Rayon Sports yatsinzwe 3-1 na Zamalek mu Misiri
Mu mukino w’irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo rya CAF , Rayon Sports yatsinzwe ibitego 3 kuri 1 na Zamalek Sports Club yo Misiri kuri iki cyumweru tariki ya 15 werurwe 2015.
Uyu mukino wabereye mu mujyi wa El Gouna uherereye muri 432Km uvuye i Cairo.
Igice cya mbere Rayon Sports yakinanye igihunga kinshi aribyo byayiviriyemo kurushwa cyane na Zamalek, maze bidatinze ku munota wa 15 w’umukino iyi kipe iba ifunguye amazamu.
Bidatinze mu yindi minota 15, Zamalek yabonye ikindi gitego, maze ku munota wa nyuma ibona ikindi biba 3-0 muri iki gice cya mbere.
Rayon Sports yabonye penaliti yari kuyifasha kugabanya umwenda no gusubira mu mukino ariko Tubane James wari ugiriwe ikizere arayihusha.
Igice cya kabiri Rayon Sports yaje yambaye undi mwambaro w’umukino igerageza kwishaka mu mukino, bidatinze umukinnyi Isaac Muganza yabonye igitego nyuma yo gukina neza kw’abakinnyi ba Rayon Sports.
Rayon Sport yanyuzagamo ikarusha Zamalek ndetse ihusha uburyo bubiri bwashoboraga kubyara ibitego.
Umukino warangiye utyo, umutoza Habimana Sostene akaba yatangarije umunyamakuru wa Radio Salus waherekeje ikipe ko mu gice cya mbere Rayon yari ifite igihunga ari nacyo cyatumye itsindwa ibitego bitatu.
Yavuze ko mu gice cya kabiri babashije kwikosora bishyura igitego kimwe. Biteganyijwe ko Rayon Sports izagaruka i Kigali kuri uyu wa mbere.
UM– USEKE.RW
18 Comments
Kuri njye iyo ni insinzi dukurikije ibyo mwanyuzemo, mutahane amahoro.
Mukomere bahungu bajye.
Inzara + ibitotsi + amavunane yo kurara kwi tapis (nari nziko) = 5 / 0
Naho muri intwari.
Iki n’igihe kiza ngo rayon sport itahe ubuyobozi bw’abafana bwicare hamwe bufate ingamba.
Gushyiraho ubuyobozi bushinzwi kureba inyungu za rayon sports ,n’umuyobozi wa Rayon sports na comite imufasha ibya technique.
N.B: ikosa ikorewe haba hano mu gihugu cg hanze igasobanukirwa guhita yiyambaza inkiko…., bityo urujijo ihora mo na FERWAFA ruve ho burundu.
muhumure basore iwacu tuzihagararaho nubwo mwajyerageje mwafashwe nabi turabizi imana ibarinde murugendo
Muri abagabo nemera kdi i Kigali muzakora ibikomeye.At least mwamenye uko bakina dispite being stressful may God protect u in ur way back.
Nibyo koko umupira nawiboneye..warimwiza kurwego rusange..igice cyambere cyo byarigihunga nkuko byavuzwe munkuru haruguru..gsa njye ndonjyeraho yuko haba harimo nubu nya Frika mukutijyirira icyizere..nkigice cyakabiri Rayon sport yihariye umucyino ahubwo njye byantangaje..ubu nya Frika iyo butaza kubamo njye mbona yuko yarigustinda cg ikanganya..muri macye Rayon sport yicwa nabwa buro bwinshi butajyira icyo bwungura umusururu ..gsa Equipe yo ninziza kdi ga Rayon ntagihe yabuze Equipe nziza ahubwo yabuze ubuyobozi bwi quipe buyikunda…nahubundi yacyinnye neza rwose imuhira yiteguye bihagije mumutwe mumubiri no kumikoro…irashobora gukora ibitangaza..Zamaleke nu bwo nzaba nyifana nabonye idakanganye..APR yo njye mbambona itazi ibyo irimo kko ubuyobozi bwayo ntibushaka kuyicukisha iteka bahora baheste iyo ihuye nabacuste ibyo ikorerwa ninkibyayibayeho nyine Amavubi niyo Ahababarira..Mana Duhe kumenya icyo gukora twese AbanyaRwanda.
Hahahaa nkunda gusa ukuntu aba Rayon bagira induru ubundi bakibagirwa vubaaa! Ubu ni ibyababaye mumisiri babyibagiwe, ibyu umwaka ushize byo waba ubasariye!! Kdi ntibamenya ko ari bimwe bahoramo!!
uri Kibwa koko! ubu ibi wanditse urumva bimaze iki?
Kibwa komanyoko aho wahereye uravugaguzwa ibiki waryamye ukareka abantu wowe kanyoko iba wabuze iyo urara wiyahure komanyoko.
