Digiqole ad

Police yatangaje ko yataye muri yombi Kizito Mihigo

Mu itangazo rya Polisi y’igihugu yasohoye ahagana saa munani z’amanywa uyu munsi riremeza ko Police y’u Rwanda yafashe abagabo batatu baregwa guhungabanya umutekano w’igihugu. Muri aba harimo umuhanzi Kizito Mihigo umaze iminsi yaraburiwe irengero.

Umuhanzi Kizito Mihigo
Umuhanzi Kizito Mihigo

Aba bagabo batatu ngo Police iracyeka ko batangiye (recruited) gukorana n’ishyaka RNC rivugwaho gukorana na FDLR. Abo ni; Kizito Mihigo, Casiyani Ntamuhanga na Jean-Paul Dukuzumuremyi wahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda.

Umunyamuzika Kizito Mihigo byatangiye kuvugwa ko yabuze kuva kuwa gatanu tariki 4 Mata, Ntamuhanga wari umuyobozi wa Radio “Ubuntu butangaje” nawe yaburiwe irengero nyuma gato muri iyo minsi.

Police yatangaje ko aba bagabo uko ari batatu bari gukorwaho iperereza kuko ngo haba hari aho bahuriye n’ibitero biri gutegurwa ku Rwanda, birimo no gushaka guhirika guverinoma, kwica bamwe mu bagize geverinoma no guhungabanya umutekano mu baturage.

Uko ari batatu baracyekwaho gukorana bya hafi na bamwe mu bayobozi ba RNC na FDLR, baregwa uruhare rutaziguye mu bitero bya grenade byagiye bivugwa mu minsi yashize mu Rwanda nk’uko iri tangazo ribivuga.

Umuvugizi wa Police ACP Damas Gatare muri iri tangazo ati “ Police ifite ibimenyetso birimo za grenade zafatanywe bamwe mu bakekwa hamwe n’aba. Kizito Mihigo, Cassien Ntamuhanga na Jean Paul Dukuzumuremyi baremera gukorana bya hafi na hafi n’abo muri RNC na FDLR.”

Police yavuze ko iby’aba bagabo ngo bigiye gushyikirizwa ubugenzacyaha.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • hahahahahahhhaahahh Rwanda

  • Nibavuge n’abandi se babitse abantu bave mugihirahiro bamenye aho ababo bari

  • Birababaje pe !!!!! na Kizito twizeraga!!!!!! Imana niyo yonyine yo gutabara u Rwanda rwacu.

  • kizito wibagirwa vuba !!!

    • YIGAgirwa iki se wangegera we ipfa kuvuga ubusa gusa ,,,,,,,, ibyaha bihimbano  turabimenyereye  di    sigaho       kandi icyuashaka bakiguhe nawe umunsi nugera bazagukanda AMABYA 

      • Urumva atariwowe mbwa, upfakumoka utukana nkingera. nibayarabikoe nahanwe

        • baramubeshyera

    • IYI NDIRIMBO igisobanuro cy’urupfu ndabizi ntiyakiriwe neza mu rwanda. MANA UBE HAFI UTABARE ISI YAWETURASHAKA KUBANA NAYO RUBANDA IKABYANGA TURASHAKA URUKUNDO NAYO RUBANDA IKABYANGA KANDI IYO RUBAND ANI TWEWE,

  • ngaho da,ntibyoroshye banyarwanda rwose nitwitonde kd dushishoreze kumenya ikituzamura ahio kwishora mubisubiza inyuma umuryango nyarwanda.

  • NUKURI DUKENEYE KUMENYA AHO ABACU BASHIMUTSWE BARI!

    • Bashimutswe nande se? Abavuga ubusa nkamwe turabarambiwe. Ubuse Kizito iyo atoroka agasanga abagambanyi bagenzi be ntiwari kuba umubaza Leta ngo yamushimuse? 

  • Nibashyikirizwe ubutabera ibyaha nibabahama bahanwe n’amategeko

  • Kizi, nawe koko? agahinda karanyishe gusa!

  • ariko Mana!!!hari kimwe kintangaza,nuko burigihe usanga abantu bose baba bashaka kubangamira u Rwanda n’abanyarwanda hari ubwo ureba ugasanga hafi ya bose ntacyo bari babaye rimwe narimwe ugasanga ari umurengwe.ubu se nka Mihigo abaye iki kandi?abakunda u Rwanda murabe maso.

    • Wowe urwaye mu mutwe kuki utibaza ibyihishe inyuma? Ese kizito nibwo yabangamira umutekano wabanyarwanda? Yanze u Rwanda se ? Gusa mujye mumenyako ntagahora gahanze kandi Amaraso y’abagogwe n’aya barescape ba genocide ndetse n’ayabahutu binzirakarengane azababazwa.

      • ARIKO ABANTU BIBICUCU BATANGA IBITEKEREZO  BAGIYE BABANZA BAKIBAZA? IMPAMVU ITERA IBI BYOSE, NJYE NZI NEZA KO IBI BYAHA ARI IBITEKINIKANO, LETA YABONYE ITURUFU   YO KWITWAZA MUKURENGANYA  NO KWICA ABATURAGE  BINZIRA KARENGANE,,,,,,   GUSA MUZABA MUREBA AMAHEREZO YIBI BINTU    NDABIVUZE NIBA NDI IMBWA NDAMAZE 

        • wowe wiyita Uri imbwa koko ntanimbwa ikuruta . 

        • sha urimbwa  1000% kandi ntacyo uzigezaho kuko iyo utinyutse kubeshyera leta kumanywa yihangu, bivuzeko  wanagambanira igihugu, ese nkubwo iyo uhagaze ukemeza ibinyoma nkibyo kandi ubutabera aricyobubereyeho uba wumva uburusha umutwe utekereza?

      • uvuzukuri

      • yego yee urusha nyina w umwana imbabazi aba amurusha kumurya ivugire abandi abagogwe n abarescapes ubareke!nta wa gusabye kubavugira.nta waneza rubanda koko!ntibizoroha wa mugani wa eminante

    • Ikibazo ufite ni uko uri kuvuga uruhande rumwe gusa, none se ko wumvise uruhande rwa Polisi ibyo yatangaje, wigeze wumva ibyo kizito atangaza hanyuma ngo ushyire kuri balance hama umenye ukuri ubone usebye Kizito? Itonde mwana isi yacu irarura.

      • kuki atari wowe bafashe ???? answer yourself n’d u will understandk

  • yabonye afite incuti nyinshi nawe ati:ngiye gushing ishyaka maze nziyamamarize presidence. Ku abashaka kudusubiza inyuma nti dukorana ,kandi KIZITU we wavugaga ko ukundana  n’umukobwa se yarishe so nkagirango barabeshya,none urabyeruye ,uzi ko uko kwamamara ubigize kubera iyi leta yaguhaye urubuga ?Yagushyize ahagaragara ama talents yawe urayagaragaza.Ni bakureke wirongorere uwo mwishi waso ubundi uzambwira.sha bya byiso urerembura  byuzuye ubuswa .Nzaba mbwirwa

    • Ruti rwose urandangije pe.Kandi ubwo nawe urumva utanze igitekerezo da! u Rwanda cyakora rurafitwe kabisa.

