Digiqole ad

RDB yasinye ubufatanye na Investment Corporation of Dubai mu mishinga ibiri y’ubukerarugendo

 RDB yasinye ubufatanye na Investment Corporation of Dubai mu mishinga ibiri y’ubukerarugendo

Umuyobozi wa RDB n’uwa ICD basinya amasezerano y’ubufatanye

*Imishinga y’ubukerarugendo irimo kubaka Hoteli y’inyenyeri 5
*Perezida Kagame avuga ko ari imishinga izaha akazi amagana y’urubyiruko 

Kuri uyu wa 17 Ugushyingo ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB cyasinye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo cy’ibijyanye n’ishoramari cy’umujyi wa Dubai. Aya masezerano asinywa hari Sheikh Mohammed bin Rashid Al Maktoum Visi Perezida akaba na Minisitiri w’intebe wa UAE ndetse akaba n’umuyobozi w’umujyi wa Dubai hamwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Umuyobozi wa RDB n'uwa ICD basinya amasezerano y'ubufatanye
Umuyobozi wa RDB n’uwa ICD basinya amasezerano y’ubufatanye

Aya masezerano yasinywe iruhande rw’inama ya Africa Global Business Forum iri kubera i Dubai. Aho uriya muyobozi yagiye aganira n’abayobozi bo muri Africa umwe kuri umwe, akaganira kandi na Perezida Kagame uri muri iyi nama.

Aba bayobozi bombi bari mu muhango wo gusinya aya masezerano y’ubufatanye hagati ya RDB na Investment Corporation of Dubai, ICD.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Mohammed Ibrahim Al Shaibani umuyobozi mukuru wa ICD hamwe na Francis Gatare umuyobozi mukuru wa RDB.

Muri aya masezerano harimo ko ibi bigo byombi bizafatanye mu ishoramari ku mishinga ibiri y’ubukerarugendo mu Rwanda.

ICD izubaka ibikorwa remezo na hoteli y’inyenyeri eshanu inafite ibyangombwa nkenerwa mu kwidagadura.

Visi Perezida, Minisitiri w’Intebe akaba kandi umuyobozi wa Dubai Sheikh Mohammed hamwe na Perezida Kagame beretswe filimi ngufi y’iyi mishinga ibiri, ndetse berekwa igishushanyo mbonera n’uburyo iyi mishinga izubakwa.

Sheikh Mohammed yashimiye cyane iyi mishinga nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Emirates247 ndetse avuga ko uru ari urugero rw’ubufatanye hagati ya United Arab Emirates n’umugabane wa Africa.

Sheikh Mohammed yasabye abashoramari bikorera bo muri UAE gushora imari yabo muri Africa kuko ngo ari bwo bufatanye burambye kandi butanga umusaruro.

Perezida Kagame we yashimangiye akamaro k’iriya mishinga y’ubukerarugendo, avuga ko izazamura ubukungu bw’u Rwanda ikanatanga akazi ku magana y’urubyiruko rw’abanyarwanda.

Perezida Kagame yashimiye Dubai uburyo iteye imbere mu ishoramari n’uburyo u Rwanda ruzungukira mu bufatany na Dubai.

UM– USEKE.RW  

2 Comments

  • twishimiye aya masezerano, abayobozi bacu bayobowe na Paul Kagame turabashimira ibyiza mukomeje kudukorera

  • None se ko inkuru itavuga aho, iyo hotel izubakwa ntabwo havuzwe

Comments are closed.

en_USEnglish