Digiqole ad

RUSWA NO KUNYEREZA: “Kwegura gusa ku bayobozi ntibihagije,” Ingabire

Mu kugaragaza ibyavuye mu isesengura rya raporo y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yo mu mwaka wa 2012-13, kuri uyu wa kane tariki 29 Mutarama 2015, abayobozi Transparency International-Rwanda, umuryango urwanya ruswa n’akarengane basabye ko abayobozi b’uturere tumwe na tumwe badakoresha neza ibya Leta bajya bakurikiranwa nyuma yo kwegura cyangwa kweguzwa.

Ingabire Marie Immaculee umuyobozi wa TI-Rwanda
Ingabire Marie Immaculee umuyobozi wa TI-Rwanda

Ahanini byagaragaye ko bamwe mu bayobozi b’uturere badakurikirana neza ikoreshwa ry’ingengo y’imari ihabwa ibigo nk’amashuri, amavuriro n’imirenge.

Mu gusesengura iyi raporo y’uturere twose tw’igihugu n’Umujyi wa Kigali, Transparency International Rwanda ngo yasanze hari amakosa menshi agenda agaruka, arimo kunyereza no gusesagura umutungo wa Leta, gukoresha amafaranga ntihagire inyandiko zibigaragaza (supporting documents) n’ibindi.

Mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2012-13 byari biteganyijwe ko hazakoreshwa amafaranga miliyari 278, muri izi miliyari zagombaga gukoreshwa  mu ngengo y’imari y’uturere n’Umujyi wa Kigali, miliyari zirenga 107 zakoreshejwe mu buryo budasobanutse bivugwa ko harimo amafaranga yanyerejwe, andi arasesagurwa ndetse n’amafaranga adafite inyandiko zerekana uko yakoreshejwe.

Uturere twaje ku isonga mu gukoresha nabi imari ya Leta nk’uko bigaragara muri iyi raporo ya 2012-13 harimo Nyamasheke kakoresheje  nabi imari ya Leta ku kigero cya 100,9%, Gatsibo ku kigero cya 68,8% na Kirehe 66,9%.

Uturere bivugwa ko twagerageje gukoresha neza imari ya Leta, ni utwo mu Mujyi wa Kigali, Huye na Rulindo twose turi hasi ya 4,5%.

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda Ingabire Marie Immaculee asanga gukoresha nabi umutungo wa Leta biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo abayobozi bamwe batagira ibyo bitaho mu turere twabo ndetse n’ubumenyi n’ubushobozi buke bw’abakozi bamwe na bamwe.

Ingabire asanga iterambere ry’igihugu rigomba kugirwamo uruhare na buri Munyarwanda wese cyane cyane abafite ibyo bashinzwe bakabikora uko bikwiye.

Ingabire Marie Immaculee yagize ati “Usanga biteye isoni n’agahinda iyo ubajije umuyobozi w’Akarere runaka imikoreshereze y’imari ya Leta mu kigo nderabuzima gikorera mu karere ayobora, akagusubiza ngo ibyo mu kigo nderabuzima yabimenya ate?”

Gusa uyu muyobozi avuga ko kugira ngo amabwiriza y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya leta  yubahirizwe, umuyobozi wese ugize uruhare rwo gukoresha nabi umutungo wa Leta akwiye guhagarikwa ku mirimo ye, akagaruza ibyo yangije kandi agakurikiranwa no mu mategeko.

Kuri Ingabire ngo kwegura ku mirimo nyuma yo kwangiza  umutungo wa Leta ntibihagije.

Mu bayobozi bamwe bagira uruhare mu gukoresha iyi ngengo y’imari ya Leta bavuga ko akenshi ingorane bahura na zo ari ukugenzura imari ikoreshwa mu bigo bitandukanye nk’amashuri, ibigo nderabuzima n’ibindi bitewe n’uko nta buryo buhamye buhari bwo guhuza imikorere.