    • ABEMERA BIBLE UWITWA YOZEFU YAFUNZWE IGIHE KININI NTAWEMERAGA KO YABA ATARASHATSE GUFATA UMUGORE W’UMUTWARE KUNGUFU. ARIKO IMANA NIYO IRENGANURA ,IKANABABARIRA ABACUMUYE IYO BIBAYE IMPAMO.

  • Kagame genda waragowe pe! abantu barakuvangira kandi batuma abaturage banga ubutegetsi kubera abantu nka Tom ndahiro n’abandi bigira ba maneko mu bugome gusa.

  • Ibyo byose mukorera abantu muzabibazwa ahaa

  • Ahaaaa ! umuntu wese ugambanira u Rwanda nta mahoro ashobora kugira , N’abandi bazajya ahagaragara 

  • ariko nanjye nkabibona ukuntu yanezerwaga  akanafashwa ageze muri za gereza!!!

    • umugabo mbwa aseka imbohe , muri gereza none nibo ejo ni wowe ushatse wajya witonda ejo utazisanga yo

  • Haruwo mwibagiwe gufata reka mbarangire Yitwa Rwarakabije Paul na Seraphine naba bazanye ntawubarusha gukorana na fdŕ

    • BABAFATA SE KANDI BABAGIRA UDUKINGIRIZO,,,,,,  ARAKO MWE NTIMUGIRA AMASO 

  • HAHAHAHAHA !!!!!!!  Rwanda  Ayinkotanyi urayishyura  niyo wibeshye  ukugama munsi yurugorwe  ebane urishyura ngayo nguko!!!!!!!! yajyagahe  siwe vizanye  baretse politick bagakora  ibibaha inyunga  bakareka

  • Mana ube hafi abanyarwanda ndabona bitoroshye kabisa.

    • Ariko abantu ko numva basa nabahamya ko Kizito yaba arengana, kuki batibaza ahubwo icyo yaba azira?

      • kitubwire wowe ukizi

  • Ariko
    ahari buri muturage numwanzi wa Leta ? Wasobanura ute ukuntu nka kizito
    akorana na FDRL ?ese umusanza yatangaga wo kunga abanyarwanda yigizaga nkana? Leta yo ibi ibi ibikora kunyungu zayo ! Kandi mubafunzwe
    bose siko bakoze ibyaha ? Hari nabarengana ! Kuki burimunyarwanda uvuze uko ibintu abitekereza yitwa umwanzi wa Leta ? No baribakwiye gukora
    ibintu mumucyo kuko ibi bintu birakabije

    • Ngo kuvuga? Ubuse navuga ko nzica sinkurikiranwe kuko aribyo bit ekerezo byanjye? Kizito hari ibimenyetso byerekana ibikorwa bye by’ubugambanyi kd nawe arabyemera. Areke gukurikiranwa se ngo ni uko yakoze iriya gahunda yo gushinga fondation ye? Azi kwishushanya bihambaye. Yambaye uruhu rw’intama, imbere ari ikirura pe! Atunguye abantu benshi

    • none se wadusobanurira ahubwo ukuntu atakoranaga nayo??? wowe ko udafunze?? answer yourself n’d u will understand

  • Kizi uri umuswa gusa ntakindi nakubwira kandi burya ibyo abanyarwanda bavuga ni impamo umurengwe wica nk’inzara koko. 

  • CYONZI   CYO   BAKORANA  NA  RNC    SI  FDRL

  • rwarakabije niwe usigaye ubivuze ukuri  ahubwo abanyarwanda dukenyere dukomeze

  • Kizito we ushatse kugambanira bene wanyu sha bagufunge wumve wararenzwe sha wibagirwa 1994 ? 

  • Umva mbabwire mwese, ntimuzizere umuntu wariwe wese kuko abanya Africa tugira ibivumvuri mumutwe, KIZITO we burya bwose ukuntu nakwemeraga uri imbwa bigezeho koko, ubwo urasha iki koko? haricyi iyi Leta yakwimwe, ko wabonye umaze kuba Celebre cyane utangira kuzamura agatwe n’aya maso yawe, none reba uko birangiye kweli. sha urambabaje nukuri, Ibigarasha wabishakagaho iki koko. ntakundi nyine ubwo ubutabera buzakora akazi turebe. 

    • IGISOBANURO CY’URUPFU IMUKOZEHO! UBWO NAWE AZIZE UMWUGA GUSA NDAHAMYA KO BAMUHIMBIYE GUSA  IMANA YEMERA IZAMUFASHA NAHO UBUNDI SE FDLR NA RNC  AHAA! IBYO NTIBIJYANYE NA MBA! NTANUBWO BUMVIKANA UBWABO NONE NGO KIZITO  AHAAA!!!!

      • Yewe wibeshyera indirimbo soma neza wumve ibyo azize kd nawe yiyemerera. Mu nda ni kure koko! Ni umugambanyi, umushushanyi..yewe ngo koko abo Umwami yahaye amata nibo bamwimye amatwi kd ngo umutindi umuvura amaso akayagukanurira. Ntacyo iyi Leta yimye Kizito, ntacyo yaburiye muri iki gihugu, mbega indyarya Kizito! Uhanwe wumve….

  • Kera Data ababisha bataramunyambura yajyaga akunda kumbwira ngo Mwana wanjye uzarye duke uryame kare, uzajye wirinda guhurura kuko nyirigitwe kinini ntarengwa n’umujugujugu,… nkayoberwa icyo bisobanura none iminsi irimo kugenda impa ibisobanuro!

  • KIzito we byakirane ukwemera ufite ufatanye na Yezu Kristu akababaro nawe yagambaniwe ari umwana w’Imana,humura umuganda watanze hari aho wanditse kandi ibikorwa bya muntu muri iy”isi nibyo bizamurengera.Mana ube hafi ugaragariza abanyarwanda ukuri nyako kuri uyu mugaragu wawe.

    • Kizito uvuga ni uwa housing sigaho, ubugambanyi afite mu mutima ni ibindi! Nibyabindi ngo ibanga ni ku mutima none turashyize tumenye Kizito nyawe

  • Njye icyo mbona nk’ikibazo s’uko baba bakorana na RNC na FDLR, ahubwo niki cyaba gitera abo bana gukorana nabanga ubutegetsi bw’u Rwanda? Ushaka umuti w’ibi bibazo yahera ahongaho, agashyiraho conditions zituma abantu ahubwo bakunda ubuyobozi bwabo. Ahubwo ibi bintu bashinja aba basore babacikacumu, birahahamura abantu bakabura umutuzo aho kuduhumuriza. Mucyumweru gishize batubwiraga Dr Mpozayo none dore na Kizito na bagenzi be. Ese niki impuguke ziri gupfa na Leta? Birabe ibyuya ibyo baregwa bibe atari ukuri kuko kubafunga ntibyaba igisubizo ahubwo nibagarurwe mumurongo.

