Peace Cup: APR, Rayon, Police zabonye tike ya ¼
Amakipe atatu akomeye hano mu Rwanda APR FC, Rayon Sports ndetse na Police FC zabonye itike yo gukina imikino ya kimwe cya kane cy’irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro cya 2015 nyuma yo gutsinda imikino ya 1/8 yakinwe kuri uyu wa kane.
Ku kibuga cya Ferwafa, APR yatsinze Bugesera FC 4-0, ibitego byatsinzwe na Abdul Rwatubyaye, Michel Ndahinduka, Herve Rugwiro na Issa Bigirimana.
Ku kibuga cya Kicukiro, Rayon Sports yanyagiye Sec Academy 6-0 byatsinzwe na Pierro Kwizera watsinzemo 4 wenyine, Fuadi yatsinze igitego kimwe na Djabel Imanishimwe atsinda ikindi.
Ku Mumena, Police FC yahatsindiye Sunrise FC 2-1. Imikino ya kimwe cya kane izakomeza kuri iki cyumweru, APR FC izahura na Gicumbi FC, Rayon Sports ikine na Etincelles FC naho Police FC izakina na Kiyovu.
Undi mukino wa kimwe cya kane uzahuza Isonga FC na Espoir FC.
Ikipe izegukana Igikombe cy’Amahoro izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Confederation Cup mu mwaka wa 2016.
Uko imikino ya 1/8 yagenze :
Kuwa Gatatu, 17.06.2015
- AS Kigali 1-1 Isonga Fc (2-4 kuri penaliti)
- Sc Kiyovu 4-1 Sorwathe Fc
- Espoir Fc 7-0 Vision JN
- Musanze Fc 0-1 Etincelles FC
- Mukura VS 1-1 Gicumbi Fc (3-4 kuri penaliti)
Kuwa Kane, 18.06.2015
- APR 4-0 Bugesera FC
- Rayon Sport 6-0 Sec Academy
- Police 2-1 Sunrise
Uko amakipe azahura muri kimwe cya Kane (1/4)
Ku Cyumweru, 21/06/2015
- APR Fc vs Gicumbi Fc
- Rayon Sport vs Etincelles Fc
- Isonga Fc vs Espoir FC
- Police Fc vs SC Kiyovu
Kimwe cya Kabiri (1/2), Imikino ibanza
Kuwa Gatandatu, 27/06/2015
- Winner 25 vs Winner 28
- Winner 26 vs Winner 27
Kimwe cya Kabiri, (1/2), Imikino yo kwishyura
Kuwa Gatatu, 01/07/2015
Winner 28 vs Winner 25
Winner 27 vs Winner 26
Umwanya wa Gatatu
Kuwa Gatandatu, 04/07/2015
31. Loser 29 vs Loser 30
Umukino wa Nyuma
Kuwa Gatandatu, 04/07/201
32. Winner 29 vs Winner 30
NKURUNZIZA Jean Paul
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ubwo ari Rayon yatsinze ubwo Umupira mu Rwanda uhagaze neza kandi fair play,kutabogama no kutabera nibindi bibi byinshi ubwo ntabwo byagaragaye mbese umupira wagenze neza cyanee,Rayon sport oyeeeeeeee