Ruhango: Yahawe imidali ko yahishe abarenga 150 muri Jenoside, ariko abayeho nabi
*Karuhimbi Zula yahishe abarenga 150 muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994;
*Uyu yahawe umudali w’ishimwe n’umukuru w’igihugu Paul Kagame;
*Yaje guhabwa undi mudali n’abakuru b’idini ya Islam mu Rwanda;
*Kubera ibikorwa by’ubudashyikirwa yakoze, yajyanywe mu Buholandi mu rugendoshuri;
*Inzu araranamo n’itungo rye irashaje ku buryo mu minsi mike ishobora kugwa.
Karuhimbi Zula w’imyaka 98 y’amavuko, utuye mu Mudugudu wa Gaseke, Akagari ka Musamo, Umurenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango, avuga ko muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yahishe Abatutsi barenga 100, Abahutu batavuga rumwe na Leta 50, Abatwa babiri n’abanyamahanga 3 (Abazungu) bahungaga ibitero by’ingabo za Leta n’iby’Interahamwe, kubw’amahirwe aba bantu bose ngo bararokotse.
Karuhimbi yabwiye UM– USEKE ko kubera ikizere abantu bamugiriraga n’urukundo akunda abantu aribyo byatumye abantu benshi bahungira iwe. Nubwo ngo nta mikoro yari afite ahagije yo kubatunga, ngo nta muntu n’umwe wigeze wicwa n’inzara kuko basangiraga ibyo yejeje.
Uyu mukecuru avuga ko mu bitero bitandukanye abasirikare ba Leta n’Interahamwe bagabaga hirya no hino muri Ruhango no mu gihugu muri rusange, ngo hari ibitero byinshi byazaga iwe mu rugo gushaka Abatutsi, akababwira ko nta muntu n’umwe ahishe, bagasubirayo.
Karuhimbi avuga kandi ko byageze ubwo yigira inama yo gukoresha ibyo yita “imiti ya Kinyarwanda” mu rwego rwo gutera ubwoba abazaga kwica abo bantu bose yari ahishe iwe, iyo miti yayishyiraga ku nkomanyizo z’umuryango, bayibona bagahitamo kugenda ntacyo bakoze.
Ati “Aba bantu bose bitumaga mu nzu ngafata umwanya munini wo kujya kumena umwanda kuko batari kubona uko basohoka kubera ko nta muntu wundi nari mfite wo kumfasha, ninjye wabyikoreraga.”
Ikindi, ngo ibitero byose byarazaga bikamubaza niba ari Umurozi akabyemera, ariko ngo yabyemeraga agamije gukiza abantu bamuhungiyeho kuko ngo mu bisanzwe atari Umurozi.
Yagize ati “Ntabwo ari ubushake bwanjye bwatumye aba bantu bose babasha kurokoka, ahubwo n’Imana yabikoze ndayishimira.”
Karuhimbi avuga ko muri bake abasha kwibuka yahishe, harimo uwahoze ari Burugumsitiri w’icyahoze ari Komini Ntongwe witwa Ntaganira Wellars. Akagaya abantu bari bafite ubushobozi bwo guhisha abantu ariko ntibabikore.
Mu mwaka wa 2007, ubwo hashimirwaga abantu bakoze neza bagahisha abantu mu bihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, nawe ngo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yamuhaye umudali w’ishimwe. Kuba ngo yarashimiwe n’umukuru w’igihugu ko yakoze neza, ngo byamuhaye imbaraga nyinshi.
Karuhimbi ubu atuye mu nzu bigaragara ko ishaje cyane, dore ko ngo yubatswe mu 1979. Nyamara ngo hari amafaranga yahawe n’abazungu bo mu Buholandi ariko ntiyigeze amenya irengero ryayo, kuko abari bamuherekeje ari bo bayajyanye.
Muri gahunda ya Girinka, uyu mukecuru nawe yahawe inka ubu amaranye amezi ane, iri tungo yahisemo kujya ariraza mu nzu ye kugira ngo abajura batazaryiba. Kubera imyaka agezemo no kuba nta bana nta n’ubushobozi bwo gushaka umukozi, iyo winjiyemo usanganirwa n’isazi nyinshi ndetse n’amase yuzuye mu kiraro.
Uyu mukecuru kandi Akarere ka Ruhango gaherutse kumushyira muri gahunda ya “VUP” ifasha abaturage batishoboye, ku buryo ubu ngo yatangiye guhembwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20.