  • Nsomye comments hano hasi nali ngiye muli coma!!Aho abantu bamira bunguli ibyo polisi yavuze kuli aba basore. Inahamya ko bemeye ibyaha. Muzi uburyo abanyarda bamaze iminsi bemera ibyaha kugira ngo babavaneho ingoyi bagera imbere y’ubucamanza akaba alibwo bavuga uko ibintu byifashe. Dutegereze rero ibyo bazivugira imbere y’abacamanza kuko niho ukuli kuzagaragarira. Uretse abemeragato, nta muntu numwe wakwemera ko Kizito akorana na FDLR keretse abaliye uburozi bwa fpr. Uvuze ko yili rugo yapfuye siwe uba umwishe!

    • ubwo bucamanza se bwo bushingiye kuki ntibwigenga ahubwo musabire iyi  ntore yimana naho nyine dosiye bayi tekinitse

  • Rwose ndahamya ko Mihigo yaguye mu mutego yatezwe, simpamya ko kugiti cye yaba akorana n’abanzi b’u Rwanda bavugwa, rwose uwo mwana ntarenganywe kuko ni umwere imbere y’Imana

  • ahaaa n’amayobera  y’ukwemera niba atari  ikinamico  aba bagabo barazira ko bigisha ubumwe n’ubwiyunge babinyujije mu mpano Imana yabahaye  ariko bahumure abakozi b’Imana umwami yabajugunye mu rwobo rurimo intare ariko ntizagira icyo zibatwara ubu turikubasengera ubu kuva kizito yabura abakunzibe twikubye inshuro zirenga igihumbi indirimbo turikumva kuri za mudasobwa na handi na cd  niwe gusa  imana ntago ifunze amatwi umugenza ngo amuce umutwe yabona  ariwe uciwe ukajugunyirirwa imbwa  BAGAFUNI na BAGAHIRI urubanza rwabo rurihafi.

  • arikose ubwobirashobokakweri? kizito idont understand it its so amaizing

  • Ayi weee! Ndagagaye weeee!  Iyi nkuru irankanze!!!!  Comments zose maze gusoma nazo zirankanze ndabona harimo ibitutsi gusa n’urwango n’umujinya!!!! Nyabuna mureke dutegereze turebe iyo byerekeye kdi rwose ndasaba Imana yo mu ijuru ngo igaragaze ukuri kuri ibi bintu niba aba basore barengana ibatabare kdi nabwo niba barabikoze bahanwe! Yigaragaze nk’Imana izi ukuri kdi izi byose

  • Nsomye comments hano hasi nali ngiye muli coma!!Aho abantu bamira bunguli ibyo polisi yavuze kuli aba basore. Inahamya ko bemeye ibyaha. Muzi uburyo abanyarda bamaze iminsi bemera ibyaha kugira ngo babavaneho ingoyi bagera imbere y’ubucamanza akaba alibwo bavuga uko ibintu byifashe. Dutegereze rero ibyo bazivugira imbere y’abacamanza kuko niho ukuli kuzagaragarira. Uretse abemeragato, nta muntu numwe wakwemera ko Kizito akorana na FDLR keretse abamiragra ibinyoma bya fpr. Kandi ngo uvuze ko nyili urugo yapfuye ntabwo aba aliwe wamwishe!

    • aha ni danger mwabana burwanda mwe!

    • ahhah!!!!!!! na gahuma munwa birandenze

    • ibi ni imiyaga inkuba nti iraza

    • Umucamanzi ni umwe… na Yuda yagambaniye Yezu… nta gitangaza bibaye ari byo. Abari muri FDLR na RNC nabo ntawaruzi ko babikora. Sasa ntitugaragaze amaranga mitima. Icyo nemera cyo nuko uziha kugambanira iki gihugu cyavuye mu menyo y’Umwanzi atazabisimbuka. Ubu kiyobowe n’imana abo tubona babayobozi ni abakozi bayo. Mutgire amaho n’ituze

  • Yewe ntawushimwa kabiri koko niba hari ikintu kimbabaje mubuzima ni kizito Imana yonyine ibane nawe kuko nubwo ari mubibazo yatambukije ubutumwa mundirimbo abanyarwanda twakundaga ndababaye rwose. paule kizito

  • birababaje pe…………………………………….

  • Akabaye icwende ntikoga. Kizito Mihigo akwiye gukizwa naho kuguma kwigira ku birenge by’Intumwa Perraudin Andreya ntaho bizamugeza.

  • ubwose yumvaga ashaka iki agize amahirwe ararokotse yize neza igihugu kimubaye hafi none ati mbaye celebre ubwenge bwabanyafurika wagira ngo haraho bugera buhagarara ntibukore  puuuuuuuuu sura siroho kabisa jye nabonaga yaba arumusore winyanga mugayo naho kumbe nikicwa buga tuuuuuuuuuu.

  • ngo kubyemera, ahri igihe ubona nta mahitamo ugapfa kwemera ngo ubona uramuka di nta w uzi ikibyihishe inyuma. Kizito Imana irakuzi niyo izi ukuri kdi. agahind karanyishe

    • mbega t.echnike Kizito ndamuzi cyane ntashobora gukora ibyo mumushinja, icyazi nugusenga no kuvuga ishapule, andi matiku yabanyarwanda ntayo azi, rwose mwimugerekaho ibyaha kubera indirimbo. igisobanura cyayo cyirumvikana nkumukristu, ahubwo mwe murumva ibyo mushaka kumva kuko mwamenyereye kwikeka amababaaaaaaaaaa.

  • icyakora murakabije gutekinika, njye ibibyo sinabyemera , Kizito muramubeshyera rwose

  • bamukubite ibiboko iyo bwa ntazi imbaga abantu bakoresheje ngo bamurokore yayaya kicwa bunga tuuuuu.

  • IYI NDIRIMBO igisobanuro cy’urupfu ndabizi ntiyakiriwe neza mu rwanda. MANA UBE HAFI UTABARE ISI YAWETURASHAKA KUBANA NAYO RUBANDA IKABYANGA TURASHAKA URUKUNDO NAYO RUBANDA IKABYANGA KANDI IYO RUBAND ANI TWEWE,

  • Ariko abantu barashyhaguza we, abantu bacishije make bagategereza ubutabera bugakora akazi kabwo? Ubwo se abamugira umwere bahagarara ku maguru yombi ko bafite ubushobozi bwo kumenya ukuri kubyo akekwaho? Ibi ni ugutekereza bya hasi cyane! Ntanuwamuhamya icyaha Atari urukiko. Yewe nanumvise neza ko akekwaho….None se abantu bacecetse ukuri kugashyirwa ahagaragara? Mwese ndabagaye. harya ngo niki kitabuza impala gucuranga kubandusha ururimi? Mbiswe ra

  • Mana y’ Abrahamu na Isaka na Yakobo uyu munsi ugaragare ni wowe Mana!

    • Kizito we ntiwemere gutoberwa amateka no kugirwa intsina ngufi, burya koko umuntu utema imizi y’igiti aba agamije kwica imbuto zacyo. Ntiwemere utubyiniriro tundi tutari uko uri. Rwose Jenoside yakorewe abatutsi ni wo musaraba w’uru rwanda. Ndi umuntu igomba kubanziriza ndi umunyarwanda.

