Digiqole ad

Rayon Sports ikomeje urugendo rwo gushaka igikombe itsinda Police FC 3-1

 Rayon Sports ikomeje urugendo rwo gushaka igikombe itsinda Police FC 3-1

Fabrice Mugheni ashimira Savio Nshuti nyuma yo gutsinda igitego cya gatatu

Savio Nshuti Dominique yatsinze ibitego bibiri muri bitatu Rayon Sports yatsinze Police FC, mu mukino wo ku munsi wa 20 wa Shampiyona.

Fabrice Mugheni ashimira Savio Nshuti nyuma yo gutsinda igitego cya gatatu
Fabrice Mugheni ashimira Savio Nshuti nyuma yo gutsinda igitego cya gatatu

Umukino Rayon Sports yakiriyemo Police FC, watangiye amakipe yombi asatirana kandi agaragaza inyota y’igitego cyo mu minota ya mbere.

Ku munota wa 20, Rayon ni yo byahiriye binyuze kuri Nshuti Savio Dominique wari wagoye ba myugariro bo ku mpande za Police FC, atsinda igitego cya mbere muri Rayon Sports.

Cassa Mbungo Andre akimara gutsindwa igitego cya mbere, yahise ahindura, akuramo Twagirimana Innocent yongeramo undi rutahizamu, Nshuti Idesbald.

Gusa, ntibyamufashije cyane, kuko igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Police FC yakomeje kurushwa bikomeye kuko abakinnyi barimo Kasirye Davis, Nshuti Savio Dominique na Ismaila Diarra bakomeje kugora ba myugariro ba Police FC.

Ku munota wa 54’ Ismailla Diarra yahawe umupira mwiza na Fabrice Mugheni,  atsindira Rayon Sports igitego cya kabiri muri uyu mukino, bitanga icyizere ku bihumbi by’abafana ba Rayon Sports bari kuri Stade ya Kigali.

Nyuma yo gucenga ba myugariro babiri ba Police FC, Nshuti Savio Dominique yongeye guhindukiza Nzarora Marcel ku munota wa 75.

Ababanjemo ku mpande zombi:

Rayon sports:

Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Munezero Fiston, Tubane James, Imanishimwe Emmanuel, Fabrice Mugheni, Niyonzima Olivier Sefu, Manishimwe Djabel, Nshuti Savio Dominique, Ismailla Diarra, Davis Kasirye.

Police FC:

Nzarora Marcel, Turatsinze Hertier, Twagizimana Fabrice, Mugabo Gabriel, Muvandimwe JMV, Nshimiyimana Imran, Mushimiyimana Mouhamed, Habyarimana Innocent, Twagirimana Innocent, Usengimana Danny, Isaie Songa.

Indi mikino uko yagenze:

Amagaju Fc 1-0 Bugesera FC

Rwamagana City 1-2 APR FC

Musanze Fc 2-1 Espoir FC

Rayon Sports 3-1 Police FC

Marines Fc 1-2 SC Kiyovu

Sunrise FC 1-0 Mukura VS

AS Kigali 2-1 AS Muhanga

Gicumbi Fc 1-0 Etincelles Fc

Savio ukomeje kwitwara neza, yagoye cyane ba myugariro ba Police FC
Savio ukomeje kwitwara neza, yagoye cyane ba myugariro ba Police FC
Byari ibyishimo byinshi ku basore ba Rayon sports
Byari ibyishimo byinshi ku basore ba Rayon sports
Nshuti Savio yishimira igitego cya mbere
Nshuti Savio yishimira igitego cya mbere
Ba myugariro Hertien Mutsinzi na Mugabo Gabriel batumye Davis Kasirye atigaragaza cyane muri uyu mukino
Ba myugariro Hertien Mutsinzi na Mugabo Gabriel batumye Davis Kasirye atigaragaza cyane muri uyu mukino
Nshuti Savio Dominique yishimira igitego cya mbere
Nshuti Savio Dominique yishimira igitego cya mbere
Muvandimwe JMV arwana no kwaka umupira Davis Kasirye
Muvandimwe JMV arwana no kwaka umupira Davis Kasirye
Irambona Eric wasimbuye Davis Kasirye
Irambona Eric wasimbuye Davis Kasirye
Ibitego bibiri Savio Nshuti yatsinze nibyo bya mbere muri shampiyona
Ibitego bibiri Savio Nshuti yatsinze nibyo bya mbere muri shampiyona
Igitego cya mbere Nshuti yagitsinze avanye umupira ibumoso, asiga Muhamed Mushimiyimana
Igitego cya mbere Nshuti yagitsinze avanye umupira ibumoso, asiga Muhamed Mushimiyimana
11 ba Police FC babanjemo
11 ba Police FC babanjemo
11 ba Rayon babanjemo
11 ba Rayon babanjemo

Amafoto/NGABO/UM– USEKE

NGABO Roben
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • NZABASHIMA NIMUHONDAGURA IGIKONA?UBWOSE GIKUNDIRO IFITE AMANOTA ANGAHE?

  • Abasore bacu baradushimishije k’ubwubuhanga n’ubwitange batugaragarije!Nyiri amatwi yumva ni yumve kuko ni we utahiwe!

  • Abasore bacu baradushimishije k’ubwubuhanga n’ubwitange batugaragarije!Nyiri amatwi yumva ni yumve kuko ni we utahiwe!Umuseke.com namwe ndabakunda kubw’inkuru ziherekejwe n’amashusho mutugezaho!

  • Muzadutsindire IGIKONA Dukomeze ibyishimo

  • Nshuti & Mu SADI, umwana akinisha amabere ya Nyina not Father’s testicles! Niba mutumva urwo rurimi mushake ubavunjira muri gakondo

Comments are closed.

en_USEnglish