NSANZIMANA Jean Paul, Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango avuga ko ibyo uyu mukecuru avuga ko yahishe abantu ari ukuri.
Uyu muyobozi ngo yizeye ko inka bamuhaye mu minsi ishize, ndetse no kuba yarashyizwe muri VUP ngo bizakomeza kumusindagiza mu masaziro ye, kandi ngo barateganya no kumwubakira nziza muri uyu mwaka.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Ruhango
59 Comments
Abantu bosebyarokoye koko bashyize hamwe bakamusanira inzu nibura ?!!nubwo wenda batakemura byose ariko bakagabanya.ikiraro kucyubaka bisaba ubushozi butari bwinshi rwose.Imana ihe umugisha uyu mukecuru.
yoooo mbega umukecuru wakorewemo na malaika uyu nawe imana izamuhembere ubudashyikirwa yagize ariko kandi rero abo yakuye mu makuba niba hari uko bameze bakamwibutse kbsa ariko na leta nayo uhereye ku buyobozi bw’akagari bwa kamubereye umuvugizi akareka kurarana n’amatungo ni neza yagiriye abanyarwanda
Nanjye iyo ngira uwampishe nari kumugororera kubushobozi bwange.gushimira uwaguhisha ntako bisa.
imidari se bambe niryo shimwe inzara imutema amara………….wenda abamukomokaho bo ntibarihirwa…?
Mon Dieu……. Umuseke murakoze cyane. Mbega agahinda weee Nukuri Leta Imufashe ndetse nabantu yahishe nabo bamufashe they have to give back. Ndumiwe
Akarere nigakore iyo bwabaga kubakire uyu mumalayika muntu. Uyu munyarwandakazi wikitegererezo,intwarikazi, akwiye kwitabwaho mushobozi bwose dufite. Kuko yatanze urugero rwiza kubanyarwanda bose. Amahoro aganze Imana imuhe umugisha kd izamuhe iherezo ryiza. She has inspired me kaka.
basomyi bagenzi banjye hari ikintu nibaza: kuberiki burigehe ubuyozi buvuga ko buzakora ikintu aruko cyamaze kujya mw’itangaza makuru?
Uyu mukecuru rwose yari akwiye kuba yarubakiwe inzu nziza, atunze inka yewe ahabwa ubufasha butandukanye ukurikije ibikorwa by’indashyikirwa yakoze benshi batabashije gukora muri byabihe by’icuraburindi.
ariko nanone nkibaza, abo yahishe bo niba hari uko bameze kuki batamuha umuganda ukwabo bamushimira igikorwa cy’urukundo yakoze?
Ntasanzwe pe! Imana imuhe umugisha. Nyuma y’ubwo bufasha dushima yahawe, birakwiye ko akemurirwa n’ibisigaye. Uriya mubyeyi Ni intagereranywa Ni ukuri.
Gusa icyiza cyane afite nuko yizera Imana kandi akaba ashimira n’ubufasha yahawe na Leta kandi akaba afite icyizere.
Gusa uretse nabo yahishe iwe n’abandi banyarwanda twakamushimiye igikorwa cy’ubutwari yagize.
Gusa mbere ya byose ndamusabira umugisha ku Mana y’ukuri kandi Ikomeze Imusindagize mu minsi yose asigaje ku isi izamurinde icyamubabaza cyose.
Bantu mwagiriwe neza nuriya mukecuru niba waranahataye ijoro rimwe harigihe ariryo warigupfamo plz nimumutabare namwe ageze aho abakeneye kandi ibyamufasha ntabwo bigoye urabonako ageze nomyaka igoye ndetse nomugihe azaba yatabarutse muzamuherekeze gitwari kko yakoze ibidasanzwe mugihe kitarigisanzwe.
Njye ndumva abanyarwanda bose babishoboye mwadushyiriraho uburyo nk’umuseke twafasha uyumubyeyi. Mwaduha umurongo wa terefone yaba ufite ijana akarimushyiriraho kuko ibyoyakoze nindashyikirwa mugihugu cyacu kandi numubyeyi wintwari ntampamvu yogutuma asaza nabi. Ndiheraho ahondi mumahanga icyogikorwa nimugitangira muzamenyeshe nshyireho inkunga yanjye. My number +265999459939
Eh, ni hatari, iby’iwacu birasekeje kabisa ! Ubu se nibyo koko ntabeshya ra, ubu abo yahishe hari abakiriho koko. What a shame !
