Rayon Sports ikomeje urugendo rwo gushaka igikombe itsinda Police FC 3-1
Savio Nshuti Dominique yatsinze ibitego bibiri muri bitatu Rayon Sports yatsinze Police FC, mu mukino wo ku munsi wa 20 wa Shampiyona.
Umukino Rayon Sports yakiriyemo Police FC, watangiye amakipe yombi asatirana kandi agaragaza inyota y’igitego cyo mu minota ya mbere.
Ku munota wa 20, Rayon ni yo byahiriye binyuze kuri Nshuti Savio Dominique wari wagoye ba myugariro bo ku mpande za Police FC, atsinda igitego cya mbere muri Rayon Sports.
Cassa Mbungo Andre akimara gutsindwa igitego cya mbere, yahise ahindura, akuramo Twagirimana Innocent yongeramo undi rutahizamu, Nshuti Idesbald.
Gusa, ntibyamufashije cyane, kuko igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.
Mu gice cya kabiri ikipe ya Police FC yakomeje kurushwa bikomeye kuko abakinnyi barimo Kasirye Davis, Nshuti Savio Dominique na Ismaila Diarra bakomeje kugora ba myugariro ba Police FC.
Ku munota wa 54’ Ismailla Diarra yahawe umupira mwiza na Fabrice Mugheni, atsindira Rayon Sports igitego cya kabiri muri uyu mukino, bitanga icyizere ku bihumbi by’abafana ba Rayon Sports bari kuri Stade ya Kigali.
Nyuma yo gucenga ba myugariro babiri ba Police FC, Nshuti Savio Dominique yongeye guhindukiza Nzarora Marcel ku munota wa 75.
Ababanjemo ku mpande zombi:
Rayon sports:
Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Munezero Fiston, Tubane James, Imanishimwe Emmanuel, Fabrice Mugheni, Niyonzima Olivier Sefu, Manishimwe Djabel, Nshuti Savio Dominique, Ismailla Diarra, Davis Kasirye.
Police FC:
Nzarora Marcel, Turatsinze Hertier, Twagizimana Fabrice, Mugabo Gabriel, Muvandimwe JMV, Nshimiyimana Imran, Mushimiyimana Mouhamed, Habyarimana Innocent, Twagirimana Innocent, Usengimana Danny, Isaie Songa.
Indi mikino uko yagenze:
Amagaju Fc 1-0 Bugesera FC
Rwamagana City 1-2 APR FC
Musanze Fc 2-1 Espoir FC
Rayon Sports 3-1 Police FC
Marines Fc 1-2 SC Kiyovu
Sunrise FC 1-0 Mukura VS
AS Kigali 2-1 AS Muhanga
Gicumbi Fc 1-0 Etincelles Fc
Amafoto/NGABO/UM– USEKE
NGABO Roben
UM– USEKE.RW
5 Comments
NZABASHIMA NIMUHONDAGURA IGIKONA?UBWOSE GIKUNDIRO IFITE AMANOTA ANGAHE?
Abasore bacu baradushimishije k’ubwubuhanga n’ubwitange batugaragarije!Nyiri amatwi yumva ni yumve kuko ni we utahiwe!
Abasore bacu baradushimishije k’ubwubuhanga n’ubwitange batugaragarije!Nyiri amatwi yumva ni yumve kuko ni we utahiwe!Umuseke.com namwe ndabakunda kubw’inkuru ziherekejwe n’amashusho mutugezaho!
Muzadutsindire IGIKONA Dukomeze ibyishimo
Nshuti & Mu SADI, umwana akinisha amabere ya Nyina not Father’s testicles! Niba mutumva urwo rurimi mushake ubavunjira muri gakondo
Comments are closed.