    • Kizito we ntiwemere gutoberwa amateka no kugirwa intsina ngufi, burya koko umuntu utema imizi y’igiti aba agamije kwica imbuto zacyo. Ntiwemere utubyiniriro tundi tutari uko uri. Rwose Jenoside yakorewe abatutsi ni wo musaraba w’uru rwanda. Ndi umuntu igomba kubanziriza ndi umunyarwanda. Kizi, kandi ngo n’ubundi umugabo arigira yakwibura agapfa!!!! Ariko rero Kagame ahorana imbabazi niyo waba warakosheje, uvugishe ukuri nk’umuntu w’umugabo kabisaaaa, ntiwemere ibyo utakoze rwose  ariko ntunahakane ibyo wakoze niko gukosora.

  • bamukubite ibiboko iyo bwa ntazi imbaga abantu bakoresheje ngo bamurokore yayaya kicwa bunga tuuuuu. ariko mwagiye mukurana ubunyanga mugayo no kumenya aho mwavuye naho mujya ubwose abona fdrl izamumarira iki? aho bavuye za gikongoro bamaze ababyeyi be yumva harikindi bazamufasha kurusha uko abayeho yayaya.

    • wakwiceceKeYe ukareka GUCA IMANZA  zibzo utazi …ibitutsi cg ibindi sibyo byingenzi

  • TUBABAJWE NO KUMENYA IBIBAYE KURI KIZITO MIHIGO, TUM– USENGERE TWESE HAMWE – WE ARE SHOCKED TO HEAR WHAT HAPPENED TO KIZITO MIHIGO, LET US PRAY TOGETHER FOR HIM – NOUS SOMMES CHOQUES D’APPRENDRE CE QUI EST ARRIVE A KIZITO MIHIGO, PRIONS ENSEMBLE POUR LUI. AMEN. https://www.facebook.com/profile.php?id=100008179447830

    • Nagende ahanwe nimwe mwamushutse . 

    • ntimukavuge nkabaswa mwaregereje urubanza ko nabishe abantu babariwe!!!

    • Keretse niba ari ukusengera ngo ave I buzimu agaruke I bumuntu…ayo masengesho ntayo nagufasha kabisa …umuntu ushaka kugarura intambara ngo itumare muzi n’aho twavuye

  • Nshuti bavandimwe banyarwanda ndumva twakwicecekera nubwo yanze kuvuga ihera mwanyina kdi haribyo uvuga ukabizira

    • uvuze ukuri pe.iyo ni politics basaza .nzarya duke ndyame kare

  • RNC ntabwo itera grenades, Mihigo ntabutabera aza boba, kurimwe nabonaga muvugango nibwo buzakemura ibibazo. Mufate urugero rwa Col Rugigana, Lt Mutabazi, Ingabire, Pasteur Bizimungu. Biriya nibyo mwite ubutabera? Bariya bose bavuzwe bazize icyaha gisigaye gikomeye kurusha ibindi mu Rwanda ” gutekereza binyuranyije na FPR warangiza ukabivuga” 

  • Ariko Kizito Kizito Kizito….umuntu ushobora kuririmba ibyo yaririmbye…ubwo se turongeraho iki? Ubwo se ababyeyi bazize umupanga waba genocidaire….tuvuge ko urupfu rwabo ari nka accident. Nagashinyaguro kandi birabaje…ubwo n’inda gusa….inda yishe ubupfura!

  • inda mbi, kwibagirwa aho wavuye(kizito)

  • Nge ndumva dukwiye kutegereza iperereza rikarangira tukamenya imvo nimvano zibyo birego, ntahamwa nicyaha akiterwe nkabandi bose kuba umuhanzi na budahangarwa bitanga

  • Uru Rwanda,….ahaaaaah nzaba numva!

  • Uru Rwanda,….ahaaaaah nzaba numva,ese koko ubu turaganahe!

  • Jye ndumva iyi nkuru ahari idashoboka nonese kizito ejo bundi sinamwumvise ari kuri bbc gahuza aho mu Rwanda? nonese yabuze kwitariki  ya 4 ate? ikindi jye ndumva ibibi ntu bitaba ukuri ngo kizito mwitegurwa kugambanira igihugu ndumiwe dukeneye ukuri pe si no byaba ari agahomeramunwa

  • Burya rero abarescape nabahutu cyangwa interahamwe ntawamenya icyo bapfa nicyo bapfana , Mihigo umuntu yakwibaza koko niba yarababajwe nibyabaye akaba ashaka ubwiyunge cg niba ategura kwihorera??? gusa abaye gito .

  • Bakanirwe urubakwiriye bagambaniye urwababyaye  kandi babikoze babizi neza ibyo barimo

  • Icyaha ni kibahama bazahanwe hakurikijwe amategeko

  • Ntago ndi mu rwanda ngomenye uko ibintu bimeze ariko , ibi bintu birimo tenike  , simpamya ko Kizito byaba ari ukuri, gusa reka turebe buriya butabera  icyo buzavuga

    • umva ko udahari nyine!! ayo ni ma sentiment!!

    • Mbe nka Qeen,umva ko udahari nyine,iyo uhaba wamenya ko Mr K (niba ibyo ashinjwa aribyo) atemye ishami yari yicayeho,apfobeje amaraso y abapfuye bamutabara. As 4 me,birandenze NDABONA BIDASHOBOKA ! Dutegereze ifirimbi ya…

  • Ngewe ndumiwe gusa,Nigute muri iki gihugu abantu bose bagaragaje ko badahuje ibitekerezo n’abayobozi b’igihugu bahita bahimbirwa ibyaha nk’ibi byo gukora na n’imitwe y’abagizi banabi? Ubundi se kuki ibi byaha bihimbano babyibutse nyuma yuko Kizito asohoye indirimbo irimo ibitekerezo bintu ante n’ibya bamwe mu bayobozi b’igihugu? None se police yo ikurahe ububasha bwo gushimuta abo yakagobye kurinda? Hari byinshi byo kwibazwa…ariko bana ba mama, n’ukuri ndabinginze mugabanye uru rugomo kugirango abayobozi bacu natwe abayoborwa tug ubwo neza muri iki gihugu tuzakirage abana bacu n’abuzukuru. Ariko nimukomeza kugira iby’urugomo mwitwaje ingufu z’ubutegetsi mufite, mu ijuru hari ibarusha amaboko kandi ntizatinda gutabara abatagira kivurira, namwe muziturwa ibikyanye n’urugomo rwanyu…

