Digiqole ad

Rayon Sprorts itsinze 6-1 cya Gicumbi FC biyongerera amahirwe y’igikombe

 Rayon Sprorts itsinze 6-1 cya Gicumbi FC biyongerera amahirwe y’igikombe

Rayon sports ikomeje kuyobora urutonde rwa ARPL n’amanota 61

Mu mukino w’umunsi wa 23 wa Shampiyona y’umupira w’amaguru u Rwanda izwi nka Azam Rwanda Premier League (ARPL) wahuje ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere na Gicumbi FC kuri stade ya Kigali i Nyamirambo  urangiye Rayon Sports itsinze ibitego 6 kuri 1 cya Gicumbi.

Rayon sports ikomeje kuyobora urutonde rwa ARPL n'amanota 61
Rayon sports ikomeje kuyobora urutonde rwa ARPL n’amanota 61

Rayon Sport ikomeje kuza ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa ARPL n’amanota 61, itsinze Gicumbi FC nyuma yo gutsinda Musanze FC 1-0 mu mukino wabaye mu minsi y’impera z’icyumweru gishize.

Muri uyu mukino wari witabiriwe n’abakunzi benshi b’iyi kipe yataziriwe akazina ka Gikundiro, ku munota wa 08 w’igice cya mbere cy’Umukino yafunguriwe amazamu na Kwizera Pierrot watsinze igitego cya mbere.

Ku munota wa 15 Lomami Frank ashyiramo igitego cya kabiri nyuma yo guherezwa umupira na Jean d’Amour Ndayisenga.

Muri uyu mukino wari urimo ishyaka ku ruhande rwa Rayon Sport dore ko n’umutoza wabo, Masoudi Djuma yari yagarutse ku ntebe y’ubutoza nyuma yo guhagarikwa imwe mu mikino, iyi kipe yakomeje gusatira igaragaza ko ifite inyota y’ibitego byinshi.

Ku munota wa 33 iyi kipe yongeye kureba mu izamu rya Gicumbi FC n’igitego cya gatatu cya Nsengiyumva Moustapha.

Abasatirizi b’iyi kipe bakomeje kunyura mu rihumye ba myugariro ba Gicumbi, ku munota wa 42 Muhire Kevin atsinda igitego cya 4. Igice cya mbere kirangira Gicumbi FC itsinzwe ibitego bine yo itabashije kumva icyanga cy’izamu rya Rayon Sports.

Rayon Sports yakomeje gusatira ishaka ibitego ni nako byagenze mu gice cya kabiri cyagaragayemo impinduka ku ruhande rwa Gicumbi nayo yinjiye ishaka kwishyura ariko ku munota wa 70 Lomami Frank yongera guhindukiza nyezamu wa Gicumbi FC aba atsinze igitego cya 5.

Ku munota wa 87 Moustapha yaje gushyiramo agashinguracumu atsinda igitego cya 6. Ku munota 90 Ndayambaje Seleman wa Gicumbi FC yashyizemo igitego kimwe ari nacyo rukumi iyi kipe yo mu karere ka Gicumbi yaje gutahana muri uyu mukino.

Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere ifite amanota 61 irusha mukebwa wayo APR amanota 10 iri ku mwanya wa kabiri.

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Oooooh Rayon

  • GIKUNDIRO OYEEEEE!!!!!! GO UP!

    ARIKO NTIMUKADUPFUNYIKIRE IYI FOTO NTAKAMARA WARUHARI MUGE MUBA UPDATE KBSA

  • musigaye mudutuburira p mubure nifoto nimwe kweri???

  • Mwapfa Rivers united!!! hahah

Comments are closed.

en_USEnglish