Gusa Dieudone Sebashongore, umuyobozi w’inama njyanama y’Umujyi wa Kigali avuga ko iyi raporo ibafashije mu kureba aho bitagenda neza bityo uwabigizemo uruhare wese akabihanirwa ndetse hakanashakwa ibikoresho byatuma bakoresha neza ingengo y’imari baba bahawe.

Muri iyi raporo ije ku nshuro yayo ya gatatu, barashima ko hari byinshi bigenda bikosorwa, ariko hakananengwa abantu bagifite imyumvire yo kunyereza no gusesagura amafaranga y’Abanyarwanda dore ko hari n’uturere twishyura abakozi badahari bise “baringa” by’umwihariko Akarere ka Rusizi kavuzweho kwakira amafaranga y’abanyeshuri 327 badahari (bise baringa).

Harasabwa gushyirwa imbaraga mu mikoranire n’ibigo byose haba ibya Leta n’iby’abikorera kugira ngo imari ya Leta ikoreshwe neza, abakozi babifitiye ubumenyi mu micungire y’imari ndetse bakanongererwa ubushobozi.

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Transparency izadukurikiranire nigitera itinzwa ryo kubona ibyangombwa muri land center n’Uturere.

  • Kera muri za 1996 nibuka yuko uyu mudamu Immacule yari umunyakuri agira umurava no kudatinya iba ariko agiteye nadufashe akurikirane ibibazo bikomeye bivugwa muri service yu butaka hose byarazambye udatanze ruswa urahasazira !!!!

  • Aho bivugwa ko Nyamasheke yacunze nabi amafaranga yahawe ku kigero cya 100.9% ubwo bisobanura iki? Biteye urujijo pe! Byaba bivuga ko nta kintu na kimwe cyakozwe uko bigomba?

  • Ndabona ibyo bagaragaza bigomba gukosorwa ariko nkibaza niba ababikora baba babona aribyo none se waba warize ibaruramari ukagira ikintu uvuga utakigaragaza aho cyanditse. Iri kose ntirigomba kubababarirwa umunyamwuga.
    Transparance yagombaga no kutugaragariza ibitaragezweho kubera iyi mikorere mibi ibi nibyo bituma tumenya uburemere byabwo tutiriwe tujya mu mibare. Amashuri angahe atarubatswe cg ataruzuye, imihanda…………

  • Buri mwaka hari hakwiye kujya hakorwa isuzumwa “evaluation” y’abayobozi bose bafite mu nshingano zabo umutungo wa Leta (Chief Budget Manager), noneho uwo bigaragayeho ko yacunze nabi umutungo agahita ahagarikwa mu kazi kandi ababigizemo uruhare bose bakishyuzwa amafaranga mu gihe yaba yaranyerejwe mu buryo bugaragara. Ntabwo twakwibanda ku Turere gusa ngo dukurikirane ba Mayors bonyine. Reka dukure i ruhande, turebe ba Ministers, Permanents Secretaries, Aba DGs bayobora ibigo bya Leta, abayobora za Commissions, abayobora imishinga, abakozi bakora mu byo gutanga amasoko, n’abashinzwe kwakira amafaranga ya rubanda ayo ariyo yose.

    Birababaje kubona abaturage biyuha akuya batanga imisoro, n’abaterankunga bakadufasha ku buryo bunyuranye hagamijwe iterambere ry’igihugu, ariko wajya kureba ugasanga amafaranga yibereye mu ntoki za bamwe gusa, Ugasanga nibo bagendera mu mamodoka agezweho, bubaka za villa zigezweho mu bice binyuranye by’igihugu, bafite ama farms arimo inka za kijyambere uruhuri, bafite abana babo biga za burayi na Amerika, n’ibindi n’ibindi. Rwose ibi bintu bigomba guhagarikwa hakiri kare.

    Transparency International-Rwanda ikora akazi keza, ariko nta mbaraga bafite yatuma imyanzuro yabo ishyirwa mu bikorwa.

    Tugire amahoro y’Imana.

Comments are closed.

en_USEnglish