Digiqole ad

RCA yasabye ko umusanzu w’Abamotari utangwa rimwe mu kwezi aho kuba buri munsi

 RCA yasabye ko umusanzu w’Abamotari utangwa rimwe mu kwezi aho kuba buri munsi

Apolo Munanura uyobora RCA avuga ko nta koperative izongera kwishyuza abamotari umusanzu buri munsi kandi uwishyuwe ukanyuzwa kuri Banki

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) kiratangaza ko cyashyizeho amabwiriza mashya yo guhangana n’ibibazo bivugwa mu makoperative y’abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto. Muri aya mabwiriza harimo ko umusanzu w’abanyamuryango uzajya utangwa rimwe mu kwezi aho kuba buri munsi ndetse ukanyuzwa kuri konti aho guhabwa umuntu mu ntoki.

Apolo Munanura uyobora RCA avuga ko nta koperative izongera kwishyuza abamotari umusanzu buri munsi kandi uwishyuwe ukanyuzwa kuri Banki
Apolo uyobora RCA avuga ko nta koperative izongera kwishyuza abamotari umusanzu buri munsi

Amakoperative y’abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto bazwi nk’abamotari (motard) hakunze kuvugwamo ibibazo byo gucunga nabi imari y’abanyamuryango.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative, Munanura Apolo avuga ko ibi bibazo biri mu makoperative hafi ya yose y’abamotari.

Avuga ko iki kibazo kigiye guhagurukirwa. Ati “ Nk’ikigo gishizwe guteza imbere amakoperative tuba dushaka ko ibintu byose bikorerwa mu mucyo tukaba dushaka ko ibibazo byose bikemuka bikava mu nzira.”

Avuga ko amakoperative ajyaho kugira ngo abayibumbiyemo biteze imbere, akavuga ko ibi bitagerwaho mu gihe ubuyobozi bw’aya makoperative bukurura bwishyira aho gushyira imbere inyungu z’abanyamuryango.

Uyu muyobozi wa RAC avuga ko hashyizweho mabwiriza mashya agamije gushyiraho uburyo buhamye bwo gucunga neza umutungo w’abibumbiye muri koperative.

Muri aya mabwiriza mashya harimo uburyo bwo gutanga imisanzu, no gushyiraho uburyo bwo gucunga imikoreshereze y’amafaranga.

Ubusanzwe, abanyamuryango b’amakoperative y’Abamotari bakunze gutaka ibibazo byo kutamenya umusanzu nyawo bagomba gutanga ndetse n’abo ushyikirizwa n’icyo ukoreshwa.

RCA ivuga ko umusanzu utangwa n’abanyamuryango ba koperative wajya utangwa rimwe mu kwezi kandi ukaba ungana ku bamotari bose bakorera mu Rwanda.

Iki kigo kivuga ko ibi bizaca akajagari kagaragaraga mu itangwa ry’imisanzu kuko igihe cyo kuwutanga kizaba kizwi ndetse ukajya unyuzwa mu bigo by’imari mu gihe umumotari yatangaga umusanzu mu ntoki agahabwa inyemezabubwishyu.

Amafaranga y’ibihano yacibwaga  umumotari  wakoze amakosa azajya ahabwa koperative abarizwamo mu gihe ubusanzwe abamotari bavuga ko batamenyaga inkurikizi y’aya mafaranga.

Mu yandi mabwiriza yashyizweho na RCA ni uko umumotari azajya ahabwa inyemezabwishyu y’amafaranga yose yishyuye igaragaza icyo yishuriye ayo mafaranga.

Amakoperative kandi arasabwa kujya akora ingengo y’imari y’amafaranga yose koperative izakenera ku mwaka kugira ngo haveho urujijo rw’uburiganya busanzwe buvugwa mu mikoreshereze y’imari yayo.

Aya mabwiriza anagaruka ku buyobozi bw’amakoperative basanzwe bavugwaho kunyereza umutungo, asaba ko amafaranga yose yasohotse mu gasanduku ka koperative akwiye kujya agaragazwa mu nyandiko z’ibarurishamari.