Imana yo mu ijuru yonyine izakwihembere!
Nyogoku, ndangije gusoma iyi nkuru ikiniga kimfashe. Nibo bahera bavuga, ngo uzagire neza udategereje ingurane kuko data wo mu ijuru azakwitura ineza wakoze.
Ariko ibaze uyu mukecuru wagenewe umudari wishimwe na Nyakubahwa ariko inzu ikaba igiye kumugwaho!
Ibaze inbaga ya bantu yarokoye akirya akimara ariko bamwe bakaba barabyibagiwe?
Dusubirane umutima muntu rwose ahabwe ubufasha.
Nk abo bantu bamuherekeje hanze, kuki batamuhaye inkunga ye yahawe? Ubwo se bataniyehe na bamwe President yavugaga ejo bundi bikubira ibyagenewe abakene?
Inzego z ibanze zakagize icyo zikora rwose kuko ibikorwa bye ni indashyikirwa pe!
Nyogokuru Imana izaguhe ijuru rwose kdi ikomeze ikugirire neza!
Muhaye 5.000.000 z’amanyarwanda.
Abakeneye cash ni abarokotse.
@Kanyarwanda, wa mbwa we!
Ariko kuki Abanyarwanda duhemuka tugakabya koko? ubu koko abayobozi bakora iki? tekereza kuhira ngo umuntu ageze aho yiyita umurozi kugira ngo arokore abantu hanyuma abe abayeho gutya? yewe, ni akumiro pe! ese mbere yo kimuha imidari no kumujyana i Burayi babanje kumenya aho aba n’ uko abayeho? ngo frws abazungu bamuhaye yarariwe? koko? iri ni ishyano mu yandi pe! nta cyo kuvuga gihari uretse ko Imana ari yo izamuhemba. cyakora za ndangagaciro na kirazira tuvuga nidushaka tujye duceceka ubanza nta bihari. Dushimiye cyane abakoze iyi nkuru. Nibashyireho uburyo abafite umutima bamwifashirize niba na yo atazarigiswa! ahaaaaa!
Baca umugani mu kinyarwanda ngo isi ntigira inyiturano
mbese abatanga ubuhamya ko yahishe Aba Bantu si abo yahishe none se ubuhamya mubutangira muntara kuburyo mutabona iyinzu umubyeyi wacu mwiza nkuyu abamo kuberiki mutamenya kwitura ineza mwagiriwe mwisubireho nukuri niba ashimishwa ni photo ye iri murwibutso rwa gisozi ntiyanezezwa ninzu mwamwubakira abantu 150 muri benshi nukuri kubikora biroroshye ineza tuyisanga imbere kdi we ntarayibona neza
Biteye isoni kubo yaokoye bari bakwiye kumufasha ndetse no kunzego zose bireba, ndetse wumvise ko hari namafaranga ubuholande bwamuhaye atamenye irengero. birababaje!!!
imfashanyo niza barokotse gusa! barinda basha ka azahabwa ibiga master,uwabahishe yicwa ninzara ! icyakora ntako mutagira ngo mutwereke abo muribo
None se ubwo uriya mukecuru afite imbaraga zo kwita kuri iyo nka bamuhaye? Ahubwo bongereye ibibazo.
Good example for all the people. Njye siyampishe ariko nkeneye kumenya uko namugeraho mu bushobozi bwanjye nkagira icyo Mufasha. She deserved a recognition.
Ariko Kanyarwanda, niba atari ibanga Uba mu Rwanda? kuberiki Commentaires zawe ziba zuzuyemwo ubugome bwinshi?
Imana yo mw’ ijuru imugishagihe!!
Mana Isumbabyose,uyu mukecuru Imana yonyine izamuhembe dore ko abo yarokoye bamubereye ibisambo!!!Ubu bananiwe gukusanya ama fr ngo bamwiture?/Tuvuge ko abantu 150 bose ari abatindi nyakujya??leta nimutabare basi
Ndabaramukije cyane bavandimwe,
Mazegusoma inkuru, niyemeje no gusomacomments 57 zanditse icyo nibwiye ni uko Itorero, commission ifite umuco munshingano, amadini ndetse n’ umukuru w igihugu mbega abahurira gusubuza umuntu UBUMUNTU bakiri ku murimo pe.