  • mwiriwe ho banyarwanda na mwe banyarwakazi n’ukuri ntanumwe utavugwa ibibi ngo bibure kumera kandi ntauwavugwa ibyiza ngo bibure ku muberara, cyoreka mbibarize kombona benshi mubakomanta bavuga ngo uyu  n’uyu yari maneko cyangwase bagahakana bagatera bamwe utwatsi cyangwa bagasha kurenganura abandi n’ibiki ese ibi byaba bitaniyehe bababigishije uburyo habaho umuhutu n’umututsi, nyama ukuri ni uku uva utege amatwi usesengure wirinde kuvuga kuko burya ngo uhishira umurozi akakumaraho abana, kandi burya kuvuga menshi zikoko kuyamara mureke twicare hamwe tugirane inama byura ngo ntazibana zidakomanya amahembe ahubwo aho kwica gitera wakica ikibimutera abao bashinjwa ibyo ntago ariobo bateguye jenocide kandi nabayiteguye barababariwe ahobwo dufashanye, abo nabo n’abanyarwanda kabandi kabone niyo bateshuka twabahanura kandi bagahanuka  bagasubira ku ndaro, nibyinshi navuga ariko tubabarirane kandi tugire umutima wogufashanya tugirane inama . murakabaho mugire amahoro y’imana n’umutima wogukundana no kwihangana kuko hari benshi bakora ibyo ngo babarebe doreko tuba dufite byinshi byo gukora ngo twiteze imbere ibyo sibyo byingenzi cyane mureke abacamanza bakore ibyabo twe twiyubakire u rwatubyaye haracyavugwa nayandi menshi tutege amatwi dushongore ibitureba. murakabaho

    • uvuze tres bien rwose!! tureke sentiment  erega na yuda yagambaniye YESU kandi ngo umuntu ni mwinshi

    • Kali,umbaye kure…………….Uri umuntu w’umgabo

  • Birababaje cyane ndetse binarenze kwemera kuko igitero cya mbere n’icyo kurwanya icyizere mu banyarwanda mu gihe u Rwanda rwari rwarihaye umugambi wo kwigisha banyarwanda kwigirira icyizere!!!!! N’iki twaba dusigiwe na Mihigo nyuma y’imdirimbo ye IJORO RIBARA UWARIRAYE ndetse na mugenzi we Cassien Namuhanga  abana bakundaga cyane kubera imigani ye? Ariko niba ibyatangajwe n’Umuvugizi wa Police ACP Damas Gatare mwavuze ko “ Police
    ifite ibimenyetso birimo za grenade zafatanywe bamwe mu bakekwa hamwe
    n’aba. Kizito Mihigo, Cassien Ntamuhanga na Jean Paul Dukuzumuremyi
    kandi bakaba banabyiyemerera  gukorana bya hafi na hafi n’abo muri RNC na FDLR.” jye mbona ubugenzacyaha butarenza ibyo bo biyemerera nkurikije ibisabwa m’ubucukumbunzi.  Birababaje ariko ahari abagabontihapfa bandi.Ukuri ,Amahoro ndetse no kunezerwa bizabungwabungwa n’abanayarwanda   Ntarugera François

    • Ngo babyiyemereye? iyuri mu mabnoko yabariya bagabo ntacyo utakwemera.Ariko ubundi ntabwo bagombye kubanza kubashimuta ndetse ngo babakorere interrogatoire nta avocat wabo uhari.Dore ya mategeko yo mu rwa Gasabo.

    • Ntarugera genda uzi kuvuga amahomvu

  • Natekereza iyo ashaka gutoroka aba yarabikoze mbere ntaba yaraje kuba mu Rwanda ngo abe ari ho akorera umuziki cyane ko yari anafite ishuri mu bububirigi yigishagamo muzika.Hanyuma njya mbona hari abantu bashimishwa n’uko umuntu yahuye n’uruva gusenya bakogeza nk’uwogeza umupira.Uno munsi ni Kizito ejo ni mwebwe kuko ayo musekesha mwazayaririsha n’ayo muri gusakurisha mwazayaborogesha

  • Ariko birababaje gusa twebwe nk’abantu turavuga  gusa nzineza ko ejo nejobundi bizaba bishize mumitwe yabantu ariko haricyo shaka kubaza abanyarwanda bose twemeranye nibyo leta ishaka yaba ari amakosa nundi wese utemeranyijwe nayo ikindi ikindi kandi harikintu kimbaza iyo bamwe mubayobozi bavungo umwanzi wigihugu abadashishoza nabo bati yego umwanzi wigihugu  ibinibyo ninabyo byatumye bamwe tubura ubabyeyi abandi nibimuga. Gusa buri munyarwanda nageraze  amenye ukuri kandi atabonye aho bishyushye ngo nihari no buriwese nagire umusanzu wikuishakira ukuri  ibindi byose biza shoboka kizito ntago yanga iki gihugu kuba yakorana na RNC iyo niko guhitamo kwe

  • Amateka we ! Ejo bundi hashize Habyara afunga ibyitso by’inkotanyi, none ubu ni ibyitso bya RNC na FDLR nibyo bigezweho. C’est pas possible. Koko ba bagabo b’inararibonye bo muri RPF murangariye hehe ? Ese ntimwashoboraga no kwihangana icyunamo kikarangira ! Kiriya gikorwa cyuzuye ubuswa nka bumwe bwahuse ingoma ya Habyara. Imbaraga zashyizwe mu gutegura imyaka 20 nyuma ya genocide muzikubye na zero !  

  • Murebe neza, uwafunze Kizito niwe ukorera FDLR na RNC.

  • Ariko U Rwnda ni urwo gusabirwa, ariko n’abayobozi barwo Imana ikabaha ubushishozi ndetse no gukunda abo bayobora. Niyo byagenda gute ntabwo umuntu nka Kizito wigisha amahoro, koroherana, imbabazi, kubana mu rukundo, … haba mu ndirimbo n’ibiganiro yagize ngo ahindukire akore urugomo numvise polisi imishinja. Ni ibihimbano, ariko n’uwabeshya yagereranya! Ni akumiro! Icyo nizera ni uko Yezu yimitse akana mwamamaza atazamutererana mu bihe bikomeye.  

  • Kumufunga se ubwo birarangiza ibibazo u rwanda dufite koko?Abo mufunze babarenze ibitekerezo niyo mpamvu mwiyemeje kubigizayo…ibyo kizito yaririmbye nibyo twabayemo rwose kereka utabona ukaba utanumva!!!!!Abantu twese tuva amaraso ntawuva amazi nkuko bwana kizito yabyivugiye,” umuntu ni nk’undi kandi abavandimwe bose bagiye muri genocide n’ibitariswe genocide aho bari hose baradusabira”. Njye byatumye njya kumva iyo ndirimbo ariko nasanze uwo muri kwita umuswa, ikigarasha,…ahubwo ari un surdoué pe! njye ndi kubibonamo ubuhanga buhanitse cyane!!!!!!!!

  • Kabisa nawe mumwambitse iroza?

  • Robert Badinter”Quand ils sont venus chercher les communistes,Je n’ai rien dit,Je n’étais pas communiste.Quand ils sont venus chercher les syndicalistes,Je n’ai rien dit,Je n’étais pas syndicaliste.Quand ils sont venus chercher les juifs,Je n’ai pas protesté,Je n’étais pas juif.Quand ils sont venus chercher les catholiques,Je n’ai pas protesté,Je n’étais pas catholique.Puis ils sont venus me chercher.Et il ne restait personne pour protester”

    • sha Peter,uri fake cyane,utumye nseka mu BIBABAJE !  PUUUUUUUUUU ! Ils sont venus te chercher EN TANT QUE QUOI PSQ tu n’es ni com,ni synd,ni juif,ni cath ????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????

