Digiqole ad

Perezida Kagame ari mu bazitabira inama yiga ku Iterambere mu Bubiligi

 Perezida Kagame ari mu bazitabira inama yiga ku Iterambere mu Bubiligi

Itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Perezida mu Rwanda, riravuga ko Perezida Paul Kagame ari mu Bubiligi aho azitabira Inama ya 12 Ngarukamwaka Nyaburayi ku Iterambere izwi nka ‘European Development Days’ izaba tariki ya 5 – 6 Kamena 2018.

Muri iyi nama Perezida Paul Kagame azaba ari mu bazavuga ijambo rifungura (Net Photo)

Inama y’uyu mwaka iribanda ku kamaro k’abari n’abategarugori mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye (SDGs), cyane cyane bahabwa amahirwe angana n’ay’abandi mu nzego zifata ibyemezo.

Itangazo rya Perezidansi rivuga ko iyi nama ari umwanya mwiza ku Rwanda wo kuganira ku mubano n’ibindi bihugu, ku birebana n’akarere ruherereyemo ndetse n’isi muri rusange.

Mu Bubiligi, Perezida Kagame azahura n’Umwami Philippe w’u Bubiligi, anagirane ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu Charles Michel.

Perezida Kagame azagirana inama n’abayobozi b’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi batandukanye barimo, Perezida w’Inama Nyobozi yawo Donald Tusk, Komiseri ushinzwe umubano mpuzamahanga n’iterambere, Neven Mimica, Uhagarariye Ihuriro ku Bubanyi n’Amahanga n’Umutekano akaba yungirije Umukuru w’uyu Muryango, Federica Mogherini, azanaganira na Perezida wa Komisiyo y’uyu Muryango, Jean-Claude Juncker na Perezida w’Inteko Ishingamategeko wayo Antonio Tajani.

Perezida Kagame kandi azageza ijambo ku bazitabira umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Inama ya 12 Ngarukamwaka Nyaburayi ku Iterambere uzaba ku ya 5 Kamena.

Uyu muhango uzitabirwa n’abayobozi ndetse n’abakuru b’ibihugu batandukanye barimo, Umwamikazi Mathilde w’u Bubiligi, Umwamikazi Letizia wa Espanye, Perezida Marie Louise Colero Preca wa Malta, Perezida Roch Marc Christian Kabore wa Burkina Faso, Perezida George Manneh Weah wa Liberia, Minisitiri w’Intebe wa Norvege Erna Solberg, Umunyamabanga Wungirije wa Loni, Dr Amina Mohammed, na Perezida w’Inteko Ishingamategeko y’u Burayi, Antonio Tajani.

UM– USEKERW

0 Comment

  • Ubu bagiye gutangira bampindeho ngo nzage gukoma amashyi abandi ngo nzajye kumutera amagi. Rwanda we, waranyobeye rwose.

  • Wabona tugiz’amahirwe natwe akazaza kudusura mu Rwanda akubutse muri iyo nama yo mu Bubirigi. Arega natwe tuba tumukeneye mu Rwanda dore ko ari natwe twamwitore.

Comments are closed.

en_USEnglish