Perezida Kagame arasura uturere twa Rubavu na Gakenke
Perezida Kagame arasura uturere twa Gakenke mu Majyaruguru na Rubavu Iburengerazuba kuva kuwa kane tariki 24 Werurwe kugera kuwa gatandatu nk’uko bitangazwa n’ibiro by’umukuru w’igihugu.
Kuwa kane azasura Akarere ka Gakenke, kuwa gatanu asure abaturage mu murenge wa Mudende naho kuwa gatandatu asura abaturage mu murenge wa Nyundo.
Perezida Kagame aheruka mu ngendo nk’izi mu turere mu kwa gatandatu umwaka ushize Iburengerazuba aho yasuye Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi.
Muri izi ngendo ze aganira n’abaturage, akumva ibibazo byabo bimwe akagerageza gusiga bikemuwe.
Abaturage benshi muri iyi mirenge y’ibyaro Perezida Kagame azasura babeshejweho n’imirimo cyane cyane y’ubuhinzi n’ubworozi.
UM– USEKE.RW
25 Comments
IKAZE MUZEHE WACU TURAKWEMERA!!!!
Your Excellency ,Ur WELCOME.
Ashobye gufungura espace politiki mu Rwanda yaba akoze igikorwa kiza maze muri 2017 akarekera abndi bomuri RPF bakiyamamaza akaba nka Senghor,Nyerere,Jerry Rawlings,Yewe na De Santos yavuzeko atazakomeza.Kuki ibyo byose ntacyo bimubwira kandi ababirenzeho tuzi aho bashyize igihugu cyabo?
De Santos, Nyerere uvuga bamazeho imyaka ingahe? urinjiji gusa
Yanavuze Jerry Rawlings ariko yongeraho na Senghor yibagirwa kuvuga Mandela.Mujye mugira ubwenge bwo gutanga ibitekerezo byanyu mudatukanye ndetse mujye muri google mwongere ingufu za argument zanyu niba mutabishoboye mujye musoma mwicecekere turi muri 2016 internet irahari.Uyu Senzira ibyavuga bimwe nibyo ibindi sibyo ariko kumwita injiji ntacyo werekana nabyo nitukajye tubyemera.Ngiye kureba igihe Nyerere yategetse,De Santos yategetse usibyeko yategetse mu ntambara na Savimbi.Murakoze.
injiji ushobora gusanga ari wowe kuko gutukana sibwo bwenge !!!
none c kuki twakwijyerenya nibyo mumyaka mirongo itatu ??
azagumeho uko abishaka gusa umunsi umwe uzira ucye hari wanusimbuye
Wowe wiyise senzira, ibyo uba urogotwa aho uzi icyo bita espace politique?
Uwo De Santos uvuga uramuzi? Njye mba mu buholandi ariko urwanda si kure cyane, niba wowe munyarwanda udashima Kagame uri muli babandi bake nyine, iyo uza kuba uba hanze ukumva uko amahanga yose amusingiza nibwo warikubimenya.
Hari umu Gouverneri wa Nord Kivu wagiyeho igihe cya RCD yitwaga Leonard Kanyamuhanga, yakoze ibikorwa byamajyambere hariya Goma, abantu bose baranyurwa aliko ntibaburaga kuvuga ko ibyo byose akora iyo ataza kuba ari Umututsi, namwe rero wasanga uretse kwanga uko kagame asa bituma wifuza undi wenda ubyibushye nibigango.
Mwagiye mugira umuco wo gutanga ibitekerezo byanyu mudatukanye koko? Ese umunyarwanda n’umuco we arangwa n’iki? Mujye mureka ubunyeshyamba buvanze n’ubutore mumenye gutanga ibitekerezo byanyu mudatukanye naho ubundi ntaho bizageza icyo bita débât mu banyarwanda.Tuzareka kurasana no gutemana ryari? Kuko ibi byose biva kumuco w’ubujiji aho wumvako umuntu mudatekereza kimwe ugomba kumutuka kuko nta kundi wabigenza. Twige umuco wo gutanga ibitekerezo byacu tudatukana kandi tugerageza gutanga ibimenyetso bishyigikira ibitekerezo dutanga. Harakabaho débât kubanyarwanda, harakabaho abanyarwanda batanga ibitekerezo byubaka umunyarwanda wejo. Imana ibane nu Rwanda.
@senzira ni fake yigiye amateka mu gikoni cy iwabo.
@senzira, mbere yo kuvuga ubusa ujye ubanza utekereze, cg niba ushoboye kuyobora uziyamamaze, uri fake saana
Wagiye nyabarongo tukamenya ko ugira umujinya se?
Ni Karibu iwacu I Rubavu twari tubakumbuye Muzehe wacu. ariko muzadufashe kudushakira abayobozi ba Karere bashoboye kuko nyobozi yakarere ka Rubavu ntakigenda kabisa.
Nonese uretse H.E Ushakako aba nka Senghor cg nabandi wavuze wowe washobora byibuze kuba nka PAPA wawe? Ntamuntu uba nkundi ahubwo haribyo bababenda gusa cg c bahuriyeho.
