Digiqole ad

Perezida Museveni yasuye Kikwete ngo baganire

Perezida Museveni wa Uganda ari muri Tanzania kuva kuri uyu wa 10 Nzeri aho ari bugirane ibiganiro na Perezida Jakaya Mrisho Kikwete. Tanzania imaze iminsi itagaragaza kwibona neza mu muryango wa EAC ndetse mu gihe gishize yashinje ibihugu bya Kenya, Rwanda na Uganda kubaheza mu mishinga imwe n’imwe.

Perezida Museveni yakirwa ku kibuga cy'indege i Dar es Salaam muri iki gitondo/photo Internet
Perezida Museveni yakirwa ku kibuga cy’indege i Dar es Salaam muri iki gitondo/photo Twitter @SarahKagingo

Tanzania iherutse kuvana ikirego cyayo mu rukiko rw’Akarere ka Africa y’Iburasirazuba yaregaga ibi bihugu byishyize hamwe mu kiswe ‘Northern Corridor’ ku bijyanye no guca inyuma umuryango uhuza ibihugu byo muri Africa y’iburasirazuba.

Perezida Museveni yakiriwe na mugenzi we Kikwete mu gitondo cya none ku kibuga cy’indege cya Jilius Nyerere International Airport.

Abicishije ku rubuga nkoranyambaga, Museveni yagize ati “Ndi i Dar es Salaam muri Tanzania kugirana ibiganiro na Perezida J Kikwete.”

Ntabwo kugeza ubu biratangazwa ibyo aba bagabo bombi baganiraho.

Museveni aheruka muri Tanzania muri Mata uyu mwaka ariko mu nama y’abakuru b’ibihugu bagize EAC. Inama yari igamije kwigira hamwe ishyirwa mubikorwa ry’imyanzuro bafashe mu nama iheruka.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ntacyo mvuze

  • Tubiteze amaso

  • Baraganirano kuri FDLR buriya.

  • Ariko mwagiye mureka amatiku, murumva atajyanwa nibintu bizima?

  • nyamara birashoboka ko bashobora kuganira uburyo hazaba ibiganiro hagati ya leta na FDLR ! Museveni ni indyarya cyane !

    • Mwibukibyo yakinnye Gisunzu wari waramufashije kugera Kampala ndetse ndibukako akigera Kampala yahise yerekeza Goma munama hamwe na Mobutu na Gisunzu.mwabonyibyakurikiyeho M7 ntakumwizera.

  • Ngo yagiye he? Gukora iki? . Com tubyitege

  • Ok,reka tubitege amaso.

  • @Kamasa: Hahahah! Yewe, guta umutwe ntacyo bitazabavugisha: Habyarimana wita Gisunzu yafashije Museveni gufata Kampala ? Hanyuma ibihumbi by’abana b’abanyarwanda barimo Rwigema na Kagame bakoze iki ??? Byarakuyobeye hanyuma uta umurongo wa mugani wa Habyara wawe… Ndagusetse!

Comments are closed.

en_USEnglish