Rayon Sports irakira APR FC mu mukino utegerejwe cyane muri Week End
Mu mpera z’iki cyumweru imikino ya Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru irakomeza hakinwa umunsi wa GATANDATU, ahategerejwe umikino ukomeye cyane, ufatwa nk’umukino w’amateka muri ruhago y’u Rwanda, aho Rayon Sports iribwakire APR FC.
APR FC ifite ibikombe byinshi bya Shampiyona y’u Rwanda, irakirwa na mukeba wayo Rayon Sports bihora bihanganiye igikombe.
Umukino utegerejwe na benshi uzahuriza Rayon Sports na APR FC kuri Stade Amahoro, aho amakipe yombi yahize kwitwara neza mbere y’uyu mukino.
Ni ayahe makuru avugwa mu ikipe y’i Nyanza?
Amakuru ava i Rugende, mu Karere ka Gasabo aho iyi kipe irimo gukorera umwiherero aravuga ko nta mukinnyi n’umwe wa Rayon Sports ufite imvune.
Rayon Sports ibarwa nk’ifite abakunzi benshi kurusha izindi mu Rwanda, ikaba iba i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, igiye kwakira uyu mukino idafite uwahoze ari umutoza wayo, Umufaransa David Donadei, yahagaritswe ku mirimo mu gihe cy’icyumweru ashinjwa kugumura abakinnyi, no gusebya abayobozi b’iyi kipe. Uyu mukino w’amateka uzatozwa na Habimana Sosthene usanzwe yungirije.
Aganira n’Umuseke, umutoza wungirije muri Rayon Sports Habimana Sosthene bita Rumumba yavuze ko yiteguye guhangana na APR nta kabuza.
Yagize ati “Yego Donadei yagiye. Niwe wari umutoza mukuru. Ariko umupira wacu wo ntaho wagiye. Tuzakora ibishoboka. Turimo kwitegura neza rwose, kandi twiteze ibyishimo.”
Rayon sports kandi irakira uyu mukino yagaruye umukinnyi wayo wo hagati Fabrice Mugheni bita Moussa. Uyu yari yavunikiye mu mukino Rayon sports yatsinzwemo na AS Kigali.
Muri uyu mukino Ndayishimiye Eric Bakame wakiniye APR FC 2009 kugeza 2013, Rukundo JMV nawe wakiniye APR kuva 2007 kugeza 2011, n’Umugande Kasirye Davis umaze gutsindira Rayon Sports ibitego 4 mu mikino itanu ni bamwe mu bakinnyi bashobora kugora APR FC.
Mu ikipe y’ingabo z’u Rwanda ho bite?
Muri APR FC, ikipe y’ingabo z’u Rwanda idakunze kugaragaramo ibibazo nko kwa mugenzi wayo bigiye guhangana, irakina uyu mukino ifitwe n’umutoza w’agateganyo mushya Rubona Emmanuel. Uyu ni ubwa mbere agiye gutoza uyu mukino w’amateka.
Mu kiganiro uyu mutoza yagiranye n’Umuseke, yavuze ko abakinnyi bahindutse cyane, bigaragara ko biteguye Rayon Sports cyane.
Yagize ati “Ndabibona umwuka uri mu ikipe hari icyahindutse. Abakinnyi bashobora kuba babona umukino wa Rayon nk’udasanzwe. Ariko rwose uko njye ntegura Rwamagana, Marine cyangwa Bugesera, ni nako ndimo gutegura Rayon. Ni ikipe nubaha kandi ikomeye, ariko iyo uyitsinze utahana atatu (amanota) nk’izindi.”
APR FC irasura Rayon Sports idafite rutahizamu wayo Ndahinduka Michel bita Bugesera wagiriye ikibazo cy’imvune mu mwiherero ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yagiriye muri Maroc.
Muri uyu mukino kandi abakinnyi nka Usengimana Faustin, myugariro warerewe muri Rayon Sports akayivamo muri uyu mwaka ayikiniye kuva 2009 kugeza 2015, Djihad Bizimana (2013-2015), Ngabo Albert na Ntamuhanga Tumaine Tity bazwiho kuba baragiriye ibihe byiza muri Rayon Sports, bashobora kuba ari nabo bazayigora cyane.
Ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino uzatangira Saa 15:30 nk’uko bisanzwe
-VIP: 5 000 Frw
-Iruhande rwa VIP (mu ntebe z’umuhondo): 3 000 Frw
-Ahasigaye hose: 2 000 Frw
Indi mikino iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru:
Kuwa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira 2015
Rwamagana City FC irakirira Bugesera FC ku kibuga cya Police
Musanze FC irakirira Amagaju FC kuri Stade Ubworoherane
Kuwa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2015
Rayon Sports FC irakira APR FC kuri Stade Amahoro
Marines FC irakira Espoir FC kuri Tam Tam
Sunrise FC irakira Police FC i Rwamagana
Ku Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2015
AS Kigali irakirira Kiyovu Sports ku Mumena (Nyamirambo)
Gicumbi FC irakirira Mukura VS i Gicumbi
Etincelles FC irakirira AS Muhanga kuri Tam Tam
UM– USEKE.RW
7 Comments
Zbareyo comite yaduciye intege, Rwf bibiri byanjye ntimukibibonye, kandi hari n’abandi batazaza.
Abareyo comite yaduciye intege, Rwf 2000 byanjye ntimukibibonye, kandi hari n’abandi benshi batazaza.
Ngaruye,
Kunda Rayo wikunda comite kuko idakina. ngwino wifanire bano bana. Igihe kizagera, kubaka biragora.
Ikindi simpamya ko ujya gufana rayoo wari uzi Gacinya, ngwino twiryohereze muri rayo. ni uko ntakuzi nari kuzakujyana.
Umukino wejo uraryoshye, kuko abana barangana, bafite intege zingana, mbega nyuma y’imyaka 8 ntareba match ya rayo na APR ubu jye ndiyo.
Terimbere Rayo. captain Bakame agomba kwandika mumateka ye ko yatsinze APR (captain w’umunyarwanda sha).
vive ba rayoooo
Jyana ubusa bwawe
Ngaruye we ayo 2000 yawe uzayagumane natwe tujye kuryoshya urangaye ngo ni cmte twe itsinzi turi nayo.Rayon sport gikundiro izahora ari gikundiro 2-0
Uyu uvuga ngo ntazaza si umurayon rwose!None se washaka umugore mubi ukavuga ngo ntuzongera guhahira abana mwabyaranye ?!!Ukaba uhima nde?Abarayons nyabo tuzaza kdi tuzahanyurana umucyoooooo!
Yemwe ba rayons mbonye ko mudateze kuzatsinda APR, mwe mudatsinze Apr idafite umutoza itanari muri forme ubwo murumva bizagenda bite koko!!! gusa ndasaba Apr idushakire umutoza ushoboye ahasigaye dushotagure udukipe, APR ntako mutagize bravoooo.
Comments are closed.