Ese buriya ugira Neza aba acuruza cyangwa atanga inguzanyo?
Harya iyo igikenewe kigaragaye, buriya icya mbere ni ukunenga abakakigizemo uruhari cyangwa ni ugukemura ikibazo kwanza?
Mbega ni umuco nyarwanda kwitwaza agahinda k’umuntu nk’inzira yo guhangana n’abandi?
IKIZA MBONYE MU NKURU NI UKO UYU MU KECURU ARI INTWALI KANDI AKENEYE UBUFASHA.
Ni intwari kuko ibyo yakoze yabikoreye ko bikwiye nta nyiturano yishyuza. Akeneye ubufasha kuko imibereho ye bigaragara ko idakwiye.
Kuba abo yahishe bataramwituye ni ikimenyetso cy’uko ubumuntu buducika, kuba inzego za leta zitamufashije bikwiye byo ni ibigomba gusesengurwa impammvu ikamenyekana mbere yo kwanzura, gusa ayo mafaranga yavuye mu buhorande yo birakwiye ko amugeraho kandi byihutirwa ndetse n’inyungu bikanakurikirwa no guhana uwayakiriye kuko ni umujura.
NANZURE NTUMIRA Muhizi Elisee (wanditse ino nkuru),Shimo na Kalisa Albert twishakemo ihuriro riduhuza, twifashishe Inshuti n’abavandimwe ndetse tunegere ubuyobozi turebe ko twakura iyo Ntwali yacu mu mibereho mibi arimo.
Kugira Neza ntibisaba byinshi, ni umutima ukunda gusa. Nizeye ko tuzabigeraho. njye mboneka kuri email ikurikira ([email protected]). Nshimiye buri wese ko yiha umwanya wo kwibaza no guhitamo igikwiye, ni inama si agahoto.
Amahoro kuri mwese.
Yoooo mbega ibintu bibaje ndumva agahinda kanyishe kubona inkunga ivuye mumahanga igenewe bibi wacu maze baruryi bakarya Imana izabibabaze uwayariye wese azamubuze amahwemo mpaka bibi ayabonye kandi nshuti zange dukore iki Kugirango dukorere ubuvugizi uyu mukecuru email yange ni [email protected] murakoze
Mukecu wagize neza cyane,wakoze icyo ubuslam bugusaba, imina iguhe umugisha
Nguwo umuntu wo gufasha kubera igikorwa yakoze akwiye kwiturwa ineza yagize, ari abo yarokoye ari Leta nibagerageze kumukura mu buzima bubi arimo. Muzaba mumwituye
Mbonereho kwishimira ko hakiri ho abantu! Kuba umuntu mvuga ni ukurangwa n’ubumuntu nk’ubw’uriya mukecuru ( guharanira ubuzima bw’ikiremwa muntu nta kindi ushingiyeho icyo ari cyo cyose UZI NEZA KO WANABIZIRA)
Ubwo ni bwo busilamu ureke abigize nk’URUVU (bahindukana n’ibihe!)
>Kugira neza kubera Imana gusa bitabujije ko wanashimirwa n’abo wagiriye neza.
>Usibye n’ibikorwa ntagereranwa yakoze, imyaka agezemo ni iyo gufashwa.
>Abo yahishe ndabagaye.
>Abayobozi bo sinabona icyo mvuga.
>Ababoneyeho gusebanya no gutukana ntibikwiye.
>Atubere isomo.
Nsoze mbaza nti “tutibagiwe ko bitazasubira ukundi NEVER AGAIN bidushyikiye twakwitwara nka mukecuru cg twaba nka babandi?!
Imana iduhe kurangwa no kutavangura no kugirira impuhwe uwo ari we wese.
UBUMUNTU MBERE YA BYOSE.
IMPUHWE MBERE YA BYOSE.
