Digiqole ad

Ruhango: Ibitaro by’Akarere byaremeye uwarokotse Jenoside

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwifatanyije n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Kinazi bwaremeye umubyeyi wapfakajwe na Jenosiode yakorewe Abatutsi mruri 1994, bumuha inka yo kumufasha kwizamura mu bukungu.

Nyiraneza Victoire yahawe Inyana yo kumuha agafumbire mu rwego rwo kumuremera.
Nyiraneza Victoire yahawe Inyana yo kumuha agafumbire mu rwego rwo kumuremera.

Uyu muhango wo kwibuka wabereye ku Kigo nderabuzima cya Kinazi witabiriwe n’abakozi b’Ibitaro bya Ruhango n’imiryango yarokotse Jenoside.

Abibukwa n’Ibitaro bya Ruhango bifatanije n’Ikigo nderabuzima cya Kinazi ni Nyiransengiyumva Febronie, Habarurema Jean Baptiste, Zigiranyirazo Callixte, Serufigi Francois na Mageza Jean Pierre bahaguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Mu ijambo ry’uhagarariye IBUKA yasabye ko abaturage batahigwaga bagira umutima wa kimuntu bakabereka aho abishwe batawe hirya ngo cyane cyane ko muri aka gace k’amayaga bagiye babura aho ababo bari ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Uwadede Providence umukobwa wa Serufigi Francois wari umukozi kuri iki kigo yatangarije UM– USEKE ko Se yari umuganga w’intwari wagiriraga impuhwe abarwayi ariko igitangaje nuko bamwe mubo yafashaga aribo bamwishe we n’abahungu be bane.

Ubwo Ibitaro bya Ruhango byibukaga abazize Jenoside yakorewe Abatutsi hasomwe igitambo cya Misa mu rwego rwo gusabira inzirakarengane zibukwa ku nshuro ya 20,

Muri cyiriya gitambo cya Misa, Padiri yasabye abantu kurangwa n’amahoro n’urukundo bya kivandimwe.

Nyiraneza Victoire umuturage warokotse ku icumu rya Jenoside utishoboye yahawe inka y’inyana ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi magana atatu mu rwego rwo kumufasha kwiteza imbere.

Dr. Habimana Valens uyobora ibitaro bya Ruhango mu ijambo rye yashimiye uburyo abarokotse barushijeho kwiyubaka, aboneraho kubamenyesha ko ibyabaye bitazongera kubaho kuko umuganga w’uyu munsi ari umuganga wigishijwe kugira umutima wa kimuntu.

Nshimyumuremyi Jérome, wari uhagarariye ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango yashimiye Ibitaro bya Ruhango kuri iki gikorwa cyiza cyo guha agaciro inzirakarengane zambuwe ubuzima zizira uko zaremwe, aboneraho no gusaba ababyeyi kurushaho kwigisha abana babo babashishikariza kugira umutima wa kimuntu kugira ngo Jenoside itazongera ukundi.

Bakoze urugendo rwo kwibuka berekeza ku rwibutso rwa Kinazi.
Bakoze urugendo rwo kwibuka berekeza ku rwibutso rwa Kinazi.
Ku rwibutso rwa Kinazi bahashyize indabo bunamira inzirakarengane.
Ku rwibutso rwa Kinazi bahashyize indabo bunamira inzirakarengane.
Mu rwibutso rwa Kinazi rushyinguwemo inzirakarengane zisaga 60.000.
Mu rwibutso rwa Kinazi rushyinguwemo inzirakarengane zisaga 60.000.
Padiri mu gitambo cya Misa.
Padiri mu gitambo cya Misa.
Abayobozi bari mu gitambo cya Misa yo kwibuka Inzirakarengane.
Abayobozi bari mu gitambo cya Misa yo kwibuka Inzirakarengane.
Abakozi b'Ibitaro bari baje guha agaciro bagenzi babo bazize Jenoside.
Abakozi b’Ibitaro bari baje guha agaciro bagenzi babo bazize Jenoside.
Uwadede Providence wiciye umubyeyo wakoraga ku kigo nderabuzima cya Kinazi.
Uwadede Providence wiciye umubyeyI wakoraga ku kigo nderabuzima cya Kinazi.
Dr. Valens Habimana Umuyobozi w'Ibitaro bya Ruhango.
Dr. Valens Habimana Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruhango.
Hibutswe bane bakoraga ku kigo n'undi umwe wahaguye.
Hibutswe bane bakoraga ku kigo n’undi umwe wahaguye.

Photos/Damyxon

Jean Damascene NTIHINYUZWA

ububiko.umusekehost.com

 

0 Comment

  • Byiza cyane rwose, n’ukuri Dr. Valens Imana ijye iguhea umugisha utavangiye aba bapfakazi muri gufasha Uhoraho azabitura ineza ye, ibi bitaro bya Kinazi uzabiteza imbere nta gushidikanya.

  • Kwibuka abacu ni byiza kandi bizahoraho iteka ryose, mwarakoze cyane ibi bitaro bya Kinazi byagaragaje umutima mwiza kandi Nyagasani abahire! Bravo kuri muganga Valens n’ikipe ye yose!

Comments are closed.

en_USEnglish