 

Ngo hari abihaga insimburamubyizi none bakaniwe urubakwiye…

Apolo Munanura uyobora RCA avuga ko mu makoperative hagaragaramo ikibazo cy’abantu bihaga insimburamubyizi uko bishakiye cyane cyane abayobozi.

Avuga ko izi nsimburamubyizi zigiye kujya zigenwa n’inteko rusange nyuma yo gusuzuma ibyakozwe n’usaba insimburamubyizi hakarebwa niba bijyanye n’inyungu za koperative.

Umuyobozi w’urugaga rw’amakoperative mu Rwanda,  Katabarwa Augustin avuga ko aya mabwiriza agiye gukemura ibibazo by’abayobozi b’amakoperative bari baramunzwe no gushaka kwikubira iby’abanyamuryango.

Ati « Hagaragaye ibibazo by’abayobozi ba za koperative n’abakozi bazo bangije umutungo wa koperative  mu buryo bwo kubikumira twabanje guhugura abayobozi b’amakoperative n’abakozi babo, mu masezerano y’ubufatanye twagiranye na police twahuguye abasekirite kugira ngo bajye badufasha gucunga umukano w’abamotari bagaragarizwa ububasha bwa koperative mu guhana ibyaha.»

Mu Rwanda habarurwa amakoperative 8 010 arimo ay’abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto agera muri 243 agizwe n’abanyamuryango 19 590.

RCA ivuga ko muri aya makoperative agera mu bihumbi Umunani akorera mu Rwanda, asaga 800 yagiye ahomba bitewe n’imicungire mibi y’umutungo wayo.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Umva sindi Motard ariko rwose RCA ifashe icyemezo cyiza mu micungire y’amakoperative abantu bamwe bashaka kuyubaka mu buryo buri informal kugirango bakomeze kurya imitsi y’abandi batavunitse. Ndisabira RCA kwinjira no muri RFTC igafasha igihugu kubahiriza amahame mpuzamahanga agenga amakoperative kuko byatanga isura nziza, bikanezeza na benshi.Murakoze

  • Ahubwo Apolo rwose uba wahereye muri RFTC Gusa buhoro buhoro nirwo rugendo,turagushimiye kuriki cyemezo. Reka tukwitegeho kunozza imikorere yaza cooperatives nkuko amahame yazo abigena

  • The 7 Cooperative Principles (Universally accepted)
    Cooperatives around the world generally operate according to the same core principles and values, adopted by the International Cooperative Alliance in 1995. The International Cooperative Alliance is a global membership association of co-ops and co-op support organizations. Cooperatives trace the roots of these principles to the first modern cooperative founded in Rochdale, England in 1844.

    Principle #1: Voluntary and Open Membership
    Cooperatives are voluntary organizations, open to all people able to use its services and willing to accept the responsibilities of membership, without gender, social, racial, political or religious discrimination.

    Principle #2: Democratic Member Control
    Cooperatives are democratic organizations controlled by their members—those who buy the goods or use the services of the cooperative—who actively participate in setting policies and making decisions.

    Principle #3: Member’s Economic Participation
    Members contribute equally to, and democratically control, the capital of the cooperative. This benefits members in proportion to the business they conduct with the cooperative rather than on the capital invested.

    Principle #4: Autonomy and Independence
    Cooperatives are autonomous, self-help organizations controlled by their members. If the co-op enters into agreements with other organizations or raises capital from external sources, it is done so based on terms that ensure democratic control by the members and maintains the cooperative’s autonomy.

    Principle #5: Education, Training, and Information
    Cooperatives provide education and training for members, elected representatives, managers and employees so they can contribute effectively to the development of their cooperative. Members also inform the general public about the nature and benefits of cooperatives.

    Principle #6: Cooperation Among Cooperatives
    Cooperatives serve their members most effectively and strengthen the cooperative movement by working together through local, national, regional and international structures.

    Principle #7: Concern for Community
    While focusing on member needs, cooperatives work for the sustainable development of communities through policies and programs accepted by the members.

    These 7 principles should be respected in managing cooperatives in our lovely country Rwanda. We hope that the changes made in RCA are going to strengthen the rule of law as it is what our Father PK always teach us.

Comments are closed.

en_USEnglish