND ko BAVUGAGA NGO MRND NI UMUTWE UMWE RUKUMBI WA POLITIKE ! Sinzi undi muntu uherutse kuvuga ngo abasaza bafunze ngo ababona nk’uburozi, ngo ikiruta babareka bakagwa muri gereza ……..Uwo nawe ibyo yavuze abantu ntacyo babivuzeho ariko hari ubundi buryo bwashobokaga ko yabivugamo ariko byaramunaniye!
    Ariko ubundi umurage bavuga nibwoko ki ! Ninde uzajya kubutegetsi neza akabuvaho neza ! ubundi umurage ntuhinduka,ubwo se birashaka kuvuga ko par l’interpretation bose bashobora kuba bategeka nkawe bagasoza nkawe.Siko biri rwose kuko nta murage w’umutegetsi numwe dukeneye. Ariko ibyerekeye iyo nzu nibahere kuri Gihanga Ngomijana bakomeze nababwira iki bazageze aho bashaka ariko badahereye hagati ngo bikome nyirumutwe munini kuko ibyo yakoze hafi ya byose nibyo tugikoresha. UBUYOBOZI NI SUCCESSION ntabwo ari HARITAGE comme vous le pensez ! Thank you very much

    • Ubuyobozi bwose butangwa na Nyagasani; kandi burya ku isi yose nta muyobozi uvugwa neza 100%. baravuga kandi ngo aho inzovu zirwaniye ibyatsi nibyo bihagokera; abaturage hari uko babonaga Habyarimana, yemwe no kuri kino gihe hari uko babona HE, ubu hari abababajwe na Genocide yemwe hari n’abababajwe no gupfa kwa perezida apfiriye mu ndege yarashwe. uRwanda rwacuze imiborogo, amahanga arebera ibyo singombwa ngo mbitindeho, icyo nshaka kwerekana ni uko buri wese uhereye ku muto ukageza ku mukuru afite uruhare rwo kubaka u Rwanda ruzira umwiryane, u Rwanda rushingiye ku bwubahane, urukundo kuri buri wese niwo murage twasigiwe n’umwana w’Imana. Amahoro y’Imana

  • @miteto na @ chris, Mwanyumvise nabi ntabwo bivuzeko ingoro zose zerekana ibintu bimwe ni nayo mpamvu zifite amazina atandukanye. Ayo mateka ya Kandt bavuga niba wasomye iyo inkuru (link) neza babavuga ko hari ibisigazwa by’ibinyabuzima yabikaga,ubumenyi bw’isi, umuhanda wa gari yamoshi yateganyaga kuzana, ikawa yatangije n’ibindi mubisome birimo. Njye rero ibyo mvuga iriya ngoro narayisuye aho ifte ibice 3 ( ubumenyi bw’isi, amateka ye n’ay’abadage kuko nabonyemo n’amapine yo mu ntambara yambere y’isi rero n’ibinyabuzima ( ibizima inzoka n’ibindi bitari bizima ariko bikozwe neza). Iyi ni ingoro y’amateka Kamere (Natural History Museum is a scientific institution with natural history collections that include current and historical records of animals, plants, fungi, ecosystems, geology, paleontology, climatology, and more. The primary role of a natural history museum is to provide the scientific community with current and historical specimens for their research, which is to improve our understanding of the natural world. Some museums have public exhibits to share the beauty and wonder of the natural world with the public, these are referred to as ‘public museums’. Some museums feature non natural history collections in addition to their primary collections, such as ones related to history, art and science. source https://en.wikipedia.org/wiki/Natural_history_museum ).Ikindi nabasabaga mwese kuzayisura mukareba ubundi mugatanga umusanzu wo kuyigira nziza kuko nanjye nyimenye vuba mu kwa 8/2015 ari umunyamahanga usabye kuhamujyana mpageze nsanga ibirmo ni byiza cyane cyane. Ahubwo iyo ngona niza bazashyire mu itangaza makuru nayo nyisure. Murakoze

    • Iyo nzu y’itiriwe Habyarimana ariko twibukeko ari umutungo w’igihugu, kutayikoresha ngw’itange inyungu nugutuma Habyarimana n’abo bafatanije amahano bishimira aho bari hose kandi twibukeko ibyabaye mu Rwanda ari isomo nta mpamvu n’imwe numva yatuma tutabivuga

      • Ese perezida Habyarimana yigeze agezwa imbere yubutabera ngo aburane uruhare yagize muri jenoside? Niba ataruko rero iyonzu leta yafatiriye ntaburenganzira nabumwe iyifiteho.Iyo nzu numuntungo wa perezida Habyarimana ntabwo yariya leta.Niba mushaka inzu ndangamurage mwakubaka izindi.Igihe kizagera umuryango wa habyarimana ujyane leta mu butabera kandi izatsindwa usange turikongera kwirengera ayo mafuti ari gukorwa nabantu batareba kure.