  • Yewe umugabo mbwa aseka imbohe koko! Imana Kizito yiringira naho mwamwica azazuka, kandi ukuri kuzasigara ari ukuri!

  • Ahubwo uwamufunze niwe ukorana na RNC. Urabona Kayumba yari amaze gushirirwa n’amaturufu, none reba. Abababajwe n’ifumgwa rya Kizito bose baritwa ko bakorera RNC. Mbese barayiha abayoboke nayo ubwayo izi ko iatri fite. None ubyungukiramo ni nde ?

  • ndigusoma ibitekerezo mwatanze(comments) nkasanga hari abatazi gushishoza, ubu koko habuze numwe wumva Indirimbo ye yitwa “igisobanuro cy’urupfu” Rwanda urambabaje

  • IMFURA nyayo ni Kizito! Yego mubimbuzashakwe! Uraho rukangabishagasha! Uraho biganza bigaba amariza, uraho uwanze guhemuka, uraho utaryamira ukuri, uraho gahuzamiryango urago, uraho ntwarane yanze guhemuka!Twarakubuze i Bwotamasimbi twaragushatse turaguheba, i Bwanacyambwe ntukiharangwa! Abatumva ijambo ry’Imana ya Ibrahim na Yakobo bahisemo kugufungira mu mwobo w’isiha! Imana y’ingabo irahari kandi izakanga izo mpehe, abo banyunyuza amaraso bayaguranye umubanji!!

  • REKA MVUGE NANJYE UKO MBONA IYI CASE
    Cyakora Jean Paul we simuzi ntacyo ndibuvuge.
    Police y’u Rwanda ni polisi y’igihugu igomba gukurikirana buri wese ugize icyo akekwaho hatitawe ku kuba ari runaka.

    Kizito
    Ejo bundi yaririmbaga intare yamurokoye imihoro ya Jenoside, bucyeye ati abishwe n’indwara n’ubundi bwicanyi BUTISWE Jenoside (pour dire nabwo ni Jenoside ariko itariswe gutyo…) ntitaye kuwo ari we, umuhanzi ukunzwe w’umuhanga wakoze n’ibindi bikorwa byiza byo kubaka ubumwe, ntabwo ariwe wagahindukiye ngo akinishe Jenoside yamukorewe ikanamutwara abe benshi……kubera inyungu ze.
    Kizito mu bihe byo kwibuka bishizeabateguraga ibikorwa byo kwibuka ahantu hatandukanye mu gihugu barabyibuka, abataragezaga kuri 400 000Rwf (yitaga transport) ntabwo yazaga kubaririmbira. Ibi ndibaza ko hari benshi babihamya, ndetse bakanavuga uburyo ku rundi ruhande mugenzi we Mibirizi yaririmbye ahantu henshi cyane kubera ubwitange ndetse n’iyo transport koko nawe yarayakaga ariko agasaba ijyanye ku buryo bwumvikana n’aho bamuhamagaye.
    Kizito ntiyashoboraga kuririmba hose bamukeneye ariko gukoresha intwaro y’ifaranga ngo abashe kuririmbira bagenzi be barokotse buriwe wese wabimenye yatangiye kumukemanga. Kuko siyo strategie ikwiye yari gukoresha, yigaragaje nk’umuntu ukunda amafaranga birenze.
    Nyuma y’uko iki kigaragaye, kizito asohoye indirimbo ngo asobanura urupfu, iyi ndirimbo yifashishwa cyane n’abanyepolitiki barwanya Leta ya Kagame. None wowe ni gute utamucakira ko ahubwo rubanda bashishwa nabi….
    Usibye ibi Kizito nzi neza ko hari ibindi byinshi ashobora kuba aregwa nanjye ntazi ariko bihari bitari ibyo kuvuga ngo baramubeshyera, kutamenya kwacu abaturage ntibigatume batwarwa n’amarangamutima ngo ni umuririmbyi mwiza.

    Ntamuhanga
    Inshuti ikomeye ya Callixte, umusore wigize intagondwa kuva muri UNR bakamwirukana, agashinga akabari ahitwaga (La Fine Bouche, akahahindurira izina) mu mujyi, bikaza kwanga kubera ingeso mbi z’ubusambanyi ku bakozi yakoreshaga, byanze akajya muri Africa y’Epfo agasanga RNC yiyita impunzi kandi ari ubuzima bwanze.
    Ntamuhanga yakomeje ubucuti n’uyu Callixte, barakomeza barandikirana amugira inshuti n’abandi bantu benshi bo muri RNC, uyu musore wari directeur wa Radio arakomeza ajya en fond correspondence nabo……..nibyo yenda ntabwo abibujijwe, ariko se ni gute umuntu uri mu gihugu agirana correspondance zikomeye n’abategurira umugambi mubi Leta, ubwo se mwagirango baze bamwinginge ngo nyabuneka rekera aho ?? agomba kubisobanura.
    Nimureke dutegereze ubutabera babazwe ibyo bashinjwa, nibibahama bazabibazwe nibitabahanwa barekurwe bidegembye
    Njye ni uko mbibona

    • Mu bitekerezo byose nasomye, iki gitekerezo cya Mirimo ndagishimye, ariko nawe yarakwiye gutanga Scenario ye akeka ko yaba ishingiro ry’ikekwa ry’aba bagabo, maze akarekera ntatange umwanzuro mbere y’ubucamanza. Byose birashoboka, baba barengana kandi banabikora nta gitangaza. Erega abantu turi abantu nyine….. Uyu munsi wansanga aha, ejo ukabona nagiye ahandi!!! Niyo kamere muntu, ihinduka nk’uruvu….

    • naba nawe uravuga ugaragaza ibyo uhagazeho(nubwo tutarabifutukirwa neza). Nanjye ndagaruka ku iri jambo ngo :aho kwica Gitera……NI IKI KINTU GIFATIKA  (VALABLE) cyatuma umuntu ahindukira akagambanira ingoma yamurokoye( enfin, ”yakoreshejwe n’Imana ngo arokorwe,kuko nemera ko ariYO yabibashishije ababikoze) ???

    • GENDA RWANDA URI NZIZA!!!!!!!!!!!!!!!!