Murakoze
Ndashimira team Umuseke ko yongeye kutugezaho amakuru y’uyu mukecuru, ikanadutangariza noneho ko akeneye ubufasha, ariko nanone niba abasomyi bagenzi banjye babyibuka neza mu nkuru yanyu iheruka (ngira ngo ni umwaka ushize) mwari mwatubwiye ko mu bantu yarokoye hari abagiye bashaka kumwubakira (harimo n’abo bazungu b’abataliyani) akabahakanira ababwira ko nta bufasha akeneye ko inzu afite imuhagije. Ibyo nimwe mwabitugejejeho kandi ngira ngo n’ubwo mwakoze amavugurura ya website yanyu mugiye mu bubiko bw’inkuru z’ahashize mwabisangamo. Numva rero byari bikwiye ko igihe mwongeye kumuvugaho mutari mukwiye kwirengagiza ibyo mwadutangarije ubushize, mwanabona ari ngombwa kugira icyo muvuguruza ku by’iby’icyo gihe mukaba mwabitubwira neza ariko mudahereye kuiri zero nk’aho ariyo makuru ya mbere mumuvuzeho. Cyakora icyiza kuruta ibindi ni uko mumutabarije kandi usibye n’abarokokeye iwe, njye kubwa njye mbona na Leta ubwayo ikwiye kumufasha ku buryo bw’umwihariko nk’umuntu wagaragaje ubutwari.
Murakoze.
Maman Karuhimbi Imana imuhe imigisha myinshi.
Urumusomyi koko ndakwemeye.
ku isi nushaka uzagire neza cyangwa ubireke,ubuse jyewe abo data yarokoye bamariye iki?,icyantangaje ni uko umwe muribo nagiye kumutira ama caisse yo gutwaramo inzoga mu bukwe bwa mushiki wanjye akayanyima,ubwose murumva harubwo abantu bazi kuzirikana ineza bagiriwe?
Ese kuki uyu mukecuru FARG itamufasha?
nshimiye uno mukecuru. into yakoze b
ubutwari byanditse mu bitabo byo mwijuru si murwibutso gusa. Esubwo aboyarokoye ntacyo mwibaza mwakora? hari ideni rinini kuriyi ntwarikazi napfa ntaco mumwituye pe! mureke twerekane isura nziza yaboturibo kuko iyo ukoze neza , abagukomokaho bagabana kuriyo migisha. uzagire amasaziro meza nyogokuru umucyecuru mwiza pe ntari nunva kwisi!!
Wowoe ugaya abo yahishe,, wenda bamwe muribo ni abo gufashwa nabo,,,, abandi wenda ntabakiriho
Abandi,, ariko harabo nunvise ko bamusura
Gusa Leta yaramutereranye
Ibi ni akamaramaza. Nizere ko iyi nkuru igira abo ikoraho.Umuntu ufite umudari w’umukuru w’igihugu akaba mu nzu nkiyi kweri ahantu hari ubuyobozi bw’inzego zibanze, ndumiwe!
Ubu se abo yahishe nta soni bafite?!!! ndahamya ko harimo abafite amikoro….ubu wabona harimo n’abayobozi? ariko nta mugayo ..ubu abenshi bamuheruka abahisha.
yu mukecuru ndamushima. Icyo akeneye avec 89 ans,si amafranga si n’amazu. Nimurebe uko mwamukura mubwigunge,hagire umutwara iwe mu rugo,atibaza ibiryo,abe nka tate,yirangirize urugendo neza rw’ubuzima bwe mw’isi. Ikindi ntareka kugaya,abo yahishe bafitany’urubanza n’IMANA,car (oublier n’est pas excusé). Niba mu barokotse genocide Hatabonetse uwakwibuka uko twabaga tumeze,mumumpe mpagararire abo yarokoye. Nta bya mirenge mfite,ariko nzabana na we mu nzu yo kwivomera(078 8460 828) fone yanjye n’iyo,bikunze mumenyeshe.Mumuganirize yemeye azaze!
abo yahishe bari bakiyubaka,kandi ntafone zabagaho ngo bamenyane,nabo wasanga ubu ntawuzi aho undi aba kubera gushakisha ngo utitwa imbwa .gusa aya mateka ye nibayasoma azatuma nabo ubwabo bamenyana.naho ubundi kwali ukwiruka no guhisha umutwe baziko bataramuka.nari mfite imyaka 12 muri genocide natwe tuzi ibyabaye muri 94.mana never again.
Ushimyeombikuye umbmutimaweeee,
Ikindi nanjye ndanenga ubuyibozi kuva ku rwego rw,unudugudu kugera ku rwego rw,igihugu.
Ahubwo njye ndibaza ibibazo bikurimura:
Abaje kumukura mu rugo rwe bamyzana kuri stade ngo ahabwe umudare ntabwo babonaga ubuzima Abayemo?