  • Ingoro y’abaperezida nayo narayisuye. Ariko ho nanjye numva bakongeramo n’amateka y’abandi baperezida kuko ari ingoro y’abaperezida. Gusa habayemo Habyarimana na Bizimungu. Ubwo byaba Nko mu Ngoro y’Abami abo tuvugamo bamwe (kuko abandi nta mafoto cg inyandiko uretse amateka y’amabwire aho buri wese avuga ibye (Oral History). Naho bakongeramo amateka y’abandi nka His excellence. Murakoze abubwo twogere ubwitabire kuko usanga n’iyo batubjije tuvuga ibyo tutazi kuko tutabisuye. Kuki abanyamahanga baturusha gusura ibyiza bitatse igihugu cyacu. Twitabire kandi dutange n’Ibitekerezo byubaka binaremera akazi abanyagihugu murakoze.

  • Yewe! Ndabona comments nyinshi zitashyigikiye Tito na Kilizologi. Mubareke bisazire, mwe mukomeze inzira nziza, kuko mbona rwose mwamenye gutandukanya icyatsi n’ururo! N’ubundi abantu bakuru bari muri iki gihugu ni bo bafite ingengabitekerezo mbi kurusha abana! Icyakwereka iyo bica ubukwe, ndavuga abakuze in general, ngo wishaka muri buriya bwoko, ntitwashyingira buriya bwoko, kugeza ubwo bafungisha abakwe cyangwa abana babo, kugira ngo ubukwe bupfe! Mwakoze kundema agatima, kuko ejo h’u Rwanda ari ahacu, abato.

    Mwakoze pe

  • Chris ahubwo ushobora kuba ari wowe utanasomye neza. Hera ku mutwe w’iy nkuru maze utubwire niba abakora comments batasomye. Hari abantu bacyenewe guhabwa pension y’ibintu bijyanye na Politiki.

    Kimwe n’uko abanyarwanda bagombye guhabwa ubwisanzure buhagije bakajya bavuga uko babona abayobozi babo. Ejo uzumva ba Kirizorogi bariya bahawe izindi nshingano zikaze! Bazakora iki kindi kidasanzwe?! Ese bagiye babaza bariya bagenzi babo benshi bakorana! Bize muri buriya bihe ntacyiza babona?! Senateri Makuza arituramiyem Sen.Bizimana we imvugo zikakaye(mbuze ukundi nazita)nizo akoresha buri gihe. Biriya bavuga ko ari umu Extreme…nawe ashake aho ahengamira…! Izi mvugo ntizigishitura abanyarwanda! Impamvu kandi nta yindi nuko no munda yingoma havutsemo benshi batacyemera ibi BIPINDI! Ngira ngo n’ejobundi HE yagaragaje ko bitagihagije! Muhindure imvugo mujyane n’ibihe. Ntuzi ko igihe cyageze aba ba Habyarimana murimo muvuga urwitwazo rw’abatutsi bateye ngo bashaka kugarura ingoma ya CYAMI n’iya GIHAKE na gikoronize byabuze amajwi bigasigara byitwa GUTERA ISHAJE?! Wasanga n’aba basaza nabo barimo GUTERA ISHAJE…!

  • Njyewe nari nje kwisomera comments.