  • u Rwanda rwanyuze muri byinshi bikomeye, sinzi impamvu abantu mbona bacitse ururondogoro. Ubuse iyo aza kuba yishwe mwari kuvuga ibingana iki?
    Ubu se kuki atari jye bafashe? cg kuki atari wowe bafashe? kuki byo mutabyibazaho? Kizito se ni uko ari inzobe? Sha mujye mwicecekera. Nimureke abazwe ibyo akekwaho kandi byose niwe wabyiteye ni mukuru.
    Mbiswa nigire kwishakira uturayi

  • Nange ndisubiriza uwiyise ndashavuye jye ntakuri nzi kuri Kizito n’ibimuvugwaho ariko byagiye bigaragara ko utavuze rumwe nabayobozi bamwe ahimbirwa ibyaha ndetse akaba umwanzi w’igihugu kutumvikana numusirikare mukuru uyu nuyu cg numutegetsi uyu nuyu cg kudakora ibyo bagutegetse siko kwanga igihugu icyo nabwira abantu bose muri rusange mukore, mwice, murye ,mwambare mu ijuru hari Imana itari ikigirwamana mugihe gikwiriye izagaragara rero ibyiza nibibi dukora tujye twibukaaaaaaa ariko kuki mutibuka ko ntamunyarwanda udafite aho Imana yamukuye dore iravuga ngo nimugera muri cyagihugu muzirinde ntimuzababaze imfubyi nabapfakazi ejo batazarira amarira yabo nkayumva ndi mwijuru nkabahana niba mudashaka igihano cy’imana bayobozi nimugarukiraho gutekinika twarabimenye niba kandi mugishaka nimukomeze namwe mwarabyaye iyi mibababaro mutera abandi namwe izabageraho ndetse yikubye kabiri kuko kizaba ari igihano Imana ibahaye naho Kizito niba urengana wibuke Saduraka na Meshaki na Abedenego uhagarare kukwizera naho wapfa ikibi nuko wabura ubugingo naho uyu mubiri ntacyo uvuze ntawe utazapfajye icyo nkora ndabasengera mwese abanyarwanda abatekinika nabavuga ukuri Imana izabagaragaza

  • ahaaa.rwanda ndakureba ukanshisha

  • Biratangaje koko.. umwanzi akoresha uwo utakeka. Shitani niko akora. Yuda agambanira Yezu byagenze gute, bitwigisha iki … !… nta kidashoboka abanyarwanda bicwa nabaturanyi nti babyumvaga. None rero  abari muri RNC na FDLR nabo ni abantu nkabo bafashwe. Ese kuki atari jye cyangwa wowe bafashe? iki gihugu cy’Urwanda kiyobowe n’Imana, abo tubona n abakozi bayo, aho Urwanda rwavuye nturuzasubirayo nkubera Impuhwe z’Imana… Urwanda rwavuye mu menyo y’umwanzi. Kubera kwifuza ibiturenze bidutera gukoreshawa… mugire ituze Amahoro y’imana

    • Impamvu atari wowe bafashe ni uko batarakumenya cyangwa ngo bagukeke. igihe cyose bazagukeka cyangwa bakakumenya uzabona bagufashe, ikindi ni uko bashobora kuba banakuzi ariko bakanona nta nyungu za politic ubangamiye bakakureka, rero, ejo ni Kizito ejo bundi no wowe,wazasanga na we uzaba uri kuvuga ngo ni jye nyagasani,Ejo bundi umuyobozi umwe yaravuze ngo twese twaoze nabi ukeretse wowe nyakubahwa perezida wa repubulika,hari imikorere mmibi ariko nyakubahwa perezida we ntarimo.

  • Haaa mbega iby’inaha!!!tugize imana tukagambanirwa ni Sir Mihigo u Rwanda rwaba ari paradizo…njye twize hamwe ndamuzi ntabwo yakwiyicira n’umubu none ngo za grenade n’ibibazo bindi by’igihugu niwe babyikoreje. Pole saana mon ami…ukuri guca muziko ntigushya!twe tukuzi niyo bakudutamika ka jana ntacyo bageraho..niyo bagukatira burundu tukuri inyuma kandi no mu i rose uzaguma ube classe mon cher!mbuze icyo mvuga agahinda karishe…Imana koko kuki itiyerekana ngo ikoze isoni abagome nk’abahemukiye uyu mwana wayo!!!!!!!

  • Babakanire urubakwiye nibibahama umwanzi wigihugu wese ntakwiye kwihanganirwa niyo yaba ameze gute.kizito we yarariye ararengwa none anatangiye no kugambanira banyarwanda aho twavuye turahazi ntidukenye kuhasubira ahubwo abashinze iperereza babatere akanyafu bavuge nabagenzi babo

  • Uyu muvandimwe ntaho ahuriye na FDLR rwose nuko umuntu wese utavuga rumwe na Leta aregwa gutera ibisasu no kwiyunga kuri Kayumba kandi nawe yaramennye amaraso ngo duhagarike Genocide dore jyewe icyo mbona Kizito azize mwumve neza iyi ndirimbo ”igisobanuro cy’urupfu by kizito mihigo” kumagambo ari kumunota wa 4 na masegonda 40 (4:40”). Nta Leta itarya koko

  • Ariko abantu mwigize abasesenguzi ntawaremewe gukora icyaha nokutagikora. Nindese uyobewe ko muri iyi minsi inda yasumbye indamu? Ngo indirimbo ngo ibihangano ninde utibuka ntamukunzi? so Police ikore akazi kayo nubucamanza nabwo bukora akazi kabwo other wise mwirinde amaranga mutima. Uwo ariwe wese nanjye kanwa kavuga ndamutse ntekereje kubangamira umutekano wabanyarwanda,amategeko akore igikwiye

  • Mwaramutse mwese! Nsomye comments zitandukanye z’abantu ndibaza ngo Kizito ni igiki kuburyo abantu bumva ko bamuhimbiye? Afite imitungo myinshi se kuburyo mukeka ko Leta y’u Rwanda iyikeneye? Niwe Muhanzi wenyine se ngo tuvuge ko leta y’u Rwanda irimo kurwanya abahanzi? kizito afite iki ni iki muri miliyoni z’abanyarwanda ngo aba ariwe babeshyera? Buriya umuntu ni mugari cyaneee kuburyo utahagarara ku maguru yawe ngo uvuge ngo naka baramubeshyera. Njye ndabona ahubwo dukwiye gufatanya na Police gukomeza gushakisha abo bose bashaka kongera kumena amaraso mu Rwanda. Kandi ngira inama urubyiruko ngo rugabanye inyota y’ubuyobozi ntabwo abanyarwanda bose bazayobora byanga bikunda hazagira n’abayoborwa. Abo bose barabashuka nabo babajyana bakabashora mu ntambara mukamena amaraso atariho urubanza gusa. Murekeraho kureba hafi barabashuka ntabwo abantu bagiye bahunga uRwanda kuko babangiye kuba barusahurira mu nduru aribo bazaza bakabageza ku byiza. Kizito ni ukumusengera akibuka amateka hari ahantu muri Bibilia handitse ngo ibuka aho wavuye ukagwa nawe niyibuke kera yicaye iwabo muri Nyaruguru, yibuke abura abe muri jenocide arebe aho yarageze hanyuma yitekerezeho atekereze no ku ba Nyarwanda. ibi kandi bibere buri wese isomo ntimwimerere satani ko akomeza kubaganiriza kuko Imana y’i Rwanda ntabwo ntabwo ikirirwa ahandi ngo itahe i Rwanda isigaye ihatuye uru Rwanda ruri mu biganza byarwo.

    • Ndabona mwese mwatangiye kumucira urubanza, wagirango muzi neza kizito uwo ariwe, mwese muceceke mutegereze urubanza, kandi ibyo kizito aregwa byose ari ukuri byaba ari agahumamunwa kuko ntanumwe ushobora kumukeka ibyo byaha. dukeneye ukuri guturutse mu kanwa ka kizito ndetse n’ibimenyetso simusiga bikamurikirwa abanyarwanda bose. birarenze ndabona ntaho turi kugana peeeeeeeeeeeee

    • kwibuka si ukuzana kamere mbi kubaguhemukiye cg ngo wumve ko ikibi bakorerwa nta kibazo giteye, nabo ni abantu. kuko nawe ushobora kwisanga… kandi uribuka, ibyo rero ntibyakuraho ko wibuka reka rero kwiyanduriza ubusa.