Ntibishoboka rwose kuko we ni H.E Kagame Paul,
Yego rata senzira iyo nama niyo azamere nka Santos umaze imyaka 38 cyangwa nka Nyerere 26.Nawe ubwo ngo utanze ingero nziza.Imitima izabavamo kubera kumwanga kandi ariwe ubakamira yabakuye kubushera n urwagwa abageza kumata numutsima hamwe numuceri none ngoo…MUSIGAYE MUVUGISHWA
It is not yet time
HE Paul Kagame turamusaba gukemura ikibazo cy’ubutaka mu Rwanda ku bijyanye n’imyubakire aho usanga mu Rwanda hose abantu barajagajaze bubaka amazu uko babonye ubutaka bwo guhingaho bukaba bumaze kuba mbarwa. None niba ubutaka bwo guhinga abantu babumaze babwubakaho za Villa, abanyarwanda bazahinga hehe mu myaka iri imbere?? bazarya iki?? ko amazu meza ataribwa!!!
Umuntu wese wiyumva ko afite amafaranga asigaye agura ibibanza mu butaka bwiza abaturage bahingagamo hanyuma akubakamo za “Villa”. Ba baturage bakimuka bakajya kwangara nta n’ubundi butaka bafite.
Hakwiye gufatwa umwanzuro uhamye, kuva ubu abashoramari bose bahabwa ubutaka bwo kubakaho amazu, bakajya bubaka gusa amagorofa. Abanyarwanda kuva ubu bakwiye gutangira gutozwa gutura mu macumbi yo mu magorofa (Appartements). Ntabwo buri Munyarwanda yatura muri Villa ngo bishoboke.
Muri Musanze aho u Rwanda rufata nk’ikigega cy’igihugu, dore barimo barafata ubutaka bwera hegitari zitabarika bakabwubakaho amazu yo guturamo yo mu bwoko bwa za “Villa” aho kubaka amagorofa ajya mu kirere hejuru. Ubwo se koko abakozi ba Leta abashinzwe ikoreshwa ry’ubutaka mu mijyi no mu cyaro baratekereza iki kuri iki kibazo??? “Rationalization of Land use” ntacyo bibabwiye???
Nyamara iki kibazo gikwiye kwigwa mu maguru mashya ibintu bitaradogera??? Rwose sinzi niba abayobozi b’iki gihugu babona ubukare bwa kino kibazo?? Ntabwo abanyarwanda bazajya batungwa n’ibiryo bivuye mu mahanga. Niba hari abakire bashobora gutungwa na byo ntabwo barenze 1% y’abanyarwanda bose.
Please we have to think big and right.
@Mikeri ibyuvuga birumvikana arikose niba Inyange zubaka inganda mu bishanga kandi bibujijwe urumva ikibazo utari kugitondagura mu mpitagihe koko?
Kireri irashya, wowe urimo urahomera iyonkeje kera kabisa ! Ubwiwe n’iki niba abo ubwira ibi bafite gahunda yo kugirango wowe n’urubyaro rwawe mubone aho guhinga ?
Wowe iririre n’abawe, abandi bari muri gu-celebra ko bujuje milliards naho wowe uri mu buhinzi. Iyo ufite frw ushobora kuba aho uko ushaka kandi ahantu ushaka hose ku isi yose, ngiyo philosophy irimo ikoreshwa, wowe komeza urindagire mu butaka, sinkubjije !
Mu kinyarwanda baca umugani ngo kwiyamamaza ni kare!
Ntabwo ari kwiyamamaza kuko atabifitiye uburenganzira ahubwo arebe ukuntu baviringura ibintu mbere ya 2017 kuko ibakozwe ejobundi bitemewe.
umva pe Kagame rwose twabyemera
tutabyemera uriya mugabo ni umuhanga pe!twirengagije amaranga mutima yose.ibyakora ntawutabishima cyeretse umwe wabuze icyo agaya inka ati dore igicebe cyayo.
arshoboye
Espace Politique mu Rwanda irahari keretse niba mushaka iyo kuboza ibirenge ibyo nabyo byazashakirwa umwanya wabyo. Long live Paul Kagame
Erega ikibazo si Kagame mwa bantu mwe, nuwamureka se ugira ngo ntiyagenda nk’abandi bose, ahubwo ikibazo ni abasigaye mudashaka kumva ibintu mukoresheje umutima nama, niba wumva washyigikira mu makosa umututsi cg umuhutu ngo kuko ari ubwoko bwawe, ibyiza nuko ubwonko bwawe bwahagarara gukora kuko ntacyo bwaba bukumariye. HE yarakoze kd aracyakora, si Imana ngo aranyura bose, ariko, Abaye yarakunyuze gutukana ngo avuzwe nabi sibyo. Murakoze.
umugabo wiyise Mikeri.reka gutere inkunga vugako ibyuvuz,arukuri mugihe abandi bahugiye mumagambo atubaka biha kugaya ababarush,ubwenge nkaho batanz,inkunga yibitekerezo bifatika.Ntitwirengagize ko dufite iGihugu gifite ubuso buto cyane.Abanyarwanda biyongera buri munsi aliko imbibi zarwo ntizirenga ahoziri kuv,Ingoma nyinshi zabayeho.
Amakuru yinvaho Mumwaka wa 1960 hakozwe ibarura rwa abaturage rwateguraga ibyo bise Kamarampaka icyo gihe urwanda rwose rwari rutuwe na 2 000 000 none ubu ni hafi milioni 12.000.000 Ubu bikwiye ko twafata ingamba zikwiye zo KURONDEREZA UBUTAKA abubaka bakajya MUKIRERE kuko nta mbibi zihari.
Ahantu heza hose h’imirambi myiza hatagorana mu guhinga ndetse ukaba wakoresha ni machine zihiga Aho niho hatagwa ibibanza byo kubaka mo amacadastre=DUKWIRIYE KWIBAZA.EJO NTITUZASENYE AYO TWIYUBAKIYE MUMIBARE MIKE MURAKOZE.
Comments are closed.