Digiqole ad

Paris: Urukiko ruraburanisha Tito Barahira na Octavien Ngenzi bayoboye Kabarondo

 Paris: Urukiko ruraburanisha Tito Barahira na Octavien Ngenzi bayoboye Kabarondo

Kuri uyu wa kabiri tariki 10 Gicurasi 2016, Urukiko rwihariye rw’i Paris mu Bufaransa rwatangiye kuburanisha Octavien Ngenzi na Tito Barahira basimburanye ku kuyobora icyahoze ari Komine Kabarondo hagati y’umwaka wa 1977 – 1994, muri Perefegitura ya Kibungo, bombi bakekwaho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu.

Barahira Tito ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abantu hanyuranye mucyari Komine Kabarondo.
Barahira Tito ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abantu hanyuranye mucyari Komine Kabarondo.

Uru rubanza uretse uretse kuba rufite icyo ruvuze ku butabera bw’Ubufaransa, ni n’ikimenyetso gikomeye ku mubano w’Ubufaransa n’u Rwanda ukunze kurangwamo agatotsi kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikwa.

Ibinyamakuru binyuranye byo mu Bufaransa birimo gukurikirana uru rubanza, biravuga ko muri uru rubanza rwa Tito Barahira w’imyaka 64 na Octavien Ngenzi wa 58, biteganyijwe ko ruzamara iminsi 38, urukiko ruzumva abatangabuhamya 90 n’impuguke esheshatu (9)

Urukiko rwihariye rwashinzwe mu mwaka wa 2012, i Paris mu Bufaransa rushinzwe kuburanisha ibyaha byibasiye inyoko muntu, ubu rufite ibirego bigera hafi kuri 30 bishinja Abanyarwanda baba ku butaka bw’Ubufaransa.

Uru rubanza ruje rukurikira urwa Pascal Simbikangwa wakatiwe igifungo cy’imyaka 25 mu 2014, ahamijwe icyaha cya Jenoside n’ubutabera bwo mu Bufaransa.

Agendeye ku buhamya yafashe mu Rwanda, Umushinjacyaha arashinja Tito Barahira na Octavien Ngenzi kugira uruhare ku bushake kandi rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, guha Interahamwe  amabwiriza yo kugaba ibitero ahari hihishe abatutsi no kuri za Bariyeri, no kwimakaza urwango hagati y’amoko.

Aba bagabo bombi bari bubashywe muri Kabarondo, n’ababunganira mu mategeko bahakana ibyaha bashinjwa n’uburemere bihabwa.

Avoka wa Tito Barahira, Me Philippe Meilhac we ahakana n’uburemere bw’ibyaha bishinjwa uwo yunganira kuko Jenoside yabaye atakiri Burugumesitiri, ndetse ngo arananenga uburyo ubuhamya bushinja Barahira bwafashwe.

Mubyo bashinjwa, harimo urupfu rw’abantu 3,500 bari bahungiye mu Kiliziya cya Kabarondo bishwe tariki 13 Mata 1994, ubuhamya bukaba buvuga ko Barahira na Ngenzi bari mu gitero cyamaze umunsi wose.

Ikinyamakuru France24 kiravuga ko ibyo aba bagabo bashinjwa biramutse bibahamye bashobora gukatirwa gufungwa burundu, ndetse ngo n’iyo bitaba burundu igihano cyabo ntigishobora kujya munsi y’imyaka 22.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ubu se arisinziriza se mubiki? Buri kibi cyose kigaruka nyiracyo di. Nibura namwe muriho mufite abanyu, niyo mwafungwa barabasura mugezwaho gahunda zose z’imiryango yanyu. Hababaje abo mwishe batazagaruka mubabo. Imana niyo nkuru.

Comments are closed.

en_USEnglish