  • Nsomye izi commentaire bituma ntaga igitekerezo,ntabwo umwanzi agira isura yihariye cg ngo bimugaragareho,ndavugako wamureba ngo umumenye akokanya.Yezu mwene Maliya yagambaniwe nande? kuki amateka atatwigisha ngo atwereke kureba kure.ntabwo umwanzi w’u Rwanda ari FDRL gusa? kdi ntabwo Police yabirose? kuki atafashe wowe cg undi? Mushobora kwanga umuntu muri 10000 abantu,agakundwa na Miliyoni icumi 10 miliyoni,kdi base ariko bamusengera wibwira yuko haricyo mwa mutwara.niba arukuri Inda yaba arimbi,kdi  kutitura ineza uwayikugiriye nibibi. ubutabera bukore akazi kabwo.

  • IYI MANAWE MBEGA AGAHINDA RWOSE SINABONA ICYO MVUGA BIRABABAJE KANDI BITEYE AGAHINDA GUSA IMANA YOMWIJURU YUMVA G– USENGA IRENGERE KIZITO NA NTAMUHANGA KUKO BARA CYARIBATO BAGIYE GUTESEKA.UBUROKO BAZAVAMO BATAKIBONA CYANGWA BARASAZE. NTAKIRUTINKA  IMYAKA 10 YARAYIKOZE HATABAYE GUTABARWA N’IMANA BAKOREYE  BARAKATIRWA NAKABUZA  KANDI KIZITO WEYARAMAZE KUBA SUPER STAR

    • KIZITO URAMBABAJE NABA NABANDI,URAGAMBANIRA IGIHUGU SHA,NTABWO UZI AHO WARUGEZE URI UMWANA MWIZA,NTUZI AHO BENE WANYU BAGIYE NAHO BAVUYE,URASHAKA KUMENA AMARASO Y’ABANYARWANDA NTACYO UMUNYARWANDA ACYIBAYE KUBERA UBUYOBOZI BWIZA,NIBA ARIBYO, SHITANI IRAKOMEYE,UZAYISANGE NICYO CYAGUSHOBORA

  • Banyarwanda, nshuti bavandimwe, aho ntiduhabwa urwaho natwe tugaca IMANZA? uyu mwana w’umunyarwanda ko ibyagaragariye buriwese Yatangaga umusanzu mukubaka igihugu. kandi agafasha abanyarwanda gusana imitima no kubaka ubumwe n’ubwiyunge bwábanyarwanda twese. none akaba akekwaho amakosa natwe tukaba turi guhita tumucira urubanza, aho  ntakurengera kurimo? none se wowe, uwariwe wese ucira uyu muntu urubanza nta message yatanze yagufashije, kuki tubyirengagiza ibyo? aho ntitwaba tugiye kuba nk abayahudi babonye YEZU ajyanywe kwa pilato bagataka cyane ngo nabambwe nabambwe, kandi benshi muribo bari bamukurikiye bemeraga ibikorwa yakoraga? ( singereranya KIZITO  na YEZU, nürugero ntanga), urundi rwúmvikana n’ ubutegetsi bubi bwamagariye buri muhutu gutsemba umututsi kandi basabanaga amazi bari abaturanyi. mwabonye aho byatugejeje, ndetse yatangagamo umusanzu waburi munsi. twoye guhurura n’amahiri ngo tumuhondagure. ntekereza ko twarindira icyo ubucamanza buzagaragaza, hubwo ababifite mumuco wabo gusenga, bagasaba IMANA ko yacirirwa urw ubutabera, kandi ndizera ko  ari nayo nzira nziza y igihugu cyacu turikuganamo. tumusabire twoye guca IMANZA

  • ndavuga kubantu buva ko Kizito aregana kuki mwuvako atabikora, mwaretse  ko ifaranga  atari akanu niryo ritumye agwa muribi byose niba ari ukuri naho ubundi nimuceceke mwese mutejereze ubutabera.

  • Uwiyise kwibuka buriya ushatse kuvuga iki? Baravuga ibigoye ngo ibigori? Perraudin ahuriye he na Kizito? Wareka iyo ngengabitekerezo ishingiye ku idini waba uteye intambwe nziza. Naho ibikekwa kuri Kizito, biratunguranye cyane,ntibyumvikana,  ariko ukuri kuratinda kukagaragara. Aramutse yarakoze ikosa cyangwa icyaha, birumvikana yahanwa, gusa n’abishe 1000 000 mu mezi 3  nabonye barababariwe, nawe mbaye musabiye inkoni izamba. Abandi bafashwe nabonye ntabazi.Umubyeyi we n’umuryango we mwihangane, kubabara si ko gupfa . Reka Twizere ko tuzongera kumwumva tumureba  asusurutsa imitima yacu mu ijwi ryiza ryuje inganzo nziza itavangiye.

  • sha ababaye nimwihangane, nabishimye namwe mwihangane. icyo nababwira nuko urwanda rwacu rufite ubutabera. kandi niba yarabikoze nabiryozwe kuko nku muntu warebye amaraso yamenetse, nabwo akwiye kubyifuriza abanyarwanda ukundi. anyway, wasanga ahimbarwa noguhora ahanga iza gahinda gusa.

  • gusa ibyo muvuga byose mwibaze niba uyu ariwe musore mwiza kuburyo ariwe bafashe ntago ariwe ntiti mu gihugu gusa yashatse kwerekana umurengwe gusa inda iraza kudukoraho buriya ziriya nyangarwanda zirihanze za mushukishije ama euro yooo gusa twagukundaga ark nibiguhama uradusebeje kandi duhuje amateka

  • Kizito ntabwo yanga Paul Kagame, nta n’ubwo arwanya ubutegetsi bwe. Ntabwo
    Kizito yateganyaga guhungabanya umutekano w’igihugu mu bikorwa
    by’urugomo, kubimushinja ni ukumutobera amateka !harya ngo nuko yabwiye abanyarwanda mu ndirimbo ko mbere ya Ndi umunyarwanda babanza kuba abantu, sibyo se abanyarwanda ntibakabije kurangwa nibikorwa bya kinyamaswa, kubwira abanyu ko urupfu ari rubi, kandi ko abapfuye bose basabirwa bakajya banibukwa ibyo hari igitangaza:

  • wiza noneho bariya bantu bakaba bemeye kwihana,bakanatura? na Mugesera Leo wavuze amagambo akangurira abanyarwanda genocide kumugaragaro, ararenga akavuga ko ar’umwere none Umwana wahizwe ngo yicwe, ngo yemeye kumugaragaro ko yafatanyaga n’abashakaga kumwica? yewe Rwanda waragowe! icyo azira twese turacyizi ni mukure ibinyoma aho!

Comments are closed.

en_USEnglish