Rayon rwose yitwaye neza na stustion itari nziza yabayemo, iyo itsinda iriya pen. Byari kuba 3-2. Iyi kipe ya Zamalek irusha Al Ahly amanota 9, kandi Apr n’ubwo yakiniraga iwabo, ntiyashoboye kuyivana imbere. Rayon rero ni iyo gushimirwa, yakoze ibishoboka rwose nubwo yari hanze.
Yes yitwaye neza ariko ukuntu mwasekaga APR njye narinzi ko muribuze gutsinda kandi mugatsinda byinshi none ntacyo muyirushije,mujye mwemera ko tutaragera kurwego rw’Abarabu ahubwo mureke dufate umwanya dutegure ama-Equipe yacu neza kandi tugerageze kuyashakira ibyangombwa harimo n’ibibuga byayo bwite ndetse nubushobozi,dushake abatoza bashoboye kandi tubahe igihe babanze bamenyere amaequipe yacu,naho ibyo kwirirwa dusebanya ngo APR ni muteteri,ciraha,equipe yo murugo tubishyire uruhande ahubwo dutegure kuko nayo mwita ngo arashoboye ntatandukaniro aratwereka ngo tuvuge ko koko hano mu Rwanda arengana,Mana fasha APR izabyitwaremo neza mu misiri.
HARI IMVUGO NTAJYA NEMERA NABUSA !!!!
ngo mureke dushyire hamwe twubake ikipe zacu.
Ngo mureke dufatikanye dukore iki niki.
Whyu ???
NTA NA RIMWE RUBANDA dushobora guhuriza ku kintu iki niki nti bibaho kw’isi.
Icyo twe RUBANDA tugomba gukora nukubaha ubuyobozi bwacu.
UBUYOBOZI nibwo bufite devoir zo gukora ibyo bikorwa…, For ex. : nko kubaka foot ball bireba FERWAFA twe icyo dusabwa nku musanzu nu kujya kureba umupira kuri stade ,nonese tuzajya yo kandi wuzuye mo amafuti ???
Ikipe nziza yihesha abafama niko kuri.
Bawuconge neza barebe ko tudakubita tukuzura stade ahubwo bikaba ngombwa ko hubakwa izindi nini.
Ariko foot ball yacu yuzuye mo akajagari muri FERWAFA IYIYOBORA muze gukurikirana ibiribkubera mo na gahoma munywa !!!!
FERWAFA nkimwe muri institution ziri mu Rwanda rushaka iterambere niyo yari kwiye gutanga umurongo m iza FOOT BALL igendera ho igashyira amakipe ku murongo wu bucuruzi bikava myri gipira ndagushose bikaba business en mm telps sports hamwe tuzisanga buri kipe ifite stade yayo kandi ibi birashoboka niba se umushoramali aturaka ikantarajye agahabwa ikibanza kinini kubi kuki rayon, APR , Kiyovu, Mukura,… Byo bitahabwa ikibanza bicye bucye bakubaka stade yi gihe tugeze mo ???
Byose ipfundo riri muri FERWAFA na MINISPOC byo bishinzwe imikino mu Rwanda.
Twe baturage ntacyo twabikora ho ibyo dusabwa nu kumvira ubuyobozi bwacu nu kujya kuri stade tugafana nu gutanga imisoro …,ibi byose tubyubahiriza uko biri.
abp biteba babifite mu nshingano zabo babikora nko myuga bahisemo mu buzima bwabo nibo bateza ibibazo no kudindira.
Twe batirage dufite indi myuga twahise mo dukora nabo ni bakore iyo bahisemo bayitunganye kinyamwuga.
U RWANDA nta zahabu nta diamond ntana petrol tugira…, ubukungu fatizo bwacu n’UBWEJYE
Igihugu HE Kagame yaduhaye umutekano usesuye.
Kuki institution ziri mwiki gihugu zitamusha kwagura imishinga ???
FERWAFA nitange itegeko inafashe mu bitekerezo buri kipe yo muri 1 division igire stade nibuze isa nk’amahoro kandi ibi birashoboka cyane hakenewe kwi kubitiro ibibanza kandi ikipe dufite ntizirenze 15 iyasaba muri buri Karere ikibanza nkicyo kihateza imbere yarara igabiwe nyuma begere banki zikomeye ziteza imishinga nkiyo imbere zo kw’isi abandi bashake abaterankunga hirya no hino kw’isi babone uko bagirizwa bubake stade twazajya kwisanga muri 5 ans dufite stades zitagira uko zisa zigahuriza na marishanywa mpuza mahanga yose akajya abera iwacu tukunguka bihambaye ama hotel akkiyojyera amasoko abakora transport ,… Cyane cyane ko dufite climat nziza igihugu gito kegeranye bikatubera umugisha kuko nta mvune yabaho mukwe deplaca, buri munsi ku wundi mu gihugu twahorana urujya nu ruza bigatanga amafaranga n’ambiance mu gihugu.