  • ubwo umuseke baraje bawufunge kuko ukora neza wubahiriza amahame y ubwisanzure bw itangazamakuru, Atari nkibinyamakuru binyonga comments nk IGIH….. nako nari ndokoze NGO kikivuga ukuri n icyaha kuko abagikoresha ariko bifuza kandi bagitamika cash, ariko nagira inama abayobozi yo kuvugisha ukuri kuko burya ukri kw ibiri mu mitima yabanyarwanda ntibagukuramo iyo hari ubabeshya ibyo bazi rero baramuseka pee, ntawe uyobewe ko habyalimana ari umuhutu wabaye president akicwa hagakurikira genocide yahitanye bene Wacu, ntawe uyobeweko kangura na kanguka byose byabibaga urwango rushingiye Ku moko, imwe yari iya ngeze hassan umuhezanguni w umuhutu indi yari iya kameya w umututsi, ntawe uyobeweko RTLM yakwizaga urwango ikangurira abahutu kwanga abatutsi na Radio muhabura yari Ku ruhande rw abatutsi n ibindi bibi byose byazanywe namashyaka yavutse za 1991, ibyo byose byazutse aruko RPF iteje intambara mu Rwanda kandi yarafatwaga nk icyuye impunzi zabatutsi, ibyo byatumye umubano wari hagati y abahutu n abatutsi ucikamo kabiri n ubwo hari abintwali bagumanye kandi bamwe bitangiye abandi bakabashisha bakabakiza ari Ku ruhande rw abahutu Muri genocide no Ku ruhande rw abatutsi nyuma yaho mukwihorera,kandi ibyo bibi byose nibyo byapanzwe na CIA ya USA n abafantanyaga nayo kugirango bibe inzira yo kubageza Ku butegetsi bayigeze Ku mugambi wayo WO gusahura ubutunzi be akarere cyane bwa congo, muribuka ko na CLINTON asura u Rwanda akiyobora yasabye imbabazi akavugato no batekerezaga ko hazapfa abantu bake ariko NGO iyo bamenya ko hazapfa benshi bari gutabara ibyo muziko yabivugiye mu ruhame, aya macakubiri nibibi byaherukaga Ku ngoma ya kayibanda kuko ariyo turufu aba biligi bakoresheje NGO birukane ubutegetsi bwa cyami bw abatutsi batabemeraga gusahura igihugu no kugitoba uko bashatse bashireho ubutegetsi bw abahutu bazakoresha uko bashatse nguko uko ba KAYIBANDA bigishije urwango abahutu na ba KIGELI barwigisha abatutsi biteza ibibi twese tuzi za 1959 abatutsi bicwa bameneshwa nibitero b yinyenzi nandi mabi tuzi twese. kayibanda yashatse gukandamiza abatutsi yatangiye no kubirukana mu Kazi no mumashuli no kubica Muri za 70 biha icyuho abakiga ba habyala cyo kumukuraho, habyalimana uwo mbere ya 91 yayoboye neza kuko abanyarwanda Bose abahutu n abatutsi bari barahasigaye n abari barahungutse bemeye kujya mu SHYAKA rye rimwe MRND bituma abatutsi benshi bihutuza abandi babitsimbararaho abafaransa bamufashije kubona ubutegetsi ntaho bari bataniye nababiligi mu mikorere y amacakubiri byatumye hagumaho amoko mu indangamuntu, ariko ibyo ntacyo byari bibwiye abanyarwanda kubutegetsi bwe abahutu n abatutsi babanaga amahoro, bar as by in furan aga kuburyo umutegetsi utarashakaga umugore w umututsikazi byabaga ari igisebo kuko nibo bari beza, abana Bose bigaga mu mashuli amwe yaba uwumuyobozi cg uwumutegetsi bourse zahabwaga bose , ba minister benshi bize Butare Ku ngoma ye harmo ba biruta, mushiki wabo, mitali, nabandi benshi ntarondoye abadepite n aba directors bo sinabara kandi babatutsi about ba Dusingizemungu wa IBUKa, igisirikare harimo ba ruhashya, mugemana, mulindahabi, n abandi benshi, abacuruzi benshi bakomeye bari abatutsi ba makuza Rwanda foam, jack rusirare ameki color, ndasingwa lando musaza wa mushikiwabo, rubangura uziel na vedaste, seburikoko, murenzi emujeco,gatera egide SP, kajuga mukuru wa Robert wakoraga amasabune, majyambere, kajeguhakwa valens nabandi abacuruzi babahutu bari mbarwa abakomeye yari kabuga ,myasiro na gashabizi Gerald n abandi bake, ibi byerekanako habyalimana ntavangura yarafite ntanurwango HABYALIMANA yagiriraga abatutsi abaturage Bose yabafata kimwe abakangurira GUKORA no kubaka oigihugu nahoze ndeba kuri you tube ago yabwiraga abanyarwanda ko kubaka ari ukugereka ibuye Ku rindi ago yabakanguriraga guhinga ibihingwa ngandurarugo na ngandurabukungu cyane icyayi kawa n ibireti ndetse akoherez Toyota stout zirimo amamashini abatereramo imiti yica udukoko kubuntu akabaha imbuto z Ubuntu akabakangurira korora amatungo magufi namaremare akabaha icyororo Ku buntu akabakangurira umuganda n ibindi byiza nko gutera igiti ago yavugaga NGO n utema kimwr ujye utera bibiri, abana bavurirwaga Ubuntu abanyeshuli bagashyirwa imber, mituel de sante yariho yari 200, amakoperative niwe wayazanye yari yuzuye ago kuzigama n ayabahinzi n aborozi nkayari za muyumbu kabuga aho bita kuri koperative,abanyarwanda bahingagamu buryo bashaka bamenyereye bigatuma nta nzara iba mu gihugu ahubwo basagurira amasoko nibyoherezwahanze bituma imaf yurwanda agira agaciro idoral ryari 82 ubuzima bworoshye umuntu azunguza agacuruza ikarito ye mu mudendezo bikamugeza Ku maduka namakamyo, amashuli ahendutse kandi afite Ireme r yuburezi rikomeye primaire ari 200 kumwaka gusa mucyaro 100, secondary price ihenze ari 12000 leta 4000 kumwaka Ababa barya amanyama, ibirayi,porici,ibijumba,imiceli,pate jaune,ibigorli ibitoki,imineke Muri internan,imihanda migari yose iduhuza nibindi bihugu,nihuza uturere ,amavuriro,amashuli ya leta zauniversity nyarwanda 90/100 ibibuga by indege ukuyemo kanombe,ibigo by a gisirikare byose,stade zose, hotel zikomeye zose,ibigo byubuhinzi bworozi Isar/rab , za ministere90/100 , ibigo by ubushakashatsi, inganda 70/100 n ibindi byinshi biriho ububyubatswe nawe ibindi kubwe, leta yubumwe yaravuguruye cyane gusa ikwiye kubishimirwa nayo icyo yongereye kubukungu be igihugu n ama etage yaba boss bamwe,izana na za kaminuza zigenga n amashuli yigenga y abakire nabana babategetsi, kubwa HABYALA nta misoro yariho usibye duke nka 600yumuntu were ukuze kumwaka , abacuruzi basoraga duke kadi ntawushyiriragaho ibiciro yishakiye byatumaga abaturage bagiraubuzima bwiza bakanatera imbere mu buryo buboroheye ibiciro bikaba has I ikilo cy ibirayi 2f, inyama 30 ikiro, ibishyimbo 10kg,umuceli12kg,fanta18 ihenze25fr, primus80 fr na mitzg mini,taxis ville hose20fr,bus15fr mu ntara kure hari 200 nibindi kuburyo abazungu bari barashiriye mu Rwanda barwita u BUSUWISI BW AFIRIKA IGIHUGU GITEMBA AMATA N UBUKI baza kuhigisha no kuhavurira, abacongoman abarundi n abagande n abaswahili ba tz na Kenya sinakubwira inyama nubugali Muri restaurant byari 20 brochette 25 kandi about bacuruzi ntawamaraga imyaka ibiri ataguze daihatsu cg rugeli Kigali yayujuje amazu, rero ibyo TITO abirengaho abizi ikindi habyala ntiyari gutegura cg NGO akore genocide hanyuma Abe ariwe itangiriraho ihitana, ubutegetsi burashira hakaza ubundi hagezweho RPF ni ukuyubaha ariko amateka ntakagorekwe kubushake ndi Belgium ariko ntibimbuza bubaha ubutegetsi bwiwacu gusa mu kuri.thx

  • Muzehe Karangwa sigaho kuko n’ubundi ntacyo uramira!Ibyo rwose wabivuze uzi neza ingaruka zabyo ku bazagukurikira.Nta ngoma idahanguka n’iyo urimo izahanguka wabishaka utabishaka.Uzi neza ko wagerageje kuyitoroka ariko byaranze icyo utegereje ni cyo cyageze no kubandi.

  • @ Mugabo,
    You are very smart dear. Koko izina niryo muntu. Urimugabo koko.

Comments are closed.

en_USEnglish