Ikindi niba hari delegation yamuherekeje mu buhorande, numva yakurikiranwa n,ubutabera kuko wumva ko ayo bamuhaye bayiririye.
Reka nshime buri umwe wese wabashije gusoma iyi nkuru ikamukora ku mutima ndetse mukiyemeza no gutanga inkunga.
Uwiyise Mbaye Donatilla ndaUshimye mbikuye ku mutima.
Ikindi nsaba ubuyobozi bw,Umuseke cg niba hari uwaba umu volontaire wabasha kudushyiriraho uburyi bwo gutanga inkunga yuriya MukeCuru wacu
Mbashimiye mbikoze ku mutima
UMVA NGENGAYE ABOYAFASHIJE UBUHABUZE UWAMUTUNGA NKUKOYABATUNZEKOKO SHA NGUGIRANEZA NUWOYAYIGIRIYE ABAGIRIMANAKOKO TUBE AKAWAMUGANI NATWETUGETWINENGA RETA NIMUFASHE ESEHABUZE UMUJYANA IWE MUBOYAFASHIJE AKABAFASHA MUBIHEBIBI NKASWE UBU MUMAHORO ARIKO UBWO MURIBAZA ABANTU150 UKOBANGANA MAZENUMWE CYIRYAGIHEWABERAGA UMUZIGO UMUNTU NKASWE BARIYABOSE UMVA TWINENGEPE?????NTIBIKWIYE
Njye ndabona ahubwo yafungurizwa numero ya Conmpte, abantu bafite umutima utabara bakajya bamushyiriraho, amafranga kuko yakoze igikirwa gikomeya, ugereranyije nuko yarameze ndetse akabikora mu gihe gikomeye, mbese yeze imbuto mu gihe gikwiriye n’ikidakwiriye
Twige gushimira nokwibuka aho twanyuze kugirango tubashe kunyurwa birababaje cyane kubo yabashije kurokora .
Isazi n’ amase mu nzu!
Isuku si indangagaciro. Ni ikimenyetso cy’umuntu ubayeho mu mibereho myiza. Abo bariye amafanga ye yahawe n’ abazungu mu Buhorandi bagomba gushyikirizwa ubutabera.
Ahubwo se abo bantu bajyanye nawe mu Buholandi hanyuma amafranga abazungu bamuhanye bakayajyana, ko mutabavuzeho? Abo ni abagome nk’abandi: BASHAKISHWE BAYAMUHE RWOSE. Abo ni abatindi peee!! Bahemukira umuntu w’incike kuriya!!!
Imana izabibabaza
yoooooooo MBEGA bibi,Jye singaya abo yahishe kuko benshi wenda tutahamya ko bazi nubuzima abayemwo keretse niba barabaturanyi be ,ariko murumva ko yahishe abahunganga wenda batibuka nuwo MUGIRANEZA AHO atuye, ARIKO NDAGAYA CYANE BIMVUYE KU MUTIMA ABA YOBOZI BIBANZE KUGEZA KU NTARA KUKO BARAMUZI KANDI BAZI KO YASHIMIWE KU RWEGO RUKURI RW’IGIHUGU. mbese ubgo Barumva IYINKURU IGEZE kuri Nyakubahwa PREZIDENT KAGAME babona ibisobanuro bamubgire, wenda bamubgira ko babimenye vuba kandi barikwiga uko babikemura
PLEASE UBUYOBOZI BW’Umuseke mwongere mudushyirireho indi TITLE YO GUFASHA ,ABARI HANZE MUDUSHYIRIREHO UMURONGO WA western UNION TUREBE abafite gukorwaho nino nkuru turebe uko twafasha muri bike dufite, GUSA MWONGERE MUCYUKUMBURE KO NYUMA YI MIDALI NDETSE NABAMUHEREKEJE HANZE MU MAHANGA NIBA NTABINDI BAMURIGISHIJE NAKO Bamwibye.
nzasura IGIHUGU CYANJYE MU BYUMWERU 3 BIRIMBERE BYABA BYIZA MENYE AHO UM– USEKE UKORERA TUZAREBE KO IBYO TWIYEMEJE TWABIKOZE.