Ibyo kugirango bigerwe ho dukeneye UYOBORA FERWAFA na MINISPOC utekereza akanakora nka HE KAGAME
Tuvugishije ukuri nubwo bitoroshye, kuri Rayon Sports, birashoboka gutsinda ibitego 2-0, mu gihe bategura neza umukino wo kwishyura n’abafana bakazaza kuri stade ku bwinshi kandi bagafana koko, bagatera ubwoba Zamalek. Abayobozi ba Rayon nabo bagomba guca amafaranga make, bakorohereza abafana, hakaboneka benshi bashoboka. Kuri Apr fc yo mu byukuri ndabona bikomeye cyane gutsinda ibitego 3-0 Ku kibuga cya Al Ahly, bibaye byaba ari byiza nibyo twifuza, ariko byaba ari ibitangaza. Nifurije amakipe yombi amahirwe.
Uvuze neza Ngabo be,ndagushimiye nanashimira umuseke.rw wakosoye umutwe wiyi nkuru ngo RAYON SPORT yatsinzwe kigabo,ntantsinzwi ya kigabo ibaho ntanintsinzi ya kibwa ibaho,intsinzi n’intsinzi n’intsinzwi nintsinzwi ntakindi,ariko gushyira hamwe birashoboka mwene data wiyise Munyarwanda uti gute:Rayon twemera ko ifite abafana benshi bari mungeri zitandukanye abo bishyize hamwe bashobora gutanga imisanzu ikavamo ikibuga cyayo bwite,hakavamo amafrw ahemba abakinnyi ndetse nabatoza,hakaboneka abaterankunga batandukanye kandi batanga agatubutse,naho kuri APR nubwo idafite abafana nka rayon ariko nayo irabafite batari bake nabo bashobora kugira icyo bakora kikaza kiyongera kuyaturuka muri MINADEF ahasigaye ikongera ubushobozi,ikindi twashyiramwe twirinda amarangamutima mabi y’urwango hagati yabafana bama Equipe cyane rayon na Apr ahubwo hakabaho koroherana kwa gisiporotifu twibuka ko ruhago atari intambara yamasasu,nsoze nshimira Rwabutabura ubufana wa Rayon waje gushyigikira Apr kuwagatandatu nasaba ko Abafana ba APR batari bakwiye kuzagaraza imyifatire idahwitse nkiyo abafana ba rayon bagaraje kuwagatndatu ahubwo bazaze ari benshi gushyigikira Rayon ubwo izaba yakiriye zamalek,murakoze murakarama.
@ I LOVE APR FC: ibyo uvuze muri theorie uwagusaba kubishyira mu ngiro wazarinda utabaruka utabigeze ho.
Ariko ubuyobozi bwa foot ball bwo bugerageje kubishyira mu ngiro nta myaka 5 yarenga bitabaye ho.
Bigaye près que impossible guhuza abafana ngo bubakishe stade yi kipe bazinjira mo bishyuye !!!!
Ariko ikipe isabye ideni banki yakwiyubakira stade ubundi igakora gicuruzi igategura imikono myinshi mpuzamahanga ikayikodesha ibindi bikorwa bitikenewe bityo ikishyura rya deni.
Ahubwo twibaze ngo gabura iki ngo bikorwe ????
Habura UBUYOBOZI BWIZA BWA FERWAFA.
Urakoze cyane @ Munyarwanda, uvuze neza pee turemeranya kuko Equipe igiye ikaka inguzanyo yakubaka stade yayo iciriritse nubwo atari zose zapfa kubona iyo nguzanyo ariko nakongeraho ko rayon ifite abakunzi benshi kandi bakize abo ubicaje ukabagezaho uwo mushinga ntibabura guteraho ayunganira ideni, ikindi wavuze ngo ikibazo ni ferwafa na minispoc ariko nama Equipe yacu afite ibibazo cyane muri administration yazo, none wambwira ute ngo Equipe nka Rayon yagira ibibazo muri misiri cyangwa by’ingendo ngo nuko ferwafa cg minispoc itabahaye ahagije? njye mbona na organization iba irimo ikibazo no kutamenya kubyaza umusaro ubwinshi bw’abafana,anyway buhoro buhoro nirwo rugendo byose bizagerwaho.
Ferwafa niwo musanzu erega ikwiye guha u Rwanda muri gahunda ya vision 2020 igahwitura amakipe akajya ku murongo jye ibyo MUNYARWANDA avuze ndabishyigikiye ahubwo wakwiyamamaje tukaguha ferwafa Kwari nkamwe dukeneye