Imana ikomez guha Umugisha aba Nyarwanda ,nkomeza kwihanganisha nabahuye ni nzitana zadutwaye abacyu muri genocide y’Abatutsi ndetse nshimira n’UMUNTU WESE WAGIZE URUHARI rwo kurokora abahigwaga
Mubitekerezeho! Iriya myaka,ntibikwiye ko umuntu abana n’itungo mu nzu. Uwavuze ngo abo yarokoye barakiyubaka,sibyo kuko nta bumuntu Har’uwavuze ngo akantu gato ukoze mu rukundo ntigatsindwa. Buri we7e abigire ibye,wenda abe ahantu arerwe akundwe kuko nimutanabikora,har’uzabikora kuko nshaka ko ataguma hariya wenyine. Mugire amahoro,twe kwikunda,ineza y’umuntu niyo imutera gukundwa”tumukunde” isi irashira,n’ibyo dufite ntitubipfana.
Njye ubu ndumiwe pe!Imyaka ishize yose akoze iki gikorwa ese ko numva byamenyekanye kera koko ubuyobozi bwakoze iki?Ngo hashize amezi ane ahawe inka!Ni ukuri ayo mafranga yakuye muri Hollande akurikiranwe nabayatwaye bahanwe.Ikindi mvuga ese abo yahishe habuze numwe byibura umukorera ubuvugizi koko!Abantu we turi babi koko!
arikose nkuyumukecuru ababishinzwe ntibiyunvisha igikorwa yakoze cyogutabara abantu koko ntiyakagombye kuba akiri murikariya kazu hejuru yibyo yakoze byose
imana ijye imwifashiriza gusa ntakindi namwifuriza
Kandi nku
‘ ubu apfuye wareba za V8 zihaparka
Uyu mukecuru ntabw,aruwu muntu,nuwigihugu.Nubwo tuziko igihugu cyacu gikennye,ntabwo cyaburuko kigira uyu Mukecuru.Kugirango nawe azarangiz,ubuzima bwe neza[n,INTWARI Y,IGIHUGU] nasabako abantu bamutekerezaho muraka kanya nawe akirebesh,amasoye.kugirango ej,atazatekerezwaho ATAKIRIHO kuko bizabar,AMAHANO.Namahirwe adasazwe mugihugu cy,uRwanda kugir,umuntu nkawe.MURAR,AHARYANA.
Uyu mukecuru ntabw,aruwu muntu,nuwigihugu.Nubwo tuziko igihugu cyacu gikennye,ntabwo cyaburuko kigira uyu Mukecuru.Kugirango nawe azarangiz,ubuzima bwe neza[n,INTWARI Y,IGIHUGU] nasabako abantu bamutekerezaho muraka kanya nawe akirebesh,amasoye.kugirango ej,atazatekerezwaho ATAKIRIHO kuko bizabar,AMAHANO.Namahirwe adasazwe mugihugu cy,uRwanda kugir,umuntu nkawe.MURAR,AHARYANA.CHANTAR RK Ndagushimiye kugitekerez,utanze NAJYE ntuye hanze y,igihugu abayobozi badufashe kurubwo buryo ahasigaye najye nfit,ikizere inkunga tuzayitanga.
Jye ndumva gahunda ya Leta yo kwita ku ncike nawe itamusiga inyuma.
Bakabaye bamushakira icyumba mu nzu zirikubakirwa incike zacitse ku icumu kuko inzu yawenyine ntacyo yamufasha kumyaka afite kandi Anibana.
Oh my God! Harya nk’ubwo abo bantu bose yahishe ubu barihe? Wasanga bamwe ari ba DG abandi bajya Dubai buri cyumweru! Shame on you. Abamuherekeje iyo mu Buholandi se bo bakarya n’utwo abazungu bamwihereye ubwo kubamenya biragoye koko? Mbega ingegera! (mumbabarire mbuze ikindi nabita).
Icyo nzicyo nuko mû bantu 150 ntakuntu haburamo Bâle bafite ubushobozi.jye ntekereje kwituma mû nzu agaheha ndetse akagabura nibutse umukecuru waduhishe 3jrs akajya kumena amapipii yacu nta yindi nyungu none ibaze aba.ahubwo mbere yo gutunga urutoki l’État twemere KO abo yahishe ari ingayi.niyo waba nta bushobozi wananyaruka ukahagera.naho icyo gisambo bajyanye muri Hollande nigikurikiranywe ni Abe aribyo l’État idufasshamo ayo frx yubake inzu hanyuma kandi bamushakire n’umukozi uhoraho bamusajishe nez à